Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Ikintu cyiza kuruta diyama

Tamba Josiah

Ikintu cyiza kuruta diyama
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1948

  • ABATIZWA MU WA 1972

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Mbere y’uko amenya ukuri yakoraga mu birombe bya diyama. Ubu ni umwe mu bagize Komite y’ibiro by’ishami bya Siyera Lewone.

MU MWAKA wa 1970, nakoreraga isosiyete y’Abongereza yacukuraga amabuye y’agaciro mu karere ka Tongo gakungahaye kuri diyama mu majyaruguru ya Kenema. Nanone iyo nabaga ntagiye ku kazi, najyaga kwishakira diyama. Iyo nabonaga amabuye, nambaraga neza nkajya i Kenema kuyagurisha narangiza nkishimisha.

Mu mwaka wa 1972, nahuye n’Abahamya ba Yehova ntangira kwiga Bibiliya. Nyuma y’amezi atanu narabatijwe. Kubera ko nta minsi ya konji nari nsigaranye, nasabye mugenzi wanjye ngo ansigarireho mbone uko njya mu ikoraniro ry’intara mbatizwe. Yemeye kunsigariraho nkamuha umushahara w’icyumweru cyose. Kubera ko nabonaga ko umubatizo wanjye wari ufite agaciro kuruta amafaranga, nahise mbyemera. Igihe nagarukaga mvuye mu ikoraniro, yambwiye ko ngumana amafaranga yanjye kubera ko gukorera Imana ari byo bikwiriye. Hashize amezi atandatu naretse akazi kampembaga neza njya kuba umupayiniya wa bwite kugira ngo nibikire ubutunzi mu ijuru.​—Mat 6:​19, 20.

Mu myaka 18, nabaye umupayiniya wa bwite mba n’umugenzuzi usura amatorero mu duce dutandukanye tw’igihugu. Hagati aho nashakanye na Christiana, wanshyigikiye mu budahemuka kandi Imana yaduhaye umugisha tubyara umwana w’umukobwa tumwita Lynette.

Kera narotaga kubona diyama nyadiyama ariko ubu nabonye ikintu cyiza cyane kurushaho, ni ukuvuga ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka

Mu gihe cy’intambara yabaye muri Siyera Lewone, jye na Christiana twakoreye umurimo w’ubupayiniya mu kandi karere gakungahaye kuri diyama ka Bo. Aho twahabonye “diyama” nyinshi zo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga abigishwa nyakuri b’Abakristo. Mu gihe cy’imyaka ine, abagize itorero ryacu biyongereyeho abasaga 60 ku ijana. Ubu muri Bo hari amatorero atatu afite imbaraga.

Mu mwaka wa 2002, natumiriwe kujya muri Komite y’ibiro by’ishami bya Siyera Lewone. Jye na Christiana tuba hafi ya Beteli. Nkora ntaha, naho Christiana we ni umupayiniya wa bwite. Lynette akora kuri Beteli mu ikipi y’ubuhinduzi y’igikiriyo.

Kera narotaga kubona diyama nyadiyama ariko ubu nabonye ikintu cyiza cyane kurushaho, ni ukuvuga ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Nanone nacukuye “diyama” 18 zo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga abigishwa nyakuri b’Abakristo. Mu by’ukuri Yehova yampaye umugisha utagereranywa.