Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 38

Jya uba umuntu wizerwa

Jya uba umuntu wizerwa

“Umuntu wizerwa abika ibanga.”​—IMIG 11:13.

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe

INSHAMAKE a

1. Ni iki kiranga umuntu wizerwa?

 UMUNTU wizerwa akora uko ashoboye kugira ngo akore ibyo yasezeranyije abandi, kandi akavugisha ukuri (Zab 15:4). Umuntu nk’uwo abantu bamugirira ikizere. Twifuza ko abavandimwe na bashiki bacu batugirira ikizere. None se twakora iki kugira ngo bakitugirire?

2. Ni iki gishobora gutuma abandi batugirira ikizere?

2 Ntidushobora guhatira abantu kutugirira ikizere. Ahubwo ibyo dukora, ni byo bituma batwizera. Hari abavuga ko ikizere ari nk’amafaranga. Kuyabona biragora, ariko kuyabura bishobora kuba mu kanya gato. Uko ni na ko bimeze ku kizere. Kugira ngo abantu bakugirire ikizere, bisaba igihe. Ariko kugitakaza, bishobora kuba mu kanya gato. Yehova yagaragaje ko ari uwo kwizerwa. Dushobora gukomeza kumugirira ikizere, kubera ko ibyo akora byose ‘abikorana ubudahemuka’ (Zab 33:4). Yehova yifuza ko tumwigana (Efe 5:1). Reka turebe ingero z’abagaragu ba Yehova bamwiganye, bakagaragaza ko bakwiriye kugirirwa ikizere. Nanone turi burebe imico itanu, yadufasha kuba abantu bizerwa.

TUGE TWIGANA ABAGARAGU BA YEHOVA BAGARAGAJE KO ARI ABIZERWA

3-4. Umuhanuzi Daniyeli yagaragaje ate ko yari umuntu wizerwa, kandi se ibyo byagombye gutuma twibaza ibihe bibazo?

3 Umuhanuzi Daniyeli yadusigiye urugero rwiza cyane rwo kuba umuntu wizerwa. Nubwo Abanyababuloni bari baramuvanye iwabo bakamujyana i Babuloni, ntibatinze kubona ko yari umuntu wizerwa. Nanone igihe Yehova yamufashaga gusobanura inzozi Umwami Nebukadinezari yari yarose, byatumye abantu barushaho kumugirira ikizere. Ikindi gihe, Daniyeli yagombaga kubwira uwo mwami ubutumwa butari kumushimisha, bwavugaga ko Yehova atamwemera. Ibyo byamusabye ubutwari, kubera ko Nebukadinezari yagiraga amahane (Dan 2:12; 4:20-22, 25). Daniyeli yongeye kugaragaza ko ari uwo kwizerwa nyuma y’imyaka myinshi, igihe yasobanuraga inyandiko y’amayobera yari yanditswe ku rukuta rwo mu nzu y’umwami i Babuloni (Dan 5:5, 25-29). Nyuma yaho Dariyo w’Umumedi hamwe n’abatware bo mu bwami bwe, na bo babonye ko Daniyeli yari umuntu “udasanzwe.” Babonye ko yari umuntu ‘wiringirwa kandi [ko] nta burangare cyangwa ubuhemu’ yagiraga (Dan 6:3, 4). Ibaze ko n’abategetsi batari bazi Yehova, bavuze ko Daniyeli yari uwizerwa!

4 Urugero rwa Daniyeli rushobora gutuma twibaza tuti: “Ese abantu batari Abahamya bambona bate? Ese babona ndi umuntu usohoza inshingano ze neza kandi wiringirwa?” Kuki dukwiriye kwibaza ibyo bibazo? Ni ukubera ko iyo turi abantu biringirwa, bituma Yehova asingizwa.

Nehemiya yatoranyije abagabo bizerwa kugira ngo basohoze inshingano zikomeye (Reba paragarafu ya 5)

5. Ni iki cyatumye Hananiya aba umuntu wiringirwa?

5 Guverineri Nehemiya amaze gusana inkuta za Yerusalemu mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, yashatse abagabo biringirwa, bagombaga kuyobora uwo mugi. Mu bo yahisemo harimo umutware w’ingoro witwaga Hananiya. Bibiliya ivuga ko Hananiya yari “umuntu wiringirwa kandi utinya Imana y’ukuri kurusha abandi benshi” (Neh 7:2). Kuba Hananiya yarakundaga Yehova kandi agatinya kumubabaza, ni byo byatumaga asohoza neza inshingano iyo ari yo yose yahabwaga. Natwe nitugira iyo mico, bizatuma tuba abantu biringirwa maze dukore neza umurimo wa Yehova.

6. Ni mu buhe buryo Tukiko yabereye intumwa Pawulo inshuti yizerwa?

6 Tukiko wakoranaga na Pawulo, na we yagaragaje ko yari umuntu wizerwa. Igihe Pawulo yari afungiwe mu nzu yabagamo, Tukiko yaramufashije kandi Pawulo yavuze ko yari “umukozi wizerwa” (Efe 6:21, 22). Pawulo yaramwizeye amuha inshingano yo gushyira abavandimwe bo muri Efeso n’i Kolosayi amabaruwa, kandi amusaba kubatera inkunga no kubahumuriza. Tukiko atuma dutekereza ku bagabo bizerwa Yehova akoresha muri iki gihe, kugira ngo batwiteho mu buryo bw’umwuka.—Kolo 4:7-9.

7. Ni mu buhe buryo abasaza n’abakozi b’itorero bo mu itorero ryanyu, bagaragaza ko ari abo kwiringirwa?

7 Muri iki gihe, dushimira cyane abasaza n’abakozi b’itorero kuko ari abantu biringirwa. Bigana Daniyeli, Hananiya na Tukiko, bagasohoza neza inshingano zabo. Urugero, iyo tugiye mu materaniro yo mu mibyizi, ntiduhangayika twibaza niba ibiganiro byose bifite ababitanga. Abasaza na bo barishima, iyo abahawe ibiganiro babiteguye kandi bakaba bahari ngo babitange. Nanone ntidutinya gutumira abo twigisha Bibiliya mu materaniro aba mu mpera z’icyumweru, wenda twumva ko uri butange disikuru atari buboneke. Ikindi kandi, tuba twizeye ko ibitabo dukoresha mu murimo wo kubwiriza, na byo bihari. Abo bavandimwe b’indahemuka batwitaho kandi dushimira Yehova kuba yarabaduhaye. None se twe twakora iki kugira ngo abandi batugirire ikizere?

JYA UGARAGAZA KO URI UWIZERWA UBIKA IBANGA

8. Kuki tugomba gushyira mu gaciro igihe twita ku bandi? (Imigani 11:13)

8 Dukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tuba twifuza ko bamererwa neza. Ariko tugomba gushyira mu gaciro, ntitwivange mu buzima bwabo. Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, bari “abanyamazimwe kandi bakivanga mu bibazo by’abandi, bakavuga ibintu batari bakwiriye kuvuga” (1 Tim 5:13). Ntitwifuza kuba nka bo rwose. Hari igihe umuntu akubwira ibanga, kandi akaba atifuza ko hagira undi uribwira. Urugero, mushiki wacu ashobora kukubwira ikigeragezo ahanganye na cyo, cyangwa uburwayi afite, kandi akakubwira ko utagomba kugira undi ubibwira. Icyo gihe rwose, uba ugomba kumubikira ibanga. b (Soma mu Migani 11:13.) Reka noneho turebe ikindi gihe tuba tugomba kubika ibanga.

9. Abagize umuryango bagaragaza bate ko ari abantu bizerwa?

9 Mu muryango. Buri wese mu bagize umuryango, aba agomba kumenya ko hari ibintu bibera mu rugo, agomba kugira ibanga. Urugero, reka tuvuge ko umugore afite akageso runaka. Ese byaba bikwiriye ko umugabo we abibwira abandi, maze akamukoza isoni? Oya rwose. Kubera ko aba akunda umugore we, ntiyakwishimira gukora ikintu kimubabaza (Efe 5:33). Nanone abana b’ingimbi n’abangavu baba bifuza ko umuntu abubaha. Ubwo rero, ababyeyi babo bagomba kubizirikana. Ntibaba bagomba kubwira abandi amakosa y’abana babo ngo babakoze isoni (Kolo 3:21). Abana na bo baba bagomba gutozwa kugira ibanga, kugira ngo birinde kubwira abandi bantu ibintu byakoza isoni abagize umuryango wabo (Guteg 5:16). Iyo buri wese mu bagize umuryango yitoje kubika ibanga, akamenya ko hari ibintu bibera mu muryango atagomba kubwira abandi, bituma abawugize barushaho gukundana.

10. Ni iki kigaragaza ko umuntu ari inshuti nyakuri? (Imigani 17:17)

10 Mu gihe inshuti yawe ikubikije ibanga. Hari igihe wumva wabwira inshuti yawe ibanga. Icyakora si ko buri gihe biba byoroshye. Ushobora kuba udakunda kugira uwo ubwira ibikuri ku mutima, kandi ukumva ko aramutse abibwiye abandi byakubabaza cyane. Icyakora iyo ufite umuntu ushobora kubwira ibikuri ku mutima kandi akakubikira ibanga, wumva wishimye cyane. Uwo aba ari “incuti nyakuri” rwose.—Soma mu Migani 17:17.

Abasaza b’itorero ntibabwira abagize imiryango yabo ibintu bikwiriye kugirwa ibanga (Reba paragarafu ya 11) c

11. (a) Abasaza b’itorero n’abagore babo bagaragaza bate ko ari abantu biringirwa? (b) Ni irihe somo twavana ku musaza uvuye gukemura ibibazo by’itorero bigomba kuba ibanga, ntabibwire abagize umuryango we? (Reba ifoto.)

11 Mu itorero. Bibiliya ivuga ko abasaza b’itorero babika ibanga, babera abavandimwe babo nk’aho “kwikinga umuyaga n’aho kugama” (Yes 32:2). Dushobora kubabwira ibituri ku mutima, kuko tuba twizeye ko batazagira undi babibwira. Nta n’ubwo tubahatira kutubwira ibintu bigomba kuba ibanga. Nanone dushimira bashiki bacu bafite abagabo b’abasaza b’itorero, kuko batabamenesha amabanga. Iyo abasaza b’itorero batabwiye abagore babo ibintu bazi ku bavandimwe na bashiki bacu bikwiriye kuba ibanga, bifasha abo bagore babo. Hari mushiki wacu ufite umugabo w’umusaza w’itorero wavuze ati: “Nshimishwa n’uko iyo umugabo wange yagiye gusura abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo abafashe mu buryo bw’umwuka, atambwira ibyo baganiriye cyangwa amazina yabo. Nanone nshimira umugabo wange ko atambwira amabanga y’abandi, bikaba byatuma mpangayikishwa n’ibintu ntashobora kugira icyo nkoraho. Ibyo bituma nisanzura ku bagize itorero bose. Nanone, bituma nizera ko nimbwira umugabo wange ibindi ku mutima cyangwa ikibazo mfite, atazagenda abibwira abandi.” Birumvikana ko twese twifuza ko abandi batugirira ikizere. None se ni iyihe mico yatuma tubigeraho? Reka turebe imico itanu yadufasha.

IMICO YATUMA ABANDI BAKUGIRIRA IKIZERE

12. Kuki twavuga ko urukundo ari wo muco w’ingenzi cyane kurusha iyindi, watuma abandi batugirira ikizere? Tanga urugero.

12 Umuco w’ingenzi cyane kuruta iyindi watuma abandi bakugirira ikizere, ni urukundo. Yesu yavuze ko amategeko abiri akomeye kurusha ayandi, ari ugukunda Yehova no gukunda bagenzi bacu (Mat 22:37-39). Yehova ni uwo kwizerwa. Ubwo rero urukundo tumukunda, rutuma tumwigana. Urugero, kubera ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu, ntitumena amabanga yabo. Ntitwifuza na rimwe kuvuga ikintu cyatuma bakorwa n’isoni cyangwa kikabababaza.—Yoh 15:12.

13. Ni mu buhe buryo umuco wo kwicisha bugufi utuma abandi bakugirira ikizere?

13 Umuco wo kwicisha bugufi na wo uzatuma abantu bakugirira ikizere. Umukristo wicisha bugufi, ntashishikazwa no kwereka abandi ko ari we wa mbere ufite amakuru (Fili 2:3). Nanone yirinda kwereka abandi ko hari ibintu azi bikiri ibanga, ku buryo bituma bamutangarira. Ikindi kandi, umuco wo kwicisha bugufi, uzatuma twirinda gukwirakwiza ibitekerezo byacu, ku ngingo Bibiliya n’ibitabo byacu bitagira icyo bivugaho.

14. Ni mu buhe buryo gushishoza bituma abandi batugirira ikizere?

14 Gushishoza bifasha Umukristo kumenya “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubw 3:7). Mu mico imwe n’imwe, hari umugani bakunze guca uvuga ngo: “Niba kuvuga ari ifeza, guceceka byo ni zahabu.” Uwo mugani ushatse kuvuga ko hari igihe guceceka aba ari byo byiza cyane kuruta kuvuga. Ni yo mpamvu mu Migani 11:12 hagira hati: “Umuntu ufite ubushishozi bwinshi aricecekera.” Reka dufate urugero. Hari umusaza w’itorero w’inararibonye, abandi bakunze gusaba ngo abafashe gukemura ibibazo byo mu matorero yabo. Hari undi musaza w’itorero wavuze ati: “Uwo musaza w’inararibonye, ntajya acikwa ngo avuge amabanga yo mu yandi matorero.” Kuba uwo musaza agira ubushishozi, bituma n’abasaza bo mu itorero rye bamugirira ikizere. Baba bizeye ko ibintu bikwiriye kuba ibanga bivugirwa mu nteko y’abasaza yabo, atazabibwira abandi.

15. Tanga urugero rugaragaza ko kuba inyangamugayo bituma abandi bakugirira ikizere.

15 Undi muco watuma abantu bakugirira ikizere, ni ukuba inyangamugayo. Umuntu w’inyangamugayo turamwizera, kuko tuzi ko buri gihe avugisha ukuri (Efe 4:25; Heb 13:18). Reka tuvuge ko wifuza kujya wigisha neza. Noneho ushatse umuntu watega amatwi disikuru yawe, kugira ngo agufashe kumenya aho ukwiriye gukosora. None se uzahitamo nde? Ese uzahitamo umuntu ukubwira ibyo ushaka kumva, cyangwa uzahitamo ukubwiza ukuri? Igisubizo kirumvikana. Bibiliya igira iti: “Gucyaha umuntu ku mugaragaro biruta urukundo ruhishwe. Ibikomere bitewe n’umukunzi bizanwa n’ubudahemuka” (Imig 27:5, 6). Nubwo iyo umuntu atubwije ukuri hari igihe bibanza kutubabaza, ibyo ni byo bitugirira akamaro.

16. Mu Migani 10:19 hagaragaza hate akamaro ko kugira umuco wo kumenya kwifata?

16 Kumenya kwifata na wo ni undi muco w’ingenzi, utuma abandi batugirira ikizere. Uwo muco ushobora gutuma wirinda kugira icyo uvuga, mu gihe uri mu mimerere yatuma umena amabanga. (Soma mu Migani 10:19.) Urugero, hari igihe kwifata bitugora mu gihe dukoresha imbuga nkoranyambaga. Tutitonze dushobora gusanga twavuze ibintu by’ibanga kandi tukabibwira abantu benshi. Kandi uge wibuka ko iyo utanze amakuru ukoresheje ibikoresho bya eregitoronike, biba birangiye. Impamvu ni uko abantu baba bashobora kuyakoresha ibyo bashaka, kandi aba ashobora no guteza ibibazo byinshi. Nanone umuco wo kumenya kwifata utuma dukomeza guceceka, mu gihe abaturwanya bakoresheje amayeri, kugira ngo tuvuge ibintu bishobora guteza ibibazo abavandimwe na bashiki bacu. Ibyo bishobora kubaho mu gihe turi mu gihugu umurimo wacu wabuzanyijwe, maze abaporisi bakaduhata ibibazo. Mu gihe bimeze bityo, tuba dukwiriye gukurikiza ihame rigira riti: “Nzahambira umunwa wanjye nywurinde,” kandi iryo hame rishobora kudufasha no mu yindi mimerere (Zab 39:1). Ubwo rero, tuge twereka abagize umuryango wacu, inshuti zacu, abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abandi bantu muri rusange, ko turi abantu biringirwa. Umuco wo kumenya kwifata uzadufasha kubigeraho.

17. Twakora iki kugira ngo abagize itorero bose bizerane?

17 Dushimira Yehova kuba yaradushyize mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu bakundana kandi biringirwa. Twese tugomba gukora uko dushoboye kose, kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu batugirire ikizere. Buri wese niyitoza kugaragaza umuco w’urukundo, kwicisha bugufi, kugira ubushishozi, kuba inyangamugayo no kumenya kwifata, bizatuma abagize itorero bose bizerana. Ubwo rero, dukomeze gukora uko dushoboye kose, kugira ngo tube abantu bizerwa. Nimucyo twigane Imana yacu Yehova, maze dukomeze kugaragaza ko turi abantu bakwiriye kugirirwa ikizere.

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

a Niba twifuza ko abantu batugirira ikizere, tugomba kubanza kugaragaza ko natwe turi abantu bizerwa. Muri iki gice, turi burebe impamvu kuba abantu bizerwa ari iby’ingenzi, turebe n’imico dukwiriye kwitoza kugira ngo abandi batugirire ikizere.

b Icyakora mu gihe tumenye ko hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu wakoze icyaha gikomeye, tugomba kumutera inkunga yo kubibwira abasaza kugira ngo bamufashe. Iyo abyanze tugomba kubibwira abasaza, kuko tuba twifuza kubera Yehova indahemuka hamwe n’itorero rye.

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Umusaza w’itorero avuye gukemura ibibazo by’itorero bigomba kuba ibanga kandi ageze mu rugo ntiyabibwira abagize umuryango we.