Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 23

INDIRIMBO YA 28 Tube incuti za Yehova

Yehova aradutumira

Yehova aradutumira

“Ihema ryanjye rizaba hamwe na bo kandi nzaba Imana yabo.”​—EZEK. 37:27.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiri budufashe gusobanukirwa agaciro ko gutumirwa na Yehova mu ihema rye n’ukuntu atwitaho iyo turi abashyitsi be.

1-2. Ni ubuhe butumire Yehova aha abagaragu be b’indahemuka?

 HAGIZE ukubaza ati: “Yehova umubona ute,” wamusubiza iki? Ushobora kumusubiza uti: “Yehova ni Papa wanjye, ni Imana yanjye kandi ni incuti yanjye.” Ariko hari n’ukundi wamusubiza, uvuga uko ubona Yehova. Ese mu byo wamusubiza, harimo no kumubwira ko Yehova yagutumiye?

2 Umwami Dawidi yagereranyije ubucuti buba hagati ya Yehova n’abagaragu be b’indahemuka n’ubucuti buba hagati y’umuntu n’abo yatumiye. Yarabajije ati: “Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera” (Zab. 15:1)? Ayo magambo, agaragaza ko Yehova ashobora kudutumira tukaba incuti ze. Nta gushidikanya ko ubwo bwaba ari ubutumire budasanzwe.

YEHOVA ARADUTUMIRA

3. Ni nde Yehova yatumiye bwa mbere mu ihema rye, kandi se we n’uwo yatumiye bumvaga bameze bate?

3 Mbere y’uko Yehova atangira kurema ibintu byose yari wenyine. Ariko nyuma yaho, yaje kurema Umwana we w’imfura. Ni we wa mbere yatumiye mu ihema rye kandi Yehova yishimiye kumutumira. Bibiliya ivuga ko Yehova ‘yarushagaho gukunda’ Umwana we. Uwo Mwana we, na we ‘yahoraga yishimira imbere ye.’—Imig. 8:30.

4. Ni ba nde Yehova yagiye atumira mu ihema rye?

4 Nyuma yaho, Yehova yaremye ibindi biremwa by’umwuka, abitumira mu ihema rye. Ibyo biremwa ni abamarayika kandi Bibiliya ivuga ko ari “abana b’Imana.” Nanone igaragaza ko bishimira kuba hamwe na Yehova (Yobu 38:7; Dan. 7:10). Hari igihe cyashize, incuti za Yehova ari abamarayika baba mu ijuru gusa. Nyuma yaho yaje kwagura ihema rye, atumiramo n’abantu bo ku isi. Bamwe mu bo yatumiye, harimo Henoki, Nowa, Aburahamu na Yobu. Abo bantu bamusengaga by’ukuri, Bibiliya ivuga ko bari incuti ze cyangwa bakaba ‘barakoraga ibyo Imana y’ukuri ishaka.’ —Intang. 5:24; 6:9; Yobu 29:4; Yes. 41:8.

5. Ubuhanuzi buvugwa muri Ezekiyeli 37:26, 27, butwigisha iki?

5 Uko imyaka yagiye ishira, Yehova yakomeje gutumira abantu b’incuti ze mu ihema rye. (Soma muri Ezekiyeli 37:26, 27.) Urugero, ubuhanuzi bwa Ezekiyeli, butuma dusobanukirwa ko Imana y’ukuri yifuza ko abo bantu bagirana na yo ubucuti bwihariye. Yavuze ko ‘izagirana na bo isezerano ry’amahoro.’ Ubwo buhanuzi bugaragaza ko hari igihe cyari kuzagera, Yehova agahuriza hamwe abagaragu be bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru n’abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bakaba mu ihema rye ry’ikigereranyo ari “umukumbi umwe” (Yoh. 10:16). Ubwo buhanuzi busohora muri iki gihe.

YEHOVA ATWITAHO AHO TWABA TURI HOSE

6. Bigenda bite ngo umuntu atumirwe mu ihema rya Yehova, kandi se iryo hema riba he?

6 Igihe Bibiliya yandikwaga, umuntu yajyaga mu ihema ashaka kuruhuka cyangwa kugama. Iyo umuntu bamutumiraga mu ihema, yabaga azi neza ko bari bumwiteho. Natwe iyo twiyeguriye Yehova, aba adutumiye mu ihema rye ry’ikigereranyo, tukaba abashyitsi be (Zab. 61:4). Iyo tuhageze, duhabwa ibyo dukeneye byose ngo dukomeze kuba incuti ze, kandi tugasabana n’abandi bantu Yehova yatumiye. Ihema rye ry’ikigereranyo ntiriri mu gace kamwe gusa. Birashoboka ko wagiye mu kindi gihugu, wenda ugiye mu ikoraniro ryihariye, maze ugahura n’abandi bantu benshi bishimira kuba mu ihema rya Yehova. Wiboneye ko iryo hema riba riri ahantu hose, hari abagaragu ba Yehova bamwumvira.—Ibyah. 21:3.

7. Kuki twavuga ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka bapfuye bakiri mu bashyitsi yatumiye mu ihema rye? (Reba n’ifoto.)

7 None se twavuga iki ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka bapfuye? Ese twavuga ko bakiri mu bashyitsi Yehova yatumiye mu ihema rye? Yego rwose! Kuki twabyemeza? Impamvu ni uko Yehova akibibuka. Yesu yaravuze ati: “Kuba abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragaje mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, igihe yitaga Yehova ‘Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.’ Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima, kuko kuri yo bose ari bazima.”—Luka 20:37, 38.

Yehova abona ko n’abantu bapfuye ari indahemuka, bakiri mu ihema rye (Reba paragarafu ya 7)


AKAMARO KO KUBA MU IHEMA RYA YEHOVA N’ICYO DUSABWA NGO TURIGUMEMO

8. Ni akahe kamaro ko kuba mu ihema rya Yehova?

8 Nk’uko ihema risanzwe umuntu ashobora kuriruhukiramo cyangwa akaryugamamo, ihema rya Yehova riturinda ibintu byakwangiza ubucuti dufitanye na we, ahubwo rigatuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza (Zab. 31:23; 1 Yoh. 3:8). Iyo dukomeje kuba incuti za Yehova, nta kintu Satani yakora ngo kitugireho ingaruka z’iteka ryose. Mu isi nshya, Yehova azakomeza kurinda abagaragu be b’indahemuka ibintu byose byatuma badakomeza kuba incuti ze, kandi abarinde urupfu.—Ibyah. 21:4.

9. Yehova yiteze ko abo yatumiye mu ihema rye bitwara bate?

9 Gutumirwa na Yehova mu ihema rye, biteye ishema rwose. Bituma tugirana na we ubucuti, kandi ubwo bucuti buzahoraho iteka ryose. None se twagombye kwitwara dute, niba twifuza kuguma mu ihema rya Yehova? Iyo umuntu yagutumiye, uba ugomba kumenya uko ukwiriye kwitwara, kugira ngo ube umushyitsi mwiza. Urugero, ashobora kugusaba gukuramo inkweto mbere yo kwinjira mu nzu, kandi ukabyemera. Nta gushidikanya ko natwe twifuza kumenya ibyo Yehova asaba abifuza kuguma mu ihema rye. Urukundo tumukunda, ni rwo rutuma dukora uko dushoboye kose, kugira ngo ‘tumushimishe mu buryo bwuzuye’ (Kolo. 1:10). Ikindi kandi, iyo dukomeje kubona ko Yehova ari incuti yacu, twibonera ko ari Imana yacu, akaba na Papa wacu dukwiriye guha icyubahiro (Zab. 25:14). Ibyo dukwiriye gukomeza kubizirikana, maze buri gihe tugakomeza kumwubaha cyane. Kumwubaha cyane, bizatuma twirinda gukora ikintu cyamubabaza. Twifuza ‘gukomeza gukora ibyo Imana ishaka twiyoroshya.’—Mika 6:8.

YEHOVA NTAROBANURA

10-11. Uko Yehova yitaye ku Bisirayeli mu butayu bwa Sinayi, bigaragaza bite ko atarobanura?

10 Abantu Yehova atumira mu ihema rye, bose abafata kimwe (Rom. 2:11). Ibyo tubibwirwa n’uko yafashe Abisirayeli igihe bari mu butayu bwa Sinayi.

11 Igihe Yehova yari amaze gukura Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa, yashyizeho abatambyi bo gukora imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Hari n’indi mirimo Abalewi bahawe gukora muri iryo hema ryera. Ese abakoraga muri iryo hema n’ababaga bafite amahema ashinze hafi yaryo, Yehova yabitagaho kuruta abandi? Oya rwose! Yehova ntarobanura.

12. Ni ibihe bintu Yehova yakoze bitwereka ko yafataga Abisirayeli kimwe? (Kuva 40:38) (Reba n’ifoto.)

12 Umwisirayeli wese yashoboraga kuba incuti ya Yehova, yaba afite inshingano yo gukora mu ihema ryo guhuriramo n’Imana cyangwa atayifite, yaba atuye hafi y’iryo hema cyangwa atuye kure yaryo. Urugero, Yehova yakoze ku buryo Abisirayeli bose babasha kubona inkingi y’igicu n’inkingi y’umuriro zabaga ziri hejuru y’iryo hema. (Soma mu Kuva 40:38.) Iyo icyo gicu cyatangiraga kwerekeza ahandi hantu, Abisirayeli babaga bari kure y’iryo hema barabibonaga, bagatangira kuzinga ibintu byabo, bagasenya amahema yabo, maze bakajyana n’abandi (Kub. 9:15-23). Bose bashoboraga kumva amajwi y’impanda ebyiri zikozwe mu ifeza bavuzaga, kugira ngo bamenye ko igihe cyo kwimuka kigeze (Kub. 10:2). Ubwo rero, biragaragara ko gutura hafi y’iryo hema, bitasobanuraga ko umuntu ari incuti ya Yehova kuruta abari batuye kure yaryo. Ahubwo buri Mwisirayeli yashoboraga kuba incuti ya Yehova, akaba yizeye ko azamuyobora kandi akamurinda. Muri iki gihe nabwo, aho twaba turi hose, Yehova ashobora kudukunda, akatwitaho kandi akaturinda.

Kuba ihema ryo guhuriramo n’Imana ryarabaga riri hagati mu nkambi bigaragaza ko Yehova atarobanura (Reba paragarafu ya 12)


INGERO ZO MURI IKI GIHE ZIGARAGAZA KO YEHOVA ATAROBANURA

13. Ni iki kigaragaza ko Yehova atarobanura muri iki gihe?

13 Muri iki gihe, bamwe mu Bahamya ba Yehova batuye hafi y’icyicaro gikuru cyangwa hafi y’ibiro by’amashami. Hari n’abahakora. Ibyo bituma bagira uruhare mu bintu byinshi bihakorerwa kandi bakamenyana n’abantu bafite inshingano zikomeye mu muryango wacu. Abandi bo, baba ari abagenzuzi basura amatorero cyangwa bakora undi murimo w’igihe cyose wihariye. Nubwo waba utari muri abo bantu bose tumaze kuvuga, izere rwose ko uri mu bo Yehova yatumiye, kandi ko agukunda nk’uko akunda abandi bagaragu be bose. Ikindi kandi, Yehova yita ku bagaragu be bose (1 Pet. 5:7). Bose Yehova abagaburira mu buryo bw’umwuka, akabayobora kandi akabarinda.

14. Tanga urundi rugero rugaragaza ko Yehova atarobanura.

14 Ikindi kintu kigaragaza ko iyo Yehova atumira abantu atarobanura, ni uko yemera ko Bibiliya igera ku bantu bose batuye ku isi. Bibiliya yabanje kwandikwa mu ndimi eshatu, ari zo Igiheburayo, Icyarameyi n’Ikigiriki. Ese ni ukuvuga ko abantu bazi izo ndimi Bibiliya yabanje kwandikwamo, ari bo bonyine bashobora kuba incuti za Yehova? Oya rwose.—Mat. 11:25.

15. Ni iki kigaragaza ko Yehova atarobanura? (Reba n’ifoto.)

15 Yehova atumira abantu bose ngo bamubere incuti, atitaye ku mashuri bize cyangwa kuba bavuga indimi Bibiliya yabanje kwandikwamo. Nanone Yehova atuma abantu bo hirya no hino ku isi babona ubwenge bwo mu Ijambo rye, baba barize amashuri menshi cyangwa batarize. Ijambo rye Bibiliya ryahinduwe mu ndimi zibarirwa mu bihumbi, ku buryo abantu bo hirya no hino ku isi bashobora kumenya inyigisho zirimo maze bakaba incuti ze.—2 Tim. 3:16, 17.

Kuba Bibiliya yarahinduwe mu ndimi nyinshi, bigaragaza bite ko Yehova atarobanura? (Reba paragarafu ya 15)


KOMEZA ‘KWEMERWA’ NA YEHOVA

16. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 10:34, 35, ni iki twakora ngo dukomeze kwemerwa na Yehova?

16 Gutumirwa na Yehova mu ihema rye ry’ikigereranyo, birashimisha rwose. Agwa neza, agira urukundo rwinshi, kandi yakira neza abo yatumiye kuruta undi uwo ari we wese. Uretse n’ibyo kandi, atumira abantu bose atarobanuye, aho baba batuye hose, umuco bakuriyemo, amashuri bize, ibara ryabo ry’uruhu, ubwoko bwabo, imyaka baba bafite, baba ari abagabo cyangwa abagore. Ariko abujuje ibisabwa ni bo bonyine yakira mu ihema rye ry’ikigereranyo.—Soma mu Byakozwe 10:34, 35.

17. Ibindi bintu dusabwa kugira ngo dukomeze kuba mu ihema rya Yehova twabisanga he?

17 Muri Zaburi ya 15:1, Dawidi yarabajije ati: “Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?” Yehova yakoresheje Dawidi asubiza ibyo bibazo. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma bimwe mu byo dusabwa kugira ngo dukomeze kwemerwa na Yehova.

INDIRIMBO YA 32 Korera Yehova