Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Kuki mu ngabo z’Umwami Dawidi habagamo n’abanyamahanga?

MU NGABO z’Umwami Dawidi, habagamo abanyamahanga, ni ukuvuga abatari Abisirayeli, urugero nka Seleki w’Umwamoni, Uriya w’Umuheti na Ituma w’Umumowabu a (1 Ngoma 11:39, 41, 46). Nanone muri izo ngabo, harimo ‘Abakereti, Abapeleti n’abantu b’i Gati’ (2 Sam. 15:18). Bivugwa ko Abakereti n’Abapeleti bafitanye isano ya hafi n’Abafilisitiya (Ezek. 25:16). Abo bantu b’i Gati bakomokaga mu mujyi w’Abafilisitiya wa Gati.​—Yos. 13:2, 3; 1 Sam. 6:17, 18.

None se, kuki Dawidi yashyize abanyamahanga mu ngabo ze? Yari yizeye ko bazamubera indahemuka, ariko ikiruta byose, bakabera Yehova indahemuka. Urugero, hari igitabo cyagize icyo kivuga ku Bakereti n’Abapeleti, kigira kiti: “Bakomeje kubera Dawidi indahemuka mu bihe bikomeye by’ubutegetsi bwe” (The New Interpreter’s Dictionary of the Bible). Ni iki kigaragaza ko bamubereye indahemuka? Igihe “Abisirayeli bose” bataga Umwami Dawidi bagakurikira “umugabo w’imburamumaro witwaga Sheba,” Abakereti n’Abapeleti bagumanye na Dawidi kandi bamufasha kurwanya abantu bari bigometse (2 Sam. 20:1, 2, 7). Ikindi gihe, umuhungu w’Umwami Dawidi witwa Adoniya yashatse kwigarurira ubutware bwari bugenewe Salomo. Icyakora, Abakereti n’Abapeleti bakomeje kubera Dawidi indahemuka kandi bamufasha gushyiraho Salomo, uwo Yehova yari yaratoranyije kugira ngo azamusimbure ku bwami.​—1 Abami 1:24-27, 38, 39.

Undi muntu wakomeje kubera Dawidi indahemuka ni Itayi wakomokaga i Gati. Itayi n’abasirikare be 600 bafashije Umwami Dawidi igihe umuhungu we Abusalomu yamwigomekagaho akigarurira imitima y’Abisirayeli. Dawidi yabanje kubwira Itayi ko bitari ngombwa ko arwanirira Dawidi kuko yari umunyamahanga. Ariko Itayi yabwiye Dawidi ati: “Ndahiye Yehova Imana nzima n’umwami databuja ko twapfa twakira, aho umwami databuja azaba ari hose ari ho umugaragu wawe na we azaba ari.”​—2 Sam. 15:6, 18-21.

Itayi yabereye Dawidi indahemuka kuko ari we mwami Yehova yashyizeho

Nubwo Abakereti n’Abapeleti n’abantu b’i Gati bari abanyamahanga, bemeraga ko Yehova ari Imana y’ukuri kandi bakemera ko Dawidi yashyizweho na Yehova. Nta gushidikanya ko Dawidi yishimiraga kuba yari kumwe n’abo bagabo b’indahemuka.

a Mu Gutegeka 23:3-6, hari itegeko Imana yatanze ryabuzaga Abamoni n’Abamowabu kwinjira mu iteraniro ry’Abisirayeli. Ibyo bisobanura ko batagombaga guhabwa ubwenegihugu ngo bagire uburenganzira bwose nk’ubw’undi Mwisirayeli. Ariko iyo Abamoni n’Abamowabu bemeraga gusenga Yehova, bo bemererwaga kwifatanya n’Abisirayeli no kubana na bo. Reba igitabo Étude perspicace, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 100.