Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UKO WAKWIYIGISHA

Jya ushakisha muri Bibiliya inama wakurikiza mu mibereho yawe

Jya ushakisha muri Bibiliya inama wakurikiza mu mibereho yawe

Iyo dusoma Bibiliya, tuba tugomba gushakisha inama twakurikiza. Kugira ngo tuzibone, tugomba gukora ubushakashatsi. None se twabukora dute?

Jya wita ku tuntu duto duto tuvugwa mu nkuru yo muri Bibiliya uri gusoma. Urugero, ushobora gushakisha uwanditse iyo nkuru, uwo yayandikiye n’igihe yayandikiye. Yari ari mu yihe mimerere? Ni ibiki byabaye mbere yaho, kandi se ni ibiki byabaye nyuma yaho?

Jya utekereza ku masomo wavanamo. Ushobora kwibaza uti: “Aba bantu bavugwa muri iyi nkuru biyumvaga bate? Ni iyihe mico bari bafite? Kuki nkwiriye kwigana imico yabo cyangwa kuyirinda?”

Jya ukurikiza amasomo uvanyemo, wenda wakoresha igihe uri murimo wo kubwiriza cyangwa mu mibanire yawe n’abandi. Ibyo bizagaragaza ko uyoborwa n’ubwenge buturuka ku Mana. Bibiliya na yo ivuga ko umuntu w’‘umunyabwenge azazirikana ibyo bintu.’—Zab. 107:43.

  • Inama: Reba ukuntu mu materaniro yo mu mibyizi, ahari Ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana, hadufasha kubona amasomo twakurikiza mu mibereho yacu. Aho hantu haba harimo ibibazo twakwibaza, ibintu twatekerezaho n’ingero twakoraho ubushakashatsi.