Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize

Ibintu by’ingenzi byabaye mu mwaka ushize

Yehova yeretse Ezekiyeli mu iyerekwa igare rinini cyane, rigereranya igice cy’umuteguro wa Yehova kitagaragara. Nubwo iryo gare ari rinini cyane, rigenda ryihuta cyane kandi rihindura icyerekezo rifite umuvuduko nk’uw’umurabyo (Ezek 1:15-28). Ibintu bishishikaje byabaye mu mwaka ushize, bigaragaza ko igice cy’umuteguro wa Yehova Imana cyo ku isi na cyo gikomeza kujya mbere.

IBIRIMO

Umuteguro ukomeza kujya mbere

Biragaragara ko Yehova ayoboye imirimo yo kwimura icyicaro gikuru kikava mu mugi wa New York City.

JW.ORG​—Ubuhamya ku mahanga yose

Urubuga rwacu rutuma ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bugera ku bantu bo ‘mu mahanga yose’

Bishimira cyane ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower

Abakoresha icyo gikoresho cy’ingirakamaro cyo gukora ubushakashatsi kuri Bibiliya bohereza amabaruwa yo gushimira.

Videwo zikora ku mitima y’abakiranutsi

Reba uko izo videwo ziri kugirira akamaro abana n’imiryango yo hirya no hino ku isi.

Ibintu bishishikaje byaranze amateka

Soma muri make ibintu bishishikaje by’imurika rishya rikubiyemo amateka y’Abahamya ba Yehova n’umurongo w’igihe cy’Ubukristo.

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Izi raporo z’ibyerekeye amategeko zituruka mu bihugu 12 zigaragaza ko Abahamya ba Yehova bagihanganye n’ibibazo byinshi birebana n’umudendezo wo kuyoboka Imana.

Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi

Abahamya ba Yehova bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bubake ahantu hiyubashye basengera Yehova.

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova

Isomere bimwe mu byaranze ibyo birori mpuzamahanga bishimishije.