Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 21

INDIRIMBO YA 107 Twigane urukundo rw’Imana

Uko wabona uwo muzashakana

Uko wabona uwo muzashakana

“Umugore ushoboye ni nde wamubona? Agaciro ke karuta kure ak’amabuye ya marijani.”​—IMIG. 31:10.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kirimo amahame yo muri Bibiliya yafasha umuntu kubona uwo bazashakana bakwiranye n’uko abagize itorero bafasha abaseribateri bifuza gushaka.

1-2. (a) Ni ibihe bintu Abakristo b’abaseribateri bagomba gutekerezaho mbere y’uko batangira kumenyana n’abo bateganya gushakana na bo? (b) Gutangira kumenyana bisobanura iki? (Reba “Amagambo yasobanuwe.”)

 ESE wifuza gushaka? Nubwo gushaka atari byo byanze bikunze bituma umuntu agira ibyishimo, Abakristo benshi b’abaseribateri, baba abato n’abakuze, baba bifuza kubona uwo bazashakana. Birumvikana ko mbere y’uko utangira kumenyana neza n’uwo uteganya gushakana na we, ugomba kwitegura neza. Ibyo bisobanura ko ugomba kugirana ubucuti bukomeye na Yehova, ukaba wiyizi neza kandi ukaba ufite amafaranga yagufasha muri uwo mushinga utangiye a (1 Kor. 7:36). Niwitegura neza, birashoboka cyane ko uzagira urugo rwiza.

2 Icyakora, kubona uwo muzashakana mukwiranye, si ko buri gihe biba byoroshye (Imig. 31:10). Ndetse niyo wabona uwo wumva ko muzashakana, si ko gutangira kumenyana na we biba byoroshye. b Muri iki gice, turi burebe icyafasha Abakristo b’abaseribateri kubona abo bazashakana na bo n’uko batangira kumenyana na bo. Nanone turi burebe uko abandi bagize itorero bafasha abifuza gushaka.

NI IKI CYAGUFASHA GUHITAMO NEZA UWO MUZASHAKANA

3. Ni ibiki Umukristo wifuza gushaka agomba gutekerezaho?

3 Niba wifuza gushaka, ni byiza ko ubanza kumenya imico uwo wifuza gushaka yaba afite. Bitabaye ibyo, ushobora kwirengagiza umuntu mukwiranye, ahubwo ugatangira kumenyana n’umuntu mudakwiranye. Birumvikana ko wagombye gushyingiranwa n’umuntu wabatijwe (1 Kor. 7:39). Ariko umuntu wese wabatijwe, si ko yakubera umugore cyangwa umugabo mwiza. Ubwo rero ugomba kwibaza uti: “Ni izihe ntego mfite? Ni iyihe mico nifuza ko uwo tuzashakana yaba afite? Ese niteze ibintu bishyize mu gaciro?”

4. Abakristo bamwe bifuza gushaka ni iki bashyira mu isengesho?

4 Niba wifuza gushaka, nta gushidikanya ko wasenze Yehova ubimubwira (Fili. 4:6). Birumvikana ko nta we Yehova yasezeranyije ko azamushakira uwo bazabana. Ariko Yehova yita ku byo ukeneye n’uko wiyumva, kandi ashobora kugufasha guhitamo uwo muzabana. Bityo rero, jya ukomeza kumubwira ibyo wifuza n’uko wiyumva (Zab. 62:8). Jya umusenga umusaba kugira ubwenge no kwihangana (Yak. 1:5). Umuvandimwe w’umuseribateri witwa John c wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ibyo ashyira mu isengesho agira ati: “Mbwira Yehova imico uwo nifuza ko twazashakana yaba afite. Nanone musenga musaba ko nabona uburyo bwo guhura n’uwo tuzashakana. Ikindi kandi, nsenga Yehova musaba ko yamfasha kugira imico yazatuma mba umugabo mwiza.” Hari mushiki wacu witwa Tanya wo muri Siri Lanka wavuze ati: “Mu gihe ngitegereje kubona uwo tuzabana, nsenga Yehova musaba ko yamfasha gukomeza kuba indahemuka, kurangwa n’icyizere no kugira ibyishimo.” Nubwo wamara igihe kirekire utegereje kubona uwo muzashakana, Yehova agusezeranya ko azakomeza kugukunda, kandi agatuma ubona ibyo ukeneye.—Zab. 55:22.

5. Ni iki Abakristo b’abaseribateri bakora kugira ngo bahure na bagenzi babo bakunda Yehova? (1 Abakorinto 15:58) (Reba n’ifoto.)

5 Bibiliya idutera inkunga yo kugira “byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.” (Soma mu 1 Abakorinto 15:58.) Nukora byinshi mu murimo wa Yehova kandi ukamarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu batandukanye, uzishimira gusabana na bo kandi ubone uburyo bwo guhura n’abandi baseribateri, na bo bafite intego nk’iyawe yo gukorera Yehova. Nukora uko ushoboye kose ngo ushimishe Yehova, uzabona ibyishimo nyakuri.

Nukora byinshi mu murimo wa Yehova kandi ukamarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu batandukanye, ushobora kuzahura n’abandi bifuza gushaka (Reba paragarafu ya 5)


6. Ni iki Abakristo b’abaseribateri bakwiriye kuzirikana mu gihe bashaka abo bazabana?

6 Icyakora, jya uba maso kugira ngo gushaka uwo muzabana bitaba ari byo biza mu mwanya wa mbere (Fili. 1:10). Ibyishimo nyakuri, ntibiterwa no kuba umuntu yarashatse cyangwa atarashatse, ahubwo biterwa no gukorera Yehova (Mat. 5:3). Nanone iyo uri umuseribateri, uba ushobora kubona umwanya uhagije wo gukora byinshi mu murimo wa Yehova (1 Kor. 7:32, 33). Jya ukoresha neza icyo gihe. Mushiki wacu witwa Jessica wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, washatse ari hafi kugira imyaka 40, yaravuze ati: “Gukora byinshi mu murimo wa Yehova, byamfashije gukomeza kugira ibyishimo nubwo numvaga nifuza gushaka.”

JYA UFATA IGIHE UMENYE NEZA UWO MUTEGANYA GUSHAKANA

7. Kuki ari byiza gufata igihe cyo kwitegereza uwo muteganya gushakana, mbere yo kumubwira ko umukunda? (Imigani 13:16)

7 Wakora iki mu gihe urebye umuntu ukabona yakubera umugabo cyangwa umugore mwiza? Ese ako kanya wahita umubwira ko umukunda? Bibiliya ivuga ko umuntu w’umunyabwenge abanza kugira ubumenyi, mbere yo kugira icyo akora. (Soma mu Migani 13:16.) Ubwo rero, wagombye kumara igihe runaka umwitegereza, we atabizi, ukabona kumubwira ko umukunda. Hari umuvandimwe wo mu Buholandi wavuze ati: “Kumva ukunze umuntu biza vuba, ariko nanone bigashira ako kanya. Ubwo rero nufata igihe gihagije ukabanza kwitegereza uwo uteganya gushakana na we, bizakurinda gutangira kumenyana na we ugendeye ku byiyumvo gusa.” Nanone kandi, ushobora kumara igihe witegereza umuntu, ugasanga burya atari we mukwiranye.

8. Ni gute Umukristo w’umuseribateri yakwitegereza uwo ateganya kuzashakana na we? (Reba n’ifoto.)

8 None se wakora iki ngo witegereze uwo wifuza ko muzabana, ariko we atabizi? Igihe muri mu materaniro y’itorero cyangwa mu birori, ushobora kumenya niba akuze mu buryo bw’umwuka, ukamenya imico ye n’uko yitwara. Ese ubona incuti ze ari izihe kandi se ni iki akunda kuvugaho (Luka 6:45)? Ese intego ze zihuje n’izawe? Ushobora no kugira icyo ubaza abasaza b’itorero ateraniramo cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka umuzi neza (Imig. 20:18). Ushobora kubabaza uko bamubona n’imico ye (Rusi 2:11). Igihe uzamara witegereza uwo muntu muteganya kuzabana, uzirinde kumubangamira. Ujye ugaragaza ko wubaha uko yiyumva, wirinde kwivanga mu buzima bwe cyangwa ngo ushake kuba uri kumwe na we igihe cyose.

Mbere y’uko ubwira umuntu ko ushaka ko mumenyana neza, jya ubanza ufate igihe umwitegereze mu ibanga (Reba paragarafu ya 7 n’iya 8)


9. Mbere yo kubwira umuntu ko umukunda, ni iki wagombye kuzirikana?

9 None se wamara igihe kingana iki witegereza uwo uteganya kuzashakana na we, mbere y’uko umubwira ko umukunda? Uramutse uhise umubwira ko umukunda, ashobora gutekereza ko ufata imyanzuro uhubutse (Imig. 29:20). Icyakora niba uwo muntu yarabonye ko umukunda, ariko ugatinda kubimubwira, ashobora gutekereza ko utinya gufata imyanzuro (Umubw. 11:4). Zirikana ko mbere yo kubwira umuntu ko umukunda, udakwiriye kumva ko byanze bikunze ari we muzashakana. Ahubwo wagombye kuba uzi neza ko witeguye gushaka kandi ukaba ubona uwo muntu yakubera umugabo cyangwa umugore mwiza.

10. Wakora iki niba ubona hari umuntu wifuza kukumenya neza, ariko wowe ukaba utamukunda?

10 None se wakora iki niba ubona hari umuntu wifuza kukumenya neza? Niba wowe wumva utamukunda, gira icyo ukora kugira ngo ubimwereke. Ntibyaba bikwiriye gutuma umuntu atekereza ko mushobora gukundana kandi uzi neza ko bidashoboka.—1 Kor. 10:24; Efe. 4:25.

11. Niba usabwe gushakira undi muntu uwo bazabana, ni iki ukwiriye gutekerezaho?

11 Mu bihugu bimwe na bimwe, ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru, ni bo bahitiramo umuntu uwo bazashakana. Ahandi ho, bene wabo cyangwa incuti z’uwo museribateri ni bo bamushakira umuntu bashobora kuzabana, hanyuma bagashakisha ukuntu babahuza, kugira ngo bo ubwabo barebe niba bakwiranye. Niba usabwe kugira umuntu ushakira uwo bazabana, jya ubanza umenye ibyo bombi bakunda. Niba umaze kubona uwo bashobora gushakana, jya ubanza umenye neza uwo muntu, umenye imico ye, ariko icy’ingenzi kurushaho, urebe niba akunda Yehova. Ubucuti umuntu afitanye na Yehova, ni bwo bw’ingenzi kuruta amafaranga, amashuri yize cyangwa urwego rw’imibereho arimo. Ariko ujye uzirikana ko uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu w’umuseribateri, ari we uzifatira umwanzuro wa nyuma wo gushakana n’uwo bari kumenyana.—Gal. 6:5.

UKO WATANGIRA KUMENYANA N’UWO WIFUZA KO MWAZASHAKANA

12. Wakora iki ngo ubwire umuntu ko wifuza kumenyana na we?

12 None se niba hari umuntu wifuza ko mutangira kumenyana neza, wabimubwira ute? d Ushobora gushaka uko mwaganira, haba ari mu ruhame cyangwa kuri terefone. Musobanurire neza ko umukunda kandi ko wifuza ko murushaho kumenyana (1 Kor. 14:9). Niba agusabye igihe cyo kubitekerezaho, uzakimuhe (Imig. 15:28). Nanone kandi, niba uwo muntu akubwiye ko atifuza ko mukundana, uzubahe ibyifuzo bye.

13. Ni iki wakora mu gihe umuntu agaragaje ko agukunda? (Abakolosayi 4:6)

13 None se wakora iki niba hari ukubwiye ko agukunda? Birashoboka cyane ko kugira ngo abikubwire byamusabye ubutwari. Ubwo rero nawe ujye umusubiza mu bugwaneza kandi umwubashye. (Soma mu Bakolosayi 4:6.) Niba ukeneye igihe cyo gutekereza ku byo yagusabye ngo ubone kumusubiza, bimubwire. Ariko nawe ntugatinde kumusubiza (Imig. 13:12). Niba kandi utabishaka, bimubwire mu kinyabupfura kandi mu buryo bwumvikana. Reka turebe uko umuvandimwe witwa Hans wo muri Otirishiya yitwaye, igihe mushiki wacu yamubwiraga ko amukunda. Yaravuze ati: “Namusobanuriye umwanzuro nafashe mu bugwaneza, ariko nanone mu buryo bwumvikana. Nahise musubiza, kubera ko ntifuzaga ko yitega ibintu bitari byo. Nanone nyuma yaho nakomeje kwitwararika kugira ngo adatekereza ko nahinduye umwanzuro nari nafashe.” Ariko kandi niba wumva wifuza gutangira kumenyana n’uwo muntu, uzamubwire uko wiyumva n’ibyo witeze muri icyo gihe cyo kumenyana. Jya uzirikana ko ibyo mwiteze bishobora gutandukana bitewe n’umuco mwakuriyemo n’izindi mpamvu.

NI IKI ABANDI BAKORA NGO BASHYIGIKIRE ABAKRISTO B’ABASERIBATERI?

14. Ni gute twashyigikira Abakristo b’abaseribateri mu magambo tuvuga?

14 Ni iki twese twakora ngo tugaragaze ko dushyigikiye Abakristo b’abaseribateri? Kimwe mu byo twakora, ni ukwitondera ibyo tuvuga (Efe. 4:29). Ushobora kwibaza uti: “Ese njya nserereza Abakristo bifuza gushaka? Ese iyo mbonye umuvandimwe na mushiki wacu b’abaseribateri bari kuganira, mpita ntekereza ko bakundana” (1 Tim. 5:13)? Nanone kandi, ntitugomba gutuma Abakristo b’abaseribateri bumva ko hari icyo babura, bitewe n’uko batashatse. Wa muvandimwe witwa Hans twigeze kuvugaho yaravuze ati: “Hari igihe abavandimwe babaza umuntu bati: ‘kuki udashaka? Ntubona ko umaze gukura!’ Amagambo nk’ayo, ashobora gutuma Abakristo b’abaseribateri bumva bahatiwe gushaka kugira ngo bemerwe n’abandi.” Ese ntidukwiriye gushaka uko twajya dushimira Abakristo b’abaseribateri?—1 Tes. 5:11.

15. (a) Dukurikije ihame riboneka mu Baroma 15:2, ni iki dukwiriye kuzirikana mbere yo gufasha uwifuza kubona uwo bazashakana? (Reba n’ifoto.) (b) Ni ayahe masomo y’ingenzi wavanye muri videwo yatanzwe?

15 None se twakora iki mu gihe tubona hari umuvandimwe na mushiki wacu baberanye? Bibiliya idusaba kwita ku byiyumvo by’abandi. (Soma mu Baroma 15:2.) Abavandimwe na bashiki bacu benshi b’abaseribateri, ntibaba bifuza ko hagira ubahuza n’uwo bazashakana, kandi dukwiriye kubaha ibyifuzo byabo (2 Tes. 3:11). Icyakora hari ababa bifuza ko hagira ubibafashamo. Ariko ntitwagombye kubikora batabidusabye e (Imig. 3:27). Abandi bo bahitamo ko hagira ubahuza n’uwo bazashakana, ariko bigakorwa mu ibanga. Mushiki wacu w’umuseribateri wo mu Budage witwa Lydia, yaravuze ati: “Ushobora gutumira uwo muvandimwe na mushiki wacu hari n’abandi bantu benshi. Icyo ukora gusa, ni ugushaka uko bahura ibindi ukabibarekera.”

Ahantu hahuriye abantu benshi, hatuma Abakristo b’abaseribateri bahura na bagenzi babo (Reba paragarafu ya 15)


16. Ni iki Abakristo b’abaseribateri bakwiriye kuzirikana?

16 Twaba twarashatse cyangwa tukiri abaseribateri, dushobora kugira ibyishimo kandi tukumva tumerewe neza (Zab. 128:1). Ubwo rero niba wifuza gushaka, ariko ukaba utarabona uwo mukwiranye, komeza kwibanda ku murimo ukorera Yehova. Hari mushiki wacu wo muri Makawo wavuze ati: “Utekereje ku gihe umuntu azamarana n’uwo bashakanye muri Paradizo, wasanga igihe umuntu amara mu buseribateri ari gito cyane. Jya wishimira icyo gihe kandi ugikoreshe neza.” Ariko se wakora iki niba warabonye uwo muteganya gushakana kandi mukaba mwaratangiye kumenyana? Mu gice gikurikira, tuzareba icyo mwakora kugira ngo icyo gihe cyo kumenyana mugikoreshe neza.

INDIRIMBO YA 137 Bashiki bacu bizerwa

a Kugira ngo umenye niba witeguye gushaka, reba ingingo iri ku rubuga rwa jw.org ivuga ngo: “Kurambagiza—Igice cya 1: Ese niteguye kurambagiza?

b AMAGAMBO YASOBANUWE: Muri iki gice no mu gikurikira, “kumenyana” byerekeza ku gihe umusore n’umukobwa bamara baganira kugira ngo barebe niba bazashakana. Mu bihugu bimwe na bimwe, icyo gihe gishobora kwitwa kurambagiza cyangwa gukundana. Icyo gihe cyo kumenyana, gitangira igihe umusore n’inkumi bemeranyije ko bagiye gukundana, kigakomeza kugeza igihe bemeranyije kubana cyangwa bahagaritse ubwo bucuti bwabo.

c Amazina amwe yarahinduwe.

d Mu mico imwe n’imwe, umuvandimwe ni we ubanza kubwira mushiki wacu ko yifuza ko batangira kumenyana. Icyakora hari igihe mushiki wacu ari we wabanza, akabibwira umuvandimwe (Rusi 3:1-13). Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo yasohotse muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Ukwakira 2004, ku ipaji ya 20-22, mu Cyongereza.

e Reba videwo iri ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: Abarwanirira ukwizera—Abakristo b’abaseribateri.”