Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga agira ati “mujye muzirikana abari mu mazu y’imbohe, mbese nk’aho mubohanywe na bo” (Heb 13:3). Twebwe abagaragu ba Yehova, dukomeza kwibuka abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka no gusenga dusabira abantu “bose bari mu nzego zo hejuru, kugira ngo dukomeze kubaho mu mahoro dufite ituze, twiyegurira Imana mu buryo bwuzuye kandi dufatana ibintu uburemere.”—1 Tim 2:1, 2; Efe 6:18.

Inkuru zikurikira zigaragaza ibibazo byo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bahanganye na byo umwaka ushize:

Abavandimwe bacu bo mu Burusiya bakomeje “kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza” nubwo Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya na bamwe mu bategetsi ba leta bakomeje kubagabaho ibitero bagamije guhagarika umurimo wacu (Ibyak 5:42). Abategetsi b’Abarusiya bakomeje gukoresha nabi itegeko ridasobanutse rihana ibitekerezo by’ubutagondwa bari barashyiriyeho kurwanya iterabwoba, bakarikoresha bibasira ibitabo byacu n’abavandimwe bacu buri muntu ku giti cye. Ibyo byatumye inkiko z’u Burusiya zitangaza ko ibitabo byacu bigera kuri 70 birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, kandi abategetsi babishyize ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa byaciwe mu gihugu. Abayobozi b’inzego z’ibanze bitwaza ko ngo ibyo bitabo bishobora guteza akaga, maze bakajya gusaka Amazu y’Ubwami n’ingo z’abavandimwe bacu bashaka ibyo bitabo. Abapolisi bagiye bafata Abahamya benshi bari mu murimo wo kubwiriza bakajya kubafunga, bakabafotora, bakabafata ibikumwe, kandi incuro nyinshi bagerageza gutera ubwoba abavandimwe bacu mu gihe bagifungiwe muri kasho ya polisi.

Guhera muri Gicurasi 2013, abavandimwe na bashiki bacu 16 bo mu mugi wa Taganrog baciriwe urubanza bazira ko bateguye amateraniro ya gikristo, bakayajyamo kandi bakayagiramo uruhare, bakajya no kubwiriza. Uhereye igihe Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukiye, ni ubwa mbere Abahamya baciriwe urubanza bazira ko bakurikiza ukwizera kwabo. Abategetsi bo mu tundi turere two mu Burusiya barimo baragerageza gusaba inkiko ngo zitangaze ko ibitabo byacu “birimo ibitekerezo by’ubutagondwa,” kandi zihamye abavandimwe bacu icyaha cy’inzangano zishingiye ku idini.

Imimerere y’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Eritereya ntiyigeze ihinduka. Kugeza muri Nyakanga 2013, abagera kuri 52 bari bafunzwe, hakubiyemo abavandimwe 8 bafite nibura imyaka 70, na bashiki bacu batandatu. Abavandimwe batatu, Paulos Eyassu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, bari muri gereza kuva ku itariki ya 24 Nzeri 1994, bazira ko banze kujya mu gisirikare bitewe n’uko batagira aho babogamira.

Abarenga kimwe cya kabiri bafungiwe muri gereza ya Meiter iri mu butayu bwo mu majyaruguru y’umurwa mukuru Asmara. Guhera mu kwezi k’Ukwakira 2011 kugeza muri Kanama 2012, abategetsi bahanishije abavandimwe bacu 25 kubashyira mu nzu y’amabati, igice kimwe cyayo kiri munsi y’ubutaka. Mu mpeshyi, abarinzi barareka imfungwa zigasohoka ku manywa kubera ko iyo nzu iba ishyushye cyane. Icyakora, bahabwa ibyokurya bidakwiriye n’amazi adahagije ku buryo ubuzima bw’abavandimwe buhazaharira cyane. Ikibabaje ni uko umuvandimwe w’imyaka 68 witwa Yohannes Haile yapfuye muri Kanama 2012 bitewe no gufatwa nabi, nk’uko byagendekeye umuvandimwe Misghina Gebretinsae wapfuye mu mwaka wa 2011.