Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 44

Jya ucukumbura mu Ijambo ry’Imana

Jya ucukumbura mu Ijambo ry’Imana

‘Mwiyumvishe neza ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu.’​—EFE. 3:18.

INDIRIMBO YA 95 Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi

INCAMAKE a

1-2. Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusoma Bibiliya no kuyiyigisha? Tanga urugero.

 TEKEREZA ugiye kugura inzu. Ni iki wakwifuza kumenya, mbere yo kuyigura? Ese kuyibona ku ifoto gusa byaba bihagije? Oya rwose. Birumvikana ko wabanza kujya kuyireba, ukayizenguruka, ukinjiramo imbere, ukareba ibyumba byose na buri kantu kose kayigize. Ushobora no kubaza umuntu uzi uko iyo nzu yubatswe. Nta gushidikanya ko uba wifuza kumenya neza iyo nzu ugiye kugura.

2 Ibyo ni na byo tugomba gukora, mu gihe dusoma Bibiliya no mu gihe tuyiyigisha. Hari umuhanga mu bya Bibiliya, wayigereranyije n’inzu nini cyane, ifite etaje nyinshi na fondasiyo ndende. None se wakora iki kugira ngo umenye neza ibiri muri Bibiliya? Iyo uyisomye wihuta, umenya gusa “ibintu by’ibanze by’amagambo yera y’Imana” (Heb. 5:12). Ariko si uko ukwiriye kubigenza. Ahubwo nk’uko uba ukeneye kwinjira mu nzu kugira ngo uyimenye neza, ni na ko uba ugomba kwiga Bibiliya witonze, kugira ngo usobanukirwe ibirimo. Uburyo bwiza bwo kwiyigisha Bibiliya, ni ukureba ukuntu ibivugwamo bihuza. Ujye ugerageza gusobanukirwa neza inyigisho zo muri Bibiliya n’impamvu wemera ko ari ukuri.

3. Intumwa Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo gukora iki, kandi se kuki? (Abefeso 3:14-19)

3 Kugira ngo dusobanukirwe neza ibivugwa muri Bibiliya, tuba tugomba gucukumbura. Intumwa Pawulo yateye Abakristo bagenzi be inkunga yo kwiga Ijambo ry’Imana babyitondeye, kugira ngo ‘biyumvishe neza ubugari, uburebure, ubuhagarike n’ubujyakuzimu’ bw’ibivugwamo. Ibyo byari gutuma bagira ukwizera ‘guhamye.’ (Soma mu Befeso 3:14-19.) Natwe tugomba kubigana. Reka turebe icyo twakora kugira ngo ducukumbure mu Ijambo ry’Imana, maze dusobanukirwe neza ibivugwamo.

JYA WIYIGISHA INYIGISHO ZIMBITSE ZO MURI BIBILIYA

4. Ni iki twakora kugira ngo turusheho kuba incuti za Yehova? Tanga ingero.

4 Abakristo b’ukuri ntibaba bifuza kumenya inyigisho z’ibanze gusa zo muri Bibiliya. Twifuza no kumenya “ibintu byimbitse by’Imana,” kandi umwuka wera ubidufashamo (1 Kor. 2:9, 10). Ubwo rero mu gihe wiyigisha, ushobora gukora ubushakashatsi kuko bizagufasha kuba incuti ya Yehova. Urugero, ushobora gukora ubushakashatsi ukamenya uko Yehova yagaragarizaga urukundo abagaragu be ba kera, n’ukuntu ibyo bigaragaza ko nawe agukunda. Nanone ushobora gukora ubushakashatsi, ukamenya uko Yehova yasabaga Abisirayeli kumusenga, maze ukabigereranya n’uko adusaba kumusenga muri iki gihe. Ushobora no kwiga ubuhanuzi bwasohoye buvuga iby’ubuzima bwa Yesu n’umurimo yakoze ari hano ku isi.

5. Ese hari ingingo wifuza gukoraho ubushakashatsi mu gihe wiyigisha?

5 Hari abantu bakunda gukora ubushakashatsi mu Ijambo ry’Imana, bavuze ibintu bifuza kumenyaho byinshi. Bimwe mu byo bavuze biri mu gasanduku kavuga ngo: “ Ibintu wakoraho ubushakashatsi mu gihe wiyigisha.” Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi kizagufasha gusobanukirwa neza ibyo bintu, kandi bigushimishe. Kwiyigisha Bibiliya mu buryo bwimbitse, bizatuma ugira ukwizera gukomeye kandi bitume ‘umenya Imana’ (Imig. 2:4, 5). Reka turebe zimwe mu nyigisho zikomeye zo muri Bibiliya twakoraho ubushakashatsi.

JYA UTEKEREZA KU MUGAMBI WA YEHOVA

6. (a) Ni irihe tandukaniro riri hagati yo kugira umugambi no kugira icyo ukora ngo uwugereho? (b) Kuki twavuga ko Yehova afitiye isi n’abantu “umugambi w’iteka”? (Abefeso 3:11)

6 Reka turebe icyo Bibiliya ivuga ku mugambi w’Imana. Hari itandukaniro rinini riri hagati yo kugira umugambi no kugira icyo ukora kugira ngo uwugereho. Kugira icyo ukora kugira ngo ugere ku mugambi wawe, twabigereranya no guhitamo inzira wanyuramo kugira ngo ugere aho ushaka kujya. Icyakora ushobora kunyura muri iyo nzira ugasanga irafunze. Umugambi wo twawugereranya n’aho ushaka kujya. Iyo uzi aho ushaka kugera, ushobora kugerayo unyuze mu nzira zitandukanye. Iyo usanze imwe ifunze ushaka indi unyuramo. Igishimishije ni uko Yehova yagiye adusobanurira buhoro buhoro “umugambi w’iteka” afite (Efe. 3:11). Yehova ashobora guhitamo uburyo butandukanye bwo kugera ku byo yifuza, kubera ko byose “yabiteguye afite umugambi” (Imig. 16:4). Ikindi kandi, ibyo Yehova akora bizahoraho iteka ryose. None se, ni uwuhe mugambi Yehova afite kandi se ni ibihe bintu yagiye ahindura kugira ngo awugereho?

7. Adamu na Eva bamaze gusuzugura Yehova, ni iki yakoze kugira ngo asohoze umugambi we? (Matayo 25:34)

7 Yehova yabwiye Adamu na Eva umugambi yari abafitiye. Yababwiye ko bari ‘kororoka bakagwira bakuzura isi, kandi bagategeka ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi’ (Intang. 1:28). Igihe Adamu na Eva basuzuguraga Yehova, maze bakaraga icyaha abantu bose babakomotseho, umugambi we ntiwari urangiriye aho. Yagize icyo ahindura kugira ngo awugereho. Yahise yiyemeza gushyiraho Ubwami mu ijuru, bwari gusohoza umugambi we afitiye isi n’abantu. (Soma muri Matayo 25:34.) Igihe kigeze, Yehova yohereje ku isi Umwana we w’imfura akunda cyane, kugira ngo atwigishe ibirebana n’ubwo Bwami kandi aradupfira kugira ngo adukize icyaha n’urupfu. Hanyuma Yesu yarazutse ajya mu ijuru, aba Umwami w’ubwoko bw’Imana. Ariko hari ibindi bintu byinshi dukwiriye kumenya ku mugambi w’Imana.

Tekereza ukuntu bizaba bishimishije igihe abagaragu ba Yehova bo mu ijuru n’abo ku isi bazunga ubumwe bakamukorera mu budahemuka (Reba paragarafu ya 8)

8. (a) Ni iyihe nyigisho y’ingenzi Bibiliya yigisha? (b) Nk’uko bivugwa mu Befeso 1:8-11, ni iki kindi Yehova azakora kugira ngo asohoze umugambi we? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)

8 Bibiliya itwigisha ko Yehova azasohoza umugambi afitiye isi, akoresheje Ubwami buyobowe na Kristo, maze akeza izina rye. Iyo ni yo nyigisho y’ingenzi iri muri Bibiliya. Nta kintu gishobora guhindura umugambi wa Yehova. Ibintu byose Yehova yavuze bizabaho (Yes. 46:10, 11; Heb. 6:17, 18). Igihe yagennye nikigera azahindura iyi si paradizo, maze abantu batunganye bayibeho “iteka ryose” (Zab. 22:26). Ariko hari ibindi azakora kugira ngo asohoze umugambi we. Azatuma abagaragu be bo mu ijuru n’abo ku isi bunga ubumwe. Icyo gihe buri wese azaba yumvira Yehova, kandi yemera ko ari we Mutegetsi w’Ikirenga. (Soma mu Befeso 1:8-11.) Ese iyo ubonye ukuntu Yehova asohoza umugambi we ntibigutangaza?

JYA UTEKEREZA KU BINTU BIZABAHO MU GIHE KIZAZA

9. Iyo dusomye Bibiliya ni ibihe bintu tumenya bizabaho mu gihe kizaza?

9 Reka turebe ubuhanuzi Yehova yavugiye muri Edeni, buri mu Ntangiriro 3:15. b Ubwo buhanuzi buvuga ibintu byari kubaho bigasohoza umugambi wa Yehova, ariko bikabaho hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi. Urugero, Imana yabwiye Aburahamu ko Kristo yari kuzakomoka mu muryango we (Intang. 22:15-18). Hanyuma mu mwaka wa 33, Yesu yakomerekejwe agatsinsino nk’uko byari byarahanuwe (Ibyak. 3:13-15). Ikintu cya nyuma kizasoza ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro, ni uko Satani azamenagurwa umutwe, ibyo bikazaba nyuma y’imyaka irenga igihumbi uhereye ubu (Ibyah. 20:7-10). Nanone, Bibiliya itubwira ibintu byinshi bizagaragaza ko urwango ruri hagati y’isi n’umuryango wa Yehova, ruri hafi kurangira.

10. (a) Ni ibihe bintu bizabaho vuba aha? (b) Twakora iki ngo twitegure ibyo bintu? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

10 Tekereza ku bintu bikomeye Bibiliya yavuze ko bizabaho mu gihe kiri imbere. Mbere na mbere, amahanga azatangaza “amahoro n’umutekano” (1 Tes. 5:2, 3). Icyo gihe mu buryo ‘butunguranye,’ amahanga azagaba igitero ku madini yose y’ikinyoma maze umubabaro ukomeye uhite utangira (Ibyah. 17:16). Nyuma yaho hazabaho ibintu bitangaje, ubwo ‘Umwana w’umuntu azaza ku bicu byo mu ijuru afite ububasha n’icyubahiro cyinshi’ (Mat. 24:30). Icyo gihe azacira abantu urubanza, atandukanye intama n’ihene (Mat. 25:31-33, 46). Icyakora Satani azakomeza kurwanya Yehova. Kubera ko yanga abagaragu ba Yehova, azatuma amahanga yishyize hamwe, ari yo Bibiliya yita Gogi wo mu gihugu cya Magogi, abagabaho igitero (Ezek. 38:2, 10, 11). Hagati aho, Abakristo basutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi, bazajyanwa mu ijuru basange Kristo n’ingabo ze kugira ngo barwane intambara ya Harimagedoni, ari na yo izasoza umubabaro ukomeye c (Mat. 24:31; Ibyah. 16:14, 16). Nyuma yaho, Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi buzatangira gutegeka isi.—Ibyah. 20:6.

Numara imyaka myinshi cyane wiga ibyerekeye Yehova uzarushaho kuba incuti ye (Reba paragarafu ya 11)

11. Wumva umeze ute iyo utekereje ko uzabaho iteka? (Reba n’ifoto.)

11 Tekereza ukuntu uzumva umeze igihe uzaba umaze imyaka 1.000! Bibiliya ivuga ko Umuremyi wacu ‘yashyize mu mitima [yacu] igitekerezo cyo kubaho iteka’ (Umubw. 3:11). Ngaho tekereza uko uzumva umeze nubaho iteka, n’ukuntu uzarushaho kuba incuti ya Yehova. Mu gitabo Egera Yehova ku ipaji ya 319, hari amagambo ashishikaje agira ati: “Nyuma yo kubaho mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, ibihumbi, za miriyoni ndetse na za miriyari, tuzamenya byinshi birenze ibyo tuzi ubu ku bihereranye na Yehova Imana. Ariko kandi, tuzakomeza kumva ko hakiriho ibintu bitabarika bihebuje byo kwiga. . . . Ubuzima bw’iteka buzaba bufite ireme bitavugwa kandi bugizwe n’ibintu byinshi bitandukanye—ariko kwegera Yehova bizahora ari byo bintu bishimishije kurusha ibindi byose bizaba bigize ubwo buzima.” None se, ni ibihe bintu bindi twakoraho ubushakashatsi, mu gihe twiyigisha Ijambo ry’Imana?

JYA UTEKEREZA KU BINTU BYO MU IJURU

12. Ni ibihe bintu twatekerezaho byo mu ijuru? Tanga urugero.

12 Bibiliya itubwira muri make uko aho Yehova atuye hameze. Itubwira ko atuye “hejuru” (Yes. 33:5). Nanone itubwira ibintu bitangaje biranga Yehova n’igice cy’umuryango we cyo mu ijuru (Yes. 6:1-4; Dan. 7:9, 10; Ibyah. 4:1-6). Urugero, dushobora kubonamo ibintu biteye ubwoba Ezekiyeli yabonye igihe ‘ijuru ryakingukaga agatangira kubona ibyo Imana yamwerekaga mu iyerekwa.’—Ezek. 1:1.

13. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 4:14-16, wumva umeze ute iyo utekereje ibyo Yesu akora ari mu ijuru?

13 Ngaho nanone tekereza ku byo Yesu akora ari mu ijuru. Ni Umwami wacu, akaba n’Umutambyi Mukuru wishyira mu mwanya wacu. Aradufasha tukegera “intebe y’ubwami y’ubuntu butagereranywa” ya Yehova mu isengesho, tugasaba Yehova imbabazi kandi tukamusaba ko yadufasha “mu gihe gikwiriye.” (Soma mu Baheburayo 4:14-16.) Ubwo rero, byaba byiza buri munsi ugiye utekereza ku byo Yehova na Yesu badukoreye n’ibyo badukorera muri iki gihe bari mu ijuru. Tujye tuzirikana ko badukunda cyane, maze urwo rukundo rutume dukomeza gusenga Yehova kandi turangwe n’ishyaka mu murimo tumukorera.—2 Kor. 5:14, 15.

Tekereza ukuntu uzumva wishimye nugera mu isi nshya, ukabona abantu wafashije kuba Abahamya ba Yehova n’abigishwa ba Yesu (Reba paragarafu ya 14)

14. Ni iki twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira Yehova na Yesu? (Reba n’amafoto.)

14 Kimwe mu bintu twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira Yehova na Yesu, ni ugufasha abantu bakaba Abahamya ba Yehova n’abigishwa ba Yesu (Mat. 28:19, 20). Ibyo ni byo intumwa Pawulo yakoze, kugira ngo ashimire Imana na Kristo. Yari azi ko Yehova yifuza ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim. 2:3, 4). Ni yo mpamvu yakoranye umwete umurimo wo kubwiriza, maze afasha abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo ‘mu buryo bwose akize bamwe.’—1 Kor. 9:22, 23.

JYA USHIMISHWA NO GUCUKUMBURA MU IJAMBO RY’IMANA

15. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 1:2, ni iki kizatuma twishima?

15 Umwanditsi wa zaburi ya mbere, yavuze ko umuntu ‘wishimira amategeko ya Yehova’ kandi ‘akayatekerezaho ku manywa na nijoro,’ ari we wishima kandi akagira icyo ageraho (Zab. 1:1-3). Hari umwe mu bantu bahindura Bibiliya mu zindi ndimi, wagize icyo avuga ku mirongo ibanza ya zaburi ya mbere. Yavuze ko umuntu yagombye “kwiyigisha Bibiliya, akayikoraho ubushakashatsi kandi akamara igihe kinini ayitekerezaho kugira ngo Imana imuyobore.” Yongeyeho ko “ubusanzwe umuntu ukunda Bibiliya, atagombye kurenza umunsi n’umwe atayisomye.” Ubwo rero, nucukumbura muri Bibiliya maze ukareba ukuntu ibivugwamo bihuza, bizatuma kuyisoma no kuyiyigisha bigushimisha.

16. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

16 Ibintu Yehova yandikishije mu Ijambo rye ntibikomeye cyane ku buryo tutabisobanukirwa. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma indi nyigisho yimbitse yo mu Ijambo ry’Imana. Iyo nyigisho ni ivuga iby’urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, Pawulo yavuzeho mu ibaruwa yandikiye Abaheburayo. Twifuza ko gucukumbura ukamenya byinshi kuri iyo ngingo, byazagushimisha cyane.

INDIRIMBO YA 94 Twishimira Ijambo ry’Imana

a Kwiga Bibiliya bishobora gutuma tugira ibyishimo mu buzima bwacu bwose. Nanone bitugirira akamaro kandi bigatuma tuba incuti za Yehova. Muri iki gice, turi burebe uko twakwiyigisha Bibiliya mu buryo bwimbitse.

b Reba ingingo ivuga ngo: “Ubuhanuzi bwa kera budufitiye akamaro muri iki gihe,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Nyakanga 2022.

c Niba wifuza kumenya uko wakwitegura ibintu biteye ubwoba biri hafi kubaho, reba igitabo Ubwami bw’Imana burategeka ku ipaji ya 230.