Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati

Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati
  • IBIHUGU 47

  • ABATURAGE 4.928.172.221

  • ABABWIRIZA 674.011

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 672.318

Yafashije umugabo utabona, utumva kandi utavuga

Mu mwaka wa 1999, itorero rikoresha ururimi rw’amarenga ry’i Kobe mu Buyapani, ryamenye ko hari umugabo wari ufite ubumuga bwo kutumva witwaga Hirofumi. Igihe umuvandimwe yageragezaga kumusura, nyina yanze kumumwereka. Uwo muvandimwe yasubiyeyo kenshi ari na ko yinginga nyina, amaherezo yemera kuzana Hirofumi ku muryango. Imisatsi n’ubwanwa bye byari birebire kandi byarahirimbiye. Yari ameze nk’umuntu wari waraciriwe ku kirwa akamarayo imyaka ibarirwa muri za mirongo. Isura ye yagaragazaga ko nta byiyumvo na mba yagiraga. Hirofumi ntiyari afite ubumuga bwo kutumva gusa, ahubwo nanone ntiyabonaga. Umuvandimwe yaguye mu kantu, ariko afata ibiganza bya Hirofumi atangira kumucira amarenga mu biganza, ariko Hirofumi ntiyamusubiza. Igihe yahumaga afite imyaka 31, yahawe akato, akaba yari amaze imyaka icumi nta muntu n’umwe ushyikirana na we.

Hashize iminsi ibiri uwo muvandimwe yaragarutse. Nyina wa Hirofumi yaratangaye, bitewe n’uko yakekaga ko uwo muvandimwe yari gucika intege amaze kubona uko umuhungu we ameze. Nanone yinginze nyina ngo amureke abonane na Hirofumi, maze nyina amuzana ku muryango. Uwo muvandimwe amaze ukwezi kose amusura ariko Hirofumi ntagaragaze ko hari icyo bimubwiye, nyina yamubwiye ko yareka kongera kwirushya agaruka. Icyakora uwo muvandimwe yakomeje kujyayo. Yajyanyeyo keke kandi akora ibishoboka byose kugira ngo amwiteho. Ariko hashize andi mezi abiri Hirofumi atagaragaza ko hari icyo bimubwiye, uwo muvandimwe yumvise nta cyo yari kuzageraho.

Uwo muvandimwe yiyemeje gusubirayo ku ncuro ya nyuma. Mbere y’uko ajyayo, yasenze Yehova amusaba ko yamufasha kumenya niba yaragombaga gukomeza gusura Hirofumi. Igihe uwo muvandimwe yageragayo, yafashe ibiganza bya Hirofumi amucira amarenga amubwira ko mu ijuru hariyo Imana yitwa Yehova ihora imwitegereza kandi yumva imibabaro ye kuruta undi muntu uwo ari we wese, ko Yehova amwitaho kandi ko yifuza kumukuriraho imibabaro yose, akaba ari yo mpamvu Umuhamya we yari yaje kumusura. Hirofumi yabanje gusa naho nta cyo ibyo bimubwiye, ariko nyuma yaho yahereje umuvandimwe umukono aramukomeza, amarira amutemba ku matama. Uwo muvandimwe byamukoze ku mutima, na we ararira. Bahise batangira kwiga Bibiliya.

Bamaze imyaka 11 biga Bibiliya, Hirofumi yatangiye kwifatanya n’itorero ry’iwabo aho gukora urugendo rurerure ajya mu itorero ry’ururimi rw’amarenga nk’uko yari asanzwe abigenza. Nta muntu n’umwe mu itorero ry’iwabo wari uzi amarenga ariko mu mezi asaga 18 yakurikiyeho, abavandimwe na bashiki bacu 22 bo muri iryo torero bize ururimi rw’amarenga kugira ngo bajye bafasha Hirofumi. Muri Mutarama 2012, Hirofumi yatanze ikiganiro bwa mbere mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, hari umuntu umusemurira. Mu kwezi k’Ukwakira muri uwo mwaka, yabaye umubwiriza utarabatizwa.

Yigana Bibiliya n’abazamu

Umupayiniya wo muri Filipine witwa Floren afite abantu bagera kuri 25 yigisha Bibiliya, abenshi muri bo bakaba ari abazamu. Abenshi muri bo batangira akazi nimugoroba, bamwe bagakora ijoro ryose. Kubera iyo mpamvu, Floren agomba guhora yiteguye kugira icyo ahindura kuri gahunda ye. Ajya kubareba ku kazi akigana na bo Bibiliya mu gihe cy’ikiruhuko cyangwa mu bindi bihe bitabangamira akazi kabo. Bamwe abigisha hagati ya saa moya na saa tanu z’ijoro, abandi akabigisha hagati ya saa kumi n’imwe na saa tatu za mu gitondo. Rimwe na rimwe akora ku buryo ahagera bari hafi gusimburana. Ibyo bituma ashobora kwigana n’umuzamu uje gutangira akazi, barangiza akigana n’umuzamu ukarangije. Floren agira ati “kugira abantu benshi nigisha Bibiliya, byatumye ngira ibyishimo byinshi ntari narigeze ngira.” Ubu bamwe muri abo bazamu baza mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami. Ubu umwe mu bantu Floren yigishije Bibiliya yarabatijwe kandi ni umupayiniya w’igihe cyose.

Filipine: Floren yigisha umuntu Bibiliya azindutse

Bari bariyemeje kugira icyo bakora

Igihe bashiki bacu babiri bo muri Arumeniya bari bagiye kubwiriza ku munsi w’imvura, babonye umubyeyi uri kumwe n’umukobwa we ku muhanda maze babaha inkuru y’ubwami. Abo bashiki bacu batunguwe n’uko uwo mubyeyi witwa Marusya yababwiye ko we n’umukobwa we witwa Yeva bari bamaze amasaha abiri hanze mu mvura, biringiye ko bari buhure n’Abahamya ba Yehova. Kubera iki? Musaza wa Marusya yari yaramenyeye ukuri muri gereza abwirijwe n’abavandimwe bari bafunzwe bazira kutabogama kwa gikristo. Marusya yari yiteze ko musaza we yari kuzafungurwa yararushijeho kuba umunyarugomo. Ariko yafunguwe yararushijeho kuba umuntu ushyira mu gaciro kandi utuje. Uko musaza wa Marusya yakomezaga kwifatanya n’Abahamya, ni na ko yakomezaga kugira ihinduka rishimishije. Ibyo byateye urujijo Marusya n’umukobwa we kubera ko bari barumvise amakuru menshi arimo poropagande iharabika Abahamya ba Yehova, haba ku byapa no kuri televiziyo. Yeva yaribazaga ati ‘marume ni umuntu mwiza cyane. None se kuki abantu bavuga ibintu byinshi byo gusebya Abahamya ba Yehova?’ Kubera ko yari yariyemeje gushaka igisubizo cy’icyo kibazo, yabwiye nyina ati “ntituzigera tumenya iby’aba bantu, kereka nitwiyemeza kugira icyo dukora. Reka tujye gushaka Abahamya ba Yehova nonaha kugira ngo tuve mu rujijo.” Ibyo ni byo bari bakoze igihe bahuraga n’abo bashiki bacu. Hashize iminsi ibiri nyuma yaho, uwo mubyeyi n’umukobwa we bombi batangiye kwiga Bibiliya. Batangiye kujya mu materaniro kandi bagize amajyambere baba ababwiriza batarabatizwa.

Abana bazanye amagazeti

Istanbul muri Turukiya: Umuvandimwe akoresha agatabo Ubutumwa bwiza iyo abwiriza mu muhanda

Mu mugi wa Adana muri Turukiya, umugore wari warahuye n’ibibazo bikomeye mu buzima bwe no mu muryango, ndetse akaba yari yaragerageje kwiyahura, yasanze amagazeti abiri imbere y’umuryango w’inzu ye. Uko bigaragara, hari abana b’abaturanyi bari bayatoraguye hafi aho, bayashyira imbere y’umuryango batekereza ko ari aye. Uwo mugore yashishikajwe cyane n’inkuru z’ibyabaye mu mibereho zari muri ayo magazeti, maze yifuza ko imibereho ye na yo yahinduka. Uwo mugore yahamagaye nomero za telefoni zari kuri imwe muri ayo magazeti maze avugana na mushiki wacu w’umupayiniya w’igihe cyose wari utuye hafi aho. Yahise atangira kumwigisha Bibiliya. Uwo mugore yishimiye ibyo yigaga kandi yifuza kujya mu materaniro. Yasanze inzu yabagamo yari ituranye n’Inzu y’Ubwami. Yahise atangira kujya mu materaniro, kandi n’ubu aracyayajyamo.

Iminsi icumi yamaze muri gereza ntiyatumye ahindura ibitekerezo

Bam yari umupolisi muri Nepali kandi yajyaga gusengera mu rusengero. Igihe yari ku kazi yahuye n’umugabo n’umugore we b’abapayiniya ba bwite. Yatangajwe n’uko bamushubije ibibazo byose yababajije bakoresheje Bibiliya. Bam yemeye kwiga Bibiliya, bidatinze atangira kujya mu materaniro. Uko yakomezaga kwiga, umutimanama we watangiye kumubuza amahwemo ku birebana n’akazi yakoraga, bituma ajya gusaba abamukuriye ngo bamuhe akazi ko mu biro katamusabaga kwitwaza intwaro. Abamukuriye barabyemeye. Bam avuye mu ikoraniro ry’intara, umutimanama we wongeye kumubuza amahwemo, yiyemeza gusezera mu burundu mu gipolisi.

Umugore wa Bam ntiyishimiye uwo mwanzuro, kubera ko kuba umupolisi bituma umuntu yubahwa, akagira umushahara mwiza n’izindi nyungu zijyanirana n’ako kazi, akazabona n’amafaranga y’ikiruhuko cy’iza bukuru. Umugore we yagerageje gutuma yisubiraho, aramubwira ati “nuguma mu gipolisi, nanjye nzigana Bibiliya n’Abahamya.” Abonye ibyo nta cyo bitanze, yasabye umukuru w’abapolisi gufunga Bam, yiringiye ko bizatuma yisubiraho. Bam amaze iminsi icumi muri gereza, yarafunguwe, ariko yari agikomeye ku cyemezo cye cyo gushaka akandi kazi. Yatangiye gukora akazi ko kunyonga igare ry’amapine atatu, kamusabaga gukora amasaha menshi ku zuba. Nubwo yari ahanganye n’izo ngorane zose, yari yishimye. Yakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka aza no kuba umubwiriza utarabatizwa. Nyuma y’igihe, umugore we yagabanyije ibyo kumurwanya. Ineza abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero bamugaragarije, yatumye na we atangira kwiga Bibiliya. Bam akomeje gutunga umuryango, kandi akorera amafaranga menshi mu kazi akora ko kunyonga igare aruta ayo yakoreraga akiri umupolisi. Yabatirijwe mu ikoraniro ryabaye muri Gashyantare 2013, kandi ubu umugore we n’umuhungu wabo bajyana na we mu materaniro.

Nepali: Igihe Bam yahinduraga akazi, we n’umuryango we bagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka

Yifuzaga kuba umupayiniya w’umufasha

Mushiki wacu witwa Myeong-hee wo muri Koreya, afite ukuguru kwagagaye afite imyaka ibiri. Ananirwa vuba kandi incuro nyinshi yitura hasi. Nanone imiti afata, ituma incuro nyinshi yumva afite icyoba ikamutera n’ibindi bibazo. Myeong-hee ahumeka bimugoye, kandi agira ububabare aterwa n’umuvuduko w’amaraso no kwiheba. Nubwo Myeong-hee ahanganye n’ibyo bibazo byose ariko, yifuzaga kuba umupayiniya w’umufasha, kandi muri iyi myaka ibiri ishize yagiye akora uwo murimo hafi buri kwezi. Ashimira Yehova ko amuha imbaraga zo gukora umurimo we.

“Maze imyaka 30 ngishakisha!”

Umumisiyonari witwa Agnes ukorera umurimo muri Indoneziya, yajyaga abwiriza umugore wari utwite. Uwo mugore yacuruzaga imboga mu isoko kandi iyo yabaga adahuze, yakundaga gusoma amagazeti yacu no kuganira kuri Bibiliya. Umunsi umwe, Agnes yagiye gusura uwo mugore ku isoko, asanga adahari. Umugabo we yabwiye Agnes ko umugore we yari yabyaye. Agnes yiyemeje kujya kumusura. Yapfunyitse neza Igitabo cy’amateka ya Bibiliya kugira ngo aze kukimuhaho impano. Uwo mugore yashimishijwe cyane no kubona Agnes yakoze urwo rugendo rwose akaza kumusura aje kureba umwana. Ariko yarushijeho gutangara Agnes amuhereje impano yari yamuzaniye. Uwo mugore yafashe icyo gitabo, acyitegereza atangaye cyane, maze aravuga ati “iki gitabo wagikuye he? Maze imyaka 30 ngishakisha! Nagiye mu maduka yose acuruza ibitabo mbaza n’abantu bose, ariko nta n’umwe wari ugifite, nta warukizi kandi nta kindi gitabo cyiza nk’iki.” Igihe uwo mugore yari akiri umwana, nyirarume yari afite Igitabo cy’amateka ya Bibiliya, kandi yakundaga kugisoma. None ubu uwo mugore yongeye gusoma icyo gitabo, kandi umukobwa we mukuru na we akunda kugisoma. Bombi batangiye kwiga Bibiliya.

Indoneziya: Agnes n’igitabo yatanzeho impano