Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Ibintu bishishikaje byaranze amateka

Ibintu bishishikaje byaranze amateka

Mu kwezi k’Ukwakira 2012, i Brooklyn muri New York hatangijwe imurika rigaragaza amateka y’Abahamya ba Yehova. Iryo murika rigaragaza ingorane n’akaga abagerageje gukurikiza Ubukristo nk’uko Yesu yabwigishije bahuye na ko.

Mu cyumweru kimwe gusa, abantu basaga 4.200 harimo abashyitsi n’abagize umuryango wa Beteli basuye iryo murika. Umuhamya witwa Naomi utuye hafi aho, yagiyeyo rikimara gufungurwa. Yagize ati “umurongo w’ibihe wamfashije gusobanukirwa igihe ibintu byabereye n’icyabiteye. Namenye byinshi ku birebana n’umuteguro wacu n’amateka yawo muri iki gihe.”

Iryo murika rihera mu gihe cy’Ubukristo, ni ukuvuga mu mwaka wa 33 rigakomeza kugeza muri iki gihe. Iryo murika rigizwe n’ibice bine, buri gice kikagira umutwe ushingiye ku Byanditswe, kandi kigatangirwa na videwo ngufi iri mu cyongereza, hanyuma amagambo akagaragara mu ndimi zirindwi.

Igice cya mbere gifite umutwe uvuga ngo ‘Abantu bakunze umwijima,’ ushingiye ku magambo ya Yesu aboneka muri Yohana 3:19. Bibiliya yahanuye ko nyuma yo gupfa kw’intumwa hari kwaduka abantu babi “bagoreka ukuri” (Ibyak 20:30). Abatinyutse kubarwanya bahuye n’akaga gakomeye.

Mu buryo bunyuranye n’ibyo, igice gikurikiraho kivuga ngo ‘Umucyo umurike’ gishingiye ku 2 Abakorinto 4:6, gihera ku mateka yo mu mpera z’imyaka ya 1800 igihe Abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya batangiraga gusuzuma Ibyanditswe bundi bushya. Baretse imyizerere itaboneka muri Bibiliya yari imaze imyaka myinshi yarashinze imizi, babwiriza ukuri kumurikira abantu babigiranye ubutwari. Icyo gice kitubwira uko bakomeje kunguka ubumenyi kandi bakiyongera mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.

Icyumba gikurikiraho kigaragaza ikintu cyakozwe, na n’ubu kikaba kigishishikaza Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 1914, Abigishwa ba Bibiliya (nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe) batangiye kwerekana filimi ivuga iby’irema (Photo-Drame de la Création). Abantu babarirwa muri za miriyoni babonye iyo filimi yari irimo amashusho na videwo biherekejwe n’amajwi. Mu bimuritswe harimo amashusho y’umwimerere, agace gato k’intangiriro y’iyo filimi n’amashusho y’amabara asaga 500.

Igice cya gatatu gifite umutwe uvuga ngo ‘Ikiyoka kirarakara,’ gisobanura ukuntu Satani yatoteje abigishwa ba Kristo, nk’uko bivugwa mu Byahishuwe 12:17. Icyo gice kigaragaza ukuntu Abakristo bakomeje kutagira aho babogamira mu ntambara. Muri iryo murika harimo ibikoresho bitandukanye n’amafoto, hakiyongeraho na videwo ngufi zituma abantu barushaho gusobanukirwa igitugu abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare bashyirwagaho, urugero nk’ibyabaye kuri Remigio Cuminetti wo mu Butaliyani wanze kwambara imyenda ya gisirikare no kurwana mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Indi videwo igaragaza inkuru ya Alois Moser wo muri Otirishiya. Yanze kuvuga ngo “Heil Hitler,” kandi ibyo byatumye yirukanwa ku kazi, kandi amaherezo yaje koherezwa mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Dachau. Bateguye akumba karimo urumuri runyenyeretsa kameze nka kasho, karimo amafoto agaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova bo mu Bugiriki, mu Buyapani, muri Polonye, mu cyahoze ari Yugosilaviya n’ahandi, bafunzwe bazira ukwizera kwabo.

Igice cya nyuma gifite umutwe uvuga “Ubutumwa bwiza bugenewe amahanga yose,” gishingiye mu Byahishuwe 14:6, kigaragaza ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri iyi myaka ya vuba aha ibarirwa muri za mirongo. Ukuntu biyongereye mu buryo bwihuse, uko bakomeje kubwiriza n’urukundo rwabo rwa kivandimwe, bigaragazwa n’amafoto ari ku nkuta. Hanyuma, hari utuzu dufasha abashyitsi gusa n’abasura Inzu ya Bibiliya n’Ihema ry’Ibonaniro by’i Brooklyn, ayo akaba ari amazu Abahamya ba Yehova bakoreshaga, ubu hakaba hashize imyaka 100.

Iryo murika riri mu nzu ya 25 Columbia Heights i Brooklyn muri New York. Riba rifunguye guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu. Niba uri mu mugi wa New York, kuki utaza kwirebera ibintu bishishikaje byaranze amateka yacu?