Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Ikoraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova

Ikoraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova

KUWA gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2013, abantu 257.294 bo mu bihugu 21 bakurikiye porogaramu y’inama ngarukamwaka ya 129 y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, bamwe bakaba barayikurikiraniye aho yabereye abandi bayikurikirana hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo. Nyuma yaho mu mpera z’icyo cyumweru, andi matsinda y’Abahamya ba Yehova bakurikiranye iyo porogaramu yafashwe amajwi na videwo hifashishijwe interineti. Abakurikiranye iyo porogaramu bose hamwe bari 1.413.676 mu bihugu 31. Koko rero, iryo ni ryo koraniro rinini ry’Abahamya ba Yehova ryari ribayeho mu mateka.

Kuva mu myaka ya 1920, Abahamya ba Yehova bagiye bageza ku bantu bo hirya no hino ku isi porogaramu z’amakoraniro yabo bakoresheje telefoni na radiyo. Muri iki gihe, interineti ituma abantu bashobora kumva no kureba ibintu birimo biba cyangwa bakabireba nyuma yaho gato, ndetse n’abari mu turere twitaruye.

Abakozi bo ku biro bimwe na bimwe by’amashami bamaze umwaka urenga bategura uburyo bwo gukurikirana videwo kuri interineti. Mu mpera z’icyumweru iyo nama yabayemo, abahanga mu bya tekiniki bagenzuraga ibyo kunyuza iyo porogaramu kuri interineti bari muri sitidiyo ibishinzwe iri i Brooklyn, muri leta ya New York, kandi kubera ko iyo nama yakurikiranywe n’abantu bari mu bice 15 by’isi bidahuje amasaha, igihe cyose muri iyo sitidiyo hahoraga umuntu ubikurikirana.