Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

REPUBULIKA YA DOMINIKANI

Bakunda abavandimwe babo

Bakunda abavandimwe babo

Ishuri rishya ryabafashije kwita ku kwiyongera

Yehova yahaye umugisha abagaragu be bo muri Repubulika ya Dominikani bakoranaga umwete. Mu mwaka wa 1994 hari ababwiriza b’Ubwami 16.354 bari bibumbiye mu matorero 259. Uko kwiyongera gushishikaje kwasabaga ko haboneka abasaza n’abakozi b’itorero bashoboye. Muri uwo mwaka, Inteko Nyobozi yemeye ko muri Repubulika ya Dominikani haba Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, ubu rikaba ryarasimbuwe n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.

Byageze mu kwezi k’Ukwakira 2011, abanyeshuri 600 bamaze guhabwa impamyabumenyi mu mashuri 25 yabereye muri icyo gihugu. Ubu abasaga kimwe cya kabiri cyabo bari mu murimo w’igihe cyose, 71 ni abapayiniya ba bwite naho 5 ni abagenzuzi basura amatorero. Amashuri icumi ya mbere yaberaga ku biro by’ishami, ariko guhera ku ishuri rya 11, iryo shuri ryimukiye mu mazu yaryo ari mu karere ka Villa González.

“Abahamya ba Yehova bita ku bavandimwe babo”

Ku itariki ya 22 Nzeri 1998, inkubi y’umuyaga yiswe Georges yarimo imiyaga ifite umuvuduko w’ibirometero 190 mu isaha, yayogoje Repubulika ya Dominikani. Abantu babarirwa mu bihumbi basigaye iheruheru, kandi abarenga 300 barapfuye. Komite Ishinzwe Ubutabazi ifatanyije na Komite y’Akarere Ishinzwe iby’Ubwubatsi yahise ishyiraho ahantu ho gutangira ubufasha mu kibanza cy’Inzu y’Ubwami yo mu mugi wa La Romana. Abantu bagera kuri 300 bitangiye ibikorwa by’ubutabazi, hakaba harimo n’Abahamya baturutse mu bindi bihugu 16.

Basannye cyangwa bubaka Amazu y’Ubwami agera kuri 23 n’amazu y’abavandimwe na bashiki bacu asaga 800. Urugero, umupayiniya w’igihe cyose ugeze mu za bukuru witwa Carmen yashenguwe no kubona inzu ye yari amazemo imyaka 38 yose isenywa n’inkubi y’umuyaga. Icyakora igihe abavandimwe 15 bazaga bakamwubakira fondasiyo y’inzu nshya, ibyishimo byaramusaze. Carmen yaravuze ati “buri gihe Yehova aratuzirikana, akatwitaho. Reba nawe iyi nzu nziza abavandimwe barimo banyubakira. Abaturanyi baravuze bati ‘Abahamya ba Yehova bita ku bavandimwe babo; barakundana by’ukuri.’ ” Mu gihugu hose hagiye havugwa amagambo nk’ayo mu gihe abakozi bitangiye ibikorwa by’ubutabazi bafashaga abavandimwe na bashiki bacu bibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Nubwo iyo nkubi y’umuyaga yiswe Georges yangije byinshi cyane, imihati yuje urukundo abagaragu ba Yehova bashyizeho yahumurije mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri abavandimwe bacu bari bibasiwe n’uwo muyaga. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko imihati izira ubwikunde abitangiye imirimo bashyizeho yahesheje ikuzo Yehova, we soko y’ihumure nyakuri.

Imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami yihutishwa

Hari hakenewe Amazu y’Ubwami mashya menshi bitewe n’uko abigishwa bashya bakomezaga kuza mu muryango wa Yehova ari benshi. Ni yo mpamvu mu kwezi k’Ugushyingo 2000, abavandimwe bo muri Repubulika ya Dominikani batangiye kubaka Amazu y’Ubwami muri gahunda igenewe ibihugu bifite amikoro make. Ibyo bituma itorero rishobora kubaka Inzu y’Ubwami ikwiriye mu gihe cy’ibyumweru umunani. Byageze muri Nzeri 2011, amatsinda abiri y’ubwubatsi amaze kubaka cyangwa gusana Amazu y’Ubwami agera ku 145.

Ayo mazu hamwe n’abitangiye gukora imirimo y’ubwubatsi, byose byatanze ubuhamya bukomeye. Urugero, mu mugi muto wo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, abavandimwe babonye ikibanza bashoboraga kubakamo Inzu y’Ubwami nshya. Umupayiniya wa bwite yabajije nyiracyo niba barashoboraga kukigura. Uwo mugabo yaramushubije ati “ntiwirirwe uta igihe cyawe. Sinshobora kubagurisha iki kibanza niba mugiye kucyubakamo urusengero.”

Hashize iminsi mike bagiranye icyo kiganiro, uwo mugabo yagiye mu mugi wa Puerto Plata gusura mukuru we wari Umuhamya wa Yehova. Agezeyo, yabonye ko hari umuryango w’Abahamya wari warajyanye mukuru we wari urwaye mu rugo rwabo kugira ngo bamwiteho. Uwo muryango wari waramujyanye kwa muganga, kandi bamujyanaga mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Uwo mugabo yabajije mukuru we amafaranga yari yarabishyuye kugira ngo bamwiteho bene ako kageni. Yaramushubije ati “nta yo. Aba ni abavandimwe banjye.”

“Sinigeze mbona abantu bunze ubumwe kandi bitonda nk’aba”

Uwo mugabo wari ufite ikibanza yakozwe cyane ku mutima n’iyo neza Abahamya bagiriye mukuru we, ku buryo yahamagaye wa mupayiniya wa bwite, akamubwira ko yari yisubiyeho ko noneho yashakaga kugurisha icyo kibanza. Abavandimwe baguze icyo kibanza batangira kubaka Inzu y’Ubwami. Mbere yaho, umugore w’uwo mugabo yaziraga cyane Abahamya ba Yehova. Ariko igihe yabonaga ukuntu abavandimwe bakoranaga mu bumwe bubaka Inzu y’Ubwami, yaravuze ati “sinigeze mbona abantu bunze ubumwe kandi bitonda nk’aba.”