Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 15

Ese ubera abandi urugero rwiza mu byo uvuga?

Ese ubera abandi urugero rwiza mu byo uvuga?

“Ubere icyitegererezo abizerwa mu byo uvuga.”​—1 TIM 4:12.

INDIRIMBO YA 90 Tujye duterana inkunga

INSHAMAKE a

1. Ni nde waguhaye impano yo kuvuga?

 YEHOVA ni we waduhaye impano yo kuvuga. Adamu akimara kuremwa, yashoboraga kuganira na Se wo mu ijuru. Yashoboraga no guhimba amagambo mashya. Iyo mpano Yehova yamuhaye, ni yo yakoresheje yita amazina inyamaswa zose (Intang 2:19). Nanone Adamu yarishimye cyane, igihe yavuganaga bwa mbere n’umugore we Eva.—Intang 2:22, 23.

2. Ni iki kigaragaza ko impano yo kuvuga yagiye ikoreshwa nabi, haba mu gihe cya kera no muri iki gihe?

2 Bidatinze impano yo kuvuga yatangiye gukoreshwa nabi. Satani yabeshye Eva, bituma abantu bakora icyaha ntibakomeza kuba abantu batunganye (Intang 3:1-4). Adamu na we, yakoresheje nabi impano yo kuvuga Yehova yamuhaye, agereka amakosa ye kuri Eva no kuri Yehova (Intang 3:12). Nanone Kayini yabeshye Yehova, igihe yari amaze kwica murumuna we Abeli (Intang 4:9). Nyuma yaho, Lameki wakomotse kuri Kayini, yahimbye umuvugo wagaragazaga ukuntu abantu bo mu gihe ke bagiraga urugomo (Intang 4:23, 24). None se bimeze bite muri iki gihe? Hari igihe tubona abategetsi badaterwa isoni no kuvuga amagambo mabi imbere y’abantu. Nanone firime nyinshi ziba zirimo amagambo mabi. Abanyeshuri bumva amagambo mabi iyo bari ku ishuri kandi n’abakuru bayumvira ku kazi. Kuba amagambo mabi yogeye cyane muri iki gihe, bigaragaza ukuntu iyi si yabaye mbi.

3. Ni iki tugomba kwirinda, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Tutabaye maso dushobora kumenyera kumva amagambo mabi, tugashiduka twatangiye kuyavuga. Birumvikana ko tugomba kwirinda kuvuga amagambo mabi, kubera ko turi Abakristo b’ukuri kandi tukaba twifuza gushimisha Yehova. Twifuza gukoresha neza iyo mpano yo kuvuga Yehova yaduhaye, tumusingiza. Ni yo mpamvu muri iki gice turi burebe uko twakoresha amagambo meza (1) mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, (2) mu materaniro (3) n’igihe tuganira n’abandi. Icyakora, reka tubanze turebe impamvu Yehova yita ku byo tuvuga.

YEHOVA YITA KU BYO TUVUGA

Ibyo tuvuga bigaragaza ibiri mu mutima wacu (Reba paragarafu ya 4 n’iya 5) d

4. Dukurikije ibivugwa muri Malaki 3:16, kuki Yehova yita ku byo tuvuga?

4 Soma muri Malaki 3:16. Ese waba uzi impamvu Yehova yandika mu ‘gitabo’ ke “cy’urwibutso” amazina y’abamutinya bagatekereza no ku izina rye? Ni ukubera ko ibyo tuvuga bigaragaza ibiri mu mutima wacu. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga” (Mat 12:34). Ibyo tuvuga bigaragaza ko dukunda Yehova kandi yifuza ko abamukunda bazabaho iteka mu isi nshya.

5. (a) Ni mu buhe buryo ibyo tuvuga bishobora kugira ingaruka ku murimo dukorera Yehova? (b) Nk’uko bigaragara ku ifoto, ni ibihe bintu tugomba kwirinda?

5 Ibyo tuvuga bishobora gutuma Yehova yemera umurimo tumukorera cyangwa ntawemere (Yak 1:26). Bamwe mu bantu badakunda Imana usanga bavuga amagambo mabi, bakavugana umujinya n’uburakari kandi bakiyemera (2 Tim 3:1-5). Ntitwifuza kumera nka bo. Ahubwo twifuza kuvuga amagambo ashimisha Yehova. Ese Yehova yakwishima turamutse tuvuze amagambo meza mu gihe turi mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza, ariko twagera mu rugo aho abandi batatureba, tukabwira nabi abagize umuryango wacu?—1 Pet 3:7.

6. Kuba Kimberly yaravugaga amagambo meza byagize akahe kamaro?

6 Iyo dukoresheje neza impano yo kuvuga, bituma abandi bamenya ko dukorera Yehova. Babona itandukaniro riri “hagati y’ukorera Imana n’utayikorera” (Mal 3:18). Uko ni ko byagendekeye mushiki wacu witwa Kimberly. b Yagombaga gukorana umukoro n’umunyeshuri biganaga. Uwo munyeshuri yaje kubona ko Kimberly atandukanye n’abandi banyeshuri. Ntiyavugaga abandi nabi, ahubwo yabavugaga neza kandi ntavuge amagambo mabi. Ibyo byatangaje uwo munyeshuri cyane kandi bituma nyuma yaho yemera kwiga Bibiliya. Iyo tuvuga amagambo meza maze bigatuma abandi bifuza kumenya Yehova, biramushimisha cyane.

7. Wifuza gukoresha ute impano yo kuvuga Yehova yaguhaye?

7 Twese twifuza kuvuga amagambo meza ahesha Yehova icyubahiro kandi agatuma tubana neza n’abavandimwe bacu. Reka noneho turebe icyo twakora kugira ngo dukomeze kubera abandi urugero rwiza ‘mu byo tuvuga.’

JYA UBERA ABANDI URUGERO RWIZA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Kuvugisha neza abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza bishimisha Yehova (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)

8. Uko Yesu yitwaye igihe abantu bamubwiraga nabi mu murimo wo kubwiriza, bitwigisha iki?

8 Mu gihe abandi bakubwiye nabi, uge ubasubiza neza kandi ububashye. Igihe Yesu yakoraga umurimo wo kubwiriza, abantu bamushinjaga ibinyoma bavuga ko ari umusinzi, umunyandanini, ko akorana na Satani, ko atubahiriza Isabato kandi ko atuka Imana (Mat 11:19; 26:65; Luka 11:15; Yoh 9:16). Nyamara Yesu ntiyabarakariraga cyangwa ngo abasubize nabi. Natwe dukwiriye kwigana Yesu, tugasubiza neza abatubwiye nabi (1 Pet 2:21-23). Icyakora ntibyoroshye (Yak 3:2). None se ni iki cyadufasha?

9. Ni iki cyadufasha kwifata ntituvuge nabi mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza?

9 Jya ugerageza kumenya icyatumye nyirinzu avuga nabi. Umuvandimwe witwa Sam yaravuze ati: “Iyo nyirinzu ambwiye nabi, si byo nibandaho, ahubwo icyo nibandaho ni uko akeneye kumenya ukuri kandi akaba ashobora guhinduka.” Hari igihe nyirinzu atubwira nabi, bitewe n’uko twagiye kumusura mu gihe kitari kiza. Reka turebe uko mushiki wacu witwa Lucia abigenza iyo hagize umubwira nabi. Aho kurakara, asenga Yehova akamusaba gutuza no kwifata kugira ngo na we atamubwira nabi. Natwe tuge twigana Lucia mu gihe hagize utubwira nabi.

10. Dukurikije ibivugwa muri 1 Timoteyo 4:13, ni iyihe ntego twakwishyiriraho?

10 Jya witoza kwigisha neza. Nubwo Timoteyo yari umubwiriza w’inararibonye, yagombaga gukomeza kwitoza kugira ngo arusheho kwigisha neza. (Soma muri 1 Timoteyo 4:13.) None se ni iki cyadufasha kwigisha neza, igihe turi mu murimo wo kubwiriza? Tugomba kwitegura neza. Igishimishije, ni uko dufite ibikoresho byinshi byadufasha kwigisha neza. Urugero, agatabo Itoze gusoma no kwigisha hamwe n’ibitekerezo biboneka mu kiciro kivuga ngo: “Jya urangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza” cyo mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, bishobora kugufasha. Ese ujya ukoresha ibyo bikoresho? Iyo twiteguye neza, ntitugira ubwoba mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza kandi tuvugana ikizere.

11. Ni iki bamwe mu Bakristo bakora kugira ngo bigishe neza?

11 Nanone iyo twitegereje abantu bazi kwigisha neza mu itorero kandi tukabigana, bishobora gutuma natwe twigisha neza. Sam twigeze kuvuga, ajya yibaza icyo bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bakora, kugira ngo bigishe neza. Ubwo rero mu gihe bigisha, abatega amatwi yitonze, maze akagerageza kubigana. Mushiki wacu witwa Talia na we, iyo ari mu materaniro atega amatwi yitonze mu gihe abavandimwe bazi kwigisha batanga disikuru. Ibyo bituma amenya uko asubiza ibibazo abantu bakunze kumubaza, mu gihe ari mu murimo wo kubwiriza.

JYA UBERA ABANDI URUGERO RWIZA MU MATERANIRO

Iyo turirimbye tubikuye ku mutima igihe turi mu materaniro tuba dusingiza Yehova (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

12. Ni ikihe kibazo bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bafite?

12 Buri wese ashobora kugira icyo akora kugira ngo amateraniro yacu agende neza. Ibyo twabikora turirimba mu ijwi ryumvikana kandi tugatanga ibitekerezo twateguye neza (Zab 22:22). Icyakora hari abavandimwe na bashiki bacu kuririmba no gutanga ibitekerezo mu materaniro bigora. Ese nawe ni uko? Niba ari uko bimeze, uri bwishimire kumenya icyafashije abandi, ubu bakaba batakigira ubwoba bwo kuririmba no gutanga ibitekerezo mu materaniro.

13. Wakora iki ngo uge uririmba ubikuye ku mutima mu gihe uri mu materaniro?

13 Jya uririmba ubikuye ku mutima. Impamvu y’ingenzi ituma turirimba mu materaniro, ni uko tuba twifuza gusingiza Yehova. Reka turebe urugero rwa mushiki wacu witwa Sara. Uwo mushiki wacu yumva atazi kuririmba neza, ariko aba yifuza gusingiza Yehova aririmba. Ubwo rero, iyo ategura amateraniro, ategura n’indirimbo nk’uko ategura ibindi biganiro biri butangwe mu materaniro. Yitoza izo ndirimbo kandi akareba aho zihuriye n’ibyo turi bwige mu materaniro. Yaravuze ati: “Ibyo bituma ntahangayikishwa n’uko ntazi kuririmba, ahubwo nkibanda ku magambo agize izo ndirimbo.”

14. Ni iki cyagufasha niba ugira ubwoba cyangwa isoni zo gusubiza mu materaniro?

14 Jya utanga ibitekerezo mu materaniro buri gihe. Tuvugishije ukuri hari abo bigora. Urugero, Talia twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo ndi mu bantu, kuvuga birangora nubwo abenshi batabizi kuko bitumvikana mu ijwi ryange. Ubwo rero, gusubiza mu materaniro birangora cyane.” Icyakora ibyo ntibibuza Talia gusubiza. Iyo ategura amateraniro, azirikana ko igitekerezo cya mbere kigomba kuba ari kigufi kandi kigusha ku ngingo. Yaravuze ati: “Ibyo bituma numva ko gutanga igisubizo kigufi, cyoroheje kandi kigusha ku ngingo, nta cyo bitwaye kuko n’ubundi uyobora ari cyo aba yiteze.”

15. Ni iki dukwiriye kuzirikana mu gihe twifuza gutanga ibitekerezo mu materaniro?

15 Hari n’abavandimwe na bashiki bacu ubusanzwe batagira amasonisoni, ariko batinya gusubiza mu materaniro. Kubera iki? Mushiki wacu witwa Juliet yaravuze ati: “Hari igihe ntinya gusubiza bitewe n’uko mba numva igisubizo cyange cyoroheje cyane kandi atari na kiza.” Icyakora, jya uzirikana ko Yehova yifuza ko usubiza uko ushoboye. c Ubwo rero, arishima cyane iyo dukoze uko dushoboye kose ngo dusubize mu materaniro, nubwo hari igihe tuba dufite ubwoba.

JYA UTANGA URUGERO RWIZA MU GIHE UGANIRA N’ABANDI

16. Ni ayahe magambo tugomba kwirinda?

16 Jya wirinda “gutukana” n’andi magambo mabi yose (Efe 4:31). Nk’uko twigeze kubivuga, Abakristo ntibakwiriye kuvuga amagambo mabi. Icyakora tutitonze dushobora gushiduka twatangiye kuyavuga. Urugero, tugomba kwirinda kugereranya umuco wacu, ubwoko bwacu, n’igihugu cyacu n’iby’abandi, tuvuga ko ibyacu ari byo byiza. Nanone tugomba kwirinda kubwira abandi amagambo abakomeretsa. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Hari igihe nabaga nganira n’abandi nkumva ko ibyo mvuga ari ugutera urwenya kandi ko nta cyo bitwaye. Nyamara ibyo navugaga ntibyabaga ari byiza kandi byababazaga abandi. Umugore wange yamaze imyaka myinshi amfasha. Iyo namubwiraga amagambo mabi kandi amukomeretsa cyangwa nkayabwira abandi, yarabimbwiraga, ariko akabikora mu ibanga.”

17. Dukurikije ibivugwa mu Befeso 4:29, twakora iki ngo dutere abandi inkunga?

17 Jya ubwira abandi amagambo abatera inkunga. Uge ushimira abandi, aho kubanenga cyangwa kubitotombera. (Soma mu Befeso 4:29.) Nubwo Abisirayeli bari bafite ibintu byinshi bagombaga gushimira Yehova, bakundaga kwitotomba. Iyo twitotombye, inshuro nyinshi bituma n’abandi bitotomba. Uko ni ko byagenze igihe abatasi icumi bari bavuye gutata igihugu bazanaga inkuru mbi. Batumye “Abisirayeli bose bitotombera Mose” (Kub 13:31–14:4). Ariko iyo dushimiye abandi, bituma bishima. Nta gushidikanya ko uko ari ko byagendekeye umukobwa wa Yefuta. Kuba abakobwa bagenzi be baramusuraga buri mwaka bakamushimira, byamuteye inkunga bituma akomeza gukorera Yehova (Abac 11:40). Sara twigeze kuvuga yaravuze ati: “Iyo dushimiye abandi, bituma bumva ko Yehova abakunda kandi bakumva ko bafitiye akamaro itorero.” Ubwo rero, uge ushakisha uko washimira abandi.

18. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 15:1, 2, kuki tugomba kuvugisha ukuri, kandi se ibyo bikubiyemo iki?

18 Jya uvugisha ukuri. Ntidushobora gushimisha Yehova niba tubeshya. Yehova yanga ikinyoma uko cyaba kimeze kose (Imig 6:16, 17). Nubwo muri iki gihe abantu benshi babona ko kubeshya nta cyo bitwaye, twe turabyirinda kuko Yehova abyanga. (Soma muri Zaburi ya 15:1, 2.) Ubwo rero, twirinda kubeshya kandi tukirinda no kuvuga ukuri kuvanze n’ikinyoma, kuko bishobora gutuma abantu batamenya aho ukuri guherereye.

Iyo umuntu atangiye kutubwira amazimwe maze tugahindura ikiganiro tukavuga abandi neza bituma Yehova atwemera (Reba paragarafu ya 19)

19. Ni ikihe kintu kindi tugomba kwirinda?

19 Jya wirinda gukwirakwiza amazimwe (Imig 25:23; 2 Tes 3:11). Juliet twigeze kuvuga, yavuze ukuntu iyo yumvise umuntu avuga abandi nabi, bimugiraho ingaruka. Yaravuze ati: “Iyo nganira n’umuntu agatangira kumbwira amazimwe, binca intege kandi nkamutakariza ikizere. Ndibaza nti: ‘Nabwirwa n’iki ko nange atazamvuga nabi nk’uko agenda avuga abandi?’” Ubwo rero mu gihe uganira n’umuntu maze ukabona atangiye kukubwira amazimwe, uge uhindura ikiganiro, uvuge ibintu byiza.—Kolo 4:6.

20. Wiyemeje gukoresha ute impano yo kuvuga Yehova yaguhaye?

20 Tuba mu isi irimo abantu bavuga amagambo mabi. Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo tuvuge amagambo ashimisha Yehova. Tuge twibuka ko kuvuga ari impano twahawe na Yehova kandi ko yita ku byo tuvuga. Nidukoresha neza iyo mpano mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, mu materaniro no mu gihe tuganira n’abandi, Yehova azaduha imigisha. Yehova namara kurimbura abantu babi, kuvuga amagambo meza kandi amushimisha bizatworohera (Yuda 15). Icyakora mu gihe ibyo bitaraba, jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo ‘amagambo ava mu kanwa kawe,’ ashimishe Yehova.—Zab 19:14.

INDIRIMBO YA 121 Duhe umuco wo kumenya kwifata

a Yehova yaduhaye impano nziza cyane yo kuvuga kandi yifuza ko tuyikoresha neza. Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi atari ko babigenza. None se ni iki cyadufasha kuvuga amagambo atera abandi inkunga kandi ashimisha Yehova, nubwo turi mu isi irimo abantu bavuga amagambo mabi? Twakora iki ngo tuvuge amagambo ashimisha Yehova mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza, mu materaniro n’igihe tuganira n’abandi? Muri iki gice, turi burebe ibisubizo by’ibyo bibazo.

b Amazina amwe yarahinduwe.

c Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana no gutanga ibitekerezo mu materaniro, reba ingingo yo mu Munara w’Umurinzi wo muri Mutarama 2019 igira iti: “Jya usingiza Yehova mu materaniro.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ubwira nabi nyirinzu warakaye. Umuvandimwe utarimo kuririmba mu materaniro. Mushiki wacu urimo kuvuga abandi nabi.