Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 18

Uko wakwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi ukazigeraho

Uko wakwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi ukazigeraho

“Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose.”—1 TIM 4:15.

INDIRIMBO YA 84 Twagure umurimo

INSHAMAKE a

1. Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka dushobora kwishyiriraho?

 DUKUNDA Yehova cyane kubera ko turi Abakristo b’ukuri. Ubwo rero, twifuza kumuha ibyiza kuruta ibindi. Icyakora niba twifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova, tugomba kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka, urugero nko kwitoza imico iranga Abakristo, kuba abahanga mu byo dukora no gushakisha uko twafasha abandi. b

2. Kuki dukwiriye gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?

2 Kuki twifuza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Impamvu ya mbere, ni uko twifuza gushimisha Data wo mu ijuru udukunda. Iyo Yehova abona dukoresha impano dufite, ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose mu murimo we, arishima. Impamvu ya kabiri, ni uko twifuza kurushaho gufasha abavandimwe na bashiki bacu (1 Tes 4:9, 10). Twese dushobora kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, uko igihe twaba tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose. Reka turebe uko twabigeraho.

3. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 4:12-16, ni iyihe nama Pawulo yagiriye Timoteyo?

3 Igihe Pawulo yandikiraga Timoteyo ku nshuro ya mbere, nubwo yari akiri muto, yari amaze igihe ari umusaza w’itorero. Icyakora ibyo ntibyabujije Pawulo kumutera inkunga yo gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. (Soma muri 1 Timoteyo 4:12-16.) Iyo utekereje witonze ku magambo Pawulo yandikiye Timoteyo, ubona yaramuteye inkunga yo gukora ibintu bibiri kugira ngo akomeze kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Icya mbere, kwitoza imico iranga Abakristo, urugero nk’urukundo, ukwizera no kuba indakemwa. Icya kabiri, gukomeza kwitoza gusomera mu ruhame, gutanga inama no kwigisha. Reka turebe uko twakwigana Timoteyo, maze tukishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka zishyize mu gaciro, zatuma dukomeza kugira amajyambere. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo dukore byinshi mu murimo wa Yehova.

JYA WITOZA IMICO IRANGA ABAKRISTO

4. Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 2:19-22, ni iki cyatumye Timoteyo akora byinshi mu murimo wa Yehova?

4 Imico myiza iranga Abakristo Timoteyo yari afite, ni yo yatumye akora byinshi mu murimo wa Yehova. (Soma mu Bafilipi 2:19-22.) Iyo urebye ukuntu Pawulo yavugaga Timoteyo, ubona ko Timoteyo yari umuntu wicisha bugufi, w’indahemuka, ugira umwete kandi wiringirwa. Yakundaga abavandimwe cyane kandi akabitaho. Ibyo byatumye Pawulo amukunda kandi amuha inshingano zikomeye (1 Kor 4:17). Ubwo rero, iyo natwe twitoje imico iranga Abakristo, bituma Yehova adukunda kandi tukarushaho gufasha abagize itorero.—Zab 25:9; 138:6.

Hitamo umuco uranga Abakristo wifuza kwitoza (Reba paragarafu ya 5 n’iya 6)

5. (a) Wakora iki ngo umenye umuco ukwiriye kwitoza? (b) Nk’uko bigaragara ku ifoto, ni iki mushiki wacu ukiri muto yakoze kugira ngo agere ku ntego yishyiriyeho yo kwishyira mu mwanya w’abandi?

5 Hitamo umuco wifuza kwitoza. Jya usenga Yehova agufashe kumenya imico ukwiriye kwitoza. Noneho uhitemo umwe muri iyo mico wifuza kwibandaho. Urugero, ushobora kwitoza umuco wo kwishyira mu mwanya w’abandi cyangwa kurushaho gufasha abavandimwe na bashiki bacu. Nanone ushobora kwitoza kubana amahoro n’abandi no kubabarira. Ushobora no kubaza inshuti yawe ikakubwira imico ukwiriye kwitoza.—Imig 27:6.

6. Wakora iki ngo witoze umuco runaka?

6 Reba icyo wakora ngo witoze uwo muco. Wakora iki? Ushobora gukora ubushakashatsi kuri uwo muco wifuza kwitoza. Reka tuvuge ko wifuza kwitoza umuco wo kubabarira. Ushobora kubanza gusoma inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bari bafite umuco wo kubabarira n’abatari bawufite, kandi ukazitekerezaho. Reka dufate urugero rwa Yesu Kristo. Buri gihe yababariraga abandi (Luka 7:47, 48). Ntiyibandaga ku makosa yabo, ahubwo yitaga ku byo bashoboraga gukora. Yari atandukanye n’Abafarisayo bo mu gihe ke, kuko bo ‘babonaga ko abandi nta cyo bavuze’ (Luka 18:9). Mu gihe umaze gutekereza kuri izo ngero, ushobora kwibaza uti: “Ese iyo nitegereje abandi, nibanda ku mico myiza bafite cyangwa nibanda ku byo badakora neza?” Niba kubabarira umuntu bikugora, jya wandika imico yose myiza umuziho. Hanyuma wibaze uti: “Ese Yesu amubona ate? Ese yamubabarira?” Ibyo bishobora gutuma rwose uhindura uko wabonaga uwo muntu. Hari igihe kubabarira umuntu watubabaje bishobora kubanza kutugora. Ariko nidukomeza kwitoza umuco wo kubabarira, tuzagera aho tumubabarire.

JYA UBA UMUHANGA MU BYO UKORA

Jya wifatanya mu mirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami (Reba paragarafu ya 7) e

7. Dukurikije ibivugwa mu Migani 22:29, ni mu buhe buryo Yehova akoresha abakozi b’abahanga muri iki gihe?

7 Indi ntego wakwishyiriraho, ni ukuba umuhanga mu byo ukora. Muri iki gihe, dukeneye abakozi benshi bo kubaka amazu ya Beteli, Amazu y’Amakoraniro n’Amazu y’Ubwami. Abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu bakora muri iyo mishinga y’ubwubatsi, ntibari bazi kubaka ahubwo babyigishijwe na bagenzi babo bari babimenyereye. Nk’uko bigaragara ku ifoto, ibyo abavandimwe na bashiki bacu barimo biga, bizabafasha kwita ku Mazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro. Yehova “Umwami w’iteka” na Kristo Yesu ‘Umwami w’abami’ barimo barakora ibintu byiza cyane bakoresheje abo bakozi b’abahanga, haba mu by’ubwubatsi ndetse no mu bindi. (1 Tim 1:17; 6:15; soma mu Migani 22:29.) Twifuza gukorana umwete kandi tugakoresha ubuhanga dufite dusingiza Yehova, aho kwihesha ikuzo.—Yoh 8:54.

8. Ni iki cyagufasha kumenya ikintu wifuza gukora neza?

8 Hitamo ikintu wifuza gukora neza. None se ni ikihe kintu wifuza gukora neza? Jya ubaza abasaza b’itorero cyangwa umugenzuzi w’akarere, bakubwire ikintu wakwitoza gukora neza. Urugero, niba bakubwiye ko ukeneye kwitoza kuvugira mu ruhame no kwigisha neza, uge ubasaba bagufashe kumenya neza aho ukeneye kunonosora. Hanyuma uge ukora uko ushoboye ukore ibyo bakubwiye. None se wabikora ute?

9. Niba hari ikintu wifuza gukora neza, wakora iki ngo ubigereho?

9 Reba icyo wakora kugira ngo ugere ku cyo wiyemeje. Reka tuvuge ko wifuza kwigisha neza. Icyo gihe ushobora gusuzuma witonze inama ziboneka mu gatabo Itoze gusoma no kwigisha. Nanone igihe usabwe gutanga ikiganiro mu materaniro yo mu mibyizi, ushobora gusaba umuvandimwe uzi kwigisha neza agatega amatwi mbere y’igihe ikiganiro uzatanga, maze akakubwira aho ukeneye kunonosora. Jya utegura ikiganiro cyawe hakiri kare, ku buryo abandi babona ko washyizeho imihati kandi ko uri umuntu wiringirwa.—Imig 21:5; 2 Kor 8:22.

10. Tanga urugero rugaragaza icyo twakora kugira ngo tugere ku kintu twifuza gukora neza.

10 None se wakora iki niba ikintu wifuza gukora neza n’ubusanzwe kikugora? Ntugacike intege. Hari umuvandimwe witwa Garry utari uzi gusoma neza. Yibuka ukuntu gusomera mu materaniro, byamuteraga isoni. Ariko yakomeje kubyitoza. Avuga ko iyo myitozo yamugiriye akamaro, kuko ubu asigaye atanga disikuru mu materaniro no mu makoraniro.

11. Kimwe na Timoteyo, ni iki cyadufasha gukora byinshi mu murimo wa Yehova?

11 Ese Timoteyo yaba yarabaye umuhanga mu kwigisha no kuvugira mu ruhame? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyakora, Timoteyo yumviye inama Pawulo yamugiriye, bituma asohoza neza inshingano yari afite (2 Tim 3:10). Natwe nitwongera ubuhanga mu byo dukora, tuzakora byinshi mu murimo wa Yehova.

JYA USHAKISHA UKO WAFASHA ABANDI

12. Ni mu buhe buryo abandi bagufashije?

12 Iyo abandi badufashije turishima. Urugero, iyo turi mu bitaro maze abasaza bo muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga cyangwa abo mu Matsinda Asura Abarwayi kwa Muganga bakadusura, biradushimisha cyane. Nanone iyo dufite ibibazo maze umusaza wita ku bandi agafata umwanya akadutega amatwi kandi akaduhumuriza, na byo biradushimisha cyane. Hari n’igihe tuba tutazi icyo twakora ngo dufashe umuntu twigisha Bibiliya, maze tugashimishwa n’uko umupayiniya w’inararibonye yemeye ko tujyana kumwigisha kandi akatugira inama y’icyo twakora. Iyo abo bavandimwe na bashiki bacu badufashije barishima. Ubwo rero, natwe nidufasha abandi tuzishima. Yesu yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). None se niba wifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova ufasha abandi cyangwa ukora ibindi, ni iki cyagufasha kubigeraho?

13. Ni iki ukwiriye kuzirikana mu gihe wishyiriraho intego?

13 Ntukishyirireho intego idasobanutse neza. Urugero, ushobora kuvuga uti: “Nifuza gukora byinshi mu itorero.” Icyo gihe kumenya icyo wakora ngo ugere kuri iyo ntego bishobora kukugora, kandi ntushobora no kumenya niba warayigezeho. Ubwo rero, jya wishyiriraho intego isobanutse neza. Ushobora no kuyandika ahantu kandi ukandika n’uko uteganya kuzayigeraho.

14. Kuki tugomba gushyira mu gaciro mu gihe twishyiriraho intego?

14 Nanone tuba tugomba gushyira mu gaciro mu gihe twishyiriraho intego. Kubera iki? Ni ukubera ko tuba tutazi neza uko ibintu byose bizagenda. Reka dufate urugero. Pawulo yagize uruhare mu gushinga itorero rishya mu mugi w’i Tesalonike, kandi yashakaga kuhaguma kugira ngo afashe abo bantu bari bakimara kuba Abakristo. Ariko abantu barwanyaga ukuri, batumye Pawulo ava muri uwo mugi (Ibyak 17:1-5, 10). Iyo Pawulo ahaguma yari guteza abavandimwe ibibazo. Icyakora ntiyacitse intege ngo areke kubafasha. Ahubwo yashatse ukundi yabigenza. Nyuma yaho, yohereje Timoteyo kugira ngo afashe abo Bakristo bashya b’i Tesalonike (1 Tes 3:1-3). Kuba Timoteyo yari yiteguye kujya aho ari ho hose kugira ngo afashe abavandimwe, byashimishije cyane abo Bakristo b’i Tesalonike.

15. Ni mu buhe buryo imimerere ishobora gutuma intego twishyiriyeho zihinduka? Tanga urugero.

15 Hari isomo twavana ku byabaye kuri Pawulo igihe yabwirizaga i Tesalonike. Hari igihe dushobora kwishyiriraho intego, ariko imimerere igahinduka bigatuma tutayigeraho (Umubw 9:11). Niba byarakubayeho, uzishyirireho indi ntego ushobora kugeraho. Uko ni ko Ted n’umugore we Hiedi bakoraga kuri Beteli, babigenje. Uburwayi bwatumye badakomeza gukora kuri Beteli. Icyakora kubera ko bakundaga Yehova, bashakishije uko bakomeza gukora byinshi mu murimo we. Babanje kuba abapayiniya b’igihe cyose. Nanone babaye abapayiniya ba bwite, kandi Ted yabaye umugenzuzi w’akarere usimbura. Hanyuma hasohotse amabwiriza avuga ko abagenzuzi barengeje imyaka 70 batagomba gukomeza gusohoza iyo nshingano. Ted na Heidi ntibari gukomeza gusohoza iyo nshingano, kuko bari barengeje iyo myaka. Nubwo byabababaje, babonye ko bakomeza gukorera Yehova mu bundi buryo. Ted yaravuze ati: “Twasanze hari uburyo bwinshi bwo gukorera Yehova.”

16. Ni irihe somo twavana mu Bagalatiya 6:4?

16 Ntituba tuzi neza uko ibintu byose bizagenda. Ubwo rero, ntidukwiriye gutekereza ko Yehova atwemera bitewe n’inshingano dufite, cyangwa ngo twigereranye n’abafite inshingano tudafite. Hiedi yaravuze ati: “Iyo wigereranya n’abandi, nta byishimo ugira.” (Soma mu Bagalatiya 6:4.) Ubwo rero, ik’ingenzi ni uko dukorera Yehova kandi tugafasha abandi. c

17. Wakora iki ngo wuzuze ibisabwa maze uzahabwe izindi nshingano?

17 Iyo woroheje ubuzima kandi ukirinda amadeni atari ngombwa, ushobora gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Jya wishyiriraho intego z’igihe gito kuko zizagufasha kugera ku ntego zawe z’igihe kirekire. Urugero, niba wifuza kuzaba umupayiniya w’igihe cyose, ushobora kubanza kuba umupayiniya w’umufasha udahagarara. Nanone niba warishyiriyeho intego yo kuzaba umukozi w’itorero, ushobora kongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza, kandi ugasura abantu barwaye n’abageze mu zabukuru bo mu itorero ryawe. Ibyo ukora muri iki gihe, bishobora kuzatuma ubona izindi nshingano mu gihe kiri imbere. Ubwo rero, iyemeze gusohoza neza inshingano yose uhawe muri iki gihe.—Rom 12:11.

Jya wishyiriraho intego ushobora kugeraho (Reba paragarafu ya 18) f

18. Nk’uko ifoto ibigaragaza, ni irihe somo twavana kuri mushiki wacu wavuzwe muri iyi ngingo?

18 Abageze mu zabukuru na bo, bashobora kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi bakazigeraho. Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Beverley ufite imyaka 75. Yari arwaye cyane ku buryo kugenda byamugoraga. Ariko yifuzaga kongera igihe yamaraga mu murimo wo kubwiriza, kugira ngo yifatanye muri gahunda yo gutumira abantu mu Rwibutso. Ubwo rero yishyiriyeho intego zamufasha kubigeraho. Igihe Beverley yageraga ku ntego ze akifatanya muri iyo gahunda, yarishimye cyane. Nanone ibyo yakoze byateye abandi inkunga, bituma na bo bakora byinshi mu murimo. Yehova yishimira ibyo abavandimwe na bashiki bacu bamukorera, nubwo imimerere barimo ituma badakora byinshi.—Zab 71:17, 18.

19. Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka wakwishyiriraho?

19 Jya wishyiriraho intego ushobora kugeraho. Jya witoza imico ishimisha Yehova. Uge wongera ubuhanga mu byo ukora kandi witoze n’indi mirimo izatuma ukora byinshi mu murimo wa Yehova. Nanone jya ushakisha uko warushaho gufasha abavandimwe na bashiki bacu. d Nubigenza utyo Yehova azaguha umugisha, maze kimwe na Timoteyo, “amajyambere yawe agaragarire bose.”—1 Tim 4:15.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

a Nubwo Timoteyo yari umubwiriza w’umuhanga, Pawulo yamuteye inkunga yo gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Timoteyo yumviye iyo nama kandi byatumye akora byinshi mu murimo wa Yehova, arushaho no gufasha abavandimwe na bashiki bacu. Ese nawe wifuza kwigana Timoteyo, ugakora byinshi mu murimo wa Yehova kandi ukarushaho gufasha abavandimwe na bashiki bacu? Nta gushidikanya ko ubyifuza. None se ni izihe ntego zagufasha kubigeraho? Ni iki cyagufasha kwishyiriraho izo ntego no kuzigeraho?

b AMAGAMBO YASOBANUWE: Intego zo mu buryo bw’umwuka ni ibintu byose duharanira kugeraho kugira ngo dukore byinshi mu murimo wa Yehova kandi tumushimishe.

c Niba wifuza ibindi bisobanuro wareba ingingo ivuga ngo: “Gukorera umurimo aho ababwiriza bakenewe cyane” yo mu gitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka, igice cya 10, paragarafu ya 6-9.

d Reba isomo rya 60 rivuga ngo: “Komeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka,” mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.

e IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe arimo gutoza bashiki bacu babiri imirimo yo kwita ku Nzu y’Ubwami. Abo bashiki bacu na bo bahise bashyira mu bikorwa ibyo bize.

f IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu urwaye indwara ituma atava mu rugo, arimo gutumira abantu mu Rwibutso akoresheje terefone.