Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Bibiliya ivuga iki ku birebana no kurahira?

“Indahiro ni amagambo cyangwa isezerano umuntu atanga avuga ko azakora ikintu yiyemeje, akenshi akavuga ko Imana izamubera umuhamya.” Indahiro ushobora kuyivuga cyangwa ukayandika.

Hari abashobora kumva ko kurahira ari bibi kubera ko Yesu yavuze ati: ‘Ntimukarahire rwose. Ahubwo Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya, kuko ibirenze kuri ibyo bituruka ku mubi’ (Mat 5:33-37). Birumvikana ko Yesu yari azi ko hari aho Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli kurahira, kandi ko hari n’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bagiye barahira (Intang 14:22, 23; Kuva 22:10, 11). Nanone yari azi ko Yehova na we yajyaga arahira (Heb 6:13-17). Ubwo rero, Yesu ntiyashakaga kuvuga ko tutagombye na rimwe kurahira. Ahubwo yashakaga kuvuga ko abantu batagombye kurahira ku bintu bitari iby’ingenzi cyangwa ibibonetse byose. Tugomba kuzirikana ko Yehova ashaka ko dukora ibyo twiyemeje.

None se wakora iki mu gihe usabwe kurahira? Mbere na mbere, uge ubanza urebe niba uzakora ibyo ugiye kurahirira. Niba wumva utazabishobora, byaba byiza uretse kurahira. Uge wibuka ko Bibiliya itugira inama igira iti: “Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga” (Umubw 5:5). Nanone uge ureba muri Bibiliya amahame agira icyo avuga kuri iyo ndahiro, kandi wumvire umutimanama wawe watojwe na Bibiliya. None se amwe mu mahame yo muri Bibiliya yagufasha ni ayahe?

Hari indahiro ziba zihuje n’ibyo Yehova ashaka. Urugero, iyo umusore n’inkumi b’Abahamya ba Yehova bagiye kubana, hari amasezerano bagirana. Ayo masezerano na yo yafatwa nk’indahiro. Umusore n’inkumi basezeranira imbere y’Imana n’abantu, bagasezerana kuzakundana no kubahana “igihe cyose bazaba bari kumwe ku isi.” (Wenda hari abatavuga amagambo nk’ayo, ariko na bo baba bahigiye Imana umuhigo.) Baba babaye umugabo n’umugore kandi baba bagomba kubana akaramata (Intang 2:24; 1 Kor 7:39). Iryo sezerano umugabo n’umugore bagirana rirakwiriye kandi rihuje n’ibyo Imana ishaka.

Hari indahiro ziba zidahuje n’ibyo Imana ishaka. Urugero, mu gihe Umukristo asabwe kurahira avuga ko azafata intwaro akarwanirira igihugu ke cyangwa agasabwa kurahirira ko atazakomeza gukorera Yehova, ntagomba kubyemera. Aramutse abikoze yaba yishe amategeko y’Imana. Abakristo b’ukuri ‘si ab’isi.’ Ubwo rero, ntibivanga mu bibazo no mu ntambara byo muri iyi si.—Yoh 15:19; Yes 2:4; Yak 1:27.

Hari igihe twahitamo kurahira cyangwa ntiturahire bitewe n’umutimanama wacu. Mbere yo gufata umwanzuro wo kurahira, hari igihe biba ngombwa ko dutekereza twitonze ku nama ya Yesu igira iti: “Ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Luka 20:25.

Urugero, reka tuvuge ko Umukristo asabye ubwenegihugu cyangwa pasiporo, ariko akamenya ko kugira ngo abibone agomba kubanza kurahira ko atazahemukira igihugu ke. Niba muri icyo gihugu iyo ndahiro imusaba ikintu kinyuranyije n’amategeko y’Imana, umutimanama we watojwe na Bibiliya ntuzamwemerera kurahira. Icyakora hari igihe ubutegetsi bushobora kumwemerera kugira icyo ahindura kuri iyo ndahiro, kugira ngo bitabangamira umutimanama we. Mu gihe bigenze bityo, ashobora kurahira.

Umukristo aramutse yemeye kurahira iyo ndahiro yagize icyo ahinduraho, bishobora kuba bihuje n’ibivugwa mu Baroma 13:1 hagira hati: “Umuntu wese agandukire abategetsi bakuru.” Ubwo rero, Umukristo ashobora kubona ko nta kintu kibi kiri muri iyo ndahiro, kuko ibyo azaba arahiriye, ari ibintu ubusanzwe Imana isaba Abakristo gukora.

Nanone Umukristo agomba kumvira umutimanama we watojwe na Bibiliya, mu gihe asabwa gukoresha ikintu cyangwa gukora ibimenyetso runaka mu gihe arahira. Abaroma ba kera n’Abasikuti barahiriraga ku nkota zabo nk’ikimenyetso cyarangaga imana y’intambara, cyagaragazaga ko bazakurikiza ibyo barahiriye. Abagiriki na bo iyo barahiraga, bazamuraga ukuboko. Ibyo byagaragazaga ko bemeraga ko hariho Imana ifite ububasha yabonaga ibyo bavugaga n’ibyo bakoraga, kandi ko yahanaga abantu batubahirizaga ibyo barahiriye.

Birumvikana ko umugaragu wa Yehova atagomba kurahira, akoresheje ibirango by’igihugu bifitanye isano no gusenga kw’ikinyoma. None se byagenda bite, mu gihe urukiko rugusabye gushyira ikiganza kuri Bibiliya maze ukarahirira ko ubuhamya ugiye gutanga ari ukuri? Icyo gihe ushobora kubikora, kubera ko no muri Bibiliya harimo ingero z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka, bakoze ibimenyetso mu gihe barahiraga (Intang 24:2, 3, 9; 47:29-31). Uge uzirikana ko iyo ndahiro, iba igaragaza ko urahiriye imbere y’Imana ko uri buvugishe ukuri. Ugomba kuba witeguye gusubiza ibibazo byose bakubaza kandi ukavugisha ukuri.

Duha agaciro ubucuti dufitanye na Yehova. Ni yo mpamvu mbere yo kurahira, tugomba gusenga kandi tugatekereza neza ku byo tugiye kurahirira, kugira ngo turebe ko bitanyuranyije n’amahame ya Bibiliya n’umutimanama wacu. Nanone mu gihe ufashe umwanzuro wo kurahira, uge uzirikana ko ugomba kubahiriza ibyo warahiriye.—1 Pet 2:12.