Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Umwana wahoze mu gisirikare aba umupayiniya w’igihe cyose

Umwana wahoze mu gisirikare aba umupayiniya w’igihe cyose

NARI mfite imyaka 16 igihe inyeshyamba zanjyanaga mu gisirikare ku ngufu. Zampaga ibiyobyabwenge n’inzoga, kandi incuro nyinshi najyaga kurwana meze nk’umusazi. Narwanye mu bitero byinshi kandi nkora ibikorwa by’ubugome biteye ubwoba. Ibyo ndabyicuza cyane.

Umunsi umwe hari Umuhamya ukuze waje kubwiriza aho twabaga. Abantu benshi baradutinyaga kandi bakadusuzugura kuko twari inyeshyamba, ariko we yageragezaga kudufasha mu buryo bw’umwuka. Igihe yantumiraga mu materaniro nagiyeyo. Sinibuka ibyavugiwe muri ayo materaniro, ariko nibuka neza ukuntu banyakiranye urugwiro.

Igihe intambara yakazaga umurego, sinongeye kubonana n’Abahamya. Naje gukomereka bikabije maze noherezwa mu karere kagenzurwaga n’inyeshyamba kugira ngo ngarure agatege. Mbere y’uko intambara irangira, naratorotse njya mu gace kayoborwaga n’ingabo za leta, ninjira muri gahunda yo kwambura intwaro ingabo zavuye ku rugerero, kuzivana mu gisirikare no kuzisubiza mu buzima busanzwe.

Nifuzaga cyane ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Nagiye mu materaniro y’Abapentekote, ariko abayoboke babo bavuze ko “Satani” yabajemo! Ibyo byatumye ntangira gushakisha Abahamya ba Yehova. Maze kubabona, natangiye kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro. Igihe nabwiraga abavandimwe ibikorwa bibi nakoze, bansomeye amagambo ya Yesu atera inkunga agira ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. . . . Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”​—Mat 9:12, 13.

Ayo magambo yankoze ku mutima cyane! Nahaye umuvandimwe wanyigishaga Bibiliya icyuma nitwazaga, maze ndamubwira nti “iyi ntwaro nari narayibitse kugira ngo nzayitabaze nihagira abashaka kwihorera. Ariko ubwo maze kumenya ko Yehova na Yesu bankunda, sinkigikeneye.”

Abavandimwe banyigishije gusoma no kwandika. Amaherezo, narabatijwe kandi mba umupayiniya w’igihe cyose. Muri iki gihe, iyo mbwirije abahoze ari inyeshyamba bavuga ko banyubaha bitewe n’uko nasukuye imibereho yanjye. Nanone nigishije Bibiliya uwari wungirije uwayoboraga umutwe nabagamo.

Igihe nari umusirikare nabyaye abana batatu b’abahungu. Maze kwiga ukuri, nifuzaga kubafasha mu buryo bw’umwuka. Nashimishijwe n’uko babiri bemeye ibyo nabigishaga! Umwe mu bahungu banjye ni umubwiriza utarabatizwa, kandi ubu uw’imfura ni umupayiniya w’umufasha.