Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese igihe Abisirayeli bari mu butayu hari ikindi kintu bariye uretse manu n’inturumbutsi?

Mu gihe cy’imyaka 40 Abisirayeli bamaze mu butayu, ibyokurya by’ibanze baryaga ni manu (Kuva 16:35). Nanone hari igihe Yehova yabahaye inturumbutsi inshuro ebyiri (Kuva 16:12, 13; Kub. 11:31). Icyakora, hari ibindi bintu bike Abisirayeli baryaga.

Urugero, hari igihe Yehova yajyanaga Abisirayeli ahantu ho ‘kuruhukira,’ maze bakabona amazi n’ibyokurya babaga bakeneye (Kub. 10:33). Hamwe muri aho hantu ni ahitwa “Elimu, ahari amasoko cumi n’abiri y’amazi n’ibiti by’imikindo mirongo irindwi.” Birashoboka ko ibyo biti, ari ubwoko bw’imikindo yera imbuto ziribwa (Kuva 15:27). Hari igitabo gisobanura ibimera bivugwa muri Bibiliya cyavuze ko “ubwo bwoko bw’imikindo, bwabaga buri ahantu henshi mu butayu. Abantu benshi baryaga imbuto zayo, bakazivanamo amavuta kandi bakugamamo izuba.”

Nanone Abisirayeli bashobora kuba barahagaze ahantu hanini hari amazi, muri iki gihe hitwa Feiran, kakaba ari agace k’ikibaya kitwa Wadi Feiran. a Hari igitabo kivuga ku duce two muri Bibiliya, cyavuze ko icyo kibaya cyarimo amazi gifite uburebure bwa kilometero 130 ari kimwe mu bibaya birebire cyane, byiza cyane kandi bizwi cyane mu butayu bwa Sinayi. Icyo gitabo gikomeza kivuga ko “uturutse aho icyo kibaya kirangirira nko ku bilometero 45, hari agace keza cyane gafite uburebure bwa kilometero hafi 5 kari kuri metero 610 uvuye ku nyanja, kakaba ari agace keza cyane gateyemo imikindo. Ako gace kameze nk’ubusitani bwa Edeni mu butayu bwa Sinayi. Kuva kera, abantu benshi bazaga aho hantu kubera ibyo biti by’imikindo byari bihari.”

Ibiti by’imikindo byo mu kibaya cya Feiran

Igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, bajyanye ifu yo gukoramo imigati n’ibyo kuyiponderamo kandi birashoboka ko hari n’ibinyampeke n’amavuta bajyanye. Ariko birumvikana ko ibyo bintu batari kubimarana igihe. Nanone bajyanye ‘amashyo n’imikumbi, n’amatungo menshi cyane’ (Kuva 12:34-39). Icyakora birashoboka ko hari amatungo menshi yapfuye kubera ubuzima bwo mu butayu butari bworoshye. Nanone amwe muri yo bashobora kuba barayariye, andi bakayatambaho ibitambo, ndetse hari n’ayo batambiye ibigirwamana b (Ibyak. 7:39-43). Nanone birashoboka ko hari ayo bakomeje korora, kubera ko igihe basuzuguraga Yehova yababwiye ati: “Abana banyu bazamara imyaka mirongo ine ari abashumba mu butayu” (Kub. 14:33). Ubwo rero, ayo matungo bari boroye yabahaga amata n’inyama ariko ntibyari bihagije, ku buryo byahaza abantu bageraga kuri miriyoni 3 mu gihe cy’imyaka 40. c

None se ayo matungo yakuraga he ibyokurya n’amazi? d Muri icyo gihe, mu butayu hagwagamo imvura nyinshi ku buryo habagamo n’ibimera byinshi kuruta uko bimeze muri iki gihe. Hari igitabo cy’umuryango wacu (Insight on the Scriptures) cyavuze ko mu myaka 3.500 ishize, muri Arabiya hari amazi menshi kuruta uko bimeze muri iki gihe. Ibyo tubyemezwa n’uko muri iki gihe ubona ibibaya byinshi byakamyemo amazi kandi ukabona n’aho amazi yanyuraga. Icyakora nubwo byari bimeze bityo, ubuzima bwo mu butayu ntibwari bworoshye kandi habaga hateye ubwoba (Guteg. 8:14-16). Iyo Yehova adaha Abisirayeli amazi mu buryo bw’igitangaza, bari gupfa bo n’amatungo yabo.—Kuva 15:22-25; 17:1-6; Kub. 20:2, 11.

Mose yabwiye Abisirayeli ko Yehova yabagaburiye manu, ‘kugira ngo abigishe ko umuntu adatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo ko atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.’—Guteg. 8:3.

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1992 ku ipaji ya 24-25, mu Cyongereza.

b Muri Bibiliya havugwamo inshuro ebyiri Abisirayeli batambiye Yehova ibitambo by’amatungo mu butayu. Inshuro ya mbere, ni igihe hashyirwagaho abatambyi, inshuro ya kabiri ni igihe bizihizaga Pasika. Muri izo nshuro ebyiri zose hari mu mwaka wa 1512 Mbere ya Yesu, hakaba hari mu mwaka wa kabiri Abisirayeli bavuye muri Egiputa.—Lew. 8:14–9:24; Kub. 9:1-5.

c Imyaka 40 Abisirayeli bamaze mu butayu iri hafi kurangira, barwanye intambara maze bambura abanzi babo amatungo menshi (Kub. 31:32-34). Icyakora bakomeje no kurya manu kugeza igihe binjiriye mu gihugu cy’isezerano.—Yos. 5:10-12.

d Nta kintu na kimwe kigaragaza ko amatungo yaryaga manu kuko umuntu wese yafataga iyo ari burye gusa.—Kuva 16:15, 16.