Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 27

Jya ‘wiringira Yehova’

Jya ‘wiringira Yehova’

“Iringire Yehova; gira ubutwari kandi umutima wawe ukomere.”​—ZAB 27:14.

INDIRIMBO YA 128 Tujye twihangana kugeza ku mperuka

INSHAMAKE *

1. (a) Ni ibihe bintu Yehova yadusezeranyije ko azakora? (b) ‘Kwiringira Yehova’ bisobanura iki? (Reba “Amagambo yasobanuwe.”)

 ABANTU bose bakunda Yehova, abasezeranya ibintu byiza cyane. Vuba aha azakuraho indwara, agahinda n’urupfu (Ibyah 21:3, 4). Azafasha abantu ‘bicisha bugufi’ kandi bakamwiringira, guhindura isi paradizo (Zab 37:9-11). Nanone azatuma buri wese aba inshuti ye, kuruta uko bimeze ubu. Mbega ibyiringiro bishimishije cyane! Ariko se ni iki kitwizeza ko ibyo bintu byose Imana idusezeranya, bizabaho? Buri gihe Yehova asohoza ibyo asezeranya. Ubwo rero, dufite impamvu zo ‘kumwiringira’ * (Zab 27:14). Tuzagaragaza ko tumwiringira nidukomeza gutegereza twihanganye ko asohoza amasezerano ye, kandi tukabikora twishimye.—Yes 55:10, 11.

2. Ni irihe sezerano Yehova yashohoje?

2 Yehova yagaragaje ko asohoza amasezerano ye. Reka turebe urugero rubigaragaza. Nk’uko igitabo k’Ibyahishuwe kibivuga, Yehova yari yarasezeranyije ko azahuriza hamwe abantu bo mu mahanga yose, imiryango yose n’indimi zose, kugira ngo bamusenge bunze ubumwe. Iryo sezerano yararishohoje, kuko muri iki gihe abo bantu ari bo bagize “imbaga y’abantu benshi” (Ibyah 7:9, 10). Iyo mbaga igizwe n’abagabo, abagore n’abana, bo mu moko yose, bavuga indimi zitandukanye kandi bakuriye mu mimerere itandukanye. Icyakora nubwo bimeze bityo, bose babana mu mahoro kandi bunze ubumwe (Zab 133:1; Yoh 10:16). Nanone ni ababwiriza b’Ubwami barangwa n’ishyaka. Babwira abantu bose babatega amatwi, ibyiringiro bafite by’uko iyi si igiye kuba nziza (Mat 28:19, 20; Ibyah 14:6, 7; 22:17). Niba nawe uri muri iyo mbaga y’abantu benshi, nta gushidikanya ko wishimira ko ibintu biri hafi guhinduka, bikaba byiza.

3. Ni iki Satani aba ashaka?

3 Satani aba ashaka ko tudakomeza kwiringira ibyo Yehova yadusezeranyije. Aba ashaka kutwumvisha ko Yehova atatwitaho kandi ko atazasohoza amasezerano ye. Ibyo Satani aramutse abigezeho, twacika intege maze tukaba twareka no gukorera Yehova. Nk’uko turi bubibone, Satani yagerageje gutuma Yobu adakomeza kwiringira Yehova no kumukorera.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice? (Yobu 1:9-12)

4 Muri iki gice, turi burebe amayeri Satani yakoresheje kugira ngo atume Yobu adakomeza kubera Yehova indahemuka. (Soma muri Yobu 1:9-12.) Nanone turi burebe isomo twavana kuri Yobu, n’impamvu tugomba kuzirikana ko Yehova adukunda kandi ko azasohoza amasezerano ye.

SATANI YAGERAGEJE GUTUMA YOBU ADAKOMEZA KWIRINGIRA YEHOVA

5-6. Ni iki cyabaye kuri Yobu mu gihe gito?

5 Yobu yari abayeho neza. Yari inshuti ya Yehova, afite umuryango mwiza kandi ari n’umukire (Yobu 1:1-5). Ariko ibyo byose yabibuze mu kanya gato. Mbere na mbere, amatungo ye yarapfuye (Yobu 1:13-17). Hanyuma yapfushije abana be yakundaga cyane. Tekereza ibintu nk’ibyo bikubayeho! Ubusanzwe n’iyo ababyeyi bapfushije umwana umwe, bagira agahinda kenshi cyane. Ngaho noneho tekereza gupfusha abana icumi! Ibyo byatumye Yobu n’umugore we bagira agahinda karenze urugero, barashoberwa kandi bariheba. Ntibitangaje kuba Yobu yarashishimuye umwambaro we, akikubita hasi yubamye.—Yobu 1:18-20.

6 Icyakora Satani ntiyarekeye aho. Yahise amuteza indwara mbi cyane, yatumaga abantu bamunena (Yobu 2:6-8; 7:5). Mbere yaho, abantu bubahaga Yobu kandi hari n’abazaga kumugisha inama (Yobu 29:7, 8, 21). Ariko noneho bari basigaye bamuhunga. Abavandimwe, inshuti ze z’inkoramutima n’abagaragu be, bari baramwanze.—Yobu 19:13, 14, 16.

Muri iki gihe Abahamya ba Yehova benshi bahura n’ibibazo nk’ibyo Yobu yahuye na byo (Reba paragarafu ya 7) *

7. (a) Yobu yumvaga ko ibibazo yahuye na byo ari nde wabimuteje, ariko se ni iki atakoze? (b) Ni mu buhe buryo Umukristo ashobora guhura n’ibibazo nk’ibigaragara ku ifoto?

7 Satani yashakaga ko Yobu yumva ko icyatumye ahura n’ibyo bibazo byose, ari uko Yehova yari yaramurakariye. Urugero, Satani yakoresheje umuyaga, usenya inzu abana ba Yobu uko ari icumi barimo, basangira (Yobu 1:18, 19). Nanone yamanuye umuriro mu ijuru, utwika amatungo ye n’abagaragu bari bayaragiye (Yobu 1:16). Kubera ko uwo muyaga n’uwo muriro byaturutse mu ijuru, Yobu yahise atekereza ko Yehova ari we wabiteje. Ubwo rero, Yobu yatekereje ko wenda hari ikintu yakoze kikababaza Yehova. Icyakora nubwo byari bimeze bityo, ntiyigeze avuga nabi Yehova. Yobu yazirikanaga ko hari ibintu byiza byinshi Yehova yari yaramukoreye. Ubwo rero, yatekereje ko niba yaremeye ibyiza, yagombaga no kwemera ibibi. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Izina rya Yehova rikomeze gusingizwa” (Yobu 1:20, 21; 2:10). Nubwo Yobu yapfushije abana be n’amatungo kandi akarwara, yakomeje kubera Yehova indahemuka. Ariko Satani ntiyarekeye aho.

8. Ni ayahe mayeri yandi Satani yakoresheje kugira ngo ace intege Yobu?

8 Hari andi mayeri Satani yakoresheje, kugira ngo atume Yobu adakomeza kuba indahemuka. Yakoresheje abagabo batatu bitwaga ko ari inshuti ze, kugira ngo batume yumva ko nta gaciro afite. Babwiye Yobu ko icyatumye ahura n’ibibazo, ari uko yakoze ibibi byinshi (Yobu 22:5-9). Nanone bamwumvishije ko ibyiza byose yakoze nta cyo bivuze, kandi ko Yehova atari abyitayeho (Yobu 4:18; 22:2, 3; 25:4). Bashakaga ko Yobu yumva ko Imana itamukunda, itamwitaho kandi ko kuyikorera nta cyo byari bimumariye. Ayo magambo yashoboraga gutuma Yobu acika intege maze akiheba.

9. Ni cyatumye Yobu agira ubutwari kandi agakomeza kwihangana?

9 Sa n’ureba uko ibintu byari bimeze. Yobu yicaye mu ivu kandi arababara cyane (Yobu 2:8). Inshuti ze na zo, zikomeje kumubwira ko ari umuntu mubi kandi ko ibyo yakoze byose nta gaciro bifite. Ibyo byose birimo kwiyongera ku gahinda yifitiye ko kuba yarapfushije abana, bigatuma yumva ameze nk’uwikoreye umutwaro uremereye. Yobu abanje guceceka, arabihorera (Yobu 2:13–3:1). Niba izo nshuti ze zaribwiraga ko igihe Yobu yari acecetse, yarimo atekereza ukuntu agiye kureka gukorera Yehova, zaribeshyaga cyane. Hanyuma wenda Yobu yubuye umutwe arabitegereza, maze arababwira ati: “Muzi n’ikindi? ‘Kugeza aho nzapfira, sinzikuraho ubudahemuka bwanjye’” (Yobu 27:5). Ni iki cyatumye Yobu agira ubutwari kandi agakomeza kwihangana, nubwo yahuye n’ibyo bibazo byose? Nubwo ibyo bibazo byamuhungabanyije cyane, yakomeje kwiringira ko Yehova amukunda kandi ko azabikemura. Yari azi ko n’iyo yapfa, Yehova yari kuzamuzura.—Yobu 14:13-15.

TWAKWIGANA YOBU DUTE?

10. Ibyabaye kuri Yobu bitwigisha iki?

10 Ibyabaye kuri Yobu, bitwigisha ko Satani adashobora kutubuza gukorera Yehova, kandi ko Yehova aba azi ibibazo byose duhanganye na byo. Nanone bituma dusobanukirwa neza, ikiba kihishe inyuma y’ibibazo duhura na byo. Reka turebe amwe mu masomo twavana kuri Yobu.

11. Nidukomeza kwiringira Yehova bizatugirira akahe kamaro? (Yakobo 4:7)

11 Yobu yagaragaje ko iyo dukomeje kwiringira Yehova, dushobora kwihanganira ikigeragezo icyo ari cyo cyose twahura na cyo, kandi tukarwanya Satani. Ibyo bigira akahe kamaro? Bibiliya itubwira ko Satani azaduhunga.—Soma muri Yakobo 4:7.

12. Kuba Yobu yariringiraga ko umuzuko uzabaho byamugiriye akahe kamaro?

12 Tugomba kwizera ko umuzuko uzabaho kandi tugahora tubizirikana. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Satani atuma dutinya cyane urupfu, kugira ngo tudakomeza kubera Yehova indahemuka. Satani yavuze ko Yobu yari gukora ibishoboka byose kugira ngo akize ubuzima bwe, kabone n’iyo byari kumusaba guhemukira Yehova. Icyakora yaribeshyaga. Yobu ntiyigeze yihakana Imana n’igihe yari arembye cyane ari hafi gupfa. Ni iki cyamufashije kwihangana? Ni uko yari azi neza ko Yehova agira neza kandi akiringira adashidikanya ko azakemura ibibazo bye. Yobu yizeraga ko n’iyo Yehova atari gukemura ibibazo bye mu gihe yari akiriho, yari kuzamuzura. Yiringiraga ko umuzuko uzabaho rwose. Niba natwe twizera tudashidikanya ko umuzuko uzabaho, nta kigeragezo na kimwe kizatuma tureka gukorera Yehova, kabone n’iyo rwaba urupfu.

13. Kuki tugomba kumenya amayeri Satani yakoresheje mu gihe cya Yobu?

13 Tugomba kumenya amayeri Satani yakoresheje mu gihe cya Yobu, kuko ari yo agikoresha muri iki gihe. Satani yaravuze ati: “Ibyo umuntu atunze byose yabitanga kugira ngo acungure ubugingo bwe” (Yobu 2:4, 5). Igihe yavugaga ayo magambo, yashinje abantu bose, si Yobu gusa. Satani avuga ko tudakunda Yehova by’ukuri kandi ko tugiye gupfa, twamwihakana. Nanone avuga ko Yehova atadukunda, kandi ko ibyo dukora byose ngo tumushimishe nta cyo bivuze. Kubera ko tuzi amayeri ye, tubona ko ibyo avuga ari ibinyoma.

14. Ibigeragezo bishobora gutuma tumenya iki?

14 Ibigeragezo bituma tumenya imico dukwiriye kwitoza. Uko ni ko byagendekeye Yobu. Ibigeragezo yahuye na byo, byatumye amenya aho yari afite intege nke kandi arikosora. Urugero, yabonye ko yari akeneye cyane kwitoza umuco wo kwicisha bugufi (Yobu 42:3). Ibigeragezo bishobora gutuma natwe tumenya aho dufite intege nke. Ibyo ni byo byabaye ku muvandimwe witwa Nikolay. * Yarafunzwe nubwo yari arwaye cyane. Yaravuze ati: “Gufungwa byatumye menya imico nari nkeneye kwitoza.” Ubwo rero iyo tumenye aho dufite intege nke, tuba dushobora kuhakosora.

15. Ni nde dukwiriye gutega amatwi, kandi se kuki?

15 Dukwiriye gutega amatwi Yehova aho kumva ibyo abanzi bacu bavuga. Ibyo ni byo Yobu yakoze. Yehova yamufashije gutekereza. Ni nk’aho yamubwiye ati: “Ese iyo witegereje ibyo naremye, ubona ntafite imbaraga? Ibyakubayeho byose ndabizi. None se utekereza ko ntashobora kugufasha?” Yobu yicishije bugufi maze yemera ko Yehova agira neza. Yaravuze ati: “Ibyawe nari narabyumvishije amatwi gusa, ariko noneho ubu amaso yanjye arakureba” (Yobu 42:5). Birashoboka ko ayo magambo Yobu yayavuze akicaye mu ivu, umubiri we wuzuye ibibyimba biteye iseseme, kandi akibabajwe n’urupfu rw’abana be. No muri iyo mimerere, Yehova yamwijeje ko amukunda kandi ko amwemera.—Yobu 42:7, 8.

16. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 49:15, 16, ni iki dukwiriye kuzirikana mu gihe dutotezwa?

16 Muri iki gihe abantu bashobora kudutuka kandi bakadutesha agaciro. Bashobora no kudusebya cyangwa bagasebya umuryango wacu, kandi ‘bakatubeshyera ibibi by’uburyo bwose’ (Mat 5:11). Ibyabaye kuri Yobu, bitwereka ko Yehova aba adufitiye ikizere ko tuzakomeza kumubera indahemuka, mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Yehova aradukunda kandi ntazigera na rimwe atererana abamwiringira. (Soma muri Yesaya 49:15, 16.) Ntitugatege amatwi ibyo abanzi b’Imana bavuga badusebya. Ibyo ni byo umuvandimwe witwa James wo muri Turukiya n’abagize umuryango we bakoze, igihe batotezwaga cyane. James yaravuze ati: “Twabonye ko gutega amatwi ibinyoma byavugwaga ku bagaragu ba Yehova, byari kuduca intege. Ubwo rero, twiyemeje kwibanda ku byo Ubwami bw’Imana buzadukorera no gukomeza gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Ibyo byatumye dukomeza kugira ibyishimo.” Natwe twigana Yobu, tugatega amatwi Yehova. Ibinyoma abanzi bacu bavuga, ntibitubuza gukomeza kumwiringira.

IBYIRINGIRO BIZATUMA DUKOMEZA GUSHIKAMA

Yehova yagororeye Yobu kubera ko yakomeje kuba indahemuka. We n’umugore we babayeho indi myaka myinshi bishimiye ubuzima (Reba paragarafu ya 17) *

17. Ni irihe somo tuvana ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka bavugwa mu Baheburayo igice cya 11?

17 Hari abandi bagaragu ba Yehova bameze nka Yobu, babaye intwari kandi bakomeza gushikama. Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yabise ‘igicu kinini cyane cy’abahamya’ (Heb 12:1). Abo bose bahuye n’ibigeragezo bikaze cyane, ariko bakomeza kubera Yehova indahemuka (Heb 11:36-40). Ese kuba barihanganye bagakomeza gukorera Yehova, byabaye imfabusa? Oya rwose! Nubwo batigeze babona isohozwa ry’amasezerano ya Yehova, bakomeje kumwiringira. Bari bazi ko Yehova abemera kandi bizeraga badashidikanya ko bari kuzabona ibyo yasezeranyije (Heb 11:4, 5). Badusigiye urugero rwiza rudufasha gukomeza kwiringira Yehova.

18. Ni iki twiyemeje gukora? (Abaheburayo 11:6)

18 Muri iki gihe, ibintu bigenda birushaho kuba bibi (2 Tim 3:13). Satani akomeje gutoteza abagize ubwoko bw’Imana. Uko ibigeragezo tuzahura na byo bizaba biri kose, nimucyo twiyemeze gukorana umwete umurimo wa Yehova, twizeye ko “ibyiringiro byacu bishingiye ku Mana nzima” (1 Tim 4:10). Jya wibuka ko ibyo Yehova yakoreye Yobu nyuma yaho, bigaragaza ko “afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi” (Yak 5:11). Ubwo rero, natwe tuge twigana Yobu, maze dukomeze kubera Yehova indahemuka, twiringiye ko azagororera ‘abamushakana umwete.’—Soma mu Baheburayo 11:6.

INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe

^ Iyo bavuze umuntu wahanganye n’ibigeragezo bikaze, akenshi duhita dutekereza Yobu. Ibyabaye kuri uwo mugabo w’indahemuka bitwigisha iki? Bitwigisha ko Satani adashobora kutubuza gukomeza gukorera Yehova. Nanone bitwigisha ko buri gihe Yehova aba azi ibibazo duhanganye na byo. Ikindi kandi, nk’uko Yehova yakuyeho ibibazo Yobu yari ahanganye na byo, ni na ko azakuraho imibabaro yacu yose. Niba tugaragaza mu bikorwa byacu ko ibyo tubyemera, tuzaba ‘twiringira Yehova’ by’ukuri.

^ AMAGAMBO YASOBANUWE: Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ibyiringiro,” risobanura gutegerezanya amatsiko ikintu runaka. Nanone rishobora kumvikanisha igitekerezo cyo kwizera umuntu cyangwa ukumva ko ari we ushobora kugufasha.—Zab 25:2, 3; 62:5.

^ Amazina amwe yarahinduwe.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yobu n’umugore we bapfushije abana babo bose.

^ IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yobu yakomeje kwihangana kugeza igihe ibigeragezo yahuye na byo byarangiriye. We n’umugore we bishimiye imigisha Yehova yabahaye n’umuryango wabo.