Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 9

Jya wishimira impano y’ubuzima Imana yaguhaye

Jya wishimira impano y’ubuzima Imana yaguhaye

“Ni yo ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho.”​—IBYAK 17:28.

INDIRIMBO YA 141 Impano y’ubuzima

INCAMAKE a

1. Yehova abona ate ubuzima bwacu?

 TEKEREZA inshuti yawe iguhaye inzu. Iyo nzu irasa nabi kandi irava. Icyakora nubwo ifite ibyo bibazo byose, ifite agaciro ka miriyari nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda. Nta gushidikanya rwose ko wakwishimira iyo nzu, kandi ukayitaho. Yehova na we yaduhaye impano ifite agaciro kenshi y’ubuzima. Yagaragaje ko abona ko ubuzima bwacu bufite agaciro, igihe yatangaga Umwana we ngo aducungure.—Yoh 3:16.

2. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 7:1, ni iki Yehova ashaka ko dukora?

2 Yehova ni we Soko y’ubuzima (Zab 36:9). Intumwa Pawulo na we yabonaga ko ibyo ari ukuri. Ni yo mpamvu yavuze ko Imana ari yo “ituma tugira ubuzima, tukagenda kandi tukaba turiho” (Ibyak 17:25, 28). Ubwo rero ubuzima ni impano Imana yaduhaye. Nanone iduha ibyo dukeneye byose kugira ngo dukomeze kubaho (Ibyak 14:15-17). Ariko Yehova ntaturinda mu buryo bw’igitangaza. Ni yo mpamvu yifuza ko dukora uko dushoboye kose, kugira ngo dukomeze kugira ubuzima bwiza kandi tumukorere. (Soma mu 2 Abakorinto 7:1.) None se kuki dukwiriye kurinda ubuzima bwacu, kandi se twabikora dute?

JYA UBONA KO UBUZIMA ARI IMPANO Y’AGACIRO

3. Kuki dukwiriye kwita ku buzima bwacu?

3 Imwe mu mpamvu zituma twita ku buzima bwacu, ni uko twifuza kubukoresha dukorera Yehova (Mar 12:30). Twifuza gutanga imibiri yacu kugira ngo “ibe igitambo kizima cyera cyemerwa n’Imana.” Ubwo rero, twirinda ibintu byose byakwangiza ubuzima bwacu (Rom 12:1). Icyakora ibyo twakora byose, hari igihe tugera aho tukarwara. Ariko dukora uko dushoboye kose, kugira ngo twereke Data wo mu ijuru ko twishimira impano y’ubuzima yaduhaye.

4. Ni iki Umwami Dawidi yari yariyemeje gukora?

4 Umwami Dawidi yagaragaje impamvu yakundaga cyane impano y’ubuzima Imana yamuhaye. Yaranditse ati: “Amaraso yanjye azakungura iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo? Ese umukungugu uzagusingiza? Ese uzavuga ukuri kwawe?” (Zab 30:9) Dawidi ashobora kuba yaranditse ayo magambo ari hafi gupfa. Ariko yari yariyemeje gukora uko ashoboye kose ngo agire ubuzima bwiza, maze akomeze gusingiza Yehova. Ibyo natwe ni byo twifuza.

5. Ni iki dushobora gukora nubwo twaba turwaye cyane cyangwa tugeze mu zabukuru?

5 Uburwayi n’izabukuru bishobora gutuma tudakora nk’ibyo twari dusanzwe dukora. Ibyo bishobora kuduca intege kandi bikatubabaza. Ariko ntibikatubuze gukomeza gukora uko dushoboye kose ngo twite ku buzima bwacu. Kubera iki? Ni ukubera ko nubwo twaba turwaye cyane cyangwa tugeze mu zabukuru, dushobora gukomeza gusingiza Yehova nk’uko Umwami Dawidi yabigenje. Yehova akomeza kubona ko dufite agaciro, nubwo twaba turwaye cyangwa tugeze mu zabukuru, kandi ibyo biraduhumuriza (Mat 10:29-31). Niyo twapfa, yifuza cyane kutuzura (Yobu 14:14, 15). Ubwo rero, mu gihe cyose tukiriho, dukomeza gukora uko dushoboye kugira ngo tugire ubuzima bwiza kandi twirinde ibintu byaduteza akaga.

IRINDE IBINTU BYAKWANGIZA UBUZIMA BWAWE

6. Yehova aba yiteze ko dukora iki mu gihe duhitamo ibyo turya n’ibyo tunywa?

6 Nubwo Bibiliya atari igitabo kigamije kutubwira uko dukwiriye kwita ku buzima cyangwa ibyo dukwiriye kurya, ituma tumenya icyo Yehova atekereza kuri ibyo bintu. Urugero, Yehova atugira inama yo kwirinda “ibintu byakwangiza ubuzima bwacu” (Umubw 11:10NWT). Ijambo rye ritwereka bimwe muri ibyo bintu tugomba kwirinda. Rivuga ko tugomba kwirinda kurya birenze urugero no kunywa inzoga nyinshi (Imig 23:20). Ni yo mpamvu Yehova aba yiteze ko tugira umuco wo kumenya kwifata, mu gihe duhitamo ibyo turya n’ibyo tunywa n’ukuntu bigomba kuba bingana.—1 Kor 6:12; 9:25.

7. Inama iboneka mu Migani 2:11, yadufasha ite kwita ku buzima bwacu?

7 Iyo dukoresheje neza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu, bituma dufata imyanzuro igaragaza ko twishimira impano y’ubuzima Imana yaduhaye. (Zab 119:99, 100; Soma mu Migani 2:11.) Urugero, turitonda mu gihe duhitamo ibyo turya. Iyo hari ibyokurya bidutera indwara, turabyirinda. Nanone tugaragaza ko turi abanyabwenge iyo turuhuka bihagije, tugakora siporo buri gihe kandi tukagira isuku, haba ku mubiri n’aho dutuye.

JYA WIRINDA IBINTU BYAGUTEZA IMPANUKA

8. Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko twirinda impanuka?

8 Yehova yahaye Abisirayeli amategeko yagaragazaga icyo bakora, kugira ngo birinde impanuka zikomeye zashoboraga kubabaho mu rugo cyangwa aho bakoreraga (Kuva 21:28, 29; Guteg 22:8). Iyo umuntu yicaga undi atabigambiriye, byamutezaga ibibazo bikomeye (Guteg 19:4, 5). Nanone ayo mategeko yavugaga ko iyo umuntu yicaga umwana utaravuka atabigambiriye, yagombaga guhanwa (Kuva 21:22, 23). Bibiliya igaragaza neza ko Yehova yifuza ko dukora uko dushoboye ngo twirinde impanuka.

Twagaragaza dute ko twubaha ubuzima muri iyi mimerere? (Reba paragarafu ya 9)

9. Ni ibihe bintu twakora kugira ngo twirinde impanuka? (Reba nanone amafoto.)

9 Tugomba kwirinda ibintu byaduteza impanuka, haba igihe turi mu rugo cyangwa ku kazi, kugira ngo tugaragaze ko twishimira impano y’ubuzima Imana yaduhaye. Urugero, mu gihe tugiye kujugunya ibintu bityaye, imiti cyangwa ibindi byakwangiza ubuzima bw’abantu, dukwiriye kubijugunya ahantu hatateza ibibazo kandi n’abana batagera. Nanone turitonda mu gihe ducanye umuriro, dukoresha amazi ashyushye cyane cyangwa ibindi bikoresho bishobora guteza impanuka. Ntidukwiriye kubisiga ngo twigendere. Ikindi kandi, twirinda gutwara imodoka mu gihe tudashobora gutekereza neza bitewe n’uko twanyoye imiti, inzoga cyangwa dufite ibitotsi. Twirinda no gukoresha telefone mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe dutwaye imodoka.

MU GIHE HABAYE IBIZA

10. Twakora iki mbere y’uko ibiza biba no mu gihe bibaye?

10 Hari igihe tuba nta kintu twakora, kugira ngo twirinde ibintu bibi bishobora kutugeraho. Urugero hashobora kubaho ibiza, ibyorezo by’indwara n’ibikorwa by’urugomo. Mu gihe ibintu nk’ibyo bibaye, twumvira amabwiriza duhabwa na leta arebana n’amasaha tugomba kuba turi mu rugo, amabwiriza adusaba kuva mu gace kabayemo ibyo bibazo n’andi (Rom 13:1, 5-7). Ibyo bishobora gutuma twirinda akaga kashoboraga kutugeraho kandi bigatuma turokoka. Hari n’igihe dushobora kumenya mbere y’igihe ibiza bishobora kuba mu gace dutuyemo. Icyo gihe na bwo tuba tugomba kumvira amabwiriza abayobozi baduha, kugira ngo twitegure hakiri kare. Urugero, dushobora kubika amazi, ibyokurya bitangirika n’ibikoresho by’ibanze by’ubutabazi.

11. Ni iki twakora mu gihe mu gace dutuyemo hadutse icyorezo cy’indwara yandura?

11 None se twakora iki mu gihe mu gace dutuyemo hadutse icyorezo cy’indwara yandura? Icyo gihe tuba tugomba kumvira amabwiriza duhabwa n’abayobozi, urugero nko gukaraba intoki, guhana intera, kwambara agapfukamunwa no kujya mu kato. Iyo dukurikije ayo mabwiriza, tuba tugaragaje ko dushimira Imana impano y’ubuzima yaduhaye.

12. Amagambo ari mu Migani 14:15, yadufasha ate guhitamo amakuru twumva mu gihe habaye ibiza?

12 Mu gihe habaye ibintu nk’ibyo bitunguranye, inshuti zacu, abaturanyi n’abanyamakuru bashobora kutubwira amakuru atari yo. Aho kwemera “ijambo ryose rivuzwe,” tujye dushakira amakuru yizewe ku bayobozi n’abaganga. (Soma mu Migani 14:15.) Inteko Nyobozi n’ibiro by’amashami bikora uko bishoboye kugira ngo bibone amakuru yizewe, mbere y’uko biduha amabwiriza arebana no kujya mu materaniro no gukora umurimo wo kubwiriza (Heb 13:17). Iyo twumviye ayo mabwiriza, biraturinda kandi bikarinda n’abandi. Nanone bishobora gutuma abantu bo mu gace dutuyemo, bavuga neza Abahamya ba Yehova.—1 Pet 2:12.

ITEGURE ICYO WAKORA MU GIHE HAVUTSE IKIBAZO CY’AMARASO

13. Tugaragaza dute ko dukunda impano y’ubuzima Imana yaduhaye, mu gihe havutse ikibazo cy’amaraso?

13 Abantu bazi ko Abahamya ba Yehova babona ko amaraso ari ayera. Ntitwemera guterwa amaraso nubwo twaba turembye, kubera ko twumvira itegeko rya Yehova ryo kuyirinda (Ibyak 15:28, 29). Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko twifuza gupfa. Ahubwo dukunda cyane impano y’ubuzima Imana yaduhaye. Ni yo mpamvu dushaka abaganga batuvura neza, bataduteye amaraso.

14. Twakora iki ngo twirinde uburwayi butunguranye cyangwa kubagwa mu buryo butunguranye?

14 Nitwita ku buzima bwacu kandi tugakurikiza inama twabonye muri iki gice, bishobora gutuma twirinda uburwayi bukomeye. Iyo dusanzwe dufite ubuzima bwiza, niyo tugize ikibazo gituma tubagwa, dukira vuba. Nanone nitwirinda impanuka mu gihe turi mu rugo no ku kazi, kandi tukubahiriza amategeko y’umuhanda, bizaturinda impanuka zishobora gutuma tubagwa mu buryo butunguranye.

Twuzuza ikarita y’amaraso kandi buri gihe tukayitwaza, kuko twubaha impano y’ubuzima Yehova yaduhaye (Reba paragarafu ya 15) d

15. (a) Kuki tugomba kwitwaza buri gihe ikarita y’amaraso ihuje n’igihe? (Reba nanone ifoto.) (b) Nk’uko byagaragaye muri videwo, ni iki cyadufasha gufata imyanzuro myiza ku birebana n’uko amaraso akoreshwa mu buvuzi?

15 Ikindi kintu twakora kugira ngo tugaragaze ko twubaha impano y’ubuzima Imana yaduhaye, ni ukuzuza ikarita y’amaraso kandi tukayitwaza buri gihe. b Iyo karita iba igaragaza ko tudaterwa amaraso kandi ikerekana ubundi buryo twahisemo bwo kuvurwa. Ese ikarita yawe y’amaraso ihuje n’igihe? Niba wifuza kuzuza ikarita y’amaraso cyangwa gusimbura iyo wari ufite, bikore vuba udatindiganyije. Kuba dufite iyo karita igaragaza neza uko twifuza kuvurwa, bizatuma mu gihe turwaye tuvurwa vuba, aho kumara igihe tubiganiraho n’abaganga. Nanone bizatuma abaganga batatuvura bakoresheje imiti ishobora kuduteza ibibazo. c

16. Wakora iki niba utazi uko wakuzuza ikarita y’amaraso?

16 Buri wese ashobora gukora impanuka cyangwa akarwara, yaba ari muto cyangwa asanzwe afite ubuzima bwiza (Umubw 9:11). Ubwo rero, byaba byiza buri wese yujuje ikarita y’amaraso. Niba utazi uko wayuzuza, saba abasaza bo mu itorero ryawe kugira ngo bagufashe. Baba bazi uko yuzuzwa, ariko ntibazagufatira imyanzuro, kuko iyo ari inshingano yawe (Gal 6:4, 5). Icyakora bazagusobanurira ibiri kuri iyo karita, kandi bagufashe kuyuzuza.

JYA USHYIRA MU GACIRO

17. Twagaragaza dute ko dushyira mu gaciro ku birebana n’ibibazo byo kwivuza no kwita ku buzima?

17 Imyanzuro myinshi dufata ku birebana n’uko twivuza cyangwa uko twita ku buzima bwacu, iba ishingiye ku mutimanama watojwe na Bibiliya (Ibyak 24:16; 1 Tim 3:9). Ubwo rero mu gihe twafashe imyanzuro maze tukayiganiraho n’abandi, byaba byiza dukurikije inama iboneka mu Bafilipi 4:5, igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.” Iyo dushyira mu gaciro, ntidukabya guhangayikishwa n’ubuzima bwacu cyangwa ngo duhatire abandi kubona ibintu nk’uko tubibona. Ahubwo dukomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabubaha, nubwo bafata imyanzuro itandukanye n’iyacu.—Rom 14:10-12.

18. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova kubera impano y’ubuzima yaduhaye?

18 Iyo turinze ubuzima bwacu kandi tugakorera Yehova tubikuye ku mutima, tuba tugaragaje ko tumushimira kuko ari we waturemye (Ibyah 4:11). Nubwo muri iki gihe turwara cyangwa tugahura n’ibindi bibazo, si byo Umuremyi wacu yatwifurizaga. Vuba aha azaduha ubuzima bw’iteka, buzaba butarimo imibabaro n’urupfu (Ibyah 21:4). Icyakora mu gihe ibyo bitaraba, dushimishwa no kuba turiho kandi tukaba dukorera Data wo mu ijuru udukunda.

INDIRIMBO YA 140 Tuzabaho iteka

a Iki gice kiri butwereke icyo twakora, kugira ngo tugaragaze ko twishimira impano y’ubuzima Imana yaduhaye. Turi burebe icyo twakora kugira ngo dukomeze kugira ubuzima bwiza, kandi twirinde ibintu byaduteza akaga mu gihe habaye ibiza. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo tugerageze kwirinda impanuka, n’uko twakwitegura uburwayi bushobora kutugeraho mu buryo butunguranye.

b Nanone iyo karita yitwa DPA mu magambo ahinnye.

c Reba ku rubuga rwa jw.org/rw videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Uko wafata imyanzuro irebana n’amaraso kandi igaragaza ko wubaha ubuzima.”

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ukiri muto urimo kuzuza ikarita y’amaraso kandi buri gihe akayitwaza.