Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Imana yampaye imbaraga nubwo numvaga mfite intege nke

Imana yampaye imbaraga nubwo numvaga mfite intege nke

NJYE n’umugore wanjye twageze muri Kolombiya mu mwaka wa 1985, kandi icyo gihe muri icyo gihugu hari urugomo rukabije. Mu mijyi leta yabaga ihanganye n’abacuruza ibiyobyabwenge, naho mu misozi ihanganye n’inyeshyamba. Mu mujyi wa Medellín, aho twaje gukorera nyuma yaho, wasangaga insoresore zitwaje intwaro zuzuye mu mihanda. Zacuruzaga ibiyobyabwenge, abantu bakaziha amafaranga ngo zitabagirira nabi, kandi hari n’abo zicaga zishaka amafaranga. Izo nsoresore zapfaga imburagihe. Icyo gihe twumvaga tutazi aho turi.

Ubundi se, byagenze bite kugira ngo abantu basanzwe bo muri Finilande, kimwe mu bihugu biri mu majyaruguru y’isi, bajye muri Amerika y’Epfo? Ni ayahe masomo nize muri iyo myaka yose? Reka mbabwire uko byagenze.

NAKURIYE MURI FINILANDE

Navutse mu mwaka wa 1955, nkaba ndi muto mu bahungu batatu tuvukana. Navukiye mu majyepfo ya Finilande mu gace ko mu majyepfo kegereye inyanja. Muri iki gihe, ni mu mujyi witwa Vantaa.

Habura imyaka mike ngo mvuke, ni bwo mama yabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Icyakora, papa yaramurwanyaga kandi ntiyemeraga ko atwigisha Bibiliya cyangwa ngo atujyane mu materaniro. Ubwo rero, iyo papa yabaga adahari, ni bwo mama yatwigishaga inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya.

Kuva mfite imyaka irindwi, nari nariyemeje kumvira Yehova

Kuva nkiri muto, nari nariyemeje kumvira Yehova. Urugero, igihe nari mfite imyaka irindwi, mwarimu wanjye yararakaye cyane igihe yampaga ibintu bimeze nka capati byo muri Finilande biba birimo amaraso (verilättyjä), ariko nkanga kubirya. Yankuruye itama, maze afata ikanya agerageza kuntamika icyo kintu kimeze nka capati. Nakoze uko nshoboye nkubita iyo kanya, maze icyo kintu kigwa hasi.

Igihe nari mfite imyaka 12, papa yarapfuye. Kuva icyo gihe, nashoboraga kujya mu materaniro nta kibazo. Abavandimwe twateraniraga hamwe banyitayeho, bituma ndushaho kuba incuti ya Yehova. Natangiye kujya nsoma Bibiliya buri munsi kandi nkiyigisha ibitabo by’umuryango wacu. Ibyo byatumye mbatizwa ku itariki ya 8 Kanama 1969, mfite imyaka 14.

Nkirangiza kwiga, nahise mba umupayiniya w’igihe cyose. Mu gihe cy’ibyumweru bike gusa, nahise nimukira mu gace ka Pielavesi, gaherereye hagati muri Finilande, ahari hakenewe ababwiriza benshi kurushaho.

Ngeze muri ako gace, nahahuriye n’umukobwa twaje gushyingiranwa, witwa Sirkka. Naramukunze bitewe n’uko yicishaga bugufi kandi agakunda Yehova cyane. Ntiyashakaga kuba umuntu ukomeye kandi ntiyakundaga ubutunzi. Twese twifuzaga gukora byinshi mu muryango wa Yehova, kandi twari twiteguye gusohoza inshingano yose twahabwa. Twakoze ubukwe ku itariki ya 23 Werurwe 1974. Aho kugira ngo tujye gutembera nyuma y’ubukwe, twahisemo kujya kubwiriza mu mujyi wa Karttula, kuko hari hakenewe ababwiriza benshi.

Inzu twakodeshaga mu mujyi wa Karttula, muri Finilande

YEHOVA YADUHAYE IBYO DUKENEYE

Imodoka mukuru wanjye yaduhaye

Kuva tugikora ubukwe, Yehova yakomeje kuduha ibyo dukeneye kubera ko twashyiraga iby’Ubwami bwe mu mwanya wa mbere (Mat. 6:33). Urugero, igihe twabwirizaga mu mujyi wa Karttula, nta modoka twari dufite. Icyo gihe, twagendaga ku igare. Icyakora, mu gihe cy’imbeho harakonjaga cyane. Ubwo rero twari dukeneye imodoka, kugira ngo tubashe kubwiriza ifasi nini twari dufite. Ikibazo ni uko tutari dufite amafaranga yo kuyigura.

Mu buryo tutari twiteze, mukuru wanjye yaje kudusura. Yaduhaye imodoka. Yari yamaze kwishyura ubwishingizi, ku buryo icyari gisigaye ari ukugura lisansi gusa. Uko ni ko twabonye imodoka twari dukeneye.

Twiboneye ko Yehova yari kuduha ibyo dukeneye. Twe ibyo twasabwaga, kwari ugushyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere.

TWIGA ISHURI RYA GILEYADI

Njye n’abo twiganye Ishuri ry’Abapayiniya mu mwaka wa 1978

Mu mwaka wa 1978, igihe twari turangije Ishuri ry’Abapayiniya b’Igihe Cyose, umwe mu barimu batwigishaga witwaga Raimo Kuokkanen, a yaduteye inkunga yo kuzuza fomu yo kwiga Ishuri rya Gileyadi. Ubwo rero twatangiye kwiga Icyongereza kugira ngo tuzige iryo shuri. Icyakora mu mwaka wa 1980, mbere y’uko twuzuza fomu, twatumiwe kujya gukora ku biro by’ishami byo muri Finilande. Icyo gihe, abakozi ba Beteli ntibari bemerewe kwiga Ishuri rya Gileyadi. Twifuzaga gukorera Yehova aho ashaka, aho kuba aho twe dushaka. Ubwo rero, twemeye kujya gukora kuri Beteli. Icyakora, twakomeje kwiga Icyongereza kugira ngo nitubona uburyo tuzajye kwiga ishuri rya Gileyadi.

Nyuma y’imyaka mike, Inteko Nyobozi yemereye abakozi ba Beteli kwiga Ishuri rya Gileyadi. Twahise twuzuza fomu ariko bidatewe n’uko tutari twishimiye gukora kuri Beteli. Twarahakundaga rwose! Ahubwo twifuzaga kuzuza ibisabwa kugira ngo dukoreshwe aho ari ho hose. Twemerewe kwiga Ishuri rya Gileyadi, maze duhabwa impamyabumenyi mu ishuri rya 79 ryasojwe muri Nzeri 1985. Twahise twoherezwa gukorera umurimo muri Kolombiya.

AHANTU HA MBERE TWAKOREYE UMURIMO W’UBUMISIYONARI

Tugeze muri Kolombiya, twabanje gukorera ku biro by’ishami byaho. Nagerageje gukora neza inshingano nari mfite ku biro by’ishami, ariko nyuma y’umwaka umwe, twumva hari ibyo tugomba guhindura. Bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye nsaba guhindurirwa inshingano. Twahawe inshingano yo kuba abamisiyonari mu mujyi wa Neiva, mu ntara ya Huila.

Nakundaga cyane umurimo wo kubwiriza. Nkiri umuseribateri muri Finilande, hari igihe nazindukaga mu gitondo cya kare mbwiriza, ngahagarika umurimo nimugoroba. Njye na Sirkka tukimara gukora ubukwe, twajyaga tubwiriza umunsi wose. Iyo twajyaga kubwiriza mu mafasi ya kure, hari igihe twararaga mu modoka yacu. Ibyo byatugabanyirizaga urugendo, kandi bigatuma ku munsi ukurikiyeho tugera mu ifasi hakiri kare.

Tumaze kuba abamisiyonari, twongeye kwishimira umurimo wo kubwiriza nka mbere. Abagize itorero bariyongereye, kandi abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kolombiya wabonaga ari bantu bubaha, bafite urukundo kandi bashimira.

ISENGESHO RYARADUFASHIJE

Mu duce twari twegereye Neiva, aho twabwirizaga, nta Bahamya bahabaga. Najyaga nibaza uburyo ubutumwa bwiza buzagera muri utwo duce, bikanyobera. Icyakora, kubera ko utwo duce twabagamo intambara, umuntu utahatuye yashoboraga kuhahurira n’ibibazo. Ubwo rero nasenze Yehova musaba ko nibura umuntu umwe wo muri utwo duce, yaba Umuhamya wa Yehova. Natekerezaga ko uwo muntu yaba atuye mu mujyi wa Neiva, akaba ari ho amenyera ukuri. Ubwo rero, nasengaga nsaba ko uwo muntu namara kubatizwa akaba umuvandimwe ukuze mu buryo bw’umwuka, yazasubira mu gace avukamo akahabwiriza. Sinari nzi ko Yehova yari afite uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo.

Nyuma y’igihe gito, natangiye kwigisha Bibiliya umusore witwa Fernando González. Yabaga mu mujyi witwa Algeciras, umwe muri ya mijyi itarabagamo Abahamya. Fernando yazaga gukora muri Neiva akoze urugendo rw’ibirometero birenga 50. Yateguraga neza aho turi bwige, kandi yahise atangira kuza mu materaniro yose. Mu cyumweru cya mbere, Fernando agitangira kwiga Bibiliya, yahurizaga hamwe abantu bo mu gace k’iwabo, akababwira ibyo yari amaze kumenya muri Bibiliya.

Ndi kumwe na Fernando mu mwaka wa 1993

Fernando yabatijwe muri Mutarama 1990, hashize amezi atandatu gusa yiga Bibiliya. Nyuma yaho, yaje kuba umupayiniya w’igihe cyose. Kubera ko hari hamaze kuboneka Umuhamya muri ako gace, ibiro by’ishami byashoboraga koherezayo abapayiniya ba bwite. Muri Gashyantare 1992, muri ako gace hashinzwe itorero.

Fernando ntiyakomeje kubwiriza mu gace k’iwabo gusa. Amaze gushaka, we n’umugore we bimukiye mu mujyi wa San Vicente del Caguán, utarabagamo n’Umuhamya n’umwe. Bagezeyo bafatanyije n’abandi kuhashinga itorero. Mu mwaka wa 2002, Fernando yabaye umugenzuzi w’akarere. We n’umugore we Olga, bakomeje gusura amatorero kugeza n’ubu.

Ibyabaye kuri Fernando, byanyeretse akamaro ko gusenga tuvuga neza neza icyo dushaka, kandi gifite aho gihuriye n’inshingano dufite mu muryango wa Yehova. Yehova ashobora gukora ibintu twe tudashobora gukora. Nubundi kandi, uyu ni umurimo we. Si uwacu.​—Mat. 9:38.

YEHOVA ADUHA “UBUSHAKE” N’IMBARAGA ZO KUMUKORERA

Mu mwaka wa 1990 twahawe inshingano yo gusura amatorero. Akarere ka mbere twasuye kari mu murwa mukuru wa Kolombiya witwa Bogotá. Iyo nshingano yaduteye ubwoba. Urebye, njye n’umugore wanjye turi abantu basanzwe. Nta buhanga bwihariye dufite. Ntitwari tumenyereye kuba mu mijyi minini. Icyakora Yehova yakoze ibivugwa mu Bafilipi 2:13, havuga ngo: “Imana ni yo ikorera muri mwe ihuje n’ibyo yishimira, kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora.”

Nyuma yaho, twaje koherezwa mu mujyi wa Medellín, wa mujyi navuze ngitangira iyi nkuru. Abantu baho bari bamenyereye urugomo, ku buryo rutabateraga ikibazo. Urugero, hari igihe nari ndi kwigisha umuntu Bibiliya, maze numva amasasu avugiye hanze y’aho twari turi. Nashatse kuryama hasi, ariko uwo nigishaga Bibiliya akomeza gusoma paragarafu, nk’aho nta cyabaye. Amaze gusoma paragarafu, yansabye ko namwihanganira akajya hanze gato. Nyuma yaho, yagarukanye abana be babiri maze ambwira atuje ati: “Ihangane, nagombaga kujya kuzana abana banjye.”

Hari n’ikindi gihe twahuye n’ibibazo. Umunsi umwe turi kubwiriza ku nzu n’inzu, umugore wanjye yaje yiruka, ubona afite ubwoba bwinshi. Yavuze ko hari umugabo wamurashe. Numvise nikanze. Icyakora, nyuma yaho twaje kumenya ko uwo mugabo atari agamije kurasa Sirkka. Ahubwo ko yashakaga kurasa umugabo wari unyuze iruhande rwa Sirkka.

Uko igihe cyagendaga gihita, twagiye twihanganira urwo rugomo. Twatewe inkunga no kubona ukuntu Abahamya bo muri ako gace bihanganiraga ibikorwa nk’ibyo, ndetse n’ibirenze ibyo. Twaje kubona ko niba Yehova yarabafashije, natwe azadufasha. Buri gihe, twakurikizaga inama twagirwaga n’abasaza bo muri ako gace, tugafata ingamba zo kwirinda, ibindi tukabirekera mu maboko ya Yehova.

Birumvikana ko hari igihe twatekerezaga ko ibintu bishobora kuba bibi, ariko ntibimere nk’uko twabitekerezaga. Igihe kimwe, twari mu nzu maze twumva abagore babiri bameze nk’abatongana, basakuza cyane. Numvaga ntashishikajwe no kumva izo mpaka. Ariko uwo nigishaga Bibiliya yansabye kujya ku ibaraza. Ngeze aho ku ibaraza, nasanze mu by’ukuri atari abantu babiri batonganaga, ahubwo ari za gasuku ziganaga abaturanyi.

IZINDI NSHINGANO N’IBINDI BIBAZO

Mu mwaka wa 1997, nahawe inshingano yo kwigisha mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. b Igihe cyose nashimishwaga no kujya mu mashuri y’umuryango wacu. Ariko sinatekerezaga ko nzagera igihe nanjye nkaba umwarimu muri ayo mashuri.

Nyuma yaho, naje guhabwa inshingano yo kuba umugenzuzi w’intara. Igihe iyo nshingano yakurwagaho, nongeye kuba umugenzuzi usura amatorero. Ubwo rero, namaze imyaka irenga 30, ndi umwarimu mu mashuri y’umuryango wacu, ndi n’umugenzuzi usura amatorero. Izo nshingano zatumye mbona imigisha myinshi. Icyakora, byose si ko byabaga byoroshye. Reka mbasobanurire impamvu.

Nari mfite kamere idasanzwe. Icyakora yamfashije guca mu bihe bikomeye. Urugero, iyo habaga hari ibintu bigomba guhinduka mu itorero nakabyaga gushyiramo imbaraga nyinshi. Hari igihe nahatiraga abandi kugaragaza urukundo no gushyira mu gaciro. Ariko tuvugishije ukuri, ni njye wabaga ukeneye kugaragaza iyo mico.​—Rom. 7:21-23.

Hari igihe numvaga ncitse intege kubera izo ntege nke (Rom. 7:24). Hari n’igihe cyageze, mbwira Yehova mu isengesho ko icyambera cyiza ari ukureka umurimo w’ubumisiyonari maze nkisubirira muri Finilande. Kuri uwo mugoroba, nagiye mu materaniro. Ibyo numviye mu materaniro byanyemeje ko ngomba gukomeza gukora umurimo w’ubumisiyonari kandi ngakomeza kugira ibyo nkora ngo nkosore kamere yanjye. Ubu nshimishwa n’ukuntu Yehova yasubije isengesho ryanjye. Nanone nishimira ukuntu Yehova yamfashije gukomeza guhangana n’intege nke zanjye.

DUKOMEJE GUHANGA AMASO IGIHE KIZAZA DUFITE ICYIZERE

Iyo njye na Sirkka dutekereje ukuntu Yehova yadufashije tugakora umurimo w’igihe cyose, twumva tutabona uko tumushimira. Nanone kandi, nshimira Yehova ukuntu yampaye umugore unkunda kandi w’indahemuka muri iyi myaka yose.

Vuba aha, nzaba nujuje imyaka 70 kandi bizatuma ntakomeza kuba umwarimu mu mashuri y’umuryango wacu no kuba umugenzuzi usura amatorero. Ariko ntabwo bimbabaje. Muzi impamvu? Impamvu ni uko nzi ko igishimisha Yehova kurushaho, ari ukumukorera twicishije bugufi, kandi tukamusingiza bitewe n’urukundo tumukunda no kuba twifuza kumushimira (Mika 6:8; Mar. 12:32-34). Guhesha Yehova icyubahiro, ntibisaba kuba dufite inshingano zikomeye.

Iyo ntekereje inshingano nagiye mpabwa mu murimo wa Yehova, mbona ko ntazihawe bitewe n’uko ari njye wari ukwiriye kurusha abandi cyangwa ngo nzihabwe bitewe n’uko nari mfite ubuhanga bwihariye. Oya rwose! Ahubwo, Yehova yampaye izo nshingano bitewe n’uko yangiriye ubuntu. Yampaye izo nshingano zose nubwo nari mfite intege nke. Nzi neza ko iyo Yehova atamfasha, ntari kubasha gusohoza izo nshingano. Navuga ko Imana yampaye imbaraga, nubwo nari mfite intege nke.​—2 Kor. 12:9.

a Inkuru ivuga ibyabayeho mu mibereho ya Raimo Kuokkanen, ifite umutwe uvuga ngo: “Twiyemeje gukorera Yehova,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 2006.

b Iryo shuri ryasimbuwe n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.