Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 45

Jya wishimira gukorera Yehova uri mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka

Jya wishimira gukorera Yehova uri mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka

‘Muramye Imana yaremye ijuru n’isi.’​—IBYAH. 14:7.

INDIRIMBO YA 93 Ha umugisha amateraniro yacu

INCAMAKE a

1. Ni iki umumarayika yavuze kandi se ibyo yavuze bituma twumva tumeze dute?

 ESE umumarayika ashatse kukuvugisha, wamutega amatwi? Muri iki gihe, hari umumarayika uri kuvuga ibintu bishishikaje. Ari kubwira abantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.’ None se ari kubabwira iki? Ari kubabwira ati: “Mutinye Imana kandi muyisingize, . . . muramye iyaremye ijuru n’isi” (Ibyah. 14:6, 7). Yehova ni we Mana y’ukuri yonyine buri wese akwiriye gusenga. Dushimishwa no kuba yemera ko tumukorera, turi mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka.

2. Urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka rugereranya iki? (Reba nanone agasanduku kavuga ngo: “ Icyo rudasobanura.”)

2 None se urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka rugereranya iki, kandi se ni he twavana ibisobanuro birambuye by’urwo rusengero? Urwo rusengero, si inyubako iyi isanzwe. Ahubwo rugereranya uburyo Yehova yashyizeho bwo kumukorera bushingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. Intumwa Pawulo yasobanuye iby’urwo rusengero, mu ibaruwa yandikiye Abakristo ba mbere b’Abaheburayo bari batuye i Yudaya. b

3-4. Ni iki cyatumye Pawulo yandikira Abakristo b’Abaheburayo bari batuye i Yudaya, kandi se yabafashije ate?

3 None se kuki Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo bari batuye i Yudaya? Hari impamvu ebyiri z’ingenzi zatumye abandikira. Impamvu ya mbere, ni uko yashakaga kubatera inkunga. Abenshi muri bo bari mu idini ry’Abayahudi mbere y’uko baba Abakristo. Ubwo rero, abayobozi b’idini ry’Abayahudi bashobora kuba barabasekaga kubera ko babaye Abakristo. None se kuki babasekaga? Ni ukubera ko Abakristo batari bafite urusengero, badafite igicaniro cyo gutambiraho ibitambo kandi ntibagire n’abatambyi. Ibyo byashoboraga guca intege abo bigishwa ba Kristo, maze ntibakomeze kugira ukwizera gukomeye (Heb. 2:1; 3:12, 14). Hari n’abumvaga bakwisubirira mu idini ry’Abayahudi.

4 Impamvu ya kabiri yatumye Pawulo abandikira, ni uko batakoraga uko bashoboye ngo biyigishe inyigisho nshya cyangwa zikomeye, twagereranya n’“ibyokurya bikomeye” byo mu Ijambo ry’Imana (Heb. 5:11-14). Uko bigaragara, bamwe muri bo bari bagikurikiza Amategeko ya Mose. Ariko Pawulo yabasobanuriye ko ibitambo byasabwaga n’Amategeko, bitashoboraga gutuma bababarirwa ibyaha byabo mu buryo bwuzuye. Ni yo mpamvu yababwiye ko Amategeko ‘yahigitswe,’ cyangwa se atari agikurikizwa. Noneho Pawulo yakomeje abigisha bimwe mu bintu byimbitse byo mu Ijambo ry’Imana. Yibukije abo Bakristo “ibyiringiro byiza kurushaho,” bishingiye ku gitambo cya Yesu cyari gutuma ‘begera Imana.’—Heb. 7:18, 19.

5. Ni ibihe bintu bivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo tugomba gusobanukirwa, kandi se kuki?

5 Pawulo yasobanuriye Abakristo bagenzi be ko uburyo basengagamo Yehova bwari bwiza cyane, kuruta ubwo bakoreshaga kera, bakiri mu idini ry’Abayahudi. Yavuze ko ibintu Abayahudi bakoraga kugira ngo basenge Yehova, byari “igicucu cy’ibintu bizaza, ariko ukuri kwabyo gufitwe na Kristo” (Kolo. 2:17). Ubusanzwe, igicucu kigaragaza ikintu ariko ntushobore kumenya icyo kintu neza. Mu buryo nk’ubwo, uko Abayahudi basengaga Imana kera, byari bifite icyo bishushanya. Byagereranyaga ko hari ubundi buryo bwiza kurushaho bwo kuyisenga, bwari kuzaza nyuma yaho. Tugomba kumenya icyo Yehova yadukoreye kugira ngo tubabarirwe ibyaha, maze tumusenge mu buryo yemera. Kugira ngo tubimenye, reka turebe uko igitabo cy’Abaheburayo cyagereranyije uko Abahayudi basengaga Imana kera, n’uko Abakristo bayisenga muri iki gihe. Ibyo biri butume dusobanukirwa neza icyo urusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka ari cyo, n’icyo dusabwa gukora.

IHEMA RY’IBONANIRO

6. Ihema ry’ibonaniro ryakoreshwaga rite?

6 Uko Abayahudi basengaga. Pawulo yibanze ku ihema ry’ibonaniro Mose yashinze mu mwaka wa 1512 Mbere ya Yesu. (Reba imbonerahamwe ivuga ngo: “Uko Abayahudi basengaga—Uko Abakristo basenga.”) Iryo hema, Abisirayeli bagendaga baryimura aho babaga bagiye hose. Bamaze imyaka hafi 500 barikoresha, kugeza igihe bubatse urusengero rw’i Yerusalemu (Kuva 25:8, 9; Kub. 9:22). Muri iryo hema, ni ho Abisirayeli bahuriraga kugira ngo batambire Imana ibitambo, kandi bayisenge (Kuva 29:43-46). Icyakora ryashushanya ikintu cyiza kurushaho, Abakristo bari kuzabona.

7. Ni ryari urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwashyizweho?

7 Uko Abakristo basenga. Ihema ry’ibonaniro ryari “igicucu cy’ibyo mu ijuru,” kandi ryagereranyaga urusengero rwa Yehova rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka. Pawulo yaravuze ati: “Iryo hema [ry’ibonaniro] ryashushanyaga iby’igihe cyagenwe ubu cyasohoye” (Heb. 8:5; 9:9). Ibyo bigaragaza ko igihe yandikiraga Abaheburayo, urwo rusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwari rwaramaze gushyirwaho. Rwari rwarashyizweho mu mwaka wa 29. Muri uwo mwaka, ni bwo Yesu yabatijwe, maze Yehova amusukaho umwuka wera kandi amugira “umutambyi mukuru uruta abandi” mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka. cHeb. 4:14; Ibyak. 10:37, 38.

UMUTAMBYI MUKURU

8-9. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 7:23-27, ni irihe tandukaniro riri hagati y’abatambyi bakuru b’Abisirayeli n’Umutambyi Mukuru uruta abandi ari we Yesu Kristo?

8 Uko Abayahudi basengaga. Umutambyi mukuru yabaga afite inshingano yo guhagararira abantu imbere y’Imana. Igihe Abisirayeli batahaga ihema ry’ibonaniro, ni bwo Yehova yashyizeho Aroni ngo abe Umutambyi mukuru wa mbere. Ariko Pawulo yavuze ko ‘abantu benshi babaga abatambyi basimburana, kubera ko urupfu rwababuzaga gukomeza kuba abatambyi.’ d (Soma mu Baheburayo 7:23-27.) Nanone kubera ko abo batambyi bakuru batari batunganye, bagombaga gutamba ibitambo by’ibyaha byabo. Icyo ni cyo kintu gikomeye kigaragaza ukuntu Umutambyi Mukuru uruta abandi ari we Yesu Kristo, atandukanye cyane n’abatambyi bakuru b’Abisirayeli.

9 Uko Abakristo basenga. Umutambyi Mukuru wacu Yesu Kristo, ni “umukozi w’Imana ukorera . . . mu ihema ry’ukuri, iryo Yehova yabambye, ritabambwe n’umuntu” (Heb. 8:1, 2). Pawulo yaravuze ati: “Kubera ko [Yesu] ahoraho iteka, ntazagira abamusimbura mu butambyi bwe.” Nanone yaravuze ati: “Yesu ‘ntiyanduye kandi yatandukanyijwe n’abanyabyaha.’” Ubwo rero atandukanye n’abatambyi bakuru b’Abisirayeli kuko we ‘adakeneye gutamba ibitambo buri munsi’ ngo ababarirwe ibyaha. Ubu noneho tugiye gusuzuma ibirebana n’ibicaniro n’ibitambo Abayahudi basabwaga gutamba, turebe aho bitandukaniye n’ibyo Abakristo basabwa muri iki gihe.

IBICANIRO N’IBITAMBO

10. Ibitambo byatambirwaga ku gicaniro gikozwe mu muringa, byashushanyaga iki?

10 Uko Abayahudi basengaga. Ku muryango w’ihema ry’ibonaniro habaga hari igicaniro gikozwe mu muringa, Abisirayeli batambiragaho Yehova ibitambo by’amatungo (Kuva 27:1, 2; 40:29). Icyakora ibyo bitambo, ntibyashoboraga gutuma Abisirayeli bababarirwa ibyaha byabo mu buryo bwuzuye (Heb. 10:1-4). Ibyo bitambo by’amatungo Abisirayeli batambaga buri gihe, byashushanyaga igitambo kimwe gusa, cyari kuzatuma abantu bababarirwa ibyaha burundu.

11. Ni ikihe gicaniro cy’ikigereranyo Yesu yatambiyeho ubuzima bwe? (Abaheburayo 10:5-7, 10)

11 Uko Abakristo basenga. Yesu yari azi ko Yehova yamwohereje ku isi, kugira ngo atange ubuzima bwe bube incungu y’abantu bose (Mat. 20:28). Ubwo rero, igihe yabatizwaga yari agaragaje ko yemeye gukora ibyo Yehova ashaka (Yoh. 6:38; Gal. 1:4). Igicaniro cy’ikigereranyo Yesu yatambiyeho ubuzima bwe, cyashushanyaga gukora ibyo Imana ‘ishaka.’ Imana yashakaga ko atanga ubuzima bwe butunganye, kugira ngo acungure abantu. Yesu yatanze ubuzima bwe “rimwe” gusa, kugira ngo umwizera wese azababarirwe ibyaha. (Soma mu Baheburayo 10:5-7, 10.) Ubu noneho tugiye kureba ibintu byarangaga ihema ry’ibonaniro.

AHERA N’AHERA CYANE

12. Ni nde wari wemerewe kwinjira mu byumba byose by’ihema ry’ibonaniro?

12 Uko Abayahudi basengaga. Ihema ry’ibonaniro n’insengero zaje kubakwa nyuma yaho i Yerusalemu, byari bifite icyo bihuriyeho. Byose imbere byari bifite ibyumba bibiri, kimwe kitwaga “Ahera” n’ikindi kitwaga “Ahera Cyane,” kandi byari bitandukanyijwe n’irido (Heb. 9:2-5; Kuva 26:31-33). Mu cyumba kitwaga Ahera harimo igitereko cy’amatara gikozwe muri zahabu, igicaniro batwikiragaho imibavu n’ameza yabaga ariho imigati igenewe Imana. “Abatambyi basutsweho amavuta,” ni bo bonyine babaga bemerewe kwinjira muri icyo cyumba, bagiye gusohoza inshingano zabo (Kub. 3:3, 7, 10). Mu cyumba kitwaga Ahera Cyane, habagamo isanduku y’isezerano yari isize zahabu, yagaragazaga ko Yehova ari kumwe n’Abisirayeli (Kuva 25:21, 22). Umutambyi mukuru ni we wenyine wabaga yemerewe kwinjira muri icyo cyumba rimwe mu mwaka, ku Munsi Mukuru w’Impongano cyangwa Umunsi wo Kwiyunga n’Imana (Lew. 16:2, 17). Buri mwaka yahinjiraga afite amaraso y’amatungo, kugira ngo asabe Imana imbabazi z’ibyaha bye n’iby’Abisirayeli bose. Buhoro buhoro, Yehova yakoresheje umwuka wera, maze asobanura icyo ibyo bintu byarangaga ihema ry’ibonaniro byasobanuraga.—Heb. 9:6-8. e

13. Ahera n’Ahera Cyane hagereranya iki muri iki gihe?

13 Uko Abakristo basenga. Hari Abakristo basutsweho umwuka, maze bagirana ubucuti bwihariye na Yehova. Abo Bakristo ni 144.000 kandi bazajya mu ijuru babe abatambyi bari kumwe na Yesu (Ibyah. 1:6; 14:1). Icyumba cy’Ahera kigereranya ko Imana yabagize abana bayo, nubwo bakiri hano ku isi (Rom. 8:15-17). Icyumba cy’Ahera Cyane cyo kigereranya mu ijuru, aho Yehova aba. Rido cyangwa ‘umwenda ukingiriza’ watandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane, ugereranya umubiri wa Yesu, wamubuzaga kwinjira mu ijuru ngo abe umutambyi mukuru uruta abandi, mu rusengero rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka. Igihe Yesu yapfaga maze agatanga ubuzima bwe ngo bube incungu y’abantu bose, yari afunguriye Abakristo bose basutsweho umwuka inzira ibajyana mu ijuru. Na bo bagomba kwigomwa ubuzima bwabo bwo ku isi, kugira ngo bazabone igihembo cyabo mu ijuru (Heb. 10:19, 20; 1 Kor. 15:50). Yesu amaze kuzuka yinjiye Ahera Cyane ho mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka, kandi amaherezo abasutsweho umwuka wera bose bazamusangayo.

14. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 9:12, 24-26, kuki gusengera Yehova mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka ari byiza cyane?

14 Kugeza aha, tumaze kubona neza ukuntu uburyo bwo gusenga Yehova bushingiye ku gitambo cy’incungu no ku mutambyi Yesu Kristo, ari bwo bwiza cyane kuruta ubwakoreshwaga muri Isirayeli ya kera. Umutambyi mukuru w’Umwisirayeli yinjiraga Ahera Cyane hakozwe n’abantu, afite amaraso y’amatungo. Ariko Yesu we yinjiye Ahera Cyane kuruta ahandi, ni ukuvuga “mu ijuru,” kugira ngo ahagarare imbere y’Imana. Agezeyo yagaragarije Yehova ko yigomwe ubuzima bwe butunganye bwo ku isi akadupfira, kugira ngo “akureho icyaha binyuze ku gitambo cy’ubuzima bwe bwite.” (Soma mu Baheburayo 9:12, 24-26.) Icyo gitambo Yesu yatanze, ni cyo gishobora gutuma tubabarirwa ibyaha burundu. Nk’uko turi bubibone, twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi, twese dushobora gukorera Yehova turi mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka.

URUGO RW’IMBERE N’URUGO RW’INYUMA

15. Ni ba nde bakoreraga mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro?

15 Uko Abayahudi basengaga. Ihema ry’ibonaniro ryari rifite urugo ruzengurutswe n’uruzitiro, aho akaba ari ho abatambyi bakoreraga imirimo yabo. Muri urwo rugo, ni ho hari igicaniro kinini gikozwe mu muringa, cyatambirwagaho ibitambo bitwikwa n’umuriro. Nanone, harimo igikarabiro cy’umuringa cyabaga kirimo amazi abatambyi bakarabaga mbere yo gukora imirimo yabo (Kuva 30:17-20; 40:6-8). Icyakora insengero zubatswe nyuma yaho zo, zari zifite n’urugo rw’inyuma, aho abantu batari abatambyi bashoboraga guhagarara bagasenga Imana.

16. Ni ba nde bakorera mu rugo rw’imbere n’urw’inyuma mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka ?

16 Uko Abakristo basenga. Mbere y’uko Abakristo basutsweho umwuka bakiri hano ku isi bajya mu ijuru ngo babe abatambyi bari kumwe na Yesu, bakomeza gukorera Yehova ari indahemuka bari hano ku isi, hagereranywa n’urugo rw’imbere rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Igikarabiro kinini cy’amazi, kibibutsa ko yaba bo ndetse n’abandi Bakristo bose bagomba kuba abantu bera, mu yandi magambo bagakomeza kugira imyifatire myiza kandi bagasenga Yehova mu buryo yemera. None se, abagize “imbaga y’abantu benshi” bashyigikira Abakristo basutsweho umwuka, bo bakorera Imana bari he? Intumwa Yohana yababonye bari “imbere y’intebe y’ubwami,” bakorera Imana umurimo wera ku manywa na nijoro. ‘Bakorera Yehova bari hano ku isi, hagereranywa n’urugo rw’inyuma rwo mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka’ (Ibyah. 7:9, 13-15). Twishimira rwose kuba dukorera Yehova turi mu rusengero rwe rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka.

TWISHIMIRA GUKORERA YEHOVA

17. Ni ibihe bitambo dutura Yehova?

17 Muri iki gihe, Abakristo bose bishimira gutura Yehova ibitambo. Ibyo babikora bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo, kugira ngo bakorere Yehova. Nk’uko intumwa Pawulo yabibwiye Abakristo b’Abaheburayo, natwe ‘buri gihe dutambira Imana igitambo cy’ishimwe, ari cyo mbuto z’iminwa itangariza mu ruhame izina ryayo’ (Heb. 13:15). Ubwo rero, tujye dukora uko dushoboye dutambe ibyo bitambo, kugira ngo tugaragaze ko twishimira gukorera Yehova.

18. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 10:22-25, ni iki tudakwiriye kwirengagiza kandi se ni iki tutagomba kwibagirwa?

18 Soma mu Baheburayo 10:22-25. Intumwa Pawulo yashoje ibaruwa yandikiye Abaheburayo, atwibutsa ibintu by’ingenzi tutagomba kwirengagiza mu gihe dukorera Yehova. Muri ibyo harimo gusenga Yehova, kubwiriza, kujya mu materaniro no guterana inkunga kandi ‘tukarushaho kubigenza dutyo uko tubonye umunsi [wa Yehova] ugenda wegereza.’ Mu bice bisoza igitabo cy’Ibyahishuwe na ho, umumarayika wa Yehova yaravuze ati: “Ujye uramya Imana.” Yabisubiyemo inshuro ebyiri, kugira ngo agaragaze ukuntu ibyo bintu ari iby’ingenzi (Ibyah. 19:10; 22:9). Ubwo rero, ntituzibagirwe ibintu byose tumaze kwiga biranga urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka, kandi tujye twishimira gukorera Imana yacu ikomeye turi muri urwo rusengero.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

a Imwe mu nyigisho zikomeye ziri mu Ijambo ry’Imana, ni ivuga iby’urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka. None se urwo rusengero rugereranya iki? Muri iki gice, turi burebe ibisobanuro birambuye bivuga iby’urwo rusengero biri mu gitabo cy’Abaheburayo. Twifuza ko ibivugwa muri iki gice, byatuma urushaho kwishimira gukorera Yehova.

b Niba wifuza kureba incamake y’ibivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo wareba videwo ivuga ngo: Igitabo cy’Abaheburayo ku rubuga rwa jw.org.

c Igitabo cy’Abaheburayo ni cyo cyonyine cyo mu Byanditswe by’Ikigiriki bya gikristo, kivuga ko Yesu ari Umutambyi Mukuru.

d Dukurikije uko igitabo kimwe kibivuga, igihe urusengero rw’i Yerusalemu rwarimbukaga mu mwaka wa 70, birashoboka ko muri Isirayeli hari hamaze kuba abatambyi bakuru 84.

e Niba wifuza kumenya icyo ibyo umutambyi mukuru yakoraga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga, wareba videwo iri ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: Ihema.”

g Reba agasanduku kavuga ngo: “Uko umwuka wahishuye icyo urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rusobanura,” kasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2010 ku ipaji ya 22.