Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Nakunze Siyera Lewone

Cindy McIntire

Nakunze Siyera Lewone
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1960

  • ABATIZWA MU WA 1974

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Yabaye umumisiyonari kuva mu mwaka wa 1992. Yakoreye umurimo muri Gineya na Senegali none ubu akorera muri Siyera Lewone.

IGIHE nageraga muri Siyera Lewone ku ncuro ya mbere, mu byumweru bibiri gusa nari maze kuhakunda. Natangajwe no kubona ukuntu abantu bikorera imitwaro iremereye ku mutwe kandi bakirengera nta kibazo. Abantu bari urujya n’uruza. Wasangaga abana babyina kandi bakinira mu mihanda, bagakoma amashyi bagasimbuka mu buryo bufite injyana yihuse. Nari nkikijwe n’amabara meza, abantu n’umuzika.

Ikinshimisha cyane kurushaho ni ukuhabwiriza. Abantu bo muri Siyera Lewone baterwa ishema no kwakira abashyitsi. Bubaha Bibiliya kandi bagatega amatwi ubutumwa buyikubiyemo. Bakunda kuntumira mu ngo zabo. Iyo ntashye, bamwe baramperekeza tukagenda tuganira mu muhanda. Iyo mico myiza bangaragariza ituma nshobora kwihanganira utubazo tumwe na tumwe, nko kubura amazi n’umuriro rimwe na rimwe.

Kubera ko ntarashaka, hari igihe abantu bambaza niba ntajya nicwa n’irungu. Mu by’ukuri, mfite byinshi byo gukora ku buryo ntabona igihe cyo kugira irungu. Mfite ubuzima bufite intego.