Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

“Uzapfa mu mwaka umwe”

Zachaeus Martyn

“Uzapfa mu mwaka umwe”
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1880

  • ABATIZWA MU WA 1942

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yatangiye umurimo w’ubupayiniya afite imyaka 72.

ZACHAEUS ntiyigeze agira umuntu umwigisha Bibiliya. Ahubwo amaze gusoma igitabo cyasobanuraga iby’agakiza n’igitabo cyafashaga abashya kwiga Bibiliya (Le Salut na La Harpe de Dieu), yahise amenya ko yabonye ukuri.

Umunsi umwe ari ku cyumweru kare mu gitondo mu mwaka wa 1941, Zachaeus yagiye mu materaniro y’Abahamya ku ncuro ya mbere, yaberaga ku birometero umunani umanutse umusozi uhanamye. Kubera ko atari azi igihe amateraniro yatangiriraga, yahageze habura amasaha menshi. Zachaeus yaricaye ategereza ko abavandimwe bahagera. Amaze kujya mu materaniro yo ku cyumweru incuro eshatu ku Nzu y’Ubwami, yabwiye abayobozi b’idini ry’Abangilikani yasengeragamo ko bakura izina rye mu bitabo bandikamo abayoboke babo.

Incuti ye basenganaga muri iryo dini yaramucyashye, iramubwira iti “umva rero nkubwire muze, nukomeza gukora ruriya rugendo rw’ibirometero umunani umanuka uriya musozi ukawuterera ngo ugiye gusengera muri bariya bantu, uzapfa mu mwaka umwe.” Mu gihe cy’imyaka itanu yose, iyo ncuti ya Zachaeus yakomeje kumwitegereza amanuka uwo musozi kandi akawuzamuka incuro ebyiri mu cyumweru. Hanyuma iyo ncuti ye yarapfuye! Nyuma y’imyaka 25 Zachaeus yari agikomeye.

Zachaeus yakomeje gukorera Yehova mu budahemuka kugeza igihe yapfiriye afite imyaka 97.