Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Bamwitaga “Bibiliya” Brown

William R. Brown

Bamwitaga “Bibiliya” Brown
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1879

  • ABATIZWA MU WA 1908

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yayoboye umurimo wo kubwiriza ugitangira muri Afurika y’Iburengerazuba.

IGIHE William yakoraga ku mugende wa Panama mu mwaka wa 1907, yigenderaga mu muhanda maze yumva disikuru yatangwaga na Isaiah Richards, wari Umwigishwa wa Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Richards yatangaga disikuru yari ishingiye ku “Mbonerahamwe y’ibihe,” yakoreshwaga mu gusobanura imigambi y’Imana. William yahise yemera ukuri maze asubira muri Jamayika kugira ngo akugeze kuri nyina na mushiki we. Na bo babaye Abigishwa ba Bibiliya.

Umuvandimwe Brown yamaze igihe runaka abwiriza mu mugi wa Panama. Yahahuriye na Evander J. Coward, wasuraga amatsinda y’Abigishwa ba Bibiliya, akaba yari yaje gutanga disikuru muri Panama. Coward yari intyoza, agatanga disikuru yemeza kandi abantu bazaga kumva disikuru ze ari benshi. Abonye ko William yagiraga ishyaka mu kuri, yamusabye ko yamuherekeza bakajya kubwiriza muri Tirinite.

Mu myaka isaga icumi yakurikiyeho, William yagiye hirya no hino mu birwa bya Karayibe akora umurimo w’ubupayiniya kandi akomeza amatsinda mato. Mu mwaka wa 1920, yashakanye na mushiki wacu w’Umukristo w’indahemuka witwaga Antonia. Hashize iminsi ibiri William na Antonia bashyingiranywe, bafashe ubwato berekeza ku kirwa gito cya Montserrat kiri mu birwa bya Leeward, bajyana filimi ishingiye kuri Bibiliya yavugaga iby’irema yari mu byiciro bine (“Photo-Drame de la Création”). Nanone babwirije mu birwa bya Barubade, Dominique na Gerenade. Bamaze iminsi y’ubugeni bishimye mu murimo wa Yehova.

Hashize imyaka ibiri, William yandikiye Joseph F. Rutherford wayoboraga umurimo w’ubwoko bwa Yehova icyo gihe, ati “Yehova yaramfashije mbwiriza mu birwa bya Karayibe hafi ya byose, kandi hari benshi babaye abigishwa. Ese nsubire kubwiriza muri ibyo birwa?” Nyuma y’iminsi mike, umuvandimwe Rutherford yaramushubije ati “komeza ujye muri Siyera Lewone, muri Afurika y’Iburengerazuba, ujyane n’umugore wawe n’umwana wawe.”

Mu myaka 27 yakurikiyeho, umuvandimwe Brown n’umuryango we bakoreye umurimo muri Afurika y’Iburengerazuba, kandi ntiyakundaga kwicara mu biro. Yikundiraga kujya kubwiriza. Kubera ko yakundaga gutsindagiriza akamaro ka Bibiliya, abantu batangiye kumwita “Bibiliya” Brown.

Mu mwaka wa 1950, William Brown n’umugore we basubiye muri Jamayika gukora umurimo w’ubupayiniya, icyo gihe akaba yari afite imyaka 71. William yakomeje gukora umurimo w’ubupayiniya kugeza igihe yarangirije isiganwa rye hano ku isi mu mwaka wa 1967. Yakundaga cyane umurimo w’ubupayiniya. Yumvaga ko ari umwe mu mirimo yiyubashye kurusha indi yose umuntu ashobora gukora.