Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza gutegereza Yehova wishimye

Komeza gutegereza Yehova wishimye

ESE utegereje igihe Yehova azakuraho ibibi byose, maze ibintu byose akabihindura bishya (Ibyah. 21:1-5)? Nta gushidikanya ko ubitegereje. Icyakora gutegereza Yehova twihanganye si ko buri gihe biba byoroshye, cyane cyane mu gihe duhanganye n’ibibazo. Bibiliya na yo ivuga ko iyo icyari kitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara.—Imig. 13:12.

Ariko tuzirikane ko Yehova adusaba kumutegereza twihanganye. None se, kuki abidusaba? Ni iki cyadufasha gutegereza twihanganye?

KUKI YEHOVA ADUSABA GUTEGEREZA?

Bibiliya igira iti: “Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza, kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi. Yehova ni Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abakomeza kumutegereza bose” (Yes. 30:18). Ayo magambo Yesaya yayabwiye mbere na mbere Abayahudi bari barigometse (Yes. 30:1). Ariko hari Abayahudi bamwe bari bakiri indahemuka, kandi ayo magambo yarabahumurije. No muri iki gihe, ayo magambo ahumuriza abagaragu ba Yehova b’indahemuka.

Tugomba gutegereza twihanganye, kuko Yehova na we ategereje yihanganye. Yashyizeho igihe azazanira imperuka. Ubwo rero, ategereje ko icyo gihe n’uwo munsi bigera (Mat. 24:36). Icyo gihe, bizagaragara neza ko ibyo Satani arega Yehova n’abagaragu be, ari ibinyoma. Nanone azarimbura Satani n’abamushyigikiye, ariko ‘twebwe atugirire imbabazi.’

Hagati aho, Yehova ashobora kutatuvaniraho ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe. Ariko atwizeza ko dushobora kugira ibyishimo mu gihe dutegereje ko abidukuriraho. Nk’uko Yesaya yabivuze, dushobora kugira ibyishimo mu gihe dutegereje ibyo bintu byiza bizaba mu gihe kiri imbere (Yes. 30:18). None se, twakora iki ngo tugire ibyo byishimo? Reka turebe ibintu bine byadufasha.

ICYO TWAKORA NGO TUGIRE IBYISHIMO MU GIHE DUTEGEREJE

Jya wibanda ku bintu byiza. Umwami Dawidi yahuye n’ibintu bibi byinshi mu buzima bwe (Zab. 37:35). Ariko yaranditse ati: “Ujye ucecekera imbere ya Yehova, umutegereze ubyifuza cyane. Ntukarakarire umuntu ugize icyo ageraho mu nzira ze, n’umuntu usohoza imigambi ye” (Zab. 37:7). Dawidi yakurikije iyo nama, maze aho kwibanda ku bibazo yari afite, akomeza gutekereza ukuntu Yehova yari kumufasha. Nanone yashimiraga Yehova ibintu byiza byose yamukoreraga (Zab. 40:5). Natwe nitwita ku bintu byiza dufite, aho kwibanda ku bintu bibi duhura na byo, gutegereza Yehova bizatworohera.

Jya ukoresha akanya kose ubonye, usingize Yehova. Umwanditsi wa Zaburi ya 71, ushobora kuba ari Dawidi, yabwiye Yehova ati: “Nzahora ntegereje; nzagusingiza, ndetse ndushe mbere hose” (Zab. 71:14). None se yari gusingiza Yehova ate? Yabwiraga abandi ibyerekeye Yehova, kandi akaririmba indirimbo zo kumusingiza (Zab. 71:16, 23). Natwe nitwigana Dawidi, tuzagira ibyishimo mu gihe dutegereje Yehova. Dushobora gusingiza Yehova mu gihe turi mu materaniro, turi mu murimo wo kubwiriza, mu biganiro tugirana n’abandi buri munsi no mu gihe turirimba indirimbo z’umuryango wacu. Ubwo rero, ubutaha igihe uzaba uririmba indirimbo y’Ubwami, uzatekereze witonze ku magambo ayigize n’ukuntu atuma ugira ibyishimo.

Jya wemera ko abavandimwe na bashiki bacu bagutera inkunga. Igihe Dawidi yahuraga n’ibibazo yabwiye Yehova ati: “Nziringira izina ryawe imbere y’indahemuka zawe kuko ari byo byiza” (Zab. 52:9). Natwe abavandimwe na bashiki bacu bashobora kudutera inkunga mu gihe turi mu materaniro, mu murimo wo kubwiriza ndetse n’igihe twidagadura.—Rom. 1:11, 12.

Jya ugira icyo ukora kugira ngo urusheho kwiringira Yehova. Zaburi ya 62:5 igira iti: ‘Jya utegereza Imana ucecetse, kuko ari yo byiringiro byawe.’ Kwiringira Yehova ni iby’ingenzi, cyane cyane mu gihe imperuka itaje vuba nk’uko twabitekerezaga. Tugomba kwemera tudashidikanya ko ibyo Yehova adusezeranya bizabaho, nubwo twamara igihe kirekire cyane tubitegereje. Kimwe mu byadufasha tukarushaho kwiringira Yehova, ni ukwiga Ijambo ry’Imana. Urugero, dushobora gutekereza ku bintu Bibiliya yahanuye byabayeho, n’ukuntu abanditsi ba Bibiliya batandukanye bagenda buzuzanya (Zab. 1:2, 3). Nanone tugomba gukomeza ‘gusenga tuyobowe n’umwuka wera,’ kugira ngo dukomeze kuba incuti za Yehova, mu gihe dutegereje ko aduha ubuzima bw’iteka yadusezeranyije.—Yuda 20, 21.

Kimwe n’Umwami Dawidi, tujye twiringira tudashikanya ko Yehova azi neza abantu bamutegereza, kandi ko abagaragariza urukundo rudahemuka (Zab. 33:18, 22). Ubwo rero, komeza gutegereza Yehova wihanganye, wibanda ku bintu byiza, umusingiza, wemera ko Abakristo bagenzi bawe bagutera inkunga kandi ukomeze kugira icyo ukora kugira ngo urusheho kumwiringira.