Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1923​—Hashize imyaka ijana

1923​—Hashize imyaka ijana

UMUNARA W’UMURINZI wo ku itariki ya 1 Mutarama 1923 waravuze uti: “Twiteze ko uyu mwaka wa 1923, uzaba ushishikaje cyane. Dufite inshingano ishimishije yo kubwira abantu bababaye, ko bazabaho neza mu gihe kiri imbere.” Muri uwo mwaka, Abigishwa ba Bibiliya bahinduye uko bakoraga amateraniro, amakoraniro n’umurimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye barushaho kunga ubumwe.

AMATERANIRO YATUMYE ABAVANDIMWE BARUSHAHO KUNGA UBUMWE

Kalendari iriho imirongo y’Ibyanditswe na nomero z’indirimbo

Muri uwo mwaka, hari ibintu umuryango wacu wahinduye ku materaniro, byatumye Abigishwa ba Bibiliya barushaho kunga ubumwe. Mu Munara w’Umurinzi hatangiye gusohokamo ibisobanuro by’umurongo w’Ibyanditswe, waganirwagaho mu materaniro yabaga buri cyumweru yo gusenga no gusingiza Yehova. Nanone Abigishwa ba Bibiliya batangiye gucapa kalendari yagaragazaga umurongo w’Ibyanditswe bari kujya baganiraho buri cyumweru mu materaniro, hamwe n’indirimbo bari kujya baririmba buri munsi, mu gihe biyigisha cyangwa bari mu cyigisho cy’umuryango.

Iyo Abigishwa ba Bibiliya babaga bari mu materaniro, bavugaga ibyababayeho mu murimo wo kubwiriza, bakavuga impamvu bashimira Yehova, bakaririmba ndetse bakanasenga. Hari mushiki wacu witwa Eva Barney wabatijwe mu mwaka wa 1923 afite imyaka 15. Yaravuze ati: “Iyo washakaga kugira icyo uvuga mu materaniro, warahagurukaga, hanyuma ugatangira uvuga uti: ‘Ndashimira Umwami kubera ibintu byiza yankoreye.’” Hari abavandimwe bakundaga kugira icyo bavuga mu materaniro. Uwo mushiki wacu yakomeje avuga ati: “Hari umuvandimwe wari ugeze mu zabukuru witwaga Godwin, wabaga afite ibintu byinshi ashaka gushimira Umwami. Hari igihe yavugaga ibintu byinshi maze umuvandimwe uyoboye amateraniro akarambirwa. Icyo gihe umugore we yahitaga akurura ikoti umugabo we yabaga yambaye, maze akareka kuvuga, akicara.”

Inshuro imwe mu kwezi, buri torero ryagiraga amateraniro yihariye yo gusenga no gusingiza Yehova. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1923, wavuze uko ayo materaniro yabaga ameze. Waravuze uti: ‘Icyiciro kimwe cy’ayo materaniro kigomba kuba kigizwe no kuvuga ibyabayeho mu murimo wo kubwiriza, no gutera inkunga ababwiriza. Twiringiye ko ayo materaniro azatuma abagize itorero barushaho kunga ubumwe.’

Umuvandimwe wari ufite imyaka 19 witwaga Charles Martin, wateraniraga mu itorero ryo mu mujyi wa Vancouver muri Kanada, yavuze ko ayo materaniro yamugiriye akamaro cyane. Yaravuze ati: “Ayo materaniro yamfashije kumenya icyo navuga mu gihe ndi kubwiriza ku nzu n’inzu. Inshuro nyinshi, ntihaburaga uvuga ibyamubayeho arimo kubwiriza ku nzu n’inzu. Ibyo byamfashije kumenya icyo navuga n’uko natsinda imbogamirabiganiro zitandukanye.”

UMURIMO WO KUBWIRIZA WATUMYE ABAVANDIMWE BUNGA UBUMWE

Bulletin yo ku itariki ya 1 Gicurasi 1923

Hashyizweho “iminsi yo kubwiriza,” maze bifasha abavandimwe kurushaho kunga ubumwe. Muri wa Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1923, hasohotsemo itangazo rigira riti: “Ku wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 1923, ni umunsi wahariwe kubwiriza. Ibyo bizatuma twunga ubumwe. Uhereye icyo gihe, buri wa Kabiri wa mbere w’ukwezi uzajya uba ari umunsi wahariwe kubwiriza . . . Buri wese mu bagize itorero yagombye kwifatanya muri uwo murimo.”

Abigishwa ba Bibiliya bari bakiri bato, na bo bifatanyije muri uwo murimo. Mushiki wacu witwaga Hazel Burford, icyo gihe wari ufite imyaka 16 gusa, yibuka uko byari bimeze. Yaravuze ati: “Mu gatabo kitwaga Bulletin, hasohokagamo uburyo bwo gutangiza ibiganiro, tukabufata mu mutwe. a Nakundaga kujyana na sogokuru kubwiriza, maze tugakoresha ubwo buryo.” Icyakora uwo mushiki wacu yatangajwe n’uko hari umuvandimwe wamurwanyije. Yaravuze ati: “Uwo muvandimwe wari ugeze mu zabukuru, yumvaga ntakwiriye kuvugisha abantu. Icyo gihe hari abumvaga ko hari Abigishwa ba Bibiliya batari bakwiriye kubwiriza, urugero nk’‘abasore n’inkumi’” (Zab. 148:12, 13). Ariko uwo mushiki wacu ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje kubwiriza. Yaje kwiga Ishuri rya 2 rya Gileyadi, kandi nyuma yaho yabaye umumisiyonari muri Panama. Nyuma y’igihe, abavandimwe babonaga ibintu batyo, baje kubona ko n’abakiri bato bakwiriye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza.

AMAKORANIRO NA YO YATUMYE ABAVANDIMWE BUNGA UBUMWE

Amakoraniro na yo yatumye abavandimwe na bashiki bacu barushaho kunga ubumwe. Amenshi muri ayo makoraniro yabaga arimo n’iminsi yo kubwiriza. Urugero, abantu bagiye mu ikoraniro ryabereye mu mujyi wa Winnipeg muri Kanada, bose basabwe kubwiriza muri uwo mujyi ku itariki ya 31 Werurwe. Kubwiriza muri ubwo buryo byatumaga ababwiriza bagera ku bantu benshi, kandi byagize akamaro. Ku itariki ya 5 Kanama abantu bagera ku 7.000 baje mu rindi koraniro ryabereye mu mujyi wa Winnipeg. Icyo gihe ni bwo muri Kanada hari habaye ikoraniro ryajemo abantu benshi cyane.

Mu mwaka wa 1923, ku itariki ya 18-26 Kanama, hari ikoraniro ridasanzwe ryabereye i Los Angeles muri Kaliforuniya. Mu byumweru byabanjirije iryo koraniro, mu binyamakuru hasohotsemo amatangazo aryamamaza, kandi Abigishwa ba Bibiliya batanze impapuro zitumira abantu zirenga 500.000. Nanone ibyapa byamamaza iryo koraniro, byabaga byometse ku modoka zatwaraga abagenzi n’iz’abantu ku giti cyabo.

Ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabereye i Los Angeles mu mwaka wa 1923

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama, umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo: “Intama n’ihene.” Muri iyo disikuru yagaragaje neza ko intama zigereranya abakiranutsi bazatura ku isi izaba yahindutse paradizo. Nanone yasomye umwanzuro wavugaga ngo: “Umuburo.” Uwo mwanzuro wagaragazaga ukuntu amadini yiyita aya gikristo yigisha ibinyoma, kandi ugasaba abantu b’imitima itaryarya gusohoka muri “Babuloni Ikomeye” (Ibyah. 18:2, 4). Nyuma yaho, Abigishwa ba Bibiliya bo hirya no hino ku isi, batanze inkuru z’Ubwami zibarirwa muri za miriyoni, ziriho uwo mwanzuro.

“Twiringiye ko ayo materaniro azatuma abagize itorero barushaho kunga ubumwe”

Ku munsi wa nyuma w’iryo koraniro, abantu barenga 30.000 bakurikiye disikuru yatanzwe n’umuvandimwe Rutherford yari ifite umutwe uvuga ngo: “Amahanga yose aragana kuri Harimagedoni, ariko abantu babarirwa muri za miriyoni bariho ubu ntibazigera bapfa.” Abigishwa ba Bibiliya bari biteze ko hazaza abantu benshi. Ni yo mpamvu bakodesheje sitade yari iherutse kubakwa mu mujyi wa Los Angeles. Kubera ko abavandimwe bifuzaga ko buri wese mu bateranye yumva neza, bakoresheje indangururamajwi zo muri iyo sitade, kandi icyo gihe ni zo zari zigezweho. Hari abandi bantu benshi bakurikiye iryo koraniro kuri televiziyo.

UMURIMO URUSHAHO GUKORWA HIRYA NO HINO KU ISI

Mu mwaka wa 1923, umurimo waragutse ugera muri Afurika, mu Burayi, mu Buhinde no muri Amerika y’Epfo. Urugero, mu Buhinde hari umuvandimwe witwaga A. J. Joseph wari ufite umugore n’abana batandatu. Nubwo yari afite inshingano itoroshye yo kwita ku muryango we, yacapaga n’ibitabo mu rurimi rw’Igihinde, Igitamili, Igitelugu n’ururimi rwa Urudu.

William R. Brown n’umuryango we

Abigishwa ba Bibiliya babiri bo muri Siyera Lewone bitwaga Alfred Joseph na Leonard Blackman, bandikiye icyicaro gikuru cyari i Brooklyn, muri leta ya New York, basaba ko baboherereza umuntu wo kubafasha. Ku itariki ya 14 Mata 1923, ni bwo babonye igisubizo. Alfred yaravuze ati: “Umunsi umwe ari ku wa Gatandatu nijoro, numvise umuntu ntari niteze anterefonnye.” Yumvise umuntu ufite ijwi rinini amubaza ati: “Ese ni wowe wandikiye icyicaro gikuru usaba ababwiriza?” Alfred yaramusubije ati: “Yego ni njye.” Hanyuma uwo muntu yaramubwiye ati: “Ni njye bohereje.” Uwo muntu twavuganaga yari umuvandimwe witwaga William R. Brown. Yari yageze muri Siyera Lewone uwo munsi, ari kumwe n’umugore we Antonia n’abakobwa babo babiri, ari bo Louise na Lucy. Abo bavandimwe ntibatinze guhura n’uwo muryango wari wimukiye mu gihugu cyabo.

Alfred akomeza agira ati: “Bukeye bwaho, njye na Leonard twari muri gahunda yacu ya buri cyumweru yo kwiga Bibiliya, maze tubona umugabo muremure ahagaze ku muryango. Yari umuvandimwe Brown. Yagiraga umwete mu murimo, ku buryo yifuzaga gutanga disikuru ku munsi wari gukurikiraho.” Mu gihe kitageze ku kwezi, umuvandimwe Brown yari yamaze gutanga ibitabo byose yari yazanye. Nyuma yaho gato, yohererejwe ibindi bitabo birenga 5.000, ariko na byo ahita abitanga arabirangiza. Icyakora abantu ntibamufataga nk’umuntu ucuruza ibitabo. Ahubwo mu myaka myinshi yamaze akorana umwete umurimo wa Yehova, yakoreshaga cyane imirongo y’Ibyanditswe iyo yabaga atanga disikuru, ku buryo byatumye abantu bamuhimba Brown Bibiliya.

Beteli yari mu mujyi wa Magdeburg mu myaka ya 1920

Mu Budage ho, abavandimwe bafashe umwanzuro wo kwimura ibiro by’ishami byari mu mujyi wa Barmen, kubera ko aho byakoreraga hari hato. Nanone bari barumvise ko u Bufaransa bwari hafi gutera uwo mujyi kugira ngo buwigarurire. Abigishwa ba Bibiliya babonye inzu nini mu mujyi wa Magdeburg, ku buryo yari gukorerwamo n’imirimo yo gucapa ibitabo. Ubwo rero, ku itariki ya 19 Kamena, abavandimwe bari bamaze gupakira ibikoresho byose by’icapiro hamwe n’ibindi bikoresho, maze bimukira muri iyo nzu nshya Beteli yari igiye gukoreramo yari mu mujyi wa Magdeburg. Umunsi abavandimwe bamenyesherejeho icyicaro gikuru ko bamaze kwimuka, ibinyamakuru byahise bivuga ko u Bufaransa bwigaruriye wa mujyi wa Barmen. Abavandimwe bahise babona ko icyo ari ikimenyetso, cyagaragazaga ko Yehova yari ashyigikiye umwanzuro bari bafashe wo kwimuka kandi bamushimira ko yabarinze.

Sarah Ferguson (uri iburyo) n’uwo bavukana bari kumwe na George Young

Muri Burezili: Igihe umuvandimwe George Young yahageraga, yakoranye umwete umurimo wo kubwiriza, ashinga ibiro by’ishami kandi atangira gucapa Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igiporutugali. Mu mezi make gusa, yari amaze gutanga amagazeti n’udutabo birenga 7.000. Nanone kuba yaragiye muri Burezili byafashije cyane Sarah Ferguson. Yari yaratangiye gusoma Umunara w’Umurinzi kuva mu mwaka wa 1899, ariko yari yarabuze uko abatizwa. Hashize amezi make, Sarah n’abana be bane barabatijwe.

“DUKOMEZE GUKORERA IMANA TWISHIMYE KANDI DUFITE ISHYAKA”

Uwo mwaka ugiye kurangira, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1923 wavuze ukuntu ibintu byahindutse ku materaniro, ku murimo wo kubwiriza no ku makoraniro byatumye Abigishwa ba Bibiliya bunga ubumwe. Waravuze uti: “Ubu biragaragara ko abagize amatorero . . . bafite ukwizera gukomeye. . . . Icyakora turacyafite byinshi byo gukora. Ubwo rero, nimureke mu mwaka ukurikiyeho, tuzakomeze gukorera Imana twishimye kandi dufite ishyaka.”

Mu mwaka wa 1924, hari ibindi bintu bishimishije cyane, byari kuba ku Bigishwa ba Bibiliya. Abavandimwe bakoraga kuri Beteli, bari bamaze amezi bubaka ikibanza cyari ku kirwa cya Staten kiri hafi y’i Brooklyn ahahoze icyicaro gikuru. Ayo mazu bubakaga, yuzuye mu ntangiriro z’umwaka wa 1924 kandi yatumye abavandimwe bunga ubumwe, atuma n’ubutumwa bwiza bukwirakwizwa hirya no hino ku isi mu buryo butangaje.

Ikipe y’ubwubatsi yubakaga ku kirwa cya Staten

a Ubu ni Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo.