Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

1915 kugeza 1947​—Imyaka ya mbere (Igice cya 2)

1915 kugeza 1947​—Imyaka ya mbere (Igice cya 2)

Bahangana n’abakurankota

Abayobozi b’amadini b’i Freetown bamaze kubona ko abayoboke babo bakundaga disikuru z’umuvandimwe Brown, bagize ishyari kandi bararakara cyane. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 1923 wagize uti “abayobozi b’amadini batangiye kurwanya ukuri bakoresheje itangazamakuru. Umuvandimwe Brown yagiye abasubiza kenshi, ibinyamakuru bigatangaza ibyavugwaga n’impande zombi.” Amaherezo abo bayobozi b’amadini bararuciye bararumira, kuko ibitekerezo byabo bikocamye byari byashyizwe ahabona. Ukuri kwa Bibiliya kwari kwarageze mu turere twinshi, bituma abasomyi benshi b’ibinyamakuru basaba ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Abayobozi b’amadini bari baracuze umugambi wo gucecekesha ubwoko bw’Imana, ariko Yehova ‘yatumye imigambi mibi bacuraga ibagaruka.’—Zab 94:21-23.

Hari urubyiruko rw’idini rwiyitaga Abakurankota rwiyemeje gutabara abayobozi b’amadini, maze rutangaza ko rwari rugiye gukoresha ibiterane kugira ngo rukumire “inyigisho z’Abaruseli,” uko akaba ari ko rwitaga ubutumwa bw’Ubwami. Umuvandimwe Brown na we yasabye urwo rubyiruko kuza bakagirana ibiganiro mpaka mu ruhame. Abakurankota barabyanze, ahubwo batuka umwanditsi w’ikinyamakuru wari wasohoye ubutumwa bw’umuvandimwe Brown bwabatumiriraga kuza mu biganiro mpaka. Nanone banze ko umuvandimwe Brown aza mu biterane byabo, ariko Alfred Joseph we yabigiyemo.

Ibyo biterane byabereye muri shapeli y’Abametodisiti y’i Freetown yitwa Buxton Memorial Chapel. Alfred yibuka uko byagenze agira ati “mu gihe cy’ibibazo n’ibisubizo, nabajije ibyerekeye inyigisho z’Abangilikani, inyigisho y’Ubutatu n’izindi nyigisho zidashingiye ku Byanditswe. Amaherezo, uwari uyoboye ibyo biterane yanze ko nongera kugira icyo mbaza.”

Umwe mu Bakurankota wari uhari kuri uwo mugoroba, witwaga Melbourne Garber, yari yarigeze kumva disikuru za “Bibiliya” Brown. Ni na we wa musore wigiraga kuzaba umuyobozi w’idini wavuze ati “Bwana Brown azi Bibiliya rwose!” Garber amaze gusuzumana ubwitonzi ibyo yari yumvise, yemeye adashidikanya ko yari yabonye ukuri. Yahise asaba umuvandimwe Brown kumwigisha Bibiliya. Umuvandimwe Brown yamusabye kuzajya aza mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyaberaga iwe buri cyumweru. Nubwo Garber yarwanyijwe cyane n’abagize umuryango we, yagize amajyambere yihuse yo mu buryo bw’umwuka, kandi bidatinze we n’abandi barabatijwe.

Imihati Satani yashyizeho agerageza kuburizamo umurimo wo kubwiriza kuva ugitangira nta cyo yagezeho. Umuyobozi w’umugi wa Freetown yabwiye Abakurankota ati “niba uyu murimo ari uw’abantu, uzarangira. Ariko niba uturuka ku Mana, ntimuzashobora kuwuhagarika.”—Ibyakozwe 5:38, 39.

Idini rya ba Brown

Mu ntangiriro za Gicurasi 1923, umuvandimwe Brown yohereje ubutumwa ku biro by’ishami by’i Londres asaba ibitabo. Bidatinze, haje ibitabo 5.000, nyuma yaho haza n’ibindi. Nanone yakomeje kujya atanga za disikuru, kandi abantu bashimishijwe babarirwa mu bihumbi bazaga kuzitega amatwi.

Nyuma yaho muri uwo mwaka, Umunara w’Umurinzi wagize uti “umurimo [wo muri Siyera Lewone] wateye imbere mu buryo bwihuse cyane, ku buryo umuvandimwe Brown yasabye umuntu wo kumufasha; kandi ubu Claude Brown w’i Winnipeg, hahoze ari muri Karayibe y’Iburengerazuba, ari mu nzira ajya kumufasha.”

Claude Brown yari umubwiriza w’ubutumwa bwiza wari warageragejwe bihagije. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose yari yaragiriwe nabi igihe yari afungiwe muri gereza z’Abanyakanada n’iz’Abongereza azira ko yanze guteshuka ku kutabogama kwa gikristo. Yamaze imyaka ine akorera umurimo muri Siyera Lewone, kandi yakomeje cyane abavandimwe na bashiki bacu baho.

Pauline Cole yibuka ikiganiro bagiranye agira ati “mbere y’uko mbatizwa mu mwaka wa 1925, umuvandimwe Claude yambajije ibibazo abyitondeye.

“Yarambajije ati ‘mushiki wacu Cole, ese usobanukiwe neza ibyo wize mu gitabo gisobanura Ibyanditswe (Études des Écritures)? Ntitwifuza ko wazava mu kuri bitewe n’uko utasobanukiwe inyigisho za Bibiliya.’

“Naramushubije nti ‘muvandimwe Claude, nasomye ibyo nize kandi nongera kubisubiramo. Ubu nafashe umwanzuro!’”

Pauline Cole

Pauline yamaze imyaka isaga 60 akorera Yehova, imyinshi muri yo akaba yari umupayiniya wa bwite. Yarangije isiganwa rye ryo ku isi mu mwaka wa 1988.

William “Bibiliya” Brown na we yafatanaga uburemere inshingano yo gufasha abandi kugira akamenyero keza ko mu buryo bw’umwuka. Alfred Joseph agira ati “iyo nahuraga n’umuvandimwe Brown kare mu gitondo, twagiranaga ikiganiro giteye gitya: ‘waramutse muvandimwe Joe. Amakuru yawe? Umurongo wa Bibiliya wasuzumwe uyu munsi ni uwuhe?’ Iyo nabaga ntawuzi, yahitaga ambwira ko ari ngombwa kumenya buri murongo wa buri munsi wasuzumwaga mu gatabo k’isomo ry’umunsi Dusuzume Ibyanditswe buri munsi (icyo gihe kitwaga Daily Manna). Ku munsi ukurikiraho nafataga isomo ry’umunsi hakiri kare kugira ngo niduhura asange niteguye. Mu mizo ya mbere siniyumvishaga mu buryo bwuzuye ukuntu narimo mpabwa imyitozo y’ingirakamaro, ariko nyuma yaho narabisobanukiwe.”

Iyo myitozo yose yagize akamaro. Mu mwaka wa 1923 muri Freetown hashinzwe itorero, kandi abantu 14 barabatijwe. Umwe muri abo bavandimwe bashya yitwaga George Brown, bituma mu itorero ryaho haba imiryango itatu yarimo abantu bitwaga “Brown.” Iyo miryango uko ari itatu yagiraga ishyaka ryinshi mu murimo, bituma abantu benshi bo muri Freetown bavuga ko Abigishwa ba Bibiliya bari idini rya ba “Brown.”