Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 25

Yehova aha umugisha abantu bagira imbabazi

Yehova aha umugisha abantu bagira imbabazi

“Nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.”​—KOLO 3:13.

INDIRIMBO YA 130 Tujye tubabarira abandi

INSHAMAKE *

1. Ni iki Yehova asezeranya abanyabyaha bihana?

 YEHOVA ni we waturemye, ni we udushyiriraho amategeko kandi ni Umucamanza wacu. Ariko nanone ni Data wo mu ijuru udukunda (Zab 100:3; Yes 33:22). Iyo dukoze icyaha maze tukihana tubikuye ku mutima, Yehova afite ubushobozi bwo kutubabarira kandi aba abyifuza (Zab 86:5). Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya, maze atubwira amagambo aduhumuriza agira ati: “Niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura.”—Yes 1:18.

2. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tubane neza n’abandi?

2 Twese ntidutunganye. Ni yo mpamvu hari igihe tuvuga cyangwa tugakora ibintu bibabaza abandi (Yak 3:2). Ariko se ibyo byatuma tutaba inshuti zabo? Oya. Kubera ko iyo twitoje kubabarira, bituma tubana neza n’abandi kandi tukaba inshuti (Imig 17:9; 19:11; Mat 18:21, 22). Mu gihe hari umuntu udukoreye utuntu tworoheje tukatubabaza, Yehova aba yifuza ko tumubabarira (Kolo 3:13). Tuba tugomba kubabarira abandi kubera ko natwe Yehova atubabarira kenshi.—Yes 55:7.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Muri iki gice, turi burebe uko abantu badatunganye bashobora kwigana Yehova, na bo bakajya bababarira abandi. Ni ibihe byaha tuba tugomba kubwira abasaza? Kuki Yehova yifuza ko tubabarira abandi? Ni ayahe masomo twavana ku bavandimwe na bashiki bacu, bababajwe cyane n’ibyaha abandi babakoreye?

MU GIHE UMUKRISTO AKOZE ICYAHA GIKOMEYE

4. (a) Ni iki umugaragu wa Yehova wakoze icyaha gikomeye agomba gukora? (b) Ni iyihe nshingano abasaza baba bafite mu gihe baganira n’umunyabyaha?

4 Iyo Umukristo akoze icyaha gikomeye, tuba tugomba kubibwira abasaza b’itorero. Bimwe muri ibyo byaha bikomeye dushobora kubibona mu 1 Abakorinto 6:9, 10. Iyo Umukristo yakoze icyaha nk’icyo, aba yakabije kurenga ku mategeko y’Imana. Icyo gihe aba agomba gusenga Yehova, akamusaba imbabazi kandi akabibwira abasaza b’itorero (Zab 32:5; Yak 5:14). Ni iyihe nshingano abasaza bafite? Yehova ni we wenyine ufite ububasha bwo kubabarira ibyaha mu buryo bwuzuye, ashingiye ku gitambo k’inshungu. Icyakora, yahaye abasaza inshingano yo gukoresha Ibyanditswe, kugira ngo barebe niba umunyabyaha akwiriye kuguma mu itorero cyangwa kurivanwamo (1 Kor 5:12). Mu gihe abasaza baganira n’uwo munyabyaha, bagerageza kubona ibisubizo by’ibibazo bikurikira: “Ese uwo muntu yakoze icyaha yabigambiriye? Ese yagerageje kubihisha? Ese yakoze icyo cyaha inshuro nyinshi? Ik’ingenzi kurushaho se, haba hari ibimenyetso bigaragaza ko yicuza by’ukuri? Haba se hari ikintu kigaragaza ko Yehova yamubabariye?”—Ibyak 3:19.

5. Ibyo abasaza bakora bitugirira akahe kamaro?

5 Iyo abasaza baganira n’umunyabyaha, baba bafite intego yo gufata umwanzuro umeze nk’uwo mu ijuru baba bafashe (Mat 18:18). Ibyo bigirira abagize itorero akahe kamaro? Bituma abanyabyaha batihana bavanwa mu itorero, kugira ngo batanduza abagaragu ba Yehova akunda cyane (1 Kor 5:6, 7, 11-13; Tito 3:10, 11). Nanone bishobora gutuma uwakoze icyaha yihana maze Yehova akamubabarira (Luka 5:32). Abasaza basengera uwo munyabyaha wihannye, maze bagasaba Yehova ko yamufasha kongera kuba inshuti ye.—Yak 5:15.

6. Ese Yehova ashobora kubabarira umuntu waciwe mu itorero? Sobanura.

6 Reka noneho tuvuge ko abasaza baganirije uwakoze icyaha, maze bagasanga adashaka kwihana. Icyo gihe bamuca mu itorero. Niba yarishe amategeko ya leta, abasaza ntibazamuhishira ngo atagerwaho n’ingaruka z’ibyo yakoze. Yehova yemera ko abategetsi bahana umuntu wese wishe amategeko ya leta, yaba yagaragaje ko yihannye cyangwa atihannye (Rom 13:4). Iyo nyuma yaho umunyabyaha abonye ko yakoze ibintu bibi maze akicuza kandi agahinduka, Yehova aramubabarira (Luka 15:17-24). Aramubabarira rwose niyo yaba yarakoze ibyaha bikomeye.—2 Ngoma 33:9, 12, 13; 1 Tim 1:15.

7. Ni iki twakora kugira ngo tugaragaze ko twababariye umuntu wadukoshereje?

7 Kumenya ko atari twe duhitamo niba Yehova azababarira umuntu cyangwa ntamubabarire, biraduhumuriza. Icyakora hari umwanzuro tuba dukwiriye gufata. Uwo mwanzuro ni uwuhe? Hari igihe umuntu adukorera ikintu kibi kikatubabaza cyane, maze akadusaba imbabazi. Hari n’igihe atazidusaba. Icyo gihe na bwo dushobora gufata umwanzuro wo kumubabarira, ntitumubikire inzika cyangwa ngo tumurakarire. Icyakora ibyo bishobora kudusaba igihe kirekire n’imbaraga, cyanecyane niba ibyo yadukoreye byaratubabaje cyane. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1994 wagize uti: “Iyo ubabariye umunyabyaha, ntibiba bishatse kuvuga ko wemeye amakosa yakoze. Ahubwo iyo Umukristo ababariye umuntu, aba ahisemo kurekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova. Ni we Mucamanza utabera mu ijuru no mu isi, kandi aba azaturenganura mu gihe gikwiriye.” None se ubwo, kuki Yehova adutera inkunga yo kubabarira bagenzi bacu kandi tukarekera icyo kibazo mu maboko ye?

KUKI YEHOVA ADUSABA KUBABARIRA?

8. Kubabarira abandi, bigaragaza bite ko dushimira Yehova imbabazi atugirira?

8 Iyo tubabariye abandi tuba tugaragaje ko dushimira Yehova. Hari umugani Yesu yaciye, maze agereranya Yehova n’umwami wababariye umugaragu we wari umurimo amafaranga menshi, ntiyayamwishyuza. Nyamara uwo mugaragu, ntiyababariye mugenzi we wari umurimo amafaranga make cyane (Mat 18:23-35). Ni iki Yesu yashakaga kutwigisha? Yashakaga kutwigisha ko iyo tubabariye abadukoshereje, tuba tugaragaje ko dushimira Yehova imbabazi nyinshi atugirira (Zab 103:9). Hari Umunara w’Umurinzi wagize uti: “Uko inshuro twaba twarababariye bagenzi bacu zaba zingana kose, ntitwageza aho Yehova ageza atubabarira, ashingiye ku gitambo k’inshungu.”

9. Ni ba nde Yehova ababarira? (Matayo 6:14, 15)

9 Abantu bababarira abandi, na bo bazababarirwa. Yehova agirira imbabazi abantu bagira imbabazi (Mat 5:7; Yak 2:13). Ibyo Yesu yabigaragaje neza igihe yigishaga abigishwa be gusenga. (Soma muri Matayo 6:14, 15.) Nanone ibyo tubisobanukirwa, iyo dusuzumye ibyo Yehova yabwiye umugaragu we Yobu. Uwo mugabo wari indahemuka yari ababaye cyane, bitewe n’amagambo mabi yabwiwe n’abagabo batatu, ari bo Elifazi, Biludadi na Zofari. Yehova yasabye Yobu gusenga abasabira. Yobu amaze kubikora, ni bwo Yehova yamuhaye umugisha.—Yobu 42:8-10.

10. Kuki gukomeza kurakarira umuntu watubabaje, ari twe bigiraho ingaruka? (Abefeso 4:31, 32)

10 Iyo dukomeje kurakarira uwaduhemukiye, ni twe bigiraho ingaruka. Gukomeza kurakarira umuntu watubabaje, ni nko kwikorera umutwaro uremereye. Yehova yifuza ko dutura uwo mutwaro, kugira ngo tugire amahoro yo mu mutima. (Soma mu Befeso 4:31, 32.) Nanone atugira inama yo ‘kureka umujinya kandi tukava mu burakari’ (Zab 37:8). Iyo dukurikije iyo nama bitugirira akamaro. Gukomeza kurakarira umuntu watubabaje, bishobora kugira ingaruka no ku buzima bwacu (Imig 14:30). Iyo dukomeje kumurakarira, nta cyo bimutwara ahubwo ni twe tuba twihemukira. Ni kimwe no kunywa uburozi wibwira ko ari we buri bugirire nabi. Ubwo rero twavuga ko iyo tubabariye abandi, ari twe bigirira akamaro (Imig 11:17). Tugira amahoro yo mu mutima kandi tugakomeza gukorera Yehova.

11. Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwihorera? (Abaroma 12:19-21)

11 Guhora ni ukwa Yehova. Yehova yatubujije kwihorera. (Soma mu Baroma 12:19-21.) Kubera ko tudatunganye, ntidushobora kumenya neza uko ibintu byose byagenze. Yehova ni we wenyine ufite ubwo bushobozi (Heb 4:13). Hari n’igihe amarangamutima ashobora gutuma dufata umwanzuro utari wo. Yakobo yavuze ko “umujinya w’abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana” (Yak 1:20). Ubwo rero, mu gihe hari umuntu watubabaje, dushobora kwiringira ko Yehova azakemura icyo kibazo mu buryo bukwiriye, maze akaturenganura.

Ntugakomeze kurakarira uwagukoshereje. Jya urekera ikibazo mu maboko ya Yehova. Azakuraho ibibazo byose byatewe n’icyaha (Reba paragarafu ya 12)

12. Twagaragaza dute ko twiringira ko Yehova ari we uca imanza zitabera?

12 Kubabarira abandi bigaragaza ko twiringira ko Yehova aca imanza zitabera. Iyo umuntu yaduhemukiye maze tukarekera icyo kibazo mu maboko ya Yehova, tuba tugaragaje ko twiringira ko Yehova ari we uzavanaho ibibazo byose byatejwe n’icyaha. Yehova yadusezeranyije ko nitugera mu isi nshya, tutazongera ‘kwibuka’ ibibazo twahuye na byo cyangwa ngo twongere ‘kubitekerezaho’ (Yes 65:17). Ariko se iyo umuntu yadukoreye ikintu kibi cyane maze kikatubabaza, birashoboka ko twareka gukomeza kumurakarira? Reka turebe ingero z’abantu babishoboye.

KUBABARIRA BITUGIRIRA AKAMARO

13-14. Ibyabaye kuri Tony na José byakwigishije iki ku birebana no kubabarira?

13 Abavandimwe na bashiki bacu benshi, biyemeje kubabarira abantu babakoreye ibintu bibi cyane. None se byabagiriye akahe kamaro?

14 Mbere y’uko Tony * uba muri Filipine aba Umuhamya, yamenye ko mukuru we yishwe n’umuntu witwa José. Icyo gihe Tony yagiraga amahane ari n’umunyarugomo, kandi yashakaga kwihorera. José yaje gufatwa arafungwa. Amaze kurangiza igihano maze agafungurwa, Tony yiyemeje kumuhiga kugira ngo amwice. Yaguze imbunda yari kuzakoresha. Hagati aho Abahamya batangiye kumwigisha Bibiliya. Tony agira ati: “Igihe nigaga Bibiliya namenye ko nagombaga guhinduka kandi ibyo byansabaga no kureka uburakari nagiraga.” Tony yaje kubatizwa aza kuba n’umusaza w’itorero. Tekereza ukuntu yatangaye amenye ko José na we yabaye Umuhamya! Igihe bahuraga, barahoberanye cyane kandi Tony abwira José ko yamubabariye. Tony avuga ko kuba yaramubabariye, byatumye agira ibyishimo byinshi cyane, ku buryo atabona uko abisobanura. Yehova yahaye umugisha Tony bitewe n’uko yababariye José.

Ibyabaye kuri Peter na Sue bitwereka ko dushobora kureka kurakarira umuntu waduhemukiye (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15-16. Ibyabaye kuri Peter na Sue byakwigishije iki ku birebana no kubabarira?

15 Mu mwaka wa 1985, Peter na Sue bari mu materaniro mu Nzu y’Ubwami, maze mu buryo butunguranye igisasu kiraturika. Hari umuntu wari wateze icyo gisasu mu Nzu y’Ubwami. Sue yarakomeretse cyane, ku buryo n’ubu atareba neza kandi ntiyumve neza. Nanone ntagihumurirwa. * Peter na Sue bakundaga kwibaza bati: “Ni nde koko wakoze ibintu nka biriya?” Nyuma y’imyaka myinshi, uwo muntu wateze icyo gisasu, utari Umuhamya, yaramenyekanye maze akatirwa gufungwa burundu. Iyo hari ubajije Peter na Sue niba barababariye uwo muntu, baravuga bati: “Yehova yatwigishije ko iyo dukomeje gutekereza ku bintu bibabaje byatubayeho kandi tukarakara, bishobora kutugiraho ingaruka, bikaba byanatuviramo kurwara. Ubwo rero bikimara kuba, twasenze Yehova tumusaba ko yadufasha kubabarira uwo muntu, kugira ngo tugire amahoro yo mu mutima.”

16 Ese kubabarira uwo muntu byaraboroheye? Oya. Bakomeza bagira bati: “Igihe cyose Sue agize ikibazo bitewe n’ingaruka z’icyo gisasu, twumva twongeye kurakara. Ariko twirinda kubitekerezaho cyane maze bigahita bishira. Ubu dushobora kwemeza rwose ko umuntu wateze kiriya gisasu aramutse abaye Umuhamya, twabyishimira. Ibyatubayeho byatwigishije ko iyo dushyize mu bikorwa ibyo twiga muri Bibiliya, bituma tugira ibyishimo kandi tukagira amahoro yo mu mutima. Nanone, duhumurizwa n’uko vuba aha Yehova azavanaho ibintu byose bitubabaza.”

17. Ibyabaye kuri Myra byakwigishije iki ku birebana no kubabarira?

17 Igihe Myra yabaga Umuhamya, yari yarashatse kandi afite n’abana babiri. Icyakora umugabo we yanze kwiga Bibiliya. Nyuma yaho yaje kumuca inyuma kandi arabata. Myra agira ati: “Igihe umugabo wange yadutaga, numvise bindenze, ngira agahinda, ndiheba, ndicuza, nishinja amakosa kandi ndarakara. Ntekereza ko n’abandi bahemukirwa n’abo bashakanye ari uko biyumva.” Nubwo yatanye n’umugabo we, yakomeje kubabazwa n’uko yamuhemukiye. Myra akomeza agira ati: “Namaze amezi menshi ndakaye kandi mpangayitse, ariko nza kubona ko ibyo byagiraga ingaruka ku bucuti nari mfitanye na Yehova na bagenzi bange.” Ubu Myra ntakirakariye uwahoze ari umugabo we cyangwa ngo amwifurize ibibi. Yiringiye ko hari igihe na we azamenya Yehova. Myra ntiyibanda ku byahise. Yafashije abana be baba abagaragu ba Yehova. None ubu, Myra n’abana be hamwe n’imiryango yabo, bakorera Yehova bishimye.

YEHOVA ACA IMANZA ZITABERA

18. Twiringiye ko Umucamanza uruta abandi bose azakora iki?

18 Dushimishwa no kuba Yehova ataraduhaye inshingano yo gucira abandi urubanza. Kubera ko Yehova ari we Mucamanza uruta abandi bose, ni we uzabyikorera (Rom 14:10-12). Dushobora kwiringira ko Yehova azakurikiza amahame ye akiranuka, agaca imanza zitabera (Intang 18:25; 1 Abami 8:32). Kubera iki? Kubera ko buri gihe akora ibikwiriye.

19. Ni iki Yehova azakora mu gihe kiri imbere?

19 Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova azakuriraho ibintu bibi byose, dutezwa no kudatungana n’icyaha. Icyo gihe azadukiza ibikomere byose twagize, bitewe n’ibyatubayeho (Zab 72:12-14; Ibyah 21:3, 4). Ntituzongera kubyibuka ukundi. Mu gihe ibyo bitaraba, dushimira Yehova kuba yaraduhaye ubushobozi bwo kwigana umuco we wo kubabarira.

INDIRIMBO YA 18 Turagushimira ku bw’incungu

^ Yehova yifuza kubabarira abanyabyaha bihana. Kubera ko turi Abakristo, twifuza kumwigana tukababarira abandi mu gihe badukoshereje. Muri iki gice, turi burebe ibyaha dushobora kubabarira bagenzi bacu n’ibyo tugomba kubwira abasaza. Nanone turi burebe impamvu Yehova adusaba kubabarira bagenzi bacu, n’imigisha tubona iyo tubababariye.

^ Amazina amwe yarahinduwe.