Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 5

INDIRIMBO YA 27 Guhishurwa kw’abana b’Imana

“Sinzagutererana”

“Sinzagutererana”

[Imana] iravuga iti: “Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”’​—HEB. 13:5b.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kigamije gufasha abagaragu ba Yehova bari ku isi kumva ko batazasigara bonyine, igihe Abakristo bose basutsweho umwuka bazaba bamaze kujyanwa mu ijuru.

1. Ni ryari Abakristo bose basutsweho umwuka bazaba bari mu ijuru?

 MU MYAKA yashize, abagaragu ba Yehova baribazaga bati: “Ni ryari Umukristo wasutsweho umwuka wa nyuma azajyanwa mu ijuru?” Hari igihe twatekerezaga ko nyuma y’intambara ya Harimagedoni, hari bamwe mu Bakristo basutsweho umwuka bazamara igihe runaka bari ku isi izaba yahindutse Paradizo. Ariko Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, watweretse ko abasutsweho umwuka bose bari hano ku isi, bazajyanwa mu ijuru mbere y’uko intambara ya Harimagedoni itangira.—Mat. 24:31.

2. Ni ikihe kibazo dushobora kwibaza, kandi se ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Icyakora dushobora kwibaza tuti: “Bizagendekera bite abagize ‘izindi ntama’ za Kristo bazaba bakorera Yehova ari indahemuka, mu gihe cy’umubabaro ukomeye” (Yoh. 10:16; Mat. 24:21)? Muri iki gihe, hari abashobora guhangayika batekereza ko bashobora kuzayoberwa icyo bakora, cyangwa bakumva bazaba bari bonyine, igihe Abakristo basutsweho umwuka bazaba bajyanywe mu ijuru. Tugiye gusuzuma inkuru ebyiri zo muri Bibiliya, zishobora gutuma batekereza batyo. Nyuma yaho, turi buze kureba impamvu tudakwiriye guhangayika.

IBINTU BITAZABA KU BAGIZE IZINDI NTAMA

3-4. Ni iki bamwe bashobora gutekereza, kandi kuki?

3 Hari abatekereza ko abagize izindi ntama bazareka gukorera Yehova, igihe bazaba batagifite Abakristo basutsweho umwuka cyangwa Inteko Nyobozi yo kubayobora. Birashoboka ko hari inkuru zo muri Bibiliya zituma batekereza batyo. Reka turebe zimwe muri zo. Iya mbere, ivuga iby’Umutambyi Mukuru Yehoyada. Yakoreye Yehova ari indahemuka, we n’umugore we Yehoshabeyati. Bombi bafatanyije kurinda Yehowashi akiri muto, kandi bamufasha kuba umuntu mwiza no kuba umwami w’indahemuka. Igihe cyose Yehoyada yari akiriho, Yehowashi yakoraga ibyiza. Ariko Yehoyada akimara gupfa, Yehowashi yatangiye gukora ibintu bibi. Yateze amatwi inama bamwe mu batware babi bamugiraga, nuko areka gukorera Yehova.—2 Ngoma 24:2, 15-19.

4 Indi nkuru ni iy’Abakristo bo mu kinyejana cya kabiri. Intumwa Yohana, ari na we ntumwa yapfuye bwa nyuma, yabereye urugero rwiza Abakristo benshi, abafasha kwihangana mu murimo bakoreraga Yehova (3 Yoh. 4). We n’izindi ntumwa zizerwa za Yesu, bamaze igihe barwanya inyigisho z’ubuhakanyi zagendaga zikwirakwira (1 Yoh. 2:18; 2 Tes. 2:7). Icyakora Yohana amaze gupfa, Abakristo benshi bahindutse abahakanyi. Mu myaka yakurikiyeho, abo bahakanyi bigishaga inyigisho z’ikinyoma, kandi bagatuma abagize itorero bakora ibibi.

5. Izo nkuru zombi zituma tugera ku wuhe mwanzuro?

5 Ese izi nkuru zombi tumaze gusuzuma, zaba zigaragaza ko ibintu nk’ibyo bizaba ku bagize izindi ntama, igihe abasutsweho umwuka bazaba bamaze kujyanwa mu ijuru? Ese muri iki gihe, Abakristo bizerwa bazaba bari ku isi bazareka gukorera Yehova kimwe na Yehowashi, cyangwa babe abahakanyi nk’uko Abakristo benshi bo mu kinyejana cya kabiri babigenje? Ntibizigera biba! Dushobora kwizera tudashidikanya ko abasutsweho umwuka nibamara kujyanwa mu ijuru, abagize izindi ntama bazakomeza gukorera Yehova kandi agakomeza kubitaho. Kuki dukwiriye kubyizera?

ABAGARAGU BA YEHOVA BAZAKOMEZA KUMUKORERA NK’UKO ABISHAKA

6. Ni ibihe bihe bitatu tugiye gusuzuma muri make?

6 Kuki twavuga ko abagaragu ba Yehova bazakomeza kumukorera nk’uko abishaka, no mu bihe bikomeye biri imbere? Ibyo biterwa n’uko tuzi icyo Bibiliya ivuga ku bihe turimo. Igihe turimo gitandukanye cyane n’igihe Abisirayeli ba kera barimo, kandi gitandukanye cyane n’igihe Abakristo bo mu kinyejana cya kabiri barimo. Ubwo rero, reka dusuzume ibyo bihe uko ari bitatu: (1) Igihe cy’Abisirayeli ba kera, (2) igihe intumwa zari zimaze gupfa, (3) n’igihe turimo, ari cyo cyitwa “igihe Imana izasubiriza mu buryo ibintu byose.”—Ibyak. 3:21.

7. Kuki Abisirayeli b’indahemuka batagombaga kwiheba, igihe abami n’abandi bantu benshi bahitagamo gukora ibibi?

7 Igihe cy’Abisirayeli ba kera. Mbere gato y’uko Mose apfa, yabwiye Abisirayeli ati: “Nzi neza ko nimara gupfa mutazabura gukora ibibarimbuza, mugateshuka inzira nabategetse” (Guteg. 31:29). Nanone Mose yaburiye Abisirayeli ababwira ko nibatumvira Yehova, abanzi babo bazabajyana mu kindi gihugu ku ngufu (Guteg. 28:35, 36). None se ibyo byarabaye? Yego rwose. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu magana, abami benshi bahisemo gukora ibibi, maze bituma abagaragu b’Imana badakomeza kuyisenga. Ibyo byatumye Yehova ahana abo bantu babi, kandi ntiyemera ko abami b’Abisirayeli bongera kubategeka (Ezek. 21:25-27). Ariko igihe babonaga ibyo Imana yavuze bibaye, bagize ubutwari bwo gukomeza kuyikorera ari indahemuka.—Yes. 55:10, 11.

8. Ese dukwiriye gutangazwa no kuba Abakristo bo mu kinyejana cya kabiri, bararetse gukorera Yehova? Sobanura.

8 Igihe intumwa zari zimaze gupfa. Ese dukwiriye gutangazwa no kuba Abakristo bo mu kinyejana cya kabiri, bararetse gukorera Yehova? Oya rwose. Yesu yari yaravuze ko hari kuzabaho ubuhakanyi bukomeye (Mat. 7:21-23; 13:24-30, 36-43). Nanone intumwa Pawulo, Petero na Yohana, bose bemeje ko ibyo Yesu yari yarahanuye byatangiye gusohora mu kinyejana cya mbere (2 Tes. 2:3, 7; 2 Pet. 2:1; 1 Yoh. 2:18). Ubwo rero byageze mu kinyejana cya kabiri, itorero rya gikristo ririmo abahakanyi. Nyuma gato intumwa ya nyuma imaze gupfa, Abakristo bahindutse abahakanyi ni bo bari bagize Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga amadini yose y’ikinyoma. Icyo gihe na bwo, ibyo Yesu yari yarahanuye byarimo bisohora.

9. Igihe turimo gitandukaniye he n’icyo Abisirayeli ba kera barimo, kandi se gitandukaniye he n’icyo Abakristo bo mu kinyejana cya kabiri barimo?

9 “Igihe Imana izasubiriza mu buryo ibintu byose.” Igihe turimo gitandukanye n’icyo Abisirayeli ba kera barimo, kandi gitandukanye no mu kinyejana cya kabiri, igihe hariho ubuhakanyi bukomeye. None se igihe turimo cyo cyitwa ngo iki? Igihe turimo dukunze kucyita, ‘iminsi y’imperuka’ y’iyi si mbi (2 Tim. 3:1). Bibiliya igaragaza ko icyo gihe cyatangiye, kandi kizakomeza kugeza igihe cy’Ubwami buyobowe na Mesiya. Ubwo Bwami buzatuma abantu batungana kandi buhindure isi yose paradizo. Icyo gihe Bibiliya icyita “igihe Imana izasubiriza mu buryo ibintu byose” (Ibyak. 3:21). Cyatangiye mu mwaka wa 1914. Ni ibihe bintu byasubijwe mu buryo? Yesu yashyizweho ngo ategekere mu ijuru ari Umwami. Icyo gihe Yehova yari yongeye kugira umuyobozi umuhagarariye, ukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi wari indahemuka. Icyakora gushyiraho ubwami si cyo kintu cyonyine Yehova yakoze, ahubwo yatumye n’abantu bongera kumusenga mu buryo yemera (Yes. 2:2-4; Ezek. 11:17-20). Ese nyuma yaho abantu bari kugeraho bakareka gukorera Yehova?

10. (a) Ni iki Bibiliya yavuze ku birebana no gusenga Yehova mu buryo yemera muri iki gihe? (Yesaya 54:17) (b) Kuki ubwo buhanuzi buduhumuriza?

10 Soma muri Yesaya 54:17. Tekereza ku buhanuzi buvuga ngo: “Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho.” Ubwo buhanuzi burimo burasohora muri iki gihe. Hari amagambo ahumuriza ahuje n’ibibaho muri iki gihe. Ayo magambo agira ati: “Abana bawe bose bazaba abigishijwe na Yehova, kandi bazagira amahoro menshi. Uzakomezwa no gukiranuka. . . . Uzaba kure y’ikintu cyose giteye ubwoba, kuko kitazakwegera” (Yes. 54:13, 14). Nta wushobora guhagarika umurimo wo kwigisha ukorwa n’abagaragu ba Yehova muri iki gihe; ndetse na Satani “imana y’iyi si,” ntiyabishobora (2 Kor. 4:4). Ubu twongeye gusenga Yehova mu buryo yemera, kandi ntibizahagarara. Bizakomeza kugeza iteka ryose. Nta ntwaro yacuriwe kuturwanya izagira icyo igeraho!

IBINTU BIZABAHO

11. Ni iki kitwizeza ko abagize imbaga y‘abantu benshi batazaba bari bonyine, igihe abasutsweho umwuka bazaba bamaze kujyanwa mu ijuru?

11 Bizagenda bite abasutsweho umwuka nibamara kujyanwa mu ijuru? Twibuke ko Yesu ari we Mwungeri wacu, kandi ko ari we uyoboye itorero rya gikristo. Yesu yabivuze mu magambo yumvikana neza agira ati: ‘Umuyobozi wanyu ni umwe, ni Kristo’ (Mat. 23:10). Umwami wacu azakomeza kwita ku bigishwa be b’ukuri bazaba bakiri ku isi. Kubera ko Umwana w’Imana ari we utuyoboye, ntitwagombye kugira ubwoba. Birumvikana ko tudasobanukiwe neza ibintu byose Kristo azakora, kugira ngo ayobore abigishwa be muri icyo gihe. Icyakora, reka turebe inkuru zo muri Bibiliya zituma tugira icyizere.

12. Ni gute Yehova yitaye ku Bisirayeli (a) Igihe Mose yari amaze gupfa? (b) Igihe Eliya yahabwaga indi nshingano? (Reba n’ifoto.)

12 Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, ni bwo Mose yapfuye. None se icyo gihe byagendekeye bite Abisirayeli? Ese uwo mugabo w’indahemuka amaze gupfa, Yehova yaba yararetse gushyigikira abagaragu be? Oya rwose. Igihe cyose bakomezaga kuba indahemuka, yabitagaho. Mbere y’uko Mose apfa, Yehova yamusabye gushyiraho Yosuwa, ngo abe ari we uyobora Abisirayeli. Mose yari amaze imyaka myinshi atoza Yosuwa (Kuva 33:11; Guteg. 34:9). Nanone hari abandi bagabo bashoboye, bari bafite inshingano y’ubuyobozi, urugero nk’abayoboraga abantu igihumbi, abayoboraga abantu ijana, abayoboraga abantu mirongo itanu n’abayoboraga abantu icumi (Guteg. 1:15). Abagaragu b’Imana bari bitaweho rwose. Ibintu nk’ibyo byabayeho no mu gihe cya Eliya. Uwo muhanuzi yamaze imyaka myinshi afasha abantu gusenga Yehova nk’uko abishaka. Ariko igihe cyarageze Yehova amuha indi nshingano, amwohereza mu Buyuda (2 Abami 2:1; 2 Ngoma 21:12). Ese abantu b’indahemuka bari mu bwami bwa Isirayeli bw’imiryango icumi, bari basigaye bonyine? Oya. Eliya yari amaze imyaka myinshi atoza Elisa. Nanone icyo gihe hari abana b’“abahanuzi,” bari bamaze igihe bahabwa imyitozo (2 Abami 2:7). Ubwo rero, icyo gihe hari abagabo benshi b’indahemuka bari biteguye gufasha Abisirayeli. Yehova yakomeje gusohoza umugambi we, kandi yita ku bagaragu be b’indahemuka.

Mose (ifoto y’ibumoso) na Eliya (ifoto y’iburyo) buri wese yatoje uzamusimbura (Reba paragarafu ya 12)



13. Amagambo ari mu Baheburayo 13:5b atwizeza iki? (Reba n’ifoto.)

13 None se ukurikije izo ngero, urumva bizagendekera bite abagaragu ba Yehova bazaba bari ku isi, igihe abasutsweho umwuka bazaba bamaze kujyanwa mu ijuru? Ntidukwiriye kwibaza byinshi. Bibiliya irimo amagambo asobanutse neza, kandi ahumuriza avuga ko Yehova atazatererana abagaragu be bo ku isi. (Soma mu Baheburayo 13:5b.) Kimwe na Mose na Eliya, abagize Inteko Nyobozi basobanukiwe neza akamaro ko gutoza abandi. Bamaze imyaka myinshi batoza abavandimwe bo mu bagize izindi ntama, kuyobora abandi. Urugero, Inteko Nyobozi yashyizeho amashuri yo gutoza abasaza b’itorero, abagenzuzi basura amatorero, abagize komite z’ibiro by’amashami, abagenzuzi b’inzego z’imirimo kuri Beteli n’abandi. Nanone yagiye itoza abavandimwe bayifasha, bakorera muri komite z’Inteko Nyobozi zitandukanye. Abo bavandimwe bafasha Inteko Nyobozi, basohoza neza inshingano zikomeye bafite mu muryango wa Yehova. Biteguye gukomeza kwita ku bagize intama za Kristo.

Inteko Nyobozi yakoze ibishoboka byose kugira ngo itoze abavandimwe bayifasha, kandi yashyizeho amashuri yo gutoza abasaza, abagenzuzi basura amatorero, abagize komite z’ibiro by’amashami, abamisiyonari n’abahagarariye inzego z’imirimo kuri Beteli (Reba paragarafu ya 13)


14. Ni ikihe kintu cy’ingenzi twize muri iki gice?

14 Dore ikintu cy’ingenzi twize muri iki gice: Igihe umubabaro ukomeye uzaba uri hafi kurangira, maze umuntu wa nyuma mu basutsweho umwuka akajyanwa mu ijuru, abagaragu ba Yehova bazaba bari hano ku isi bazakomeza kumusenga mu buryo yemera. Kubera ko tuzaba tuyobowe na Yesu Kristo, nta kintu na kimwe tuzabura. Icyo gihe amahanga yishyize hamwe, ari yo Bibiliya yita Gogi wo mu gihugu cya Magogi, azatugabaho igitero (Ezek. 38:18-20). Icyakora, icyo gitero ntikizamara igihe kinini, kandi ntikizatubuza gukomeza gusenga Yehova, kuko azadutabara. Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa “imbaga y’abantu benshi” bo mu bagize izindi ntama za Kristo. Umumarayika yabwiye Yohana ko abo bantu benshi bari bavuye mu “mubabaro ukomeye” (Ibyah. 7:9, 14). Ibyo bigaragaza ko Yehova azabakiza.

15-16. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 17:14, ni iki Abakristo basutsweho umwuka bazakora mu ntambara ya Harimagedoni, kandi se kuki ibyo biduhumuriza?

15 Hari abashobora kwibaza bati: “Abasutsweho umwuka nibamara kugera mu ijuru bazakora iki?” Bibiliya iduha igisubizo cy’icyo kibazo. Ivuga ko abategetsi bo muri iyi si, “bazarwana n’Umwana w’Intama.” Birumvikana ko bazatsindwa kubera ko Bibiliya ivuga ko “Umwana w’Intama azabanesha.” None se ni nde uzamufasha? Bibiliya ikomeza ivuga ko “abahamagawe batoranyijwe, kandi bizerwa” ari bo bazamufasha. (Soma mu Byahishuwe 17:14.) Abo ni ba nde? Ni abasutsweho umwuka bazaba bazutse. Bose nibamara kugera mu ijuru, ni ukuvuga igihe umubabaro ukomeye uzaba wenda kurangira, inshingano ya mbere bazahabwa ni iyo kurwana. Mbega inshingano yihariye! Bamwe mu Bakristo basutsweho umwuka bajyaga barwana, mbere y’uko baba Abahamya ba Yehova. Hari n’ababaye abasirikare. Ariko igihe babaga Abakristo b’ukuri, bitoje kubana amahoro n’abandi (Gal. 5:22; 2 Tes. 3:16). Ntibongeye gushyigikira intambara. Icyakora nibagera mu ijuru, bazafatanya na Yesu Kristo n’abamarayika, maze barwane intambara ya nyuma, barwana n’abanzi b’Imana.

16 Ngaho tekereza nawe! Bamwe mu Bakristo basutsweho umwuka bari hano ku isi barashaje kandi nta mbaraga bafite. Ariko nibamara kuzuka bakajya mu ijuru, bazaba ari ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga kandi bidapfa, maze bahabwe inshingano yo kurwana intambara, bari kumwe n’Umwami w’Intwari ku rugamba ari we Yesu Kristo. Hanyuma intambara ya Harimagedoni nirangira, bazafatanya na Yesu Kristo bafashe abagaragu ba Yehova kuba abantu batunganye. Birumvikana ko nibagera mu ijuru, bazafasha cyane abavandimwe na bashiki bacu bazaba bari hano ku isi, kuruta uko babikoraga ari abantu badatunganye.

17. Ni iki kitwizeza ko abagaragu b’Imana bose bazaba bafite umutekano, mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni?

17 None se, uri uwo mu bagize izindi ntama? Niba ari byo se, ni ikihe kintu cy’ingenzi ugomba kuzakora, intambara ya Harimagedoni nitangira? Uziringire Yehova kandi ukurikize amabwiriza uzahabwa. None se ayo mabwiriza ashobora kuzaba avuga iki? Bibiliya iravuga ngo: “Genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes. 26:20). lcyo gihe abagaragu ba Yehova bose b’indahemuka, baba abazaba bari mu ijuru n’abazaba bari ku isi, bazaba bafite umutekano. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, natwe twemera tudashidikanya ko ‘nta butegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza bizadutandukanya n’urukundo rw’Imana’ (Rom. 8:38, 39). Ubwo rero, buri gihe ujye uzirikana ko Yehova agukunda, kandi ko atazigera agutererana.

IBIBAZO BY’ISUBIRAMO

  • Ni iki kitazaba igihe Abakristo basutsweho umwuka bose bazaba bamaze kujyanwa mu ijuru?

  • Kuki twakwizera tudashidikanya ko tuzakomeza gusenga Yehova mu buryo yemera?

  • Kuki twizeye ko Yehova azakomeza kwita ku bagaragu be?

INDIRIMBO YA 8 Yehova ni ubuhungiro bwacu