Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Twari twariyemeje gukorera Yehova

Philip Tengbeh

Twari twariyemeje gukorera Yehova
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1966

  • ABATIZWA MU WA 1997

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Impunzi yagize uruhare mu kubaka Amazu y’Ubwami atanu.

MU MWAKA wa 1991, jye n’umugore wanjye Satta twakijije amagara yacu duhunga inyeshyamba zari zigaruriye umudugudu w’iwacu wa Koindu muri Siyera Lewone. Mu myaka isaga umunani yakurikiyeho, twabaye mu nkambi z’impunzi zitandukanye. Muri izo nkambi twahuye n’ikibazo cyo kubura ibiribwa no kurwara, kandi twari dukikijwe n’ibikorwa by’ubwiyandarike byakorwaga n’abo twabanaga mu nkambi.

Muri buri nkambi twasabaga abayobozi kuduha ikibanza cyo kubakamo Inzu y’Ubwami. Hari ubwo batwemereraga, ariko si buri gihe. Icyakora buri gihe twashakaga ahantu dusengera Imana. Twari twariyemeje gukorera Yehova. Amaherezo twubatse Amazu y’Ubwami ane mu nkambi zitandukanye.

Igihe intambara yarangiraga, ntitwashoboye gusubira iwacu. Imyaka y’intambara yari yarahinduye umudugudu wa Koindu amatongo. Bityo twoherejwe mu yindi nkambi y’impunzi hafi y’i Bo. Tugezeyo, twubatse Inzu y’Ubwami ya gatanu dukoresheje amafaranga twahawe n’ibiro by’ishami.