Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 37

Jya ugirira ikizere Abakristo bagenzi bawe

Jya ugirira ikizere Abakristo bagenzi bawe

“Urukundo . . . rwizera byose, rwiringira byose.”​—1 KOR 13:4, 7.

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

INSHAMAKE a

1. Kuki tudatangazwa no kuba abantu benshi bumva ko nta muntu bagirira ikizere?

 ABANTU bo muri iyi si ya Satani, babuze uwo bizera. Ibyo biterwa n’uko abacuruzi, abategetsi n’abakuru b’amadini, buri gihe babatenguha. Nanone abantu ntibagirira ikizere inshuti zabo, abaturanyi babo ndetse n’abagize imiryango yabo. Ariko ibyo ntibyagombye kudutangaza. Kubera iki? Kubera ko Bibiliya yari yarahanuye ko ‘mu minsi y’imperuka abantu bari kuzaba abahemu, basebanya kandi bagambana.’ Mu yandi magambo, bari kumera nka Satani, we mana y’iyi si idashobora kugirirwa ikizere na gato.—2 Tim 3:1-4; 2 Kor 4:4.

2. (a) Ni nde dukwiriye kugirira ikizere mu buryo bwuzuye? (b) Ni iki bamwe bibaza?

2 Abakristo b’ukuri bazi neza ko bakwiriye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye (Yer 17:7, 8). Tuzi neza ko adukunda kandi ko adashobora ‘gutererana’ inshuti ze (Zab 9:10). Nanone dushobora kwizera Yesu Kristo, kubera ko yadupfiriye (1 Pet 3:18). Ikindi kandi, dushobora kwizera amahame yo muri Bibiliya, kubera ko twiboneye ko kuyakurikiza bitugirira akamaro (2 Tim 3:16, 17). Ubwo rero, dukwiriye kugirira ikizere Yehova, Yesu ndetse na Bibiliya. Icyakora, hari abashobora kwibaza niba buri gihe dukwiriye kugirira ikizere abavandimwe bacu na bashiki bacu. Dukwiriye kubagirira ikizere rwose. Kubera iki?

DUKENEYE ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU

Hirya no hino ku isi hari abavandimwe na bashiki bacu dushobora kwizera, kandi bakunda Yehova nk’uko tumukunda (Reba paragarafu ya 3)

3. Ni ikihe kintu kiza cyane Yehova yadukoreye? (Mariko 10:29, 30)

3 Yehova yaradutoranyije, adushyira mu muryango we ugizwe n’abamusenga, bari hirya no hino ku isi. Tuvugishije ukuri, icyo ni ikintu kiza cyane Yehova yadukoreye kandi kidufitiye akamaro. (Soma muri Mariko 10:29, 30.) Dufite abavandimwe na bashiki bacu benshi, na bo bakunda Yehova kandi bihatira gukora ibyo ashaka. Nubwo tutavuga ururimi rumwe, tukaba tudafite imico imwe kandi tukambara mu buryo butandukanye, turakundana n’iyo twaba duhuye ku nshuro ya mbere. Twishimira cyane gusenga Yehova no kumusingiza, turi kumwe n’abo bavandimwe bacu.—Zab 133:1.

4. Kuki dukeneye abavandimwe na bashiki bacu?

4 Muri iki gihe, dukwiriye kurushaho kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Kubera iki? Kubera ko iyo dufite ibibazo badufasha (Rom 15:1; Gal 6:2). Nanone badufasha gukomeza gukorera Yehova no gukomeza kuba inshuti ze (1 Tes 5:11; Heb 10:23-25). Kuba mu itorero rigizwe n’abo bavandimwe, biturinda Satani n’isi ye mbi. Satani n’abakozi be, bari hafi kutugabaho igitero. Icyo gihe, tuzishimira kuba dufite abavandimwe na bashiki bacu badushyigikiye.

5. Kuki hari abo bigora kugirira ikizere Abakristo bagenzi babo?

5 Icyakora hari abatagirira ikizere Abakristo bagenzi babo, wenda bitewe n’uko hari uwo babikije ibanga akarimena, cyangwa se ntakore ibyo yabasezeranyije. Hari n’igihe biterwa n’uko hari uwavuze cyangwa agakora ikintu kikabababaza cyane. Ibintu nk’ibyo, bishobora gutuma umuntu adakomeza kugirira ikizere abavandimwe be. None se ni iki cyadufasha kubagirira ikizere?

URUKUNDO RUTUMA TUGIRIRA ABANDI IKIZERE

6. Urukundo rwadufasha rute kugirira ikizere abavandimwe bacu? (1 Abakorinto 13:4-8)

6 Urukundo ni rwo rutuma twizera abavandimwe bacu. Mu 1 Abakorinto igice cya 13, hagaragaza ukuntu urukundo rushobora kudufasha kugirira ikizere abavandimwe bacu cyangwa kongera kukigirira abo twagitakarije. (Soma mu 1 Abakorinto 13:4-8.) Urugero, umurongo wa 4 uvuga ko ‘urukundo rwihangana kandi rukagira neza.’ Yehova aratwihanganira, n’iyo twamukoshereje. Ubwo rero, natwe dukwiriye kwihanganira abavandimwe bacu, mu gihe bavuze cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza. Umurongo wa 5 ugira uti: “[Urukundo] ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe.” Kutabika ‘inzika y’inabi twagiriwe,’ bisobanura kudakomeza kwibuka amakosa abavandimwe bacu badukoreye. Mu Mubwiriza 7:9 hatubwira ko tutagomba ‘kwihutira kurakara.’ Ubwo rero, byaba byiza twumviye inama iri mu Befeso 4:26 igira iti: “Izuba ntirikarenge mukirakaye.”

7. Ibivugwa muri Matayo 7:1-5 bidufasha bite kugirira ikizere abavandimwe bacu?

7 Kubona abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Yehova ababona, na byo bizatuma tubagirira ikizere. Yehova arabakunda kandi ntahora agenzura amakosa yabo. Ubwo rero natwe tugomba kumwigana (Zab 130:3). Aho kwibanda ku makosa yabo, tuge twibanda ku mico myiza bafite, kandi twumve ko bashobora gukora ibyiza. (Soma muri Matayo 7:1-5.) Kubera ko urukundo “rwizera byose,” ntitukumve ko abavandimwe bacu bari bafite intego yo kutubabaza, ahubwo tuge twumva ko bifuza gukora ibyiza (1 Kor 13:7). Icyakora, ibyo ntibishatse kuvuga ko Yehova ashaka ko dupfa kugirira ikizere umuntu wese. Ahubwo ashaka ko tugirira ikizere abagaragaje ko bakwiriye kwizerwa koko. b

8. Ni iki cyadufasha kugirira ikizere abavandimwe bacu?

8 Kugirira abandi ikizere ntibipfa kwizana kandi bisaba igihe. None se wakora iki kugira ngo ugirire ikizere abavandimwe bawe? Jya ubanza ubamenye neza. Kugira ngo ubamenye, uge uganira na bo ku materaniro kandi mujyane kubwiriza. Jya ubihanganira, kandi ubahe uburyo bwo kugaragaza ko bakwiriye kugirirwa ikizere. Birumvikana ko utazapfa kubwira amabanga yawe, umuntu utaramenya neza. Ariko uko muzagenda murushaho kumenyana, ni ko uzumva wisanzuye, ukaba wamubwira ibikuri ku mutima (Luka 16:10). None se wakora iki mu gihe umuvandimwe agutengushye cyangwa akaguhemukira? Ntugahite umutakariza ikizere. Ahubwo uge ureka hashire igihe, ubanze utuze. Ikindi kandi, niba hagize uguhemukira, ntugahite utakariza ikizere abavandimwe bawe bose. Tugiye kureba ingero z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka, bakomeje kugirira ikizere abandi, nubwo hari ababahemukiye.

TUGE TWIGANA ABAGARAGU BA YEHOVA BAKOMEJE KUGIRIRA IKIZERE BAGENZI BABO

Nubwo Eli yabwiye nabi Hana, ntiyivumbuye ngo areke kubaha abo Yehova yahaye inshingano (Reba paragarafu ya 9)

9. (a) Ni iki kigaragaza ko Hana yakomeje kugirira ikizere abo Yehova yari yarahaye inshingano, nubwo bamwe muri bo bakoraga amakosa? (b) Ibyabaye kuri Hana bikwigisha iki ku birebana no kubaha abo Yehova yahaye inshingano? (Reba ifoto)

9 Ese hari umuvandimwe ufite inshingano wigeze kuguhemukira? Niba byarakubayeho, kumenya uko Hana yitwaye bishobora kugufasha. Icyo gihe, Umutambyi Mukuru Eli ni we wari ufite inshingano ikomeye yo gufasha Abisirayeli bose gusenga Yehova. Icyakora abana be bitwaraga nabi. Nubwo abahungu be bari abatambyi, bakoraga ibikorwa biteye isoni by’ubusambanyi. Icyakora Eli ntiyabahanaga. Nubwo byari bimeze bityo, Yehova ntiyahise amwaka iyo nshingano. Hana na we, ntiyarakaye ngo avuge ko atazasubira mu ihema ry’ibonaniro igihe cyose Eli azaba akiri Umutambyi Mukuru. Nanone Eli yabonye Hana asenga ababaye, atekereza ko yasinze. Aho kugira ngo abanze arebe koko niba ari byo, yahise amushinja amakosa (1 Sam 1:12-16). Icyakora, ibyo byose ntibyaciye Hana intege. Ahubwo yahize umuhigo, abwira Yehova ko naramuka abyaye umwana w’umuhungu, azamujyana mu ihema ry’ibonaniro, kandi icyo gihe Eli ni we wari kujya amwitaho (1 Sam 1:11). Ese abahungu ba Eli bari bakwiriye guhanwa kubera ibikorwa bibi bakoraga? Yego rwose. Yehova yaje kubahana mu gihe gikwiriye (1 Sam 4:17). Nanone Yehova yaje gufasha Hana abyara umwana w’umuhungu, amwita Samweli.—1 Sam 1:17-20.

10. Ni iki kigaragaza ko Dawidi yakomeje kugirira abandi ikizere, nubwo hari abamuhemukiye?

10 Ese inshuti yawe yigeze kuguhemukira? Niba byarakubayeho, urugero rw’Umwami Dawidi rushobora kugufasha. Yari afite inshuti yitwaga Ahitofeli. Ariko igihe umuhungu wa Dawidi witwaga Abusalomu yigomekaga, agashaka kumwambura ubwami, Ahitofeli yifatanyije na we. Dawidi yababajwe cyane no kuba yarahemukiwe n’umwana we yibyariye, hamwe n’inshuti ye magara. Ariko ibyo ntibyatumye Dawidi atakariza abandi ikizere. Urugero, yakomeje kwizera inshuti ye yitwaga Hushayi, yanze kwifatanya n’abandi igihe bamwigomekagaho. Byari bikwiriye ko Dawidi amugirira ikizere, kubera ko yamubereye inshuti nziza kandi akemera kumufasha, nubwo byashoboraga kumuteza akaga.—2 Sam 17:1-16.

11. Ni iki kigaragaza ko umugaragu wa Nabali yari afitiye ikizere Abigayili?

11 Reka nanone turebe urugero rw’umugaragu wa Nabali. Dawidi n’ingabo ze bari bararinze abagaragu ba Nabali. Nyuma yaho, Dawidi yaje gutuma ingabo ze gusaba Nabali ibyokurya, ngo abahe icyo yashoboraga kubona cyose. Icyakora Nabali yanze kubibaha. Ibyo byarakaje Dawidi cyane, ku buryo yiyemeje kwica umugabo wese wo mu rugo rwa Nabali. Icyakora, hari umugaragu wabibwiye umugore wa Nabali witwaga Abigayili. Aho kugira ngo ahunge, yabibwiye Abigayili yizeye ko ari bugire icyo abikoraho. Yari abyizeye kuko abantu bose bari bazi ko Abigayili yari umunyabwenge. Ibyabaye nyuma yaho, byagaragaje rwose ko Abigayili yari akwiriye kugirirwa ikizere. Yagize ubutwari, abuza Dawidi gukora ibyo yari yateganyije (1 Sam 25:2-35). Yari yizeye ko Dawidi ari bumwumvire, agakora ibikwiriye.

12. Ni iki kigaragaza ko Yesu yakomeje kugirira ikizere intumwa ze, nubwo hari igihe zakoraga amakosa?

12 Yesu na we yizeraga abigishwa be, nubwo hari igihe bakoraga amakosa (Yoh 15:15, 16). Urugero, igihe Yakobo na Yohana bamusabaga ko yazabaha umwanya ukomeye mu ijuru, ntiyabatakarije ikizere cyangwa ngo abakure mu ntumwa ze (Mar 10:35-40). Nanone igihe Yesu yari agiye kwicwa, intumwa ze zose zaramutereranye (Mat 26:56). Icyo gihe na bwo, ntiyigeze abatakariza ikizere. Nubwo bakoraga amakosa, “yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo” (Yoh 13:1). Ibyo bigaragazwa n’uko amaze kuzuka, yahaye intumwa ze 11 z’indahemuka inshingano ikomeye yo kuyobora umurimo wo kubwiriza, no kwita ku ntama ze akunda cyane (Mat 28:19, 20; Yoh 21:15-17). Kuba yarakomeje kugirira ikizere intumwa ze nubwo zitari zitunganye, byari bifite ishingiro. Intumwa zose uko ari 11 zakomeje kubera Yehova indahemuka, kugeza igihe zapfiriye zikajya mu ijuru. Nta gushidikanya ko Hana, Dawidi, umugaragu wa Nabali, Abigayili na Yesu, batubereye urugero rwiza rwo gukomeza kwizera abavandimwe bacu, nubwo badatunganye.

UKO WAKONGERA KUGIRIRA IKIZERE ABAVANDIMWE BAWE

13. Ni iki gishobora gutuma tudakomeza kwizera abandi?

13 Ese wigeze kubwira umuvandimwe wawe ibanga, nyuma uza gusanga yararibwiye abandi? Ibyo bishobora kuba byarakubabaje cyane. Urugero, hari mushiki wacu wigeze kubwira ibanga umusaza. Ikibabaje ni uko bukeye bwaho, umugore w’uwo musaza yahise ahamagara uwo mushiki wacu kugira ngo amutere inkunga. Birumvikana rwose ko uwo mushiki wacu yahise atakariza ikizere uwo musaza. Igishimishije ni uko uwo mushiki wacu atabyihereranye, ahubwo akagisha inama. Yaganiriye n’undi musaza, amufasha kongera kugirira ikizere abasaza.

14. Ni iki cyafashije umuvandimwe kongera kugirira abandi ikizere?

14 Hari umuvandimwe wamaze igihe kirekire yararakariye abasaza b’itorero babiri, akumva atakongera kubizera. Ariko yatekereje ku magambo yavuzwe n’umuvandimwe yubahaga cyane. Ayo magambo agira ati: “Satani ni we mwanzi wacu, si abavandimwe bacu.” Uwo muvandimwe yatekereje cyane kuri ayo magambo kandi arasenga, maze amaherezo yongera kugirira ikizere abo basaza.

15. Kuki kongera kugirira abandi ikizere bishobora gufata igihe? Tanga urugero.

15 Ese wigeze gukurwa ku nshingano? Niba byarakubayeho, bishobora kuba byarakubabaje cyane. Reka turebe ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Grete wo mu Budage. Igihe ubutegetsi bw’Abanazi bwahagarikaga umurimo w’Abahamya ba Yehova mu myaka ya 1930, we na mama we bari abagaragu ba Yehova b’indahemuka. Grete yari afite inshingano yo kwandukura Umunara w’Umurinzi, kugira ngo ugere no ku bandi bavandimwe. Ariko abavandimwe bamenye ko papa we atakundaga Abahamya ba Yehova, bamwatse iyo nshingano kuko batinyaga ko papa we ashobora kubagambanira. Ariko ibigeragezo Grete yari ahanganye na byo ntibyari birangiriye aho. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, abavandimwe ntibongeye guha amagazeti Grete na mama we, kandi iyo bahuriraga mu nzira ntibabasuhuzaga. Ibyo byarabababaje cyane, ku buryo Grete yavuze ko byamusabye igihe kirekire kugira ngo ababarire abo bavandimwe kandi yongere kubizera. Nyuma yaho yatekereje ko Yehova ashobora kuba yarababariye abo bavandimwe, kandi ko na we ashobora kubababarira. c

“Satani ni we mwanzi wacu si abavandimwe bacu”

16. Kuki dukwiriye gukora uko dushoboye kose ngo tugirire ikizere abavandimwe na bashiki bacu?

16 Niba nawe hari abavandimwe bigeze kukubabaza, ukwiriye kugira icyo ukora kugira ngo wongere kubagirira ikizere. Nubwo bishobora kugufata igihe, nukora uko ushoboye ngo wongere kubagirira ikizere, nawe bizakugirira akamaro. Urugero, niba warigeze kurya ibyokurya bikakugwa nabi, birumvikana ko ubutaha uzitondera ibyo urya. Ariko ntiwahita ufata umwanzuro wo kureka kurya burundu. Mu buryo nk’ubwo, niba hari umuntu wigeze kuguhemukira, ntibigatume utakariza ikizere abavandimwe na bashiki bacu bose, kuko tuzi ko badatunganye. Iyo twongeye kugirira abandi ikizere bituma twishima, kandi tukibanda ku cyo twakora kugira ngo abagize itorero bakomeze kwizerana.

17. Kuki kugirira abandi ikizere ari iby’ingenzi, kandi se ni iki tuziga mu gice gikurikira?

17 Abantu bo muri iyi si ya Satani ntibakizerana. Ariko twe twizera abavandimwe na bashiki bacu, kubera ko tubakunda kandi na bo bakadukunda. Ibyo bituma tugira ibyishimo, tukunga ubumwe kandi bizadufasha mu gihe kiri imbere, igihe tuzaba duhanganye n’ibihe bitoroshye. None se twakora iki niba hari umuntu waduhemukiye, bigatuma dutakariza abandi ikizere? Tuge tubona ibintu nk’uko Yehova abibona, dushyire mu bikorwa amahame ya Bibiliya, dukunde cyane abavandimwe na bashiki bacu, kandi tuvane amasomo ku ngero zivugwa muri Bibiliya. Nanone niba hari umuntu waduhemukiye, dushobora kumubabarira kandi tukongera kugirira abandi ikizere. Ibyo bizatuma tugira inshuti nyinshi ‘zinamba ku muntu zikamurutira umuvandimwe’ (Imig 18:24). Tugomba kugirira abandi ikizere, ariko natwe tugomba kugaragaza ko turi abo kwizerwa. Mu gice gikurikira, tuzareba icyo twakora kugira ngo abavandimwe bacu na bo batugirire ikizere.

INDIRIMBO YA 99 Ibihumbi byinshi by’abavandimwe

a Tugomba kugirira ikizere abavandimwe bacu. Icyakora si ko buri gihe biba byoroshye, kuko hari igihe baduhemukira. Muri iki gice, turi burebe uko gushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya ivuga no gutekereza ku ngero z’abagaragu ba Yehova babayeho kera, byadufasha kugirira ikizere abavandimwe bacu, cyangwa kongera kukibagirira mu gihe badutengushye.

b Bibiliya yavuze ko hari igihe mu itorero hashobora kubamo abantu badakwiriye kugirirwa ikizere (Yuda 4). Nubwo bidakunze kubaho, hari abavandimwe b’ibinyoma bashobora ‘kugoreka ukuri’ bagamije kutuyobya (Ibyak 20:30). Abavandimwe nk’abo ntitugomba kubagirira ikizere cyangwa kubatega amatwi.

c Niba wifuza kumenya neza inkuru y’ibyabaye kuri Grete, wareba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 1974, ku ipaji ya 129-131 mu Cyongereza.