Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 19

INDIRIMBO YA 22 Ubwami burategeka—Nibuze!

Ni iki tuzi ku rubanza Yehova azacira abantu mu gihe kiri imbere?

Ni iki tuzi ku rubanza Yehova azacira abantu mu gihe kiri imbere?

‘Yehova ntashaka ko hagira n’umwe urimburwa.’​—2 PET. 3:9.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Dushobora kwiringira tudashidikanya ko urubanza Yehova azacira abantu mu gihe kiri imbere, ruzaba rukwiriye kandi ruhuje n’ubutabera.

1. Ni iki kigaragaza ko igihe turimo gishishikaje cyane?

 TURI mu bihe bishishikaje cyane. Buri munsi twibonera ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora. Urugero, twibonera ukuntu “umwami wo mu majyaruguru” n’“umwami wo mu majyepfo” bahanganye, buri wese ashaka kuyobora isi (Dan. 11:40). Nanone twibonera ukuntu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa mu isi yose kuruta mbere hose, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bagahitamo gukorera Yehova (Yes. 60:22; Mat. 24:14). Ikindi kandi tubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi “mu gihe gikwiriye.”—Mat. 24:45-47.

2. Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya, kandi se ni iki dukwiriye kumenya?

2 Yehova akomeje kudufasha gusobanukirwa neza ibintu by’ingenzi biri hafi kuba (Imig. 4:18; Dan. 2:28). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, tuzaba dusobanukiwe ibintu byose dukeneye kumenya kugira ngo dukomeze kuba indahemuka kandi dukomeze kunga ubumwe muri icyo gihe kitoroshye. Icyakora, tugomba kumenya ko hari ibintu bimwe na bimwe tutazi biri hafi kuba. Muri iki gice, turi bubanze dusuzume impamvu twahinduye uko twari dusanzwe dusobanukiwe ibyo bintu biri hafi kuba. Hanyuma turi busuzume ibyo tuzi, bizaba mu gihe cya vuba kandi turebe icyo Data wo mu ijuru azakora.

IBYO TUTAZI

3. Ni iki twavugaga ku birebana n’igihe abantu bari kuba batagifite uburyo bwo kumenya Yehova, kandi se kuki twabibonaga dutyo?

3 Kera twavugaga ko igihe umubabaro ukomeye uzaba utangiye, abantu bazaba badasenga Yehova batazabona uburyo bwo kumukorera, kugira ngo barokoke kuri Harimagedoni. Impamvu twabyumvaga dutyo, ni uko twatekerezaga ko inkuru ivuga iby’Umwuzure ifite ikindi kintu isobanura mu buhanuzi. Urugero, twatekerezaga ko nk’uko Yehova yafunze urugi rw’inkuge mbere y’uko Umwuzure utangira, ari na ko azabigenza umubabaro ukomeye ugiye gutangira, akamera nk’ukinze urugi, bigatuma abantu bo mu isi ya Satani batamwizera ngo barokoke umubabaro ukomeye.—Mat. 24:37-39.

4. Ese muri iki gihe tubona ko inkuru ivuga iby’Umwuzure ifite ikindi kintu isobanura mu buhanuzi? Sobanura.

4 Ese wagombye kubona ko inkuru ivuga iby’Umwuzure, ifite ikindi kintu isobanura mu buhanuzi? Oya rwose. Kubera iki? Impamvu ni uko nta mirongo yo muri Bibiliya ituma tubyumva dutyo. a Ni byo koko Yesu yagereranyije igihe cyo kuhaba kwe n’“iminsi ya Nowa.” Ariko ntiyigeze avuga ko ikintu cyose cyabayeho mu gihe cya Nowa, cyagombaga kugira isohozwa ryagutse mu gihe kiri imbere, urugero nk’igihe Yehova yafungaga urugi rw’inkuge. Icyakora ibyo ntibivuze ko nta masomo twavana muri iyo nkuru ivuga iby’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa.

5. (a) Ni iki Nowa yakoze mbere y’uko Umwuzure uba? (Abaheburayo 11:7; 1 Petero 3:20) (b) Umurimo wo kubwiriza dukora muri iki gihe, uhuriye he n’ibyabaye mu gihe cya Nowa?

5 Igihe Nowa yumvaga ubutumwa buturutse kuri Yehova buvuga ko agiye kurimbura abantu, yagaragaje ko afite ukwizera, atangira kubaka inkuge. (Soma mu Baheburayo 11:7; 1 Petero 3:20.) No muri iki gihe, abantu bumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana baba bagomba kugaragaza ukwizera, maze bagashyira mu bikorwa ibyo bize (Ibyak. 3:17-20). Petero yavuze ko Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Pet. 2:5). Icyakora nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ntituzi neza niba Nowa yarakoze umurimo wo kubwiriza, ku buryo yageze ku muntu wese wari utuye ku isi mbere y’Umwuzure. Natwe muri iki gihe dukora umurimo wo kubwiriza kandi tugakora uko dushoboye ngo tugere ku bantu bose batuye ku isi hose. Ariko nubwo twagira dute, ntidushobora kugera ku bantu bose batuye isi mbere y’uko imperuka iza. Kuki bidashoboka?

6-7. Kuki twavuga ko tudashobora kugeza ubutumwa bwiza ku muntu wese utuye ku isi mbere y’uko imperuka iza?

6 Reka dusuzume ibyo Yesu yavuze ku murimo wo kubwiriza dukora muri iki gihe. Yavuze ko ubutumwa bwiza bwari ‘kuzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya’ (Mat. 24:14). Ubu ni bwo ibyo yavuze biri gukorwa kuruta ikindi gihe cyose. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa mu ndimi zirenga 1.000 kandi urubuga rwacu rwa jw.org, rutuma abantu benshi batuye isi bamenya Yehova.

7 Icyakora, nanone Yesu yabwiye abigishwa be ko batari kurangiza “kuzenguruka imigi,” cyangwa kubwiriza buri wese, ataragaruka guca urubanza (Mat. 10:23; 25:31-33). Ibyo na byo biri kuba muri iki gihe. Muri iki gihe, abantu benshi baba mu duce tudashobora kubwirizamo twisanzuye. Nanone kandi buri munota havuka abana benshi cyane. Dukora uko dushoboye kose ngo tugeze ubutumwa bwiza ku bantu bo mu ‘mahanga yose, imiryango yose n’indimi zose’ (Ibyah. 14:6). Ariko tuvugishije ukuri, ntidushobora kugeza ubutumwa bwiza ku muntu wese uri ku isi mbere y’uko imperuka iza.

8. Ni iki dushobora kwibaza ku birebana n’urubanza Yehova azacira abantu mu gihe kiri imbere? (Reba n’amafoto.)

8 Hari ibindi bibazo twakwibaza. Bizagendekera bite abantu batabonye uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira? Ni iki Yehova n’Umwana we yashinze ibyo guca imanza bazakorera abo bantu (Yoh. 5:19, 22, 27; Ibyak. 17:31)? Umurongo iki gice gishingiyeho uvuga ko Yehova adashaka ko hagira “n’umwe urimburwa,” ahubwo ashaka ko “bose bihana” (2 Pet. 3:9; 1 Tim. 2:4). Nubwo ari uko bimeze, ntiyagaragaje uko azacira urubanza abantu bazaba batarabona uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza. Nubundi kandi ntabwo ategetswe kutubwira ibyo yakoze byose cyangwa ibyo azakora.

Ni iki Yehova azakorera abantu batagejejweho ubutumwa bwiza mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira? (Reba paragarafu ya 8) c


9. Ni iki Yehova yatubwiye akoresheje Bibiliya?

9 Yehova yakoresheje Bibiliya atubwira bimwe mu bintu azakora. Urugero, Bibiliya itubwira ko azazura “abakiranirwa,” ni ukuvuga abantu batabonye uburyo bwo kumva ubutumwa bwiza ngo bahindure imyitwarire yabo (Ibyak. 24:15; Luka 23:42, 43). Ariko ibyo bituma twibaza ibindi bibazo.

10. Ni ibihe bibazo bindi dushobora kwibaza?

10 Ese abantu bose bazapfa mu mubabaro ukomeye, bazaba barimbutse ku buryo batazazuka? Bibiliya igaragaza neza ko abantu Yehova n’ingabo ze bazarimbura kuri Harimagedoni, batazazuka (2 Tes. 1:6-10). Ariko se twavuga iki ku bandi bantu bashobora kuzapfa mu gihe cy’umubabaro ukomeye, wenda bishwe n’indwara, izabukuru, impanuka cyangwa bishwe n’abandi bantu (Umubw. 9:11; Zek. 14:13)? Ese abo na bo bazaba mu ‘bakiranirwa’ bazazuka mu isi nshya? Nta cyo tubiziho.

ICYO TUZI

11. Urubanza abantu bazacirwa kuri Harimagedoni ruzaba rushingiye kuki?

11 Hari icyo tuzi ku bizaba mu gihe kiri imbere. Urugero, tuzi ko kuri Harimagedoni abantu bazacirwa urubanza hashingiwe ku kuntu bafashe abavandimwe ba Kristo (Mat. 25:40). Abazajya mu ruhande rw’intama, ni abashyigikiye Kristo n’abavandimwe be basutsweho umwuka. Nanone tuzi ko bamwe mu bavandimwe ba Kristo bazaba bakiri ku isi umubabaro ukomeye umaze gutangira, kandi ko bazajyanwa mu ijuru, mbere gato y’uko Harimagedoni itangira. Igihe cyose abavandimwe ba Kristo bazaba bakiri ku isi, birashoboka ko hari abantu bafite imitima itaryarya, bashobora kuzabashyigikira kandi bagashyigikira umurimo bakora (Mat. 25:31, 32; Ibyah. 12:17). Kuki ibyo bishishikaje?

12-13. Ni iki bamwe bashobora gukora “Babuloni Ikomeye” imaze kurimbuka? (Reba n’amafoto.)

12 Birashoboka ko n’igihe umubabaro ukomeye uzaba umaze gutangira, hari abantu bazabona “Babuloni Ikomeye” irimbutse, bakibuka ko Abahamya ba Yehova bababwiraga ko bizaba. Ese hari bamwe bazabibona, bigatuma bizera Yehova?—Ibyah. 17:5; Ezek. 33:33.

13 Ibyo nibiba, bizaba bimeze nk’ibyabaye muri Egiputa, mu gihe cya Mose. Ibuka ko “imbaga y’abantu b’amoko menshi” bajyanye n’Abisirayeli igihe bavaga muri Egiputa. Bamwe muri abo bantu bashobora kuba baratangiye kwizera Yehova, igihe babonaga ibyago icumi Mose yavuze, bibaye (Kuva 12:38). None se ibintu nk’ibyo nibiba Babuloni Ikomeye imaze kurimbuka, tukabona abantu benshi batangiye kwifatanya natwe, kandi habura igihe gito ngo imperuka ibe, tuzumva bidakwiriye? Oya rwose. Twifuza kwigana Papa wacu wo mu ijuru, “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri.” bKuva 34:6.

Hari bamwe bazabona “Babuloni Ikomeye” irimbutse bakibuka ko Abahamya ba Yehova bari barabivuze (Reba paragarafu ya 12 n’ya 13) d


14-15. Ese abantu bazabona ubuzima bw’iteka bitewe n’igihe bapfiriye cyangwa aho baba? Sobanura. (Zab. 33:4, 5)

14 Hari igihe umuntu yavuga ati: “Byarushaho kuba byiza mwene wacu apfuye mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, kugira ngo azazuke.” Umuntu utekereza atyo, aba yifuriza mwene wabo ibintu byiza. Ariko kugira ngo umuntu azabeho iteka, ntibizaterwa n’igihe yapfiriye. Yehova ni Umucamanza urangwa n’ubutabera kandi imanza ze ziba zikwiriye. (Soma muri Zaburi ya 33:4, 5.) Dushobora kwiringira tudashidikanya ko “Umucamanza w’isi yose” azakora ibikwiriye.—Intang. 18:25.

15 Nanone birakwiriye ko twumva ko aho umuntu aba atari byo bizatuma abona ubuzima bw’iteka. Ntibyaba bikwiriye ko twumva ko Yehova azabona ko abantu babarirwa muri za miriyoni bagereranywa n’“ihene,” kubera ko gusa batumvise ubutumwa bwiza bw’Ubwami bitewe n’ibihugu babamo (Mat. 25:46). Umucamanza w’isi yose ukiranuka, yita kuri abo bantu ndetse kuruta uko twe tubitekereza. Ntituzi uko Yehova azakora ibintu byose muri icyo gihe cy’umubabaro ukomeye. Ibyo abo bantu bazabona mu mubabaro ukomeye, bishobora kuzatuma bizera Yehova kuko bazaba biboneye ukuntu atuma izina rye rikomeye rimenyekana mu isi yose.—Ezek. 38:16

Ese umubabaro ukomeye nutangira hari bamwe bashobora kuzahinduka?

16. Ni iki tuzi kuri Yehova? (Reba n’amafoto.)

16 Twize Bibiliya, tubona ukuntu Yehova aha agaciro ubuzima bw’abantu. Yatanze Umwana we aradupfira kugira ngo twese tugire ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka (Yoh. 3:16). Twese tubona ko Yehova adukunda cyane (Yes. 49:15). Azi buri wese muri twe. Aratuzi neza ku buryo n’iyo twapfa yatuzura kuko yibuka akantu kose katuriho gatuma abandi batumenya (Mat. 10:29-31). Birakwiriye ko twiringira Papa wacu wo mu ijuru, kuko azacira buri wese urubanza rurangwa n’imbabazi, rukwiriye, kandi rurangwa n’ubutabera.—Yak. 2:13.

Dushobora kwiringira ko Yehova azacira buri wese urubanza rurangwa n’imbabazi, rukwiriye kandi rurangwa n’ubutabera (Reba paragarafu ya 16)


17. Ni iki tuziga mu gice gikurikira?

17 Ibi bisobanuro bishya, bitumye turushaho gusobanukirwa ko uyu murimo wo kubwiriza dukora wihutirwa kuruta mbere hose. Kubera iki? Ni iki gituma dukorana umwete umurimo wo kubwiriza? Ibisubizo by’ibyo bibazo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

INDIRIMBO YA 76 Wakwiyumva ute?

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku byahindutse, reba ingingo ivuga ngo: “Wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2015 ku ipaji ya 7-11.

b Babuloni Ikomeye nimara kurimbuka, abagaragu ba Yehova bose bazageragezwa mu gihe cy’igitero cya Gogi wa Magogi. Nanone abantu bose bazifatanya n’ubwoko bw’Imana, Babuloni Ikomeye imaze kurimbuka, bazageragezwa.

c IBISOBANURO BY’IFOTO. : Amafoto atatu agaragaza impamvu bamwe bashobora kuba batarabwirijwe: (1) Umugore uba mu gihugu kitemera amadini ya gikristo, (2) umugore n’umugabo baba mu gihugu cyahagaritse umurimo wacu, (3) umuntu uba mu gace ka kure ku buryo kuhagera bigoye.

d IBISOBANURO BY’IFOTO: Umukobwa wari wararetse gukorera Yehova, abonye ko “Babuloni Ikomeye” irimbutse, yibuka ibyo yize muri Bibiliya. Yiyemeje kugarukira Yehova, ajya kureba ababyeyi be b’Abahamya ba Yehova. Ibintu nk’ibyo nibiba tuzigane Papa wacu wo mu ijuru tugaragaze imbabazi n’impuhwe, twishimire umunyabyaha wihannye.