Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Kuki hari amagambo Bibiliya igenda isubiramo?

HARI igihe abanditsi ba Bibiliya bavugaga amagambo, kandi bakagenda bayasubiramo inshuro nyinshi. Reka turebe impamvu eshatu zaba zaratumye babigenza batyo:

Igihe ayo magambo yandikiwe. Mu gihe cy’Abisirayeli, abantu benshi ntibabaga bafite kopi zabo bwite z’Amategeko ya Mose. Ubwo rero, iyo babaga bateraniye hamwe ku ihema ry’ibonaniro, bategaga amatwi igihe ayo Mategeko yabaga asomwa (Guteg. 31:10-12). Birashoboka ko hari ibintu byashoboraga kubarangaza, kuko bamaraga amasaha menshi bateze amatwi, bahagaze kandi ari benshi (Neh. 8:2, 3, 7). Birumvikana ko icyo gihe, iyo amagambo y’Ibyanditswe yasubirwagamo, byoroheraga abantu kuyibuka no kuyashyira mu bikorwa. Ubwo rero, gusubiramo amagambo amwe n’amwe, byatumaga abantu bibuka n’utuntu duto duto, twavugwaga mu Mategeko.—Lew. 18:4-22; Guteg. 5:1.

Uko ayo magambo yabaga yanditswe. Amagambo amwe n’amwe yanditse muri Bibiliya ni indirimbo, urugero nk’igitabo cya Zaburi, Indirimbo ya Salomo n’Amaganya. Indirimbo zimwe na zimwe, zabaga zifite inyikirizo kandi yasubirwagamo kenshi. Ibyo byatumaga abaziteze amatwi biborohera kuzifata mu mutwe. Urugero, reka turebe amagambo aboneka muri Zaburi ya 115:9-11. Ayo magambo agira ati: “Isirayeli we, iringire Yehova, ni we ugutabara kandi ni we ngabo igukingira. Mwa b’inzu ya Aroni mwe, mwiringire Yehova; ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira. Mwa batinya Yehova mwe, mwiringire Yehova; ni we ubatabara kandi ni we ngabo ibakingira.” Ese wabonye ukuntu hari amagambo amwe n’amwe agenda asubirwamo? Nta gushidikanya ko ibyo byatumaga abaririmbaga iyo ndirimbo, barushaho kuzirikana ibitekerezo by’ingenzi bivugwamo.

Gutsindagiriza ingingo z’ingenzi. Hari igihe abanditsi ba Bibiliya basubiragamo ingingo z’ingenzi. Urugero, igihe Yehova yasabaga Mose kubuza Abisirayeli kurya amaraso, yamusabye kubisubiramo inshuro nyinshi. Yehova yashakaga gutsindagiriza ko ubuzima bw’ikiremwa buba mu maraso, bityo amaraso akaba agereranya ubuzima (Lew. 17:11, 14). Nyuma yaho, igihe intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu bavugaga ibintu bidashimisha Imana Abakristo bagombaga kwirinda, bongeye gusubiramo ko bagombaga kwirinda amaraso.—Ibyak. 15:20, 29.

Nubwo hari amagambo Bibiliya igenda isubiramo, ntibisobanura ko Yehova ashaka ko tugenda dusubiramo imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo” (Mat. 6:7). Hanyuma yakomeje avuga ibintu by’ingenzi twajya dushyira mu isengesho, bihuje n’ibyo Imana ishaka (Mat. 6:9-13). Icyakora, nubwo twirinda gusubiramo amagambo amwe mu gihe dusenga, twemerewe gusaba Yehova ibintu, tukabisubiramo inshuro nyinshi.—Mat. 7:7-11.

Nk’uko tubibonye, hari impamvu zatumye Bibiliya isubiramo amagambo amwe n’amwe inshuro nyinshi. Ubwo ni bumwe mu buryo Umuremyi wacu ukomeye akoresha, atwigisha ibitugirira akamaro.—Yes. 48:17, 18.