Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Bifuzaga kuyireba

Bifuzaga kuyireba

MU MWAKA wa 1956, abavandimwe b’i Freetown berekanye filimi yagaragazaga imikorere y’Abahamya ba Yehova (La Société du Monde Nouveau en action). Baravuze bati

“Twakodesheje inzu mberabyombi iruta izindi muri Freetown kandi dutanga impapuro z’itumira 1.000. Twaribazaga tuti ‘ese hazaza abantu bangahe?’ Habura iminota 30 ngo filimi itangire, hari hamaze kugera abantu 25 gusa. Mu minota 15 yakurikiyeho, haje abandi 100. Bidatinze, imyanya 500 yose yari imaze kuzura. Abandi bagera ku ijana barahagaze. Abandi bagera kuri 500 bahagaze hanze babuze uko binjira. Ese bari gutegereza ko yerekanwa ku ncuro ya kabiri? Baravuze bati ‘yego.’ Kandi koko barategereje nubwo imvura yagwaga!”

Mu myaka yakurikiyeho, abantu basaga 80.000 muri Siyera Lewone hose, babonye iyo filimi ndetse n’izindi zishishikaje.