Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 7

INDIRIMBO YA 51 Twiyeguriye Imana!

Amasomo tuvana ku Banaziri

Amasomo tuvana ku Banaziri

“Iminsi yose azamara ari Umunaziri azaba ari uwera wa Yehova.”​—KUB. 6:8.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice turi bubone uko twakwigana Abanaziri tukagira ubutwari, kandi tukemera kugira ibyo twigomwa kugira ngo dukorere Yehova.

1. Ni uwuhe muco waranze abagaragu ba Yehova?

 ESE ukunda Yehova cyane? Nta gushidikanya ko umukunda kandi si wowe wenyine. Kuva kera, hari abantu benshi bakundaga Yehova cyane (Zab. 104:33, 34). Hari n’abagize ibyo bigomwa, kugira ngo bamukorere. Uko ni ko byari bimeze ku Banaziri bo muri Isirayeli ya kera. None se Abanaziri bari bantu ki, kandi se ni ayahe masomo twabakuraho?

2. (a) Abanaziri bari bantu ki? (Kubara 6:1, 2) (b) Kuki Abisirayeli bamwe bahitagamo kuba Abanaziri?

2 Ijambo “Umunaziri” rituruka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura, “Uwatoranyijwe,” “Uweguriwe Imana” cyangwa “Uwatandukanyijwe n’abandi.” Abanaziri bakoranaga umwete kandi bakagira ibyo bigomwa, kugira ngo bakorere Yehova mu buryo bwihariye. Amategeko ya Mose yemeraga ko umugabo cyangwa umugore, ahigira Yehova umuhigo wihariye, agahitamo kumara igihe runaka ari Umunaziri. a (Soma mu Kubara 6:1, 2.) Iyo Umwisirayeli yiyemezaga kuba Umunaziri, hari amabwiriza yabaga agomba gukurikiza, atararebaga abandi Bisirayeli. None se, kuki Umwisirayeli yahitagamo kuba Umunaziri? Uko bigaragara, byaterwaga n’urukundo rwinshi yakundaga Yehova kandi akaba yifuza kumushimira, kubera imigisha myinshi yabaga yaramuhaye.—Guteg. 6:5; 16:17.

3. Kuki twavuga ko abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, bameze nk’Abanaziri?

3 Igihe “amategeko ya Kristo” yasimburaga Amategeko ya Mose, abagaragu ba Yehova ntibari bagisabwa guhitamo kuba Abanaziri (Gal. 6:2; Rom. 10:4). Icyakora kimwe n’Abanaziri, natwe muri iki gihe tugaragaza ko twifuza gukorera Yehova n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose, n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose (Mar. 12:30). Iyo tumwiyeguriye, tuba duhize umuhigo wo kumukorera. Kugira ngo duhigure uwo muhigo, tuba tugomba gukora ibyo Yehova ashaka, kandi tukagira ibyo twigomwa kugira ngo tumukorere. Gusuzuma uko Abanaziri bahiguraga umuhigo wabo, bishobora kutwigisha amasomo y’ingenzi y’uko natwe tugomba gukora ibyo twiyemeje b (Mat. 16:24). Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

JYA WIGOMWA

4. Dukurikije ibivugwa mu Kubara 6:3, 4, ni iki Abanaziri bigomwaga?

4 Soma mu Kubara 6:3, 4. Abanaziri bagombaga kwirinda ibinyobwa bisindisha byose no kurya ibintu byose bikomoka ku mizabibu. Abantu babanaga na bo bishimiraga kurya ibyokurya nk’ibyo, kuko bo batari babibujijwe. Bibiliya ivuga ko “divayi inezeza imitima y’abantu,” kuko ari impano y’Imana (Zab. 104:14, 15). Nubwo ibyo byashoboraga gutuma umuntu yishima, Abanaziri bo barabyigomwaga. c

Ese witeguye kugira ibyo wigomwa nk’uko Abanaziri bigomwaga? (Reba paragarafu ya 4-6)


5. Ni ibihe bintu Madián na Marcela bigomwe, kandi kubera iki?

5 Kimwe n’Abanaziri, natwe hari ibyo twigomwa kugira ngo dukorere Yehova mu buryo bwuzuye. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Madián n’umugore we witwa Marcela. d Bari babayeho neza kuko uwo muvandimwe yari afite akazi keza, kandi baba mu nzu nziza. Nubwo byari bimeze bityo ariko, bifuzaga gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Ubwo rero kugira ngo babigereho, hari ibyo bagombaga kwigomwa. Baravuze bati: “Twatangiye kugabanya amafaranga twakoreshaga. Twimukiye mu nzu nto, tugurisha n’imodoka yacu.” Ntibyari ngombwa ko uwo mugabo n’umugore we bigomwa ibyo bintu, ariko barabikoze kubera ko bifuzaga gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Ubu bumva banyuzwe, kandi bishimiye imyanzuro bafashe.

6. Kuki muri iki gihe tugira ibyo twigomwa? (Reba n’ifoto.)

6 Natwe muri iki gihe, tugira ibyo twigomwa kugira ngo dukore byinshi mu murimo wa Yehova kandi biradushimisha (1 Kor. 9:3-6). Yehova ntadutegeka ibyo twigomwa, kandi si ukuvuga ko ibyo bintu tuba twigomwe, ubusanzwe biba ari bibi. Urugero, hari abashobora kwigomwa akazi bakundaga, inzu cyangwa ibindi. Hari benshi bahitamo kuba baretse gushaka cyangwa kubyara abana. Abandi bo bahitamo kujya kubwiriza ahantu hakenewe ababwiriza benshi, niyo haba ari kure y’incuti zabo cyangwa bene wabo. Abenshi muri twe, baba bifuza kugira ibyo bigomwa kugira ngo bahe Yehova ibyiza kuruta ibindi. Ubwo rero, izere udashidikanya ko Yehova aha agaciro ibyo wigomwa uko byaba bingana kose, kugira ngo umukorere.—Heb. 6:10.

JYA UHORA WITEGUYE KUBA UMUNTU UTANDUKANYE N’ABANDI

7. Ni izihe ngorane Umunaziri yashoboraga guhura na zo, igihe yabaga ashaka guhigura umuhigo yahize? (Kubara 6:5) (Reba n’ifoto.)

7 Soma mu Kubara 6:5. Abanaziri babaga bariyemeje kutazogosha umusatsi wabo. Ibyo byagaragazaga ko bazumvira Yehova igihe cyose. Iyo Umwisirayeli yamaraga igihe kirekire ari Umunaziri, umusatsi we warakuraga cyane ku buryo n’abandi babaga babibona. Iyo abandi babaga bamushyigikiye kandi bakamutera inkunga yo gukomeza kuba Umunaziri, yakomezaga kuba umuntu utandukanye n’abandi. Ikibabaje ariko, ni uko hari igihe cyigeze kugera muri Isirayeli, Abanaziri ntibubahwe cyangwa ngo hagire ubashyigikira. Mu gihe cy’umuhanuzi Amosi, Abisirayeli b’abahakanyi ‘banyweshaga divayi Abanaziri,’ kugira ngo bareke umuhigo bahize wo kwirinda kunywa inzoga (Amosi 2:12). Hari igihe byabaga ngombwa ko Umunaziri agaragaza ubutwari kugira ngo ahigure umuhigo we, kandi akomeze kuba umuntu utandukanye n’abandi.

Iyo Umunaziri yabaga akora ibyo yasezeranyije Imana, yiyemezaga kuba umuntu utandukanye n’abandi (Reba paragarafu ya 7)


8. Ni iki kiguteye inkunga muri iyi nkuru ya Benjamin?

8 Natwe Yehova ashobora kudufasha, tukagira ubutwari bwo kugaragaza ko dutandukanye n’abandi, nubwo twaba dusanzwe turi abantu bagira isoni. Reka turebe urugero rw’Umuhamya wo muri Noruveje witwa Benjamin ufite imyaka icumi. Kubera intambara yo muri Ukraine, ku ishuri yigaho hateguwe igikorwa cyo kugaragaza ko bashyigikiye abaturage bo muri Ukraine. Abanyeshuri bagombaga kuririmba indirimbo bambaye imyenda irimo amabara y’ibendera rya Ukraine. Kugira ngo Benjamin yirinde kwifatanya muri icyo gikorwa cyo gukunda igihugu, yumvaga azirinda kugera aho byabereye. Icyakora mwarimu yaramubonye, maze aramubwira ati: “Ngwino wifatanye natwe ni wowe dutegereje.” Benjamin yagize ubutwari yegera mwarimu we aramubwira ati: “Nta hantu mbogamiye, kandi sinshobora kujya mu myigaragambyo ya politike. Ndetse hari n’Abahamya ba Yehova benshi bafunzwe, bitewe n’uko banze kujya kwifatanya mu ntambara.” Uwo mwarimu yanyuzwe n’ibyo bisobanuro, kandi yemera ko Benjamin atajya muri icyo gikorwa. Icyakora, abana bigana batangiye kumubaza impamvu ataje kwifatanya na bo. Benjamin yagize ubwoba bwinshi, ku buryo yari hafi kurira. Icyakora yagize ubutwari asubiriramo ishuri ryose ibyo yari yabwiye mwarimu. Nyuma yaho yabwiye ababyeyi be uko Yehova yamufashije, akavuganira ukwizera kwe.

9. Twakora iki ngo dushimishe umutima wa Yehova?

9 Dutandukanye n’abandi bantu, kubera ko twiyemeje kumvira Yehova. Tuba tugomba kugira ubutwari kugira tuvuge ko turi Abahamya ba Yehova, twaba turi ku ishuri cyangwa ku kazi. Muri iki gihe, kubera ko abatuye isi bagenda barushaho kugira imyifatire mibi, kubaho tuyobowe n’amahame yo muri Bibiliya no gutangaza ubutumwa bwiza, bishobora kutugora (2 Tim. 1:8; 3:13). Ariko tujye duhora twibuka ko iyo tugize ubutwari tukagaragaza ko dutandukanye n’abantu badakorera Yehova, ‘dushimisha umutima we.’—Imig. 27:11; Mal. 3:18.

NTUKEMERE KO HAGIRA IKIKUBUZA GUKORA IBYO YEHOVA ASHAKA

10. Kuki gukurikiza ibivugwa mu Kubara 6:6, 7 byashoboraga kugora Abanaziri?

10 Soma mu Kubara 6:6, 7. Abanaziri ntibari bemerewe kwegera umuntu wapfuye. Ukibyumva wagira ngo nta kwigomwa kurimo. Icyakora mu bihe bya Bibiliya, iryo tegeko ryashoboraga kugora Umunaziri, wenda nko mu gihe yapfushije mwene wabo. Imihango yo gushyingura yakorwaga icyo gihe, yasabaga ko umuntu aba hafi y’umuntu wapfuye (Yoh. 19:39, 40; Ibyak. 9:36-40). Ubwo rero, iyo umuntu yabaga ari Umunaziri ntiyifatanyaga muri iyo mihango. Ndetse n’igihe umuntu wo mu muryango we yabaga yapfuye, Umunaziri yagombaga gukomera ku muhigo we. Nta gushidikanya ko Yehova yakomezaga gushyigikira abo bagaragu be bamwiyeguriye, mu bibazo byose bashoboraga guhura na byo.

11. Ni iki Umukristo akwiriye kuzirikana ku birebana n’abagize umuryango we? (Reba n’ifoto.)

11 Twebwe Abakristo, tubona ko umuhigo twahigiye Yehova igihe twamwiyeguriraga, ari uw’agaciro kenshi. Ibyo bigira uruhare mu myanzuro dufata no mu byo dukorera abagize umuryango wacu. Dukora uko dushoboye ngo babone ibyo bakenera, ariko ntitwemera ko ibyo bifuza biza imbere y’ibyo Yehova adusaba (Mat. 10:35-37; 1 Tim. 5:8). Hari igihe dufata imyanzuro ishobora kubabaza bene wacu, kubera ko tuba twifuza gushimisha Yehova.

Ese witeguye gukora ibyo Yehova ashaka no mu gihe byaba bitakoroheye? (Reba paragarafu ya 11) e


12. Ni iki Alexandru yakoze nubwo yari ahanganye n’ibibazo byo mu muryango, kandi se ni iki atakoze?

12 Reka turebe ibyabaye kuri Alexandru n’umugore we Dorina. Igihe bari bamaze umwaka biga Bibiliya, Dorina yafashe umwanzuro wo kureka kuyiga kandi yashakaga ko n’umugabo we abireka. Icyakora umugabo we yaratuje kandi amubwira mu bugwaneza ko azakomeza kuyiga. Dorina ntibyamushimishije, ahubwo yakomeje kugerageza kumubuza kuyiga. Alexandru avuga ko yagerageje kwiyumvisha impamvu umugore we yamubuzaga kwiga Bibiliya ariko ntibyari bimworoheye. Nyuma yaho, igihe Dorina yamusererezaga kandi akamubwira nabi, yumvaga na we yareka kwiga Bibiliya. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Alexandru yakomeje gushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere, kandi akomeza gukunda umugore we no kumwubaha. Kuba yarakomeje kwihangana, byatumye umugore we yongera kwiga Bibiliya, ndetse aza no kubatizwa.—Jya kuri jw.org urebe videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Alexandru na Dorina Văcar: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza,” ahanditse ngo: “Ukuri guhindura imibereho.”

13. Twagaragaza dute ko dukunda Yehova n’abagize umuryango wacu?

13 Yehova ni we watangije umuryango, kandi yifuza ko twagira umuryango wishimye (Efe. 3:14, 15). Niba twifuza kugira ibyishimo, tugomba gukora ibintu nk’uko ashaka. Ubwo rero mu gihe wita ku bagize umuryango wawe, ukabakunda kandi ukabubaha, ntukigere ushidikanya ko Yehova aha agaciro ibyo wigomwa kugira ngo umukorere.—Rom. 12:10.

JYA UTERA ABANDI INKUNGA YO KWIGANA ABANAZIRI

14. Ni ba nde dukwiriye kubwira amagambo abatera inkunga?

14 Abagaragu ba Yehova twese, tugomba kugira ibyo twigomwa kugira ngo tumukorere kubera ko tumukunda. Icyakora hari igihe biba bitoroshye. None se, twakora iki kugira ngo duterane inkunga yo kugira ibyo twigomwa maze dukore byinshi mu murimo wa Yehova? Kimwe mu byo twakora, ni ukubwira abandi amagambo abatera inkunga (Yobu 16:5). Ese mu itorero ryawe haba harimo Abakristo biyemeje kubaho mu buzima bworoheje, kugira ngo barusheho gukorera Yehova? Ese hari abakiri bato waba uzi, biyemeza kugaragaza ubutwari ntibigane abandi banyeshuri bigana, nubwo biba bitaboroheye? Ese hari abantu biga Bibiliya cyangwa Abakristo bagenzi bawe batotezwa n’abagize imiryango yabo, ariko bagakomeza kuba indahemuka nubwo bitaboroheye? Abantu nk’abo, tujye dukora uko dushoboye kose tubabwire amagambo yo kubatera inkunga, tubashimire ubutwari bagaragaza n’ibyo bakora mu murimo wa Yehova.—File. 4, 5, 7.

15. Ni iki bamwe bakoze kugira ngo bafashe abari mu murimo w’igihe cyose?

15 Hari n’igihe tuba tugomba kugira icyo duha abantu bari mu murimo w’igihe cyose (Imig. 19:17; Heb. 13:16). Ibyo ni byo mushiki wacu ugeze mu zabukuru wo muri Siri Lanka yifuzaga gukora. Igihe amafaranga ye ya pansiyo yiyongeraga, yifuje gufasha bashiki bacu babiri b’abapayiniya bakiri bato, kugira ngo bakomeze gukora umurimo kuko bari bafite ibibazo by’amafaranga. Ubwo rero, yiyemeje kujya abaha amafaranga runaka buri kwezi, kugira ngo bajye bayakoresha bahamagara abantu kuri telefone. Uwo mushiki wacu yagize neza cyane.

16. Ni ayahe masomo twavana ku Banaziri?

16 Hari amasomo menshi twiga, iyo dusuzumye urugero rwiza Abanaziri badusigiye. Icyakora kwiga ibirebana n’Abanaziri, hari ikindi bitwigisha kuri Papa wacu wo mu ijuru Yehova. Azi neza ko twifuza kumushimisha, kandi natwe twishimira kugira ibyo twigomwa, kugira ngo duhigure umuhigo twahize igihe twamwiyeguriraga. Yehova na we aduha agaciro, akatwemerera ko twihitiramo uko twagaragaza ko tumukunda (Imig. 23:15, 16; Mar. 10:28-30; 1 Yoh. 4:19). Uko Abanaziri babagaho, bigaragaza ko Yehova abona ibyo twigomwa kugira ngo tumukorere kandi akabiha agaciro. Nimureke twese dukomeze gukorera Yehova, kandi tumuhe ibyiza kurusha ibindi.

WASUBIZA UTE?

  • Ni iki kigaragaza ko Abanaziri bigomwaga kandi bakagira ubutwari?

  • Ni iki twakora ngo twigane Abanaziri, maze tugire ibyo twigomwa kugira ngo dukorere Yehova?

  • Kwiga ibirebana n’Abanaziri byakwigishije iki kuri Yehova?

INDIRIMBO YA 124 Turi indahemuka

a Nubwo hari abantu Yehova yatoranyije akabagira Abanaziri, hari Abisirayeli benshi bihitiragamo kumara igihe runaka ari Abanaziri.—Reba agasanduku kavuga ngo: “ Abanaziri bashyizweho na Yehova.”

b Hari igihe ibitabo byacu bigereranya ubuzima bw’Abanaziri n’ubw’abantu bakora umurimo w’igihe cyose. Icyakora muri iki gice, turi burebe ukuntu abantu bose biyeguriye Yehova bagomba kwigana Abanaziri.

c Muri rusange, nta kigaragaza ko hari ibindi bintu Umunaziri yagombaga gukora, urugero nko gusohoza inshingano yihariye kugira ngo ahigure umuhigo we wo kuba Umunaziri.

d Reba ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: “Tworoheje ubuzima,” ahari “Inkuru z’Ibyabaye ku Bahamya ba Yehova.”

e IBISOBANURO BY’IFOTO: Umunaziri ari hejuru y’inzu, ari kureba uko bagiye gushyingura mwene wabo. Yirinze kuhegera kubera ko yiyemeje gukora ibyo yasezeranyije Yehova.