Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

1991 kugeza 2001​—“Itanura ry’imibabaro”​—Yes48:10 (Igice cya 2)

1991 kugeza 2001​—“Itanura ry’imibabaro”​—Yes48:10 (Igice cya 2)

Beteli iterwa

Muri Gashyantare 1998, ingabo za leta n’ingabo zo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOMOG) zagabye igitero simusiga cyo kwirukana inyeshyamba muri Freetown. Ikibabaje ni uko umuvandimwe umwe yishwe n’agace k’igisasu igihe urugamba rwari rwambikanye.

Ababwiriza bagera ku 150 bahungiye mu macumbi y’abamisiyonari y’i Kissy n’i Cockerill. Laddie Sandy, umwe mu bavandimwe babiri bararaga izamu kuri Beteli, agira ati “umunsi umwe ari mu gicuku, igihe jye na Philip Turay twari ku kazi, kuri Beteli haje inyeshyamba ebyiri zitwaje intwaro zo mu mutwe wa RUF zidusaba gufungura inzugi z’ibirahuri zo mu kirongozi. Jye na Philip twarirutse tujya kwihisha, maze barasa bungikanya mu ngufuri. Byabaye nk’igitangaza, ingufuri yanga gufunguka, kandi ntibatekereza kurasa mu birahuri. Baramanjiriwe barikubura baragenda.

“Hashize amajoro abiri, izo nyeshyamba zagarukanye n’izindi zigera kuri 20 ziyemeje kandi zitwaje intwaro zihagije. Twahise tuburira abagize umuryango wa Beteli bahungira mu cyumba cyo hasi cyari cyarateganyirijwe kwihishamo. Abandi barindwi twihishe mu mwijima inyuma y’ingunguru ebyiri nini, dutitizwa n’ubwoba. Inyeshyamba zinjiye mu nzu zirasa, zikagenda zica imiryango. Hari inyeshyamba yavuze iti ‘mushakishe abo Bahamya ba Yehova, mubace amajosi.’ Twakomeje gucecekera aho twari twihishe mu gihe izo nyeshyamba zamaraga amasaha arindwi yose ziterera ibintu hejuru. Amaherezo zimaze kumva ko ibyo zakoze muri iryo joro bihagije, zaragiye.

“Twafashe ibintu byacu duhungira mu icumbi ry’abamisiyonari i Cockerill ryari ryarahoze ari Beteli, hafi aho uzamutse umuhanda. Mu nzira, twahuye n’irindi tsinda ry’inyeshyamba riratwambura. Twageze ku icumbi ry’abamisiyonari twanegekaye ariko twishimiye ko tukiri bazima. Twahamaze iminsi mike turuhuka, hanyuma dusubira kuri Beteli gukora isuku.”

Hashize amezi abiri, ingabo za ECOMOG zigaruriye umugi, maze abamisiyonari batangira kugaruka bava muri Gineya. Icyakora ntibari bazi ko bari kuhamara igihe gito.

Igitero cyo kurimbura igihumeka cyose

Nyuma y’amezi umunani, mu kwezi k’Ukuboza 1998, abantu babarirwa mu magana bari bateraniye muri sitade y’i Freetown mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Inzira y’ubuzima yemerwa n’Imana.” Mu buryo butunguranye bumvise ikintu giturika, maze babona umwotsi ucumba mu misozi. Inyeshyamba zari zagarutse!

Mu minsi yakurikiyeho, ibintu byarushijeho kuzamba muri Freetown. Ibiro by’ishami byakodesheje indege nto kugira ngo bihungishe abamisiyonari 12, abakozi ba Beteli b’abanyamahanga 8 n’abubatsi mpuzamahanga 5, babajyana i Conakry. Hashize iminsi itatu, ku itariki ya 6 Mutarama 1999, inyeshyamba zagabye igitero simusiga cy’ubwicanyi cyiswe ‘Igitero cyo kurimbura igihumeka cyose.’ Zayogoje umugi wa Freetown zibigiranye urugomo ruteye ubwoba, zica abasivili bagera ku 6.000. Izo nyeshyamba zaciye abantu amaguru n’amaboko, zishimuta abana babarirwa mu magana kandi zisenya amazu abarirwa mu bihumbi.

Umuvandimwe twakundaga cyane witwaga Edward Toby, yishwe nabi cyane. Ababwiriza barenga 200 bari bahungabanye bacumbikiwe kuri Beteli cyangwa mu icumbi ry’abamisiyonari i Cockerill. Abandi bihishe mu ngo zabo. Abahamya bari bahungiye ku icumbi ry’abamisiyonari i Kissy, mu burasirazuba bw’umugi, bari bakeneye cyane imiti. Ariko kwambukiranya umugi byari biteje akaga cyane. Ni nde wari kwemera gushyira ubuzima bwe mu kaga? Laddie Sandy na Philip Turay, abazamu ba Beteli b’intwari, bahise bitangira kujyayo.

Philip agira ati “umugi wari akavuyo. Inyeshyamba zari zarashyizeho bariyeri nyinshi, kandi zahohoteraga abantu uko zishakiye. Hari harashyizweho umukwabu ukomeye waheraga ku gicamunsi ukageza mu gitondo hakeye, bigatuma gukora ingendo bitugora. Hashize iminsi ibiri dutangiye urugendo, twageze ku icumbi ry’abamisiyonari i Kissy dusanga icumbi ry’abamisiyonari ryarasahuwe kandi riratwikwa.

“Mu gihe twazengurukaga hafi aho, twabonye umuvandimwe Andrew Caulker, wari ufite ibikomere biteye ubwoba ku mutwe. Inyeshyamba zari zaramuboshye, zimutemaguza ishoka. Igitangaje ni uko yari yarashoboye kuzitoroka. Twahise tumujyana kwa muganga, maze buhoro buhoro agenda yoroherwa. Nyuma yaho yabaye umupayiniya w’igihe cyose.”

(Ibumoso ugana iburyo) Laddie Sandy, Andrew Caulker na Philip Turay

Abandi Bahamya ntibishwe cyangwa ngo bakomeretswe, kubera ko bari bazwiho ko ari Abakristo batagira aho babogamira. Hari umuvandimwe wavuze ati “inyeshyamba zadusabye kwambara udutambaro tw’umweru mu mutwe ngo tugende tubyina mu muhanda tugaragaza ko tuzishyigikiye. Zaratubwiye ziti ‘nimwanga turabaca amaboko cyangwa amaguru, cyangwa tubice.’ Jye n’umugore wanjye twahiye ubwoba, twitarura abandi ho gato, maze dusenga bucece dusaba ko Yehova yadufasha. Umusore twari duturanye wakoranaga n’inyeshyamba yabonye ukuntu twari duhangayitse, maze abwira umukuru w’inyeshyamba ati ‘uyu ni “umuvandimwe” wacu. Ntiyivanga muri politiki, turabyina mu mwanya we.’ Uwo mukuru w’inyeshyamba yarabyemeye maze aragenda, natwe duhita twiruka tujya mu rugo.”

Mu mugi hamaze kugaruka agahenge, abavandimwe bongeye gushyiraho amateraniro n’umurimo wo kubwiriza babigiranye amakenga. Ababwiriza bambaraga udukarita tw’ikoraniro kugira ngo bimenyekanishe kuri bariyeri. Abavandimwe bamaraga igihe kirekire batonze umurongo kuri za bariyeri babaye abahanga mu gutangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya.

Ibiro by’ishami by’u Bwongereza byohereje indege irimo amakarito 200 y’imfashanyo bitewe n’uko mu mugi hari inzara y’ibintu byose. Billie Cowan na Alan Jones bafashe indege bava i Conakry berekeza i Freetown kugira ngo baherekeze iyo mfashanyo bayinyuze kuri za bariyeri nyinshi zari mu nzira. Iyo mfashanyo yageze kuri Beteli mbere y’uko umukwabu wa nimugoroba utangira. James Koroma yakoraga ingendo ajyanye amabaruwa i Conakry, akagaruka azanye ibitabo by’imfashanyigisho cyangwa ibindi bintu by’ingenzi babaga bakeneye. Amwe muri ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka yohererezwaga ababwiriza bari mu turere twitaruye twa Bo na Kenema.

Imfashanyo zigera i Freetown

Ku itariki ya 9 Kanama 1999, abamisiyonari bari i Conakry batangiye gusubira i Freetown. Mu mwaka wakurikiyeho, ingabo z’Abongereza zirukanye inyeshyamba zizikura mu mugi wa Freetown. Hashize igihe habaho udutero shuma, ariko muri Mutarama 2002, intambara yararangiye. Iyo ntambara yamaze imyaka 11, yahitanye abantu 50.000, imugaza abagera ku 20.000, amazu agera kuri 300.000 arasenywa kandi abantu bagera kuri miriyoni 1 n’ibihumbi 200 bavanwa mu byabo.

Umuteguro wa Yehova witwaye ute muri ibyo bihe? Yehova yarawurinze kandi awuha umugisha mu buryo bugaragara. Mu gihe cy’intambara abantu bagera kuri 700 barabatijwe. Abahamya babarirwa mu magana bavuye mu turere twarimo imirwano, ariko umubare w’ababwiriza muri Siyera Lewone wiyongeraho 50 ku ijana. Ababwiriza bo muri Gineya bagize ukwiyongera gusaga 300 ku ijana! Icy’ingezi kurushaho, ni uko abagize ubwoko bw’Imana bakomeye ku budahemuka bwabo. Muri iryo ‘tanura ry’imibabaro,’ bakomeje kurangwa n’umurunga w’ubumwe n’urukundo bya gikristo, kandi ‘bakomezaga kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza.’​—Yes 48:10; Ibyak 5:42.