Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wubaha abagore nk’uko Yehova abubaha?

Ese wubaha abagore nk’uko Yehova abubaha?

TWISHIMIRA gukorana na bashiki bacu benshi b’indahemuka. Turabakunda kubera ukuntu bakorana umwete kandi dushimishwa n’ibyo bakora. a Ubwo rero twifuza kubitaho, tukabubaha kandi tukabagirira neza. Icyakora hari igihe ibyo bishobora kutugora kubera ko tudatunganye. Nanone hari ikindi kibazo abavandimwe bamwe na bamwe bahura na cyo. Icyo kibazo ni ikihe?

Hari abavandimwe bakuriye ahantu usanga abagabo benshi, babona ko abagore nta gaciro bafite. Urugero, hari umugenzuzi usura amatorero witwa Hans wo muri Boliviya wavuze ati: “Hari abagabo bakuriye mu muco utuma birata cyane. Bumva ko abagore nta gaciro bafite kandi bakabasuzugura cyane.” Umusaza w’itorero wo muri Tayiwani witwa Shengxian na we yaravuze ati: “Aho nakuriye, usanga abagabo benshi bumva ko nta mugore ukwiriye kubagira inama. Iyo hari umugabo uvuze ko umugore yamugiriye inama, usanga bagenzi be bamusuzugura.” Hari n’ibindi abagabo bakora, bigaragaza ko batubaha abagore. Urugero, bashobora gutera urwenya ariko bagamije gutuma abandi basuzugura abagore.

Igishimishije ni uko uko umuco umugabo yaba yarakuriyemo waba umeze kose, ashobora guhindura uko yabonaga ibintu. Ashobora kwikuramo ibitekerezo yari afite byo kumva ko abagabo baruta abagore (Efe. 4:22-24). Kwigana Yehova byamufasha. Tugiye kureba uko Yehova yubaha abagore, uko abavandimwe bakwigana Yehova bakubaha abagore n’uko abasaza batanga urugero rwiza, bakagaragaza ko bubaha bashiki bacu.

UKO YEHOVA YUBAHA ABAGORE

Yehova yatubereye urugero rwiza, rugaragaza uko dukwiriye kubaha abagore. Kubera ko ari Umubyeyi ugira impuhwe, akunda abana be bose baba abagore cyangwa abagabo (Yoh. 3:16). Abona ko abagore bamukorera ari indahemuka, ari nk’abakobwa be. Reka turebe ibintu bigaragaza ko Yehova yubaha abagore.

Yehova ntabona ko abagabo baruta abagore. Bose yabaremye mu ishusho ye (Intang. 1:27). Ntiyahaye abagabo ubwenge buruta ubw’abagore cyangwa ubundi bushobozi runaka. Nta n’ubwo akunda abagabo kuruta abagore (2 Ngoma 19:7). Bose yabaremye bafite ubushobozi bungana bwo kwiga Bibiliya no kugaragaza imico ye. Nanone Yehova abona ko abagabo n’abagore b’indahemuka bamukorera bose bafite agaciro, baba bafite ibyiringiro byo kuzaba mu isi izaba yahindutse paradizo cyangwa bafite ibyiringiro byo kuzaba abami n’abatambyi mu ijuru (2 Pet. 1:1). Rwose Yehova abona ko abagore bafite agaciro.

Yehova abatega amatwi. Yita ku bibazo abagore bahura na byo kandi akiyumvisha uko bamerewe. Urugero, yateze amatwi amasengesho ya Rasheli na Hana kandi arayasubiza (Intang. 30:22; 1 Sam. 1:10, 11, 19, 20). Nanone mu Ijambo rye Bibiliya, yandikishijemo inkuru z’abagabo bagiye batega amatwi abagore. Urugero, Yehova yasabye Aburahamu kumvira ibyo umugore we Sara yamubwiraga (Intang. 21:12-14). Umwami Dawidi na we yateze amatwi Abigayili. Yabonye ko ari Yehova wari wamwohereje kugira ngo amuvugishe (1 Sam. 25:32-35). Yesu wagaragaje imico imeze neza neza nk’iya Yehova, na we yateze amatwi Mariya (Yoh. 2:3-10). Izo ngero zose tubonye, zerekana ko kimwe mu bintu bigaragaza ko Yehova yubaha abagore, ari uko abatega amatwi.

Yehova abagirira icyizere. Urugero, yemeye ko Eva agira uruhare mu gutunganya isi (Intang. 1:28). Ibyo byagaragazaga ko Yehova yabonaga ko Eva ari umufasha wa Adamu, aho kubona ko ari umuntu wo hasi cyane. Nanone Yehova yahaye inshingano abahanuzikazi Debora na Hulida kugira ngo bagire inama ubwoko bwe harimo umucamanza n’umwami (Abac. 4:4-9; 2 Abami 22:14-20). Muri iki gihe na bwo, Yehova agirira icyizere abagore, akabaha inshingano mu muryango we. Urugero hari ababa ababwiriza, abapayiniya n’abamisiyonari. Hari abakora ibishushanyo mbonera by’amazu y’umuryango wacu, abifatanya mu mishinga y’ubwubatsi n’abita kuri ayo mazu. Hari n’abakora kuri Beteli n’abandi bakora ku biro by’ubuhinduzi byitaruye. Abo bagore bameze nk’umutwe munini w’ingabo Yehova akoresha, kugira ngo akore ibyo ashaka (Zab. 68:11). Ibyo byose, bigaragaza ko Yehova abona ko abagore bafite imbaraga kandi ko hari ibyo bashoboye gukora mu muryango we.

ICYO ABAVANDIMWE BAKORA KUGIRA NGO BUBAHE ABAGORE NK’UKO YEHOVA ABUBAHA

Ikintu cyafasha abavandimwe kumenya niba bubaha bashiki bacu nk’uko Yehova abigenza, ni ukwisuzuma batibereye, bakagenzura ibitekerezo byabo n’ibyo bakora. Ibyo ntitwabishobora tutabonye udufasha. Reka dufate urugero. Nk’uko umuganga akoresha ibikoresho bitandukanye kugira ngo amenye niba umutima w’umuntu ari muzima, ni na ko kugira incuti nziza no kwiga Ijambo ry’Imana, byadufasha kumenya niba twubaha abagore cyangwa tutabubaha. Reka turebe icyo twakora kugira ngo tubigereho.

Jya ubaza incuti yawe wiringira (Imig. 18:17). Byaba byiza ubajije incuti yawe wizera, ikwitaho kandi ishyira mu gaciro uti: “Ese ubona mfata nte bashiki bacu? Ese babona ko mbubaha? Ese ubona hari icyo nkwiriye guhindura, kugira ngo ngaragaze ko mbubaha?” Iyo ncuti yawe nikubwira ibintu ukwiriye guhindura, ntuzagerageze kwisobanura. Ahubwo uzagire icyo ukora kugira ngo ukore ibyo ikubwiye.

Jya wiga Ijambo ry’Imana. Uburyo bwiza kurusha ubundi bwatuma tumenya niba twubaha bashiki bacu, ni ugukoresha Ijambo ry’Imana, maze tukagenzura ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu (Heb. 4:12). Iyo twize Bibiliya tumenya inkuru z’abagabo bubahaga abagore n’abatarabubahaga. Ubwo rero, tuba dushobora kugereranya ibyo bakoze n’ibyo dukorera bashiki bacu. Nanone kugereranya imirongo ya Bibiliya, bizatuma twirinda gukoresha nabi imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe, ku buryo twibwira ko twubaha abagore nyamara atari byo. Urugero, muri 1 Petero 3:7 havuga ko umugore ‘akwiriye kubahwa, kubera ko ari urwabya rworoshye kurushaho.’ b Ese uwo murongo waba ugaragaza ko umugore ari umuntu uciriritse, ufite ubwenge buke kandi utagira imbaraga nk’iz’umugabo? Oya rwose. Kubera ko tugereranyije ayo magambo Petero yavuze n’ari mu Bagalatiya 3:26-29, tubona ko Yehova yatoranyije abagore n’abagabo kugira ngo bazategekane na Yesu mu ijuru. Ubwo rero niwiga Ijambo ry’Imana, kandi ukabaza incuti yawe kugira ngo ikubwire niba hari icyo wanonosora ku birebana n’uko ufata bashiki bacu, ushobora kumenya uko wabubaha mu buryo bukwiriye.

ICYO ABASAZA B’ITORERO BAKORA KUGIRA NGO BAGARAGAZE KO BUBAHA BASHIKI BACU

Iyo mu itorero abavandimwe babona abasaza bubaha bashiki bacu, bituma na bo babubaha. None se, abasaza bakora iki kugira ngo babere abandi urugero rwiza, ku birebana no kubaha bashiki bacu? Reka turebe ibintu bimwe na bimwe bakora.

Bashimira bashiki bacu. Abasaza bashobora kwigana urugero rwiza intumwa Pawulo yabasigiye. Hari bashiki bacu yashimiye, igihe yandikiraga itorero ry’i Roma (Rom. 16:12). Ngaho tekereza ukuntu abo bashiki bacu bumvise bishimye, igihe iyo baruwa yasomerwaga itorero. Mu buryo nk’ubwo, abasaza bashimira bashiki bacu kubera imico myiza bagaragaza n’ukuntu bitanga mu murimo wa Yehova. Ibyo bituma abo bashiki bacu babona ko abagize itorero babishimira kandi ko babubaha. Hari igihe amagambo atera inkunga abasaza babwiye bashiki bacu, ari yo baba bari bakeneye kugira ngo bakomeze gukorera Yehova ari indahemuka.—Imig. 15:23.

Jya ubashimira

Mu gihe abasaza bashimira bashiki bacu, baba bagomba kuvuga amagambo abavuye ku mutima, kandi bakavuga ikintu babashimira. Kubera iki? Reka turebe icyo mushiki wacu witwa Jessica yabivuzeho. Yaravuze ati: “Iyo abavandimwe bakubwiye ngo wakoze, biba ari byiza. Ariko biba byiza kurushaho iyo bakubwiye icyo bagushimira. Urugero nko kuba utoza abana bawe guceceka mu materaniro cyangwa wenda ukaba wagiye gufata umuntu wigisha Bibiliya ukamuzana mu materaniro.” Iyo abasaza bashimiye bashiki bacu ibintu bakora, bituma bumva ko bafitiye akamaro itorero.

Batega amatwi bashiki bacu. Abasaza bicisha bugufi, bazirikana ko atari bo bonyine bagira ibitekerezo byiza. Abasaza nk’abo bashobora kugisha inama bashiki bacu kandi bakabatega amatwi, bakumva inama babagira. Ibyo bitera inkunga abo bashiki bacu kandi bikagirira akamaro abo basaza. Umusaza w’itorero witwa Gerardo ukora kuri Beteli yaravuze ati: “Nabonye ko iyo ngishije inama bashiki bacu, bituma nkora akazi neza. Inshuro nyinshi usanga baba barakoze ako kazi igihe kinini kuruta abavandimwe benshi.” Nanone mu itorero hari igihe usanga bashiki bacu benshi ari abapayiniya, ku buryo baba bazi neza abantu batuye mu ifasi. Umusaza w’itorero witwa Bryan yaravuze ati: “Bashiki bacu bafite imico myiza myinshi n’ubuhanga byagirira akamaro umuryango wa Yehova. Ubwo rero hari byinshi twabigiraho.”

Jya ubatega amatwi

Abasaza b’itorero bazi ubwenge, batega amatwi ibitekerezo bya bashiki bacu. Umusaza w’itorero witwa Edward yaravuze ati: “Igitekerezo mushiki wacu atanze n’ibyamubayeho, bishobora gufasha umuvandimwe gusobanukirwa neza ibintu kandi akamenya uko yakwishyira mu mwanya w’abandi” (Imig. 1:5). Niyo uwo musaza w’itorero atakurikiza igitekerezo uwo mushiki wacu amuhaye, ashobora kumushimira ko akimuhaye no kuba yafashe umwanya wo kubitekerezaho.

Batoza bashiki bacu. Abasaza b’itorero b’abanyabwenge batoza bashiki bacu gukora ibintu bitandukanye. Urugero, bashobora kubatoza uko bayobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, mu gihe nta muvandimwe wabatijwe uhari. Bashobora no kubatoza gukoresha imashini zimwe na zimwe, kugira ngo bazikoreshe mu gihe bubaka amazu y’umuryango wacu, no mu gihe bayitaho. Kuri Beteli na ho, abahagarariye inzego z’imirimo bashobora gutoza bashiki bacu gukora ibintu bitandukanye, urugero nko kwita ku mazu ya Beteli, guhaha, gukora mu icungamutungo, gukora porogaramu za mudasobwa n’ibindi. Iyo abasaza batoje bashiki bacu, baba bagaragaje ko babona ko bafite ubushobozi kandi ko ari abo kwiringirwa.

Jya ubatoza

Bashiki bacu benshi bakoresha imyitozo bahawe n’abasaza bafasha abandi. Urugero, hari abakoresha imyitozo bahawe mu by’ubwubatsi, bagafasha abandi gusana amazu yabo yangijwe n’ibiza. Abandi bo batojwe kubwiriza mu ruhame, na bo batoza abandi gukora neza uwo murimo. None se abo bashiki bacu babona bate abo basaza babatoje? Mushiki wacu witwa Jennifer yaravuze ati: “Hari igihe twarimo twubaka Inzu y’Ubwami, maze umusaza wari uhagarariye uwo mushinga afata igihe arantoza. Yitegerezaga ibyo nakoraga kandi akanshimira. Nashimishwaga no gukorana na we, kubera ko byatumaga numva ko mfitiye abandi akamaro kandi ko ndi umuntu wiringirwa.”

KUBAHA BASHIKI BACU BITUGIRIRA AKAMARO

Dukunda cyane bashiki bacu b’indahemuka nk’uko Yehova abakunda. Tubafata nk’abagize umuryango wacu (1 Tim. 5:1, 2). Dushimishwa no gukorana na bo mu murimo wa Yehova. Icyakora birushaho kudushimisha iyo na bo bibonera ko tubakunda kandi ko tubashyigikira. Mushiki wacu witwa Vanessa yaravuze ati: “Nshimishwa no kuba ndi mu muryango wa Yehova urimo abavandimwe benshi batwubaha kandi bakadukunda.” Mushiki wacu wo muri Tayiwani na we yaravuze ati: “Nshimira Yehova n’abagize umuryango we kubera ko babona ko dufite agaciro kandi bakiyumvisha uko tumerewe. Ibyo bituma ndushaho kugira ukwizera gukomeye kandi ngashimishwa cyane no kuba ndi mu muryango wa Yehova.”

Yehova arishima cyane iyo abona abavandimwe b’indahemuka, bubaha bashiki bacu nk’uko na we abubaha (Imig. 27:11). Umusaza w’itorero wo mu gihugu cya Ekose witwa Benjamin yaravuze ati: “Usanga abagabo benshi bo muri iki gihe batubaha abagore. Icyakora twe twifuza ko mu gihe bashiki bacu baje ku Nzu y’Ubwami, babona ko abavandimwe babubaha kandi ko babakunda.” Ubwo rero, twese dukwiriye gukora uko dushoboye tukigana Yehova, maze tukubaha bashiki bacu kandi tukabakunda cyane kuko babikwiriye.—Rom. 12:10.

a Amagambo avuga ngo “bashiki bacu” yakoreshejwe muri iyi ngingo, ntasobanura abo tuvukana ahubwo asobanura Abakristokazi bagize itorero.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’amagambo avuga ngo: “Urwabya rworoshye kurushaho,” wareba ingingo ivuga ngo: “Agaciro k’‘urwabya rudakomeye’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2006, n’indi ngingo ivuga ngo: “Inama zirangwa n’ubwenge ku bantu bashakanye” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 2005.