Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Twavuye mu nzara z’inyeshyamba

ANDREW BAUN

Twavuye mu nzara z’inyeshyamba
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1961

  • ABATIZWA MU WA 1988

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yari umupayiniya w’igihe cyose mu ntara y’iburasirazuba ya Pendembu muri Siyera Lewone, igihe intambara yateraga mu mwaka wa 1991.

IGIHE kimwe ari nyuma ya saa sita, inyeshyamba zinjiye mu mudugudu w’iwacu zimara hafi amasaha abiri zirasa mu kirere. Bamwe muri zo bari abana ku buryo no gutwara imbunda byabagoraga cyane. Basaga nabi cyane, ari imihirimbiri, bafite imisatsi y’injwiri kandi wabonaga bameze nk’abanyoye ibiyobyabwenge.

Ku munsi wakurikiyeho ubwicanyi bwaratangiye. Abantu bacibwaga amaguru n’amaboko cyangwa bakicwa. Abagore bafatwaga ku ngufu. Ibintu byari byazambye. Umuvandimwe Amara Babawo n’umuryango we n’abantu bane bashimishijwe bahungiye iwanjye. Twari dufite ubwoba bwinshi.

Bidatinze umukuru w’inyeshyamba yaraje adutegeka ko mu gitondo tujya mu myitozo ya gisirikare. Twari twariyemeje kutagira aho tubogamira, nubwo ibyo byari gutuma twicwa. Iryo joro hafi ya ryose twaraye dusenga. Twarazindutse dufata isomo ry’umunsi, hanyuma dutegereza ko inyeshyamba zigaruka. Ntizagarutse.

“murimo murasuzuma isomo ry’umunsi. Mugomba kuba muri Abahamya ba Yehova”

Nyuma yaho umukuru w’inyeshyamba n’abasirikare be bane babohoje inzu yanjye. Batubwiye ko tuhaguma, bityo dukomeza kugira amateraniro kandi tukajya dufata isomo ry’umunsi. Hari abasirikare bavuze bati “murimo murasuzuma isomo ry’umunsi. Mugomba kuba muri Abahamya ba Yehova.” Ntibari bashimishijwe na Bibiliya, ariko baratwubahaga.

Umunsi umwe umukuru w’abasirikare yaje kureba abasirikare bari bacumbitse iwanjye. Yatereye isaruti umuvandimwe Babawo kandi amuhereza umukono. Hanyuma yabwiye abo basirikare mu ijwi rikanganye ati “uyu mugabo ni bosi wanjye kandi ni bosi wanyu. Nihagira agasatsi ko ku mutwe we kagwa hasi cyangwa abo bari kumwe, muzahura n’ingorane. Murabyumva?” Barikirije bati “yego bosi!” Hanyuma umukuru w’abasirikare yaduhaye ibaruwa yategekaga ingabo za RUF kutagira icyo zidutwara kuko turi abaturage b’abanyamahoro.

Hashize amezi runaka, imitwe y’inyeshyamba yasubiranyemo bituma duhungira mu gihugu duturanye cya Liberiya. Tugezeyo twahuye n’irindi tsinda ry’inyeshyamba rishaka kutugirira nabi. Twarababwiye tuti “turi Abahamya ba Yehova.” Umusirikare umwe yaratubajije ati “none se muri Yohana 3:16 havuga iki?” Twamubwiye uko havuga, hanyuma aratureka turagenda.

Nyuma yaho, twahuye n’undi mukuru w’inyeshyamba ategeka ko jye n’umuvandimwe Babawo tumukurikira. Twagize ubwoba twumva ko birangiye. Hanyuma uwo mukuru w’inyeshyamba yatubwiye ko yari yariganye Bibiliya n’Abahamya mbere y’intambara. Yaduhaye amafaranga kandi tumuha ibaruwa twari twandikiye abavandimwe bo mu itorero ryari hafi aho arayibashyira. Bidatinze nyuma yaho, abavandimwe babiri batugezeho bafite imfashanyo kandi batujyana ahari umutekano.