Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

2002 kugeza 2013​—Ibintu biheruka kuba (Igice cya 2)

2002 kugeza 2013​—Ibintu biheruka kuba (Igice cya 2)

Bafasha abatumva

Bavuga ko ugereranyije muri Siyera Lewone hari abatumva bari hagati ya 3.000 na 5.000, n’ababarirwa mu magana muri Gineya. None se ko Yehova ‘ashaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa,’ abatumva bari kumva bate ubutumwa bwiza?​—1 Tim 2:4.

Umumisiyonari wize ishuri rya Gileyadi witwa Michelle Washington wageze muri Siyera Lewone mu mwaka wa 1998, agira ati “jye n’umugabo wanjye Kevin twoherejwe mu itorero ryari ririmo abantu bane batumva bazaga mu materaniro. Kubera ko nzi ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika, nifuzaga kubafasha. Ibiro by’ishami byansabye kujya nsemurira abatumva mu materaniro no mu makoraniro, kandi amatorero yo hafi aho yose amenyeshwa iyo gahunda. Nanone ibiro by’ishami byashyizeho amashuri yigisha ababwiriza bifuzaga gufasha abatumva. Twatangiye gushakisha abantu batumva tukabigisha Bibiliya. Abantu benshi baradushimye babonye iyo mihati yose twashyiragaho ngo dufashe abatumva. Icyakora si ko abantu bose bishimiraga umurimo wacu. Umupasiteri wigishaga abatumva yavuze ko turi ‘abahanuzi b’ibinyoma’ kandi abwira abatumva n’imiryango yabo ko batwirinda. Hari n’ababwiwe ko nibifatanya nanjye bazabafungira imfashanyo babahaga. Abatumva bahise bacikamo ibice bibiri: abo twari tutarahura na bo bashyigikiye pasiteri, ariko abari barahuye natwe ntibamushyigikira. Bamwe muri abo batamushyigikiye bashikamye mu kuri kandi bagira amajyambere barabatizwa.”

Urugero, Femi wavutse atumva yashyikiranaga n’abandi akoresheje amarenga y’ibanze. Yishishaga abantu bose, cyane cyane abumva, kandi yumvaga atishimye kandi adakunzwe. Hanyuma abavandimwe bo mu itsinda ryakoreshaga ururimi rw’amarenga batangiye kumwigisha Bibiliya. Bidatinze yari asigaye aza mu materaniro ya gikristo buri gihe, kandi yiyigisha ururimi rw’amarenga. Femi yagize amajyambere arabatizwa none ubu yishimira kwigisha ukuri abandi batumva.

Femi (iburyo) aririmba mu marenga indimbo y’Ubwami

Muri Nyakanga 2010, itsinda ry’i Freetown ryakoreshaga ururimi rw’amarenga ryabaye itorero. Nanone hari amatsinda akoresha ururimi rw’amarenga i Bo n’i Conakry.

Bari bakennye ariko ari “abatunzi mu byo kwizera”

Bibiliya igaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere hafi ya bose bari bakennye mu buryo bw’umubiri. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mbese Imana ntiyatoranyije abakene mu by’iyi si kugira ngo babe abatunzi mu byo kwizera?” (Yak 2:5). Nanone kwizera Yehova byatumye ababwiriza bo muri Siyera Lewone na Gineya bagira ihumure n’ibyiringiro.

Ukwizera kwatumye imiryango myinshi y’Abahamya ikennye ituye mu turere twitaruye imara amezi menshi izigama kugira ngo izajye mu makoraniro y’intara. Bamwe bahinze imyaka kugira ngo babone amafaranga y’urugendo. Ababaga bagiye mu makoraniro bagendaga bipakiye mu makamyo, ikamyo imwe ikajyamo abari hagati ya 20 na 30, bagakora urugendo rw’amasaha 20 cyangwa arenga, mu mihanda irimo imikuku myinshi, hari ubushyuhe bukabije kandi ivumbi ryabarenze. Abandi bakoraga urugendo rurerure n’amaguru. Hari umuvandimwe wavuze ati “igihe twari tugiye mu ikoraniro twabanje gukora urugendo rw’ibirometero 80 n’amaguru twikoreye ibitoki byinshi. Twagendaga tugurisha ibyo bitoki, imitwaro yacu ikagabanuka kandi tukabona amafaranga ahagije yo gukora urugendo rusigaye mu ikamyo.”

Bagenda mu ikamyo bagiye mu ikoraniro ry’intara

Nanone ukwizera kwatumye ababwiriza benshi batsinda ikigeragezo cyo kwimukira mu bindi bihugu bikize. Emmanuel Patton wize Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri agira ati “twiringira ko Yehova azajya aduha ibyo dukeneye. Kubera ko turi mu gihugu ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane, tubona ko umurimo dukora ari uw’agaciro kenshi” (Mat 6:​33). Ubu Emmanuel ni umusaza w’itorero, kandi we n’umugore we Eunice bakora ubudacogora bashyigikira inyungu z’Ubwami. Abandi batware b’imiryango bahitamo kutimuka kugira ngo imiryango yabo ikomeze kunga ubumwe kandi imererwe neza mu buryo bw’umwuka. Timothy Nyuma wigeze kuba umupayiniya wa bwite n’umugenzuzi usura amatorero usimbura, yagize ati “nanze gukora akazi kari gutuma mara igihe kirekire ndi kure y’umuryango wanjye. Nanone jye n’umugore wanjye Florence, ni twe twirereye abana bacu aho kubohereza ahandi ngo barerwe n’abandi.”

Abandi bavandimwe na bashiki bacu bagaragaje ukwizera bakomeza kwihangana mu murimo wa gikristo nubwo bari bahanganye n’ingorane zitandukanye. Kevin Washington twigeze kuvuga, yaravuze ati “ababwiriza benshi bakomeza kujya kubwiriza buri gihe kandi bagasohoza inshingano z’itorero nubwo baba bahanganye n’ibibazo ubusanzwe byashoboraga gutuma twe twigumira mu rugo tumanjiriwe. Urugero, hari abafite indwara zababayeho akarande kandi badashobora kubona uburyo bwo kwivuza n’imiti ubusanzwe biboneka ahandi. Abandi bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bige gusoma no kwandika. Ninjya kunenga uburyo umuvandimwe asohozamo inshingano, nzajya mbanza nibaze nti ‘ndamutse mfite akazi k’igihe cyose, nkaba mfite ibibazo bikomeye by’uburwayi, nkaba ntabona neza kandi ntafite amadarubindi, ntafite ibitabo bihagije by’umuteguro, nta mashanyarazi mfite, ese nakwigeza ku byo yakoze?’”

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Siyera Lewone na Gineya bahesha Yehova ikuzo muri ubwo buryo no mu bundi bwinshi butabarika. Kimwe na bagenzi babo b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bagaragaza ko bakwiriye kuba abakozi b’Imana ‘bihanganira ibigeragezo byinshi, binyuze mu makuba, mu bihe by’ubukene, bameze nk’abakene ariko batuma benshi baba abakire, bameze nk’abatagira icyo bafite nyamara batunze ibintu byose.’​—2 Kor 6:4, 10.

Bategereje igihe kizaza bafite icyizere

Mu myaka isaga 90 ishize, Alfred Joseph na Leonard Blackman banditse bavuga ko imirima ya Siyera Lewone yari ‘yeze kugira ngo isarurwe’ (Yoh 4:​35). Hashize imyaka igera kuri 35 nyuma yaho, Manuel Diogo yanditse ari muri Gineya ati “hano hari abantu benshi bashimishijwe.” Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bo muri ibyo bihugu byombi bemera badashidikanya ko hari abandi bantu benshi bazitabira ubutumwa bwiza.

Mu mwaka wa 2012, muri Gineya abantu 3.479 bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo, bakaba bari bakubye incuro zisaga enye n’igice ababwiriza bose bo muri icyo gihugu. Muri Siyera Lewone hari ababwiriza 2030 kandi abantu 7.854 bateranye ku Rwibutso, bakaba bari bakubye incuro hafi enye ababwiriza. Kuri uwo mugoroba w’Urwibutso, hari umukecuru w’imyaka 93 umaze imyaka myinshi ari umupayiniya wa bwite witwa Winifred Remmie. We n’umugabo we Lichfield, bageze muri Siyera Lewone mu mwaka wa 1963. Nyuma y’imyaka 60 mu murimo w’igihe cyose, yari akiri umupayiniya wa bwite. Winifred yagize ati “ni nde washoboraga gutekereza ko Siyera Lewone yari gukungahara ku bavandimwe na bashiki bacu bakomeye mu buryo bw’umwuka? Nubwo nshaje, ndacyifuza kugira uruhare muri uku kwiyongera gushimishije.” *

Abahamya ba Yehova bo muri Siyera Lewone na Gineya babyumva kimwe na Winifred. Bameze nk’ibiti binini bitewe hafi y’amazi, kandi biyemeje gukomeza kwera imbuto zihesha Yehova ikuzo (Zab 1:3). Bazakomeza kwishingikiriza ku mbaraga za Yehova mu gihe batangaza ibyiringiro by’umudendezo nyakuri w’abantu, ni ukuvuga “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”​—Rom 8:21.

Abagize Komite y’Ishami, uturutse ibumoso ugana iburyo: Collin Attick, Alfred Gunn, Tamba Josiah, na Delroy Williamson

^ par. 16 Winifred Remmie yapfuye mu gihe iyi nkuru yategurwaga.