Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana yadusezeranyije ko tuzagira ubuzima bwiza

Imana yadusezeranyije ko tuzagira ubuzima bwiza

Imana yakoresheje Bibiliya itanga inama n’ihumure byafasha abafite uburwayi bw’agahinda gakabije n’indwara zo mutwe.

Ariko Imana yadukoreye ibirenze ibyo. Yadusezeranyije ko izakuraho burundu ibintu byose bitera ubwo burwayi.

Imana nisohoza ayo masezerano, agahinda n’ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ntibizongera kubaho. Nanone, ibyatubabaje kera “ntibizibukwa ukundi kandi ntibizatekerezwa.”—Yesaya 65:17.

Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kumenya igihe Imana izakorera ibyo bintu byiza yadusezeranyije n’uko izabigenza.