Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twese dukenera guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi

Twese dukenera guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi

Uramutse wifuje gutemberera ahantu ku nshuro ya mbere, ni iki wakora?

  1. 1. Ese wahita ufata inzira ukagenda?

  2. 2. Ese wakurikira abandi, utekereza ko bazi aho ugiye?

  3. 3. Ese wakwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga buyobora umuntu (GPS)? Wakwifashisha se ikarita cyangwa wabaza incuti yawe wizeye neza ko izi aho ugiye?

Turamutse duhisemo uburyo bwa mbere cyangwa ubwa kabiri, hari ahantu runaka twagera ariko birashoboka ko haba hatandukanye n’aho twifuzaga kujya. Ariko turamutse duhisemo uburyo bwa gatatu twaba twizeye ko turi bugere aho twifuzaga kujya.

Ubuzima bwacu twabugereranya n’urugendo ruzatuma tugera ku buzima bushimishije mu gihe kiri imbere. Aho dukura inama zidufasha gufata imyanzuro, hazatuma tugera ku buzima bushimishije cyangwa ntitubugereho.

Nubwo rimwe na rimwe imyanzuro dufata itatugiraho ingaruka zikomeye, hari iyo dushobora gufata ikatugiraho ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire. Imyanzuro dufata, igaragaza uko tubona ibirebana n’icyiza n’ikibi. Nanone hari ishobora kutugirira akamaro. Indi yo ishobora kuduteza ibibazo by’igihe kirekire cyangwa ikabiteza bagenzi bacu. Imwe muri iyo myanzuro, ni irebana n’ibintu bikurikira:

  • Imibonano mpuzabitsina n’ishyingiranwa

  • Kuba inyangamugayo mu kazi no ku birebana n’amafaranga

  • Uko warera abana

  • Uko wafata abandi

None se ni iki cyagufasha kwizera ko imyanzuro uzafata ku birebana n’ibintu twavuze haruguru, izatuma wowe n’umuryango wawe mugira ibyishimo mu gihe kizaza?

Buri wese yibaza ikibazo kigira kiti: “Nakura he inama zamfasha gufata imyanzuro myiza?”

Iyi gazeti izadusobanurira impamvu Bibiliya ari cyo gitabo cyizewe cyadufasha gufata imyanzuro myiza.