Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isomo ry’umwaka wa 2014

“Ubwami bwawe nibuze.”​—Matayo 6:10

Isomo ry’umwaka wa 2014

Hashize imyaka igera ku ijana Yehova yimitse Yesu ngo abe Umwami mu ijuru. Kuva icyo gihe, abagaragu b’Imana batangaje babigiranye ishyaka imigisha izazanwa n’Ubwami bwa Kristo. Gerageza kubyiyumvisha! Mu gihe cy’ubutegetsi burangwa n’urukundo bwa Yesu, isi izahinduka paradizo ituwe n’abantu bakundana by’ukuri. Ntihazabaho ubugizi bwa nabi, kurwana, indwara, kubabara n’urupfu.

Vuba aha, iyo migisha izaba impamo. Ubwami bw’Imana buriho koko, kandi buzaza busohoze ibyo Yehova yagambiriye byose. Senga usaba ko buza, ubwire abandi ibirebana na bwo, kandi uhe agaciro ibyiringiro ufite by’ibyo buzagukorera byose.