Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 16

Guha Yehova ibyiza kuruta ibindi bituma tugira ibyishimo

Guha Yehova ibyiza kuruta ibindi bituma tugira ibyishimo

“Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye.”—GAL 6:4.

INDIRIMBO YA 37 Korera Yehova utizigamye

INSHAMAKE a

1. Ni iki gituma twishima cyane?

 YEHOVA yifuza ko twishima. Ibyo tubyemezwa n’uko ibyishimo ari umwe mu mico igize imbuto z’umwuka wera (Gal 5:22). Ubwo rero, kubera ko gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa, twumva twishimye cyane iyo dukoranye umwete umurimo wo kubwiriza kandi tugafasha abavandimwe bacu.—Ibyak 20:35.

2-3. (a) Dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 6:4, ni ibihe bintu bibiri byatuma dukomeza gukorera Yehova twishimye? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Mu Bagalatiya 6:4, hagaragaramo ibintu bibiri intumwa Pawulo yavuze byadufasha gukomeza kugira ibyishimo. (Hasome.) Icya mbere, ni uguha Yehova ibyiza kuruta ibindi. Iyo tubigenje dutyo turishima (Mat 22:36-38). Icya kabiri, tugomba kwirinda kwigereranya n’abandi. Ibyo dushobora gukora byose bitewe n’uko dufite ubuzima bwiza, bitewe n’uko twatojwe cyangwa dufite ubundi buhanga, tuge tubishimira Yehova, kuko n’ubundi ibyo dufite byose ari we wabiduhaye. Icyakora hari ibintu abavandimwe na bashiki bacu baba bakora neza mu murimo wa Yehova kuturusha. Icyo gihe twagombye gushimishwa n’uko bakoresha izo mpano bafite basingiza Yehova, aho kuzikoresha bibonekeza cyangwa bishakira inyungu zabo. Ubwo rero, aho kugira ngo turushanwe na bo, twagombye kubigana.

3 Muri iki gice, turi burebe icyo twakora mu gihe twumva ducitse intege, bitewe n’uko tudakora byinshi mu murimo wa Yehova nk’uko twabyifuzaga. Nanone turi burebe uko twakoresha neza impano dufite, turebe n’amasomo twavana ku bandi.

MU GIHE TWUMVA TUDAKORA BYINSHI MU MURIMO WA YEHOVA

Iyo dukomeza guha Yehova ibyiza kuruta ibindi mu mibereho yacu yose biramushimisha (Reba paragarafu ya 4-6) b

4. Ni iki gishobora gutuma bamwe bumva bacitse intege? Tanga urugero.

4 Hari abagaragu ba Yehova bumva bacitse intege, kuko batagikora byinshi mu murimo we bitewe n’uburwayi cyangwa izabukuru. Uko ni ko byagendekeye mushiki wacu witwa Carol. Yajyaga ajya kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane. Muri icyo gihe yigishije Bibiliya abantu 35, kandi bamwe muri bo biyeguriye Yehova barabatizwa. Uwo mushiki wacu yakoraga byinshi mu murimo rwose. Icyakora nyuma yaho yaje kurwara, ku buryo yamaraga igihe kinini ari mu rugo. Yaravuze ati: “Ubwo burwayi bwange butuma ntakora byinshi nk’ibyo abandi bakora, kandi ibyo bituma numva ntari indahemuka nka bo. Ibyo bituma numva nshitse intege, kuko ntakora byinshi mu murimo wa Yehova nk’uko mbyifuza.” Carol yifuza guha Yehova ibyiza kuruta ibindi kandi ibyo ni byiza cyane rwose. Nta gushidikanya ko Yehova Imana igira impuhwe, yishimira ibyo uwo mushiki wacu amukorera.

5. (a) Ni iki dukwiriye kuzirikana mu gihe twumva ducitse intege bitewe n’uko tutagikora byinshi mu murimo wa Yehova kandi twabyifuzaga? (b) Nk’uko tubibona kuri aya mafoto, ni mu buhe buryo uyu muvandimwe yakomeje guha Yehova ibyiza kuruta ibindi?

5 Niba hari igihe ujya wumva ucitse intege bitewe n’uko utagikora byinshi mu murimo wa Yehova, jya wibaza uti: “Ni iki Yehova anyitezeho?” Akwitezeho ko umuha ibyiza kuruta ibindi, ni ukuvuga ibyo ushobora gukora ubu ukurikije imimerere urimo. Reka dufate urugero. Tuvuge ko mushiki wacu ufite imyaka 80 yumva acitse intege, bitewe n’uko atagikora byinshi nk’ibyo yakoraga igihe yari afite imyaka 40. Atekereza ko nubwo akora uko ashoboye kose, bidashimisha Yehova. Ariko se koko ni byo? Oya rwose. Niba uwo mushiki wacu yarahaga Yehova ibyiza kuruta ibindi igihe yari ifite imyaka 40, yamara kugira imyaka 80 agakomeza gukora uko ashoboye ngo akorere Yehova, bigaragaza ko atigeze areka guha Yehova ibyiza kuruta ibindi. Niba twumva ibyo dukora mu murimo wa Yehova bidahagije ku buryo byamushimisha, tuge twibuka ko Yehova ari we uzi uko ibimushimisha bigomba kuba bingana. Ubwo rero, niduha Yehova ibyiza kuruta ibindi bizamushimisha cyane.—Gereranya na Matayo 25:20-23.

6. Ni irihe somo twavana kuri Maria?

6 Nitwibanda ku byo dushoboye gukora aho kwibanda ku byo tudashoboye, tuzagira ibyishimo. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Maria, urwaye indwara ituma adakora byinshi mu murimo wa Yehova nk’uko abyifuza. Yabanje kumva yihebye kandi nta cyo amaze. Ariko yatekereje kuri mushiki wacu uri mu itorero rye warwaye indwara ituma atava mu buriri, maze yiyemeza kumufasha. Maria yaravuze ati: “Nashyizeho gahunda yo kujya mbwirizanya na we dukoresheje terefone no kwandika amabaruwa. Iyo nabwirizanyije na we, numva nishimye kandi nyuzwe kuko mba namufashije.” Natwe nitwibanda ku byo dushoboye gukora aho kwibanda ku byo tudashoboye, tuzagira ibyishimo. None se byagenda bite niba dushobora gukora byinshi mu murimo wa Yehova cyangwa hari ibyo dushobora gukora neza kurusha abandi?

JYA ‘UKORESHA’ IMPANO UFITE

7. Ni iyihe nama intumwa Petero yagiriye Abakristo?

7 Mu ibaruwa ya mbere intumwa Petero yanditse, yagiriye Abakristo inama yo gukoresha impano bafite, batera inkunga bagenzi babo. Yaranditse ati: “Mukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, mujye muyikoresha mukorerana, kuko muri ibisonga byiza by’ubuntu butagereranywa bw’Imana” (1 Pet 4:10). Ntitwagombye kwanga gukoresha neza impano dufite, dutinya ko byatuma abandi batugirira ishyari cyangwa tukabaca intege. Kubera iki? Ni ukubera ko tubigenje dutyo, tutaba duha Yehova ibyiza kuruta ibindi.

8. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 4:6, 7, kuki tudakwiriye kwiratana impano dufite?

8 Dukwiriye gukoresha neza impano dufite, ariko tukitonda kugira ngo zidatuma twirata ku bandi. (Soma mu 1 Abakorinto 4:6, 7.) Urugero, ushobora kuba uzi gutangiza neza ibyigisho bya Bibiliya. Uge ukoresha neza iyo mpano ufite, ariko uzirikane ko utagomba kwiyemera. Reka dufate urugero. Tuvuge ko uherutse gutangiza ikigisho cya Bibiliya. Byaragushimishije cyane, ku buryo wifuza kubibwira abo mu itsinda ryawe ry’umurimo wo kubwiriza. Icyakora, igihe ugiye kubibabwira, usanze hari mushiki wacu urimo kuvuga ukuntu yashimishijwe n’uko yatanze igazeti. None se icyo gihe uzabigenza ute? Uzi neza ko abagize iryo tsinda bari bushimishwe n’inkuru yawe, ariko uhisemo kuzayibabwira ikindi gihe, kugira ngo udatuma uwo mushiki wacu yumva ko atari umuhanga mu murimo wo kubwiriza nkawe. Icyo gihe uzaba ugize neza. Ariko ntibizakubuze gukomeza gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Uzakomeze gukoresha neza iyo mpano ufite.

9. Dukwiriye gukoresha dute impano dufite?

9 Tuge tuzirikana ko impano zose dufite, ari Yehova waziduhaye. Ubwo rero, tuge tuzikoresha dutera inkunga abagize itorero, aho kubiyemeraho (Fili 2:3). Iyo dukoresha imbaraga n’ubuhanga dufite dukorera Yehova, biradushimisha. Kubera iki? Kubera ko tuba tubikoresha dusingiza Yehova, aho kubikoresha twereka abavandimwe bacu ko ari twe dukora byinshi mu murimo cyangwa ko hari icyo tubarusha.

10. Kuki tudakwiriye kwigereranya n’abandi?

10 Tutabaye maso, dushobora kugwa mu mutego wo kwigereranya n’abandi bitewe n’uko hari ikintu dukora neza kubarusha. Urugero, umuvandimwe ashobora kuba azi gutanga disikuru neza. Ariko mu mutima we ashobora gutangira kwigereranya n’umuvandimwe utazi gutanga disikuru neza, akumva ko hari icyo amurusha. Nyamara uwo muvandimwe utazi gutanga disikuru neza, na we ashobora kuba afite ibindi amurusha. Urugero, ashobora kuba afite umuco wo kwakira abashyitsi, arera neza abana be cyangwa agira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Dushimishwa rwose no kuba mu itorero dufite abavandimwe na bashiki bacu benshi, bakoresha impano bafite bakorera Yehova kandi bafasha abandi.

JYA WIGIRA KU BANDI

11. Kuki dukwiriye kwigana Yesu Kristo?

11 Nubwo tudakwiriye kwigereranya n’abandi, hari ibyo twakwigira ku bandi bagaragu ba Yehova b’indahemuka. Reka dufate urugero rwa Yesu Kristo. Nubwo tudatunganye, dushobora kwigana imico ye (1 Pet 2:21). Iyo dukoze uko dushoboye kugira ngo tumwigane, tubera Yehova indahemuka kandi tugakora byinshi mu murimo we.

12-13. Ni irihe somo twavana ku Mwami Dawidi?

12 Mu Ijambo ry’Imana, harimo ingero z’abagabo n’abagore b’indahemuka dushobora kwigana, nubwo batari batunganye (Heb 6:12). Reka dufate urugero rw’Umwami Dawidi. Yehova yavuze ko Dawidi yari ‘umuntu uhuje n’uko umutima we ushaka.’ Hari indi Bibiliya yavuze ko “yashimishaga Yehova cyane” (Ibyak 13:22). Nyamara Dawidi ntiyari atunganye. Hari n’igihe yakoze ibyaha bikomeye. Icyakora nubwo bimeze bityo, yatubereye urugero rwiza. Kubera iki? Ni ukubera ko igihe yakoraga ibyaha bikomeye maze agakosorwa, atisobanuye cyangwa ngo atange impamvu z’urwitwazo zatumye abikora. Ahubwo yemeye inama yagiriwe kandi yihana abikuye ku mutima. Ibyo byatumye Yehova amubabarira.—Zab 51:3, 4, 10-12.

13 Hari amasomo twavana kuri Dawidi. Ushobora kwibaza uti: “Ese iyo ngiriwe inama ndayemera? Ese iyo hagize umbwira amakosa nakoze, mpita nyemera cyangwa nkunda kwisobanura? Ese ngereka amakosa ku bandi? Ese nkora uko nshoboye kugira ngo ntongera kugwa mu makosa nakoze?” Ushobora no kwibaza ibyo bibazo mu gihe usoma izindi nkuru z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka, bavugwa muri Bibiliya. Ese baba barahanganye n’ibibazo nk’ibyo ufite muri iki gihe? Ni iyihe mico myiza bari bafite? Igihe cyose usomye izo nkuru, uge wibaza uti: “Nakora iki kugira ngo mbigane?”

14. Ni iki twakwigira ku Bakristo bagenzi bacu?

14 Nanone hari ibintu twakwigira ku Bakristo bagenzi bacu, baba abakiri bato n’abakuze. Urugero: ese mu itorero ryanyu, hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukomeza kubera Yehova indahemuka, nubwo wenda bagenzi be bamuhatira gukora nk’ibyo bakora, cyangwa umuryango we ukaba umurwanya cyangwa se akaba arwaye? Ese hari imico myiza uwo muntu afite wumva wakwigana? Numwigana uzamenya uko wakwihanganira ibigeragezo uhanganye na byo. Twishimira kuba dufite abavandimwe na bashiki bacu nk’abo, bafite ukwizera gukomeye. Ubwo rero, tuge tubigana.—Heb 13:7; Yak 1:2, 3.

JYA WISHIMIRA UMURIMO UKORERA YEHOVA

15. Ni iyihe nama Pawulo yatanze yadufasha gukomeza gukorera Yehova twishimye?

15 Buri wese akwiriye gukora uko ashoboye kugira ngo mu itorero harangwe amahoro n’ubumwe. Reka dufate urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Bari bafite impano zitandukanye n’inshingano zitandukanye (1 Kor 12:4, 7-11). Ariko ibyo ntibyatumaga barushanwa cyangwa ngo bacikemo ibice. Pawulo yateye buri wese inkunga yo gukoresha impano n’inshingano afite, agamije “kubaka umubiri wa Kristo.” Igihe Pawulo yandikiraga Abefeso yaravuze ati: “Iyo buri rugingo rw’umubiri rukora neza, bituma umubiri wose ukura, ukiyubaka mu rukundo” (Efe 4:1-3, 11, 12, 16, NWT). Abakristo bumviye iyo nama ya Pawulo, batumye mu itorero harangwa amahoro n’ubumwe, kandi ibyo ni byo natwe tubona mu matorero yacu muri iki gihe.

16. Ni iki wiyemeje gukora? (Abaheburayo 6:10)

16 Iyemeze kutigereranya n’abandi. Ahubwo uge wigana Yesu, witoze kugira imico nk’iyo yari afite. Jya uvana amasomo ku bantu b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya n’abo muri iki gihe. Nukomeza guha Yehova ibyiza kuruta ibindi, uge wizera udashidikanya ko ‘adakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yawe.’ (Soma mu Baheburayo 6:10.) Ubwo rero, komeza gukorera Yehova wishimye, uzirikana ko iyo umukoreye n’ubugingo bwawe bwose bimushimisha.

INDIRIMBO YA 65 Jya mbere!

a Hari ibintu byiza twese dushobora kwigira ku bandi bagaragu ba Yehova. Icyakora tugomba kwirinda kwigereranya n’abandi. Iki gice kiri budufashe kumenya icyo twakora, kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo kandi twirinde kugwa mu mutego wo kwiyemera cyangwa gucika intege, bitewe n’uko tudashoboye gukora nk’ibyo abandi bakora.

b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Uyu muvandimwe akiri muto yakoze kuri Beteli. Amaze gushaka, we n’umugore we babaye abapayiniya. Amaze kugira abana yabatoje gukora umurimo wo kubwiriza. Nubwo ubu ageze mu zabukuru, akomeje guha Yehova ibyiza kuruta ibindi abwiriza akoresheje amabaruwa.