Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Bagaragu bagenzi bacu dukunda,

Tunejejwe cyane no kubandikira mu ntangiriro z’uyu mwaka ushishikaje cyane! Mu mpera z’umwaka wa 2014, hazaba hashize imyaka ijana uhereye igihe Umwami wacu dukunda Yesu Kristo yatangiriye gutegeka hagati y’abanzi be.—Zab 110:1, 2.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’umurimo, mu nama ya buri mwaka y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, Komite ya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yasohoye ubuhinduzi buvuguruye bwa Bibiliya y’icyongereza, ikaba ari yo Bibiliya ihinduye neza cyane kuruta izindi zose. Yehova yakoresheje abana be babyawe binyuze ku mwuka kugira ngo bahindure Bibiliya ya mbere y’Ubuhinduzi bw’isi nshya (Rom 8:15, 16). Ibyo ubwabyo bituma ubwo buhinduzi buba ubuhinduzi bwihariye, wowe se si ko ubibona?

Hashize imyaka myinshi Komite Ishinzwe Ubwanditsi y’Inteko Nyobozi ishyira imbere umurimo wo guhindura Bibiliya. Muri iki gihe Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya iboneka yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo mu ndimi 121. Turabinginga ngo mujye mugaragaza ko mushimira cyane Yehova ku bw’iyo Bibiliya mufite. Mujye muyisoma buri munsi kandi muyitekerezeho. Ibyo bizatuma murushaho kwegera Umwanditsi wayo, ari we Yehova Imana.—Yak 4:8.

Iyo twumvise ibigeragezo abavandimwe na bashiki bacu dukunda bahanganye na byo, bidukora ku mutima cyane. Birumvikana ko hari igihe kwishimana n’abavandimwe babo bibagora. Urugero, hari umuryango wo muri Aziya, uherutse guhura n’ikibazo cyahungabanyije imibereho y’abawugize, igihe umubyeyi wo muri uwo muryango yagagaraga umubiri wose mu buryo butunguranye. Abaganga bayobewe icyabiteye kandi ntibashoboye kugira icyo bamumarira. Mbega ibintu bibabaje! Ubu umugabo yita ku mugore we amanywa n’ijoro. Umuhungu wabo n’abakobwa babo babiri batanga urugero rwiza rwa gikristo bita ku babyeyi babo mu buryo bwuje urukundo. Uwo muryango mwiza, ndetse namwe mwese mwagiye muhangana n’ibigeragezo bitandukanye, mushobora kwiyumvisha ibyishimo biterwa no kwihanganira ibigerageza ukwizera kwanyu (Yak 1:2-4). Yehova yizeza abagaragu be basutsweho umwuka n’abagize izindi ntama ko tuzishimira ko twakomeje kwihangana mu bigeragezo, kubera ko tuzahabwa impano y’ubuzima bw’iteka.—Yak 1:12.

Umwaka ushize, abateranye ku Rwibutso bari 19.241.252. Mbega ukuntu duterwa inkunga no kubona abantu benshi cyane bagaragaza ko bubaha Yehova na Yesu Kristo, baza muri iryo teraniro ry’ingenzi cyane abagize ubwoko bw’Imana bagira buri mwaka! Mu gihe cy’Urwibutso, amajwi y’abasingiza Imana yariyongereye cyane kuko abantu babarirwa muri za miriyoni babaye abapayiniya b’abafasha muri Werurwe na Mata. Mbega ibintu biteye inkunga! Kandi se ntiwishimiye kumenya ko ababa ari abapayiniya b’abafasha mu gihe itorero ryabo ryasuwe n’umugenzuzi w’akarere bashobora kujya mu nama yose agirana n’abapayiniya, niyo yaba yabasuye mu yandi mezi atari Werurwe cyangwa Mata? Abantu bafite ubushishozi bwo mu buryo bw’umwuka basobanukiwe akamaro ko gukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza no mu bikorwa by’itorero. Iyo duhuze bidufasha gukomeza guhagarara dushikamye tutanyeganyega, tukaburizamo amayeri Satani akoresha ashaka kumunga ukwizera kwacu ngo atuvane mu isiganwa ry’ubuzima.—1 Kor 15:58.

Biteye inkunga cyane kumenya ko mu mwaka w’umurimo ushize abantu 277.344 bagaragaje ko biyeguriye Imana babatizwa mu mazi kandi ubu bakaba bari mu nzira y’ubuzima bafatanyije n’abavandimwe babo bo ku isi yose (Mat 7:13, 14). Abo bantu bakiri bashya bakeneye ko tubashyigikira ‘bagashikama mu kwizera’ (Kolo 2:7). Mukomeze guterana inkunga yo kwihangana kugeza ku mperuka (Mat 24:13). “Muhumurize abihebye, mushyigikire abadakomeye, mwihanganire bose” (1 Tes 5:14). Hanyuma rero, nimucyo twese dukomeze ‘gusenga ubudacogora,’ tuvuga tuti “ubwami bwawe nibuze.”—1 Tes 5:17; Mat 6:10.

Muryoherwe n’iki Gitabo nyamwaka, kandi mumenye ko tubakunda mwebwe mwese mukunda Yehova!

Abavandimwe banyu,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova