Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwiyigisha

Uko wakwiyigisha

Uko wajya umenya ibintu byahindutse ku nyigisho zacu

Muri iki gihe, Yehova agenda arushaho kudufasha gusobanukirwa Bibiliya. Ibyo biradushimisha rwose (Dan. 12:4). Icyakora kumenya ibintu byahindutse ku nyigisho zo muri Bibiliya, hari igihe bishobora kutugora. None se ibyo bisobanuro bishya twabikura he?

• Nanone ushobora kujya ku ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower ukandika aho bashakira ngo: “Imyizerere yacu isobanuka neza” (washyizeho utwuguruzo n’utwugarizo).

• Ushobora kubisanga mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi, ahanditse ngo: “Abahamya ba Yehova,” ukareba ahanditse ngo: “Uko babona ibintu n’imyizerere,” hanyuma ukareba ahanditse ngo: “Imyizerere yacu isobanuka neza.”

Mu gihe wiyigisha, ushobora gukora ubushakashatsi ku nyigisho ziherutse guhinduka, maze ukareba ibisobanuro bishya n’impamvu zishingiye kuri Bibiliya zatumye zihinduka.