Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 42

Ese ‘witeguye kumvira’?

Ese ‘witeguye kumvira’?

“Ubwenge buva mu ijuru . . . buba bwiteguye kumvira.”​—YAK. 3:17.

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe

INCAMAKE a

1. Kuki hari igihe kumvira bitugora?

 ESE kumvira bijya bikugora? Umwami Dawidi na we byamubagaho. Ni yo mpamvu yasenze Imana agira ati: “Umpe kugira umutima utuma nkumvira” (Zab. 51:12). Dawidi yakundaga Yehova. Icyakora hari igihe kumvira byajyaga bimugora, kandi natwe bitubaho. None se kuki bitugora? Hari impamvu eshatu zibitera. Iya mbere, ni uko ababyeyi bacu ba mbere baturaze kutumvira. Iya kabiri, ni uko Satani ahora adushuka, kugira ngo twigomeke nk’uko na we yigometse (2 Kor. 11:3). Naho iya gatatu, ni uko dukikijwe n’abantu bo muri iyi si bigomeka, bayoborwa n’“umwuka ubu ukorera mu batumvira” (Efe. 2:2). Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye tukarwanya icyaha twarazwe n’ababyeyi bacu, kandi tukarwanya Satani n’iyi si ye, kugira ngo twumvire Yehova n’abo yashyizeho ngo batuyobore.

2. Kuba umuntu ‘yiteguye kumvira’ bisobanura iki? (Yakobo 3:17)

2 Soma muri Yakobo 3:17. Yakobo yavuze ko umuntu w’umunyabwenge aba ‘yiteguye kumvira.’ None se ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko tugomba guhora twiteguye kumvira abo Yehova yahaye inshingano yo kutuyobora. Icyakora nibadusaba gukora ibinyuranye n’amategeko ye, ntituzabumvira.—Ibyak. 4:18-20.

3. Kuki Yehova adusaba kumvira abatuyobora?

3 Kumvira Yehova bishobora kutworohera kuruta kumvira abantu, kuko buri gihe amategeko ye aba atunganye (Zab. 19:7). Icyakora abantu batuyobora bo ntibatunganye. Muri bo harimo ababyeyi, abategetsi n’abasaza b’itorero. Nubwo badatunganye, Yehova adusaba kubumvira (Imig. 6:20; 1 Tes. 5:12; 1 Pet. 2:13, 14). Iyo tubumviye, tuba twumviye Yehova. Reka turebe uko twakumvira abo Yehova yahaye uburenganzira bwo kutuyobora, nubwo hari igihe kwemera ibyo badusabye no kubikurikiza, bishobora kutugora.

JYA WUMVIRA ABABYEYI BAWE

4. Kuki abana benshi batumvira ababyeyi babo?

4 Abakiri bato bakunze kuba bari kumwe na bagenzi babo “batumvira ababyeyi” babo (2 Tim. 3:1, 2). None se kuki abana benshi batumvira ababyeyi babo? Hari abana babona ko ababyeyi babo ari indyarya, kuko hari igihe babasaba gukora ibintu na bo badakora. Hari n’abandi bumva ko ababyeyi babo bakabya, ko inama babagira zidahuje n’igihe kandi ko zidashyize mu gaciro. Ese niba ukiri muto, nawe ibyo bijya bikubaho? Abakiri bato benshi birabagora gukurikiza itegeko rya Yehova rigira iti: “Mwumvire ababyeyi banyu mwunze ubumwe n’Umwami, kuko ibyo ari byo bikiranuka” (Efe. 6:1). None se, ni iki cyagufasha kumvira ababyeyi bawe?

5. Ni iki kigaragaza ko Yesu akiri muto yumviraga ababyeyi be? (Luka 2:46-52)

5 Yesu yasigiye abakiri bato urugero rwiza rwo kumvira ababyeyi babo (1 Pet. 2:21-24). Wibuke ko yari atunganye ariko ababyeyi be badatunganye. Ariko yakomeje kubumvira nubwo hari igihe bakoraga amakosa, kandi rimwe na rimwe ntibasobanukirwe ibyo yakoraga (Kuva 20:12). Reka turebe ibyamubayeho igihe yari afite imyaka 12. (Soma muri Luka 2:46-52.) Yesu yajyanye n’ababyeyi be mu minsi mikuru i Yerusalemu, ariko bari mu nzira bataha baramubura. Mbere yo gutaha, Yozefu na Mariya bagombaga kumenya niba bari kumwe n’abana babo bose. Ubwo rero bagiye kumushaka, maze bamubonye Mariya amugerekaho amakosa. Iyo Yesu abishaka yari kubabwira ko bamurenganyije. Ariko si uko yabigenje, ahubwo yabahaye igisubizo cyoroheje kandi abubashye. Icyakora “ntibasobanukiwe” ibyo yababwiye. Nubwo byagenze bityo, Yesu ‘yakomeje kujya abagandukira.’

6-7. Ni iki cyafasha abakiri bato kumvira ababyeyi babo?

6 Ese niba ukiri muto, hari igihe kumvira ababyeyi bikugora, bitewe n’uko bakora amakosa cyangwa ntibakumve? None se ni iki cyagufasha? Icya mbere, ujye utekereza uko Yehova yiyumva iyo wumviye ababyeyi bawe. Bibiliya ivuga ko iyo ubumviye “bishimisha Umwami” (Kolo. 3:20). Hari igihe ababyeyi bawe bagushyiriraho amategeko adashyize mu gaciro cyangwa ntibakumve. Ujye uzirikana ko Yehova aba abibona. Iyo wihanganye ugakomeza kubumvira, biramushimisha.

7 Icya kabiri, ujye utekereza uko ababyeyi bawe biyumva. Iyo ubumvira birabashimisha kandi bakarushaho kukugirira icyizere (Imig. 23:22-25). Nanone bizatuma muba incuti. Umuvandimwe wo mu Bubiligi witwa Alexandre yaravuze ati: “Igihe natangiraga gukora ibyo ababyeyi banjye bansabaga, twarushijeho kuba incuti kandi twese turishima.” b Icya gatatu, ujye uzirikana ko kumvira bizakugirira akamaro mu gihe kiri imbere. Umuvandimwe witwa Paulo wo muri Burezili yaravuze ati: “Kumvira ababyeyi banjye, byatumye kumvira Yehova n’abandi batuyobora, binyorohera.” Ijambo ry’Imana rivuga impamvu yagombye gutuma abakiri bato bumvira ababyeyi babo. Rivuga ko bizatuma ‘bagubwa neza kandi bakaramira mu isi igihe kirekire.’—Efe. 6:2, 3.

8. Kuki abakiri bato benshi bumvira ababyeyi babo?

8 Abakiri bato benshi biboneye ko iyo bumviye ababyeyi babo, bibagirira akamaro. Luiza na we wo muri Burezili, ntiyiyumvishaga impamvu ababyeyi be babanje kwanga ko agira telefone, kandi abandi bana bangana bazifite. Ariko yaje kubona ko bifuzaga kumurinda. Ubu yibonera ko kubumvira bitamubuza umudendezo, ahubwo ko inama bamugira, ari zo aba akeneye. Mushiki wacu ukiri muto wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Elizabeth, yavuze ko na n’ubu kumvira ababyeyi be hari igihe bimugora. Yaravuze ati: “Iyo ntasobanukiwe neza impamvu ababyeyi banjye banshyiriyeho itegeko runaka, mpita nibuka ukuntu andi mategeko bagiye banshyiriraho, yandinze.” Monica uba muri Arumeniya we yavuze ko iyo yumviraga ababyeyi be, buri gihe ibintu byagendaga neza, ariko atabumvira bikaba bibi.

JYA WUMVIRA “ABATEGETSI BAKURU”

9. Abantu benshi babona bate ibyo kumvira amategeko?

9 Bibiliya ivuga ko abategetsi ba leta ari “abategetsi bakuru” (Rom. 13:1). Abantu benshi bemera ko kugira abategetsi ari byiza, kandi ko dukwiriye gukurikiza amwe mu mategeko bashyiraho. Icyakora abo bantu, ni na bo banga gukurikiza amategeko badakunze cyangwa bumva adashyize mu gaciro. Reka dufate urugero rw’itegeko risaba abantu gutanga imisoro. Hari ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu kimwe cy’i Burayi, bwagaragaje ko “abantu benshi bumva ko umuntu adakwiriye kwishyura umusoro, mu gihe abona ko udashyize mu gaciro.” Ni yo mpamvu abaturage bo muri icyo gihugu, batishyura imisoro yose leta ibasaba gutanga.

Kuba Yozefu na Mariya barumviraga bitwigisha iki? (Reba paragarafu ya 10-12) c

10. Kuki twumvira amategeko, na ya yandi twumva atadushimishije?

10 Bibiliya ivuga ko ubutegetsi bw’abantu bubateza ibibazo, ko buyoborwa na Satani kandi ko buri hafi kurimbuka (Zab. 110:5, 6; Umubw. 8:9; Luka 4:5, 6). Nanone ivuga ko umuntu “urwanya ubutegetsi aba arwanyije gahunda y’Imana.” Muri iki gihe, Yehova yemera ko abategetsi bayobora, kugira ngo ku isi habeho gahunda. Ni yo mpamvu adusaba kubumvira. Ubwo rero tugomba ‘kubaha ibibakwiriye,’ urugero nk’imisoro n’icyubahiro kandi tukabumvira (Rom. 13:1-7). Icyakora hari igihe dushobora kumva itegeko bashyizeho ridakwiriye cyangwa kurikurikiza bigoye cyane. Ariko Yehova adusaba kumvira abategetsi, igihe cyose batadusabye gukora ibintu binyuranye n’amategeko ye.—Ibyak. 5:29.

11-12. Ni iki Yozefu na Mariya bakoze kugira ngo bumvire itegeko ryari ryatanzwe nubwo bitari biboroheye, kandi se byagize akahe kamaro? (Luka 2:1-6; Reba n’amafoto.)

11 Yozefu na Mariya batubereye urugero rwiza rwo kumvira abategetsi bakuru, no mu gihe biba bitatworoheye. (Soma muri Luka 2:1-6.) Urugero, igihe Mariya yari afite inda y’amezi icyenda, abategetsi batanze itegeko ku buryo we n’umugabo we bitari biboroheye kuryumvira. Icyo gihe Umwami w’abami Awugusito wategekaga Roma, yatanze itegeko ryavugaga ko abatuye mu bwami bwe bose, bajya kwibaruza aho bakomoka. Ubwo rero, Yozefu na Mariya bagombaga gukora urugendo rw’ibirometero 150 bajya i Betelehemu, kandi bagombaga kunyura mu misozi. Urwo rugendo ntirwari rworoshye, cyane cyane kuri Mariya. Bashobora kuba barahangayitse, bibaza niba Mariya yari bugereyo amahoro n’umwana yari atwite ntagire ikibazo. Ubwo se byari kugenda bite iyo afatwa n’ibise bari muri urwo rugendo? Ese iyo uwo mwana wari kuzaba Mesiya avukira muri urwo rugendo, bari kubona uko bamwitaho? Ibyo byose bishobora kuba byari bibahangayikishije. Ariko se babonye ko iyo yari impamvu yo kutumvira iryo tegeko?

12 Nubwo Yozefu na Mariya bari bahangayitse, bumviye iryo tegeko. Kuba bararyumviye, byashimishije Yehova. Mariya yageze i Betelehemu amahoro, abyara umwana umeze neza kandi ibyo bituma n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora.—Mika 5:2.

13. Iyo twumviye bigirira akahe kamaro abavandimwe bacu?

13 Iyo twumviye abategetsi bakuru, bitugirira akamaro, bikakagirira n’abandi. Mu buhe buryo? Bituma tutagerwaho n’ibihano bigera ku batumvira amategeko (Rom. 13:4). Nanone iyo twumviye abategetsi, babona ko Abahamya ba Yehova ari abaturage beza. Urugero, hari igihe abasirikare bo muri Nijeriya bigeze kwinjira mu Nzu y’Ubwami, abavandimwe bari mu materaniro. Bashakaga abantu bigaragambyaga, kubera ko batashakaga kwishyura imisoro. Icyakora umukuru w’abo basirikare yabasabye gusohoka, arababwira ati: “Abahamya ba Yehova ntibanga gusora.” Ubwo rero iyo wumvira amategeko, bishobora gutuma Abahamya ba Yehova bavugwa neza, kandi biba bishobora kuzagirira akamaro abavandimwe bawe.—Mat. 5:16.

14. Ni iki cyafashije mushiki wacu “kumvira” abategetsi?

14 Hari igihe kumvira abategetsi bitugora. Mushiki wacu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Joanna yaravuze ati: “Kumvira abategetsi byarangoraga cyane, kubera ko barenganyije bamwe mu bagize umuryango wanjye.” Ariko Joanna yakoze uko ashoboye kugira ngo ahindure uko yabafataga. Ikintu cya mbere yakoze, ni ukureka gusoma ibintu abantu bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga, byatumaga yanga abategetsi (Imig. 20:3). Icya kabiri, yasenze Yehova amusaba ko yamufasha kumwiringira, aho guharanira ko ubutegetsi bw’abantu bugira ibyo buhindura (Zab. 9:9, 10). Icya gatatu, yasomye ibitabo by’umuryango wacu bivuga ibyo kutivanga muri politike (Yoh. 17:16). Ubu Joanna avuga ko kuba yubaha abategetsi kandi akabumvira, bituma yumva “atuje kandi afite amahoro menshi.”

JYA WUMVIRA AMABWIRIZA DUHABWA N’UMURYANGO WA YEHOVA

15. Kuki hari igihe kumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova bitugora?

15 Yehova adusaba ‘kumvira abatuyobora’ mu itorero (Heb. 13:17). Nubwo umuyobozi wacu Yesu atunganye, abo akoresha hano ku isi ngo batuyobore, bo ntibatunganye. Ubwo rero, hari igihe kubumvira bishobora kutugora, cyane cyane iyo badusabye gukora ikintu tutashakaga. Ibintu nk’ibyo byigeze kuba ku ntumwa Petero. Igihe umumarayika yasabaga Petero kurya inyamaswa zari zibuzanyijwe mu Mategeko ya Mose, yarabyanze inshuro eshatu zose (Ibyak. 10:9-16). None se kuki yabyanze? Ni uko yumvaga ko ibyo yari asabwe gukora bidashyize mu gaciro, kuko byari bitandukanye n’ibyo yari asanzwe amenyereye. Ubwo rero, niba Petero byaramugoye kumvira amabwiriza yari ahawe n’umumarayika utunganye, bigaragaza ko twe kumvira abantu badatunganye bishobora kutugora kurushaho.

16. Ni iki Pawulo yakoze nubwo yashoboraga kumva ko ibyo yasabwe bidashyize mu gaciro? (Ibyakozwe 21:23, 24, 26)

16 Intumwa Pawulo yabaga ‘yiteguye kumvira’ n’igihe yahabwaga amabwiriza yashoboraga kubona ko adashyize mu gaciro. Urugero, Abakristo b’Abayahudi bari barumvise ibihuha byavugaga ko Pawulo yigishaga “ubuhakanyi bwo kwitandukanya na Mose,” kandi ko atumviraga Amategeko ye (Ibyak. 21:21). Ubwo rero, abasaza bari i Yerusalemu bamusabye kujyana n’abagabo bane mu rusengero bagakora umuhango wo kwihumanura, kugira ngo agaragaze ko yakurikizaga Amategeko ya Mose. Icyakora Pawulo yari azi ko Abakristo batari bakiyoborwa n’ayo Mategeko, kandi ko nta n’ikibi yari yakoze. Ariko yahise abumvira, akora ibyo bari bamusabye. ‘Bukeye bwaho yajyanye n’abo bagabo, akorana na bo umuhango wo kwihumanura.’ (Soma mu Byakozwe 21:23, 24, 26.) Kuba Pawulo yarumviye, byatumye abagize itorero bakomeza kunga ubumwe.—Rom. 14:19, 21.

17. Ibyabaye kuri mushiki wacu witwa Stephanie bitwigisha iki?

17 Mushiki wacu witwa Stephanie, byaramugoye kwemera umwanzuro abavandimwe bafite inshingano bo mu gihugu cye, bari bafashe. We n’umugabo we bari bishimiye kuba mu itsinda rikoresha urundi rurimi. Ariko nyuma yaho, ibiro by’ishami byahagaritse iryo tsinda, maze we n’umugabo we boherezwa mu itorero ryakoreshaga ururimi rwabo kavukire. Uwo mushiki wacu yaravuze ati: “Byarambabaje cyane. Numvaga muri iryo torero bari batwoherejemo, badakeneye cyane ababwiriza nk’aho twari turi.” Icyakora yiyemeje kumvira ayo mabwiriza mashya, nubwo bitari bimworoheye. Yaravuze ati: “Naje kubona ko uwo mwanzuro bafashe wari ukwiriye. Twafashije abagize iryo torero badafite ababyeyi b’Abahamya maze tubabera nk’ababyeyi. Ubu nigisha Bibiliya mushiki wacu wari warakonje wongeye kwifatanya n’itorero. Nanone, ubu mbona umwanya uhagije wo kwiyigisha. Ikindi kandi, numva mfite umutimanama utancira urubanza, kuko nakoze uko nshoboye ngo numvire.”

18. Kumvira bitugirira akahe kamaro?

18 Dushobora kwitoza umuco wo kumvira. Bibiliya ivuga ko Yesu “yatojwe kumvira n’ibyamubayeho” (Heb. 5:8). Nk’uko ibyabaye kuri Yesu bibigaragaza, akenshi imimerere igoranye tunyuramo, ni yo idutoza kumvira. Urugero, icyorezo cya COVID-19 kigitangira, twahawe amabwiriza y’uko tudakwiriye gukomeza guteranira mu Mazu y’Ubwami no kutabwiriza ku nzu n’inzu. Ese kumvira ayo mabwiriza byarakugoye? Nubwo bishobora kuba byarakugoye, kuba warumviye byarakurinze, bituma abagize itorero bakomeza kunga ubumwe kandi bishimisha Yehova. Ubu twavuga ko twese twiteguye kuzumvira amabwiriza tuzahabwa, mu gihe cy’umubabaro ukomeye. Nituyumvira bizatuma turokoka.—Yobu 36:11.

19. Kuki dukwiriye kumvira?

19 Twabonye ko kumvira bituma umuntu abona imigisha myinshi. Ariko impamvu y’ingenzi ituma twumvira Yehova, ni uko tumukunda kandi tukaba twifuza kumushimisha (1 Yoh. 5:3). Ntitwabona icyo twitura Yehova kubera ibyo yadukoreye byose (Zab. 116:12). Icyakora dushobora kumwumvira, tukumvira n’abo yahaye inshingano yo kutuyobora. Iyo twumvira tuba tugaragaje ko turi abanyabwenge, kandi abanyabwenge bashimisha Yehova.—Imig. 27:11.

INDIRIMBO YA 89 Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha

a Twese hari igihe kumvira bitugora kubera ko tudatunganye. N’iyo umuntu uduhaye amabwiriza yaba abifitiye uburenganzira, hari igihe kumwumvira bitugora. Muri iki gice, turi burebe ukuntu kumvira ababyeyi, “abategetsi bakuru” n’abavandimwe bafite inshingano mu itorero, bitugirira akamaro.

b Niba wifuza inama zagufasha kuganira n’ababyeyi bawe mu gihe wumva bagushyiriraho amategeko agoye kuyubahiriza, wareba ku rubuga rwa jw.org ingingo ivuga ngo: “Naganira nte n’ababyeyi bange ku mategeko banshyiriraho?

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Yozefu na Mariya bumviye itegeko rya Kayisari, bajya kwibaruza i Betelehemu. Muri iki gihe Abakristo na bo bumvira amategeko yo mu muhanda, bakishyura imisoro kandi bakumvira amabwiriza abayobozi batanga adufasha kurinda ubuzima bwacu.