Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

Oseyaniya

Oseyaniya
  • IBIHUGU 29

  • ABATURAGE 40.208.390

  • ABABWIRIZA 97.583

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 64.675

Batanze amapaki y’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya

Ibirwa byinshi byo muri Mikoroneziya ntibyabwirijwe cyane. Bityo, ababwiriza bo mu Birwa bya Marishali bateguye urugendo rw’ibyumweru bibiri mu bwato bagiye kubwiriza. Bavuye ku birwa bya Majuro bagera ku birwa bya Wotje na Ormed mu izinga ry’ibirwa bya Wotje.

Mbere yuko batangira urugendo, bateguye amapaki y’ibitabo kugira ngo bazabwirize abantu benshi uko bishoboka kose. Buri paki yabaga irimo amagazeti ane n’udutabo tubiri. Kubera ko abo babwiriza batari bazi igihe bari kuzasubirira muri ibyo birwa, basigiraga amapaki abantu babaga bashimishijwe kandi bakabashishikariza guha ibyo bitabo imiryango yabo n’incuti. Muri urwo rugendo rwamaze ibyumweru bibiri, ababwiriza batanze udutabo 531, amagazeti 756 n’ibitabo 7.

“Turabashimira ko mutatwibagiwe”

Muri Gashyantare 2014, Abahamya batandatu bo muri Papouasie-Nouvelle-Guinée bamaze iminsi icumi babwiriza imidugudu yo ku kirwa cya Karkar. Babonye abantu benshi bashimishijwe kandi batanze ibitabo 1.064. Mushiki wacu witwa Relvie yaravuze ati “ku munsi wa mbere, byageze saa cyenda tukiri mu murimo wo kubwiriza. Amazi yo kunywa yari yashize, inzasaya zari zananiwe kandi iminwa yari yumye bitewe no kuvuga tutaruhuka. Narimo nganira n’umukobwa, maze ngiye kumusomera umurongo wa Bibiliya birananira kubera ko nari mfite inyota nyinshi. Nuko ahita ampa amazi yo kunywa.”

Nimugoroba, buri bucye bava mu mudugudu umwe, bagize iteraniro ryarimo abantu benshi bo muri ako karere kandi n’abayobozi b’amadini yaho bari bahari. Relvie yibuka uko byagenze agira ati “numvaga meze nka Sitefano igihe yari imbere y’urukiko rw’Abayahudi avuganira ukuri, uretse ko twe twabwiraga abantu bari baduteze amatwi bitonze.” Ababwiriza batandatu bamaze gutanga ibiganiro, umuhuzabikorwa w’ishuri ryo ku cyumweru ry’Abaluteriyani yarahagurutse maze ashimira nyina wabo wari umwe muri abo babwiriza, amushimira ko yari yabazaniye ukuri. Yaravuze ati “urugero rwiza mutanga, rumeze nk’urw’umugore w’Umusamariyakazi wagiye kubwira bene wabo ibintu byiza yari yumvanye Yesu. Turabashimira ko mutatwibagiwe.”

Ese ni bato cyane ku buryo batabwiriza?

Kiribati: Teariki na Tueti

Umunsi umwe ari mu gitondo, umwana w’umuhungu w’imyaka 7 witwa Teariki uba ku kirwa cya Tarawa mu birwa bya Kiribati, yari yajyanye na se witwa Tueti kubwiriza, maze binjira mu rugo basangamo abasore n’inkumi icumi bari mu kigero cy’imyaka 20. Se wa Teariki amaze kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami, umwe muri bo yabwiye Tueti ati “tubona buri gihe iyo mugiye kubwiriza mujyana n’abana banyu bato. Kuki mujyana na bo? Ni bato cyane ku buryo batabwiriza iby’Imana.”

Tueti yaramushubije ati “ese wifuza kureba niba umuhungu wanjye ashoboye kubwiriza? Nshobora kuba nsohotse maze mukumva ibyo ababwira.” Bose bahise basubiriza icyarimwe bati “yee, turashaka kumva ibyo avuga.”

Tueti amaze gusohoka, Teariki yarababajije ati “muzi izina ry’Imana?”

Umwe muri bo yaravuze ati “yee, ni Yesu!” Undi aravuga ati “ni Imana.” Naho undi ati “ni Umwami.”

Teariki yarababwiye ati “reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho. Turambure muri Yesaya 42:​5, tuhasomere hamwe.” Amaze gusoma uwo murongo, yarababajije ati “uyu murongo wa Bibiliya uravuga nde?”

Umukobwa umwe yarashubije ati “Imana.” Hanyuma Teariki aravuga ati “ni byo, ni Imana y’ukuri. Dukomeje tugasoma umurongo wa munani, turasanga Imana y’ukuri itubwira iki? Iratubwira iti ‘ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye.’ Mwabonye izina ry’Imana iryo ari ryo?”

Bose bahise basubiza bati “ni Yehova.”

Noneho bose bateze amatwi, maze Teariki arababaza ati “gukoresha izina ry’Imana Yehova byatumarira iki? Dushobora kubisoma mu Byakozwe 2:​21. Haravuga ngo ‘umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.’ None se gukoresha izina ry’Imana byatumarira iki?”

Umukobwa umwe yarashubije ati “bizaduhesha agakiza.”

Icyo gihe se wa Teariki yagarutse mu nzu, arababaza ati “none muratekereza iki? Murabona se abana bacu ari bato cyane ku buryo batabwiriza? Ese birakwiriye ko tubajyana kubwiriza?” Bose bemeye ko abana bashoboye kubwiriza kandi ko bikwiriye ko bakora uwo murimo. Hanyuma Tueti yarababwiye ati “namwe mushobora kugeza ku bandi ukuri kwa Bibiliya nk’uko Teariki yabikoze muramutse mwize ibiyikubiyemo.”

Ubutumwa bwiza bugera mu mudugudu wo ku musozi

Mu kwezi k’Ugushyingo 2013, Jean-Pierre ukorera ku biro by’ubuhinduzi biri mu karere kitaruye ka Port-Vila muri Vanuwatu, yafashe indege ajya mu ikoraniro ry’akarere ku kirwa yavukiyeho. Igihe Jean-Pierre yageraga ku kibuga cy’indege, abantu bashimishijwe bo mu majyepfo y’icyo kirwa baje kumusaba ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Yabahaye amagazeti hafi ya yose yari afite. Hanyuma hari umuyobozi w’idini wamwegereye amusaba ibitabo. Uwo muyobozi w’idini yamusabye kujya mu mudugudu w’iwabo agira ati “turashonje mu buryo bw’umwuka. Wagombye kuza mu mudugudu wacu ugasubiza ibibazo byose twibaza.” Nyuma y’umunsi umwe ikoraniro rirangiye, Jean-Pierre yazindutse kare mu gitondo, akora urugendo rurerure aterera umusozi. Amaherezo yageze mu mpinga y’uwo musozi, aho uwo mudugudu wari uri. Abo muri uwo mudugudu bamwakiranye urugwiro, maze agirana na bo ikiganiro gishingiye ku Nkuru y’Ubwami No. 38 ifite umutwe uvuga ngo “Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?” Yashishikarije abantu bagera kuri 30 bari bamuteze amatwi gukurikira muri Bibiliya zabo. Icyo kiganiro cyamaze nk’amasaha arindwi. Koko rero, abaturage bo muri uwo mudugudu bari bashonje rwose! Hari umusaza w’imyaka 70 wavuze ati “mu buzima bwanjye bwose, nari ntarigera numva ibisobanuro byumvikana neza ku byerekeye abapfuye!”

Jean-Pierre yaraye muri uwo mudugudu. Yaraye mu cyumba kimwe na pasiteri. Akangutse bukeye bwaho yasanze pasiteri arimo asoma igazeti yacu. Jean-Pierre yamubajije ibyo yasomaga, maze amubwira yishimye cyane ko yasomaga ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Yemeye ko Ubwami bw’Imana butari mu mitima y’Abafarisayo, abo Yesu yaciriyeho iteka muri Luka 17:​21. Yabonye ko Ubwami bw’Imana budashobora kuba mu mutima w’umuntu nk’uko idini rye ryabyigishaga. Jean-Pierre agarutse i Port-Vila, yakomeje kwita kuri abo bantu bo muri uwo mudugudu akoresheje telefoni. Abavandimwe batatu bo mu itorero rihegereye baritanze bajya kuri uwo mudugudu gukorerayo Urwibutso, kandi hateranye abantu 109!

Vanuatu