Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Raporo z’ibyerekeye amategeko

ARUMENIYA: Hashyizweho gahunda y’imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare yubahiriza ukutabogama kwa gikristo

Arumeniya: Hari abavandimwe leta yahaye imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare mu turere twitaruye tw’igihugu. Iyo bari muri iyo mirimo bakomeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza

Mu mwaka wa 2013, leta ya Arumeniya yashyizeho gahunda y’imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, bityo Abahamya ba Yehova bo muri Arumeniya bakaba bashobora guhitamo iyo mirimo aho gufungwa kubera ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Ibiro by’ishami bivuga ko muri Mutarama 2014, abavandimwe 71 batangiye imirimo ya gisivili muri iyo gahunda nshya. Urugero, hari abavandimwe bashinzwe gukora mu bitaro, bagakora mu gikoni cyangwa bagafasha abaforomo. Abagenzura iyo porogaramu bashimye ukuntu abavandimwe bitwara mu kazi n’ukuntu bakorana umwete imirimo ikomeye baba bahawe. Abavandimwe bishimira ko bashyiriweho iyo gahunda yo gukora imirimo ya gisivili, bityo bakaba bashobora gukomeza kugira umutimanama wa gikristo ucyeye. * Hari umuvandimwe wavuze ati “dushimira Yehova ko dushobora gukora imirimo ya gisivili, kuko ibyo bidufasha gukomeza kutagira aho tubogamira kandi tukagira umudendezo wo kumuyoboka.”

REPUBULIKA YA DOMINIKANI: Abahamya ba Yehova bagize ishyingiranwa rya mbere ryo mu rwego rw’idini ryemewe n’amategeko ritari irya Kiliziya Gatolika

Mu mwaka wa 1954, Repubulika ya Dominikani yagiranye na Vatikani amasezerano yahaga Kiliziya Gatolika yonyine uburenganzira bwo gusezeranya abagiye gushyingirwa. Iyo abantu batasezeranywaga na Kiliziya Gatolika, basezeranywaga n’umukozi wa leta ushinzwe irangamimerere. Icyakora mu mwaka wa 2010, leta yashyizeho itegeko nshinga rishya ryahaga abahagarariye andi madini ubwo burenganzira. Leta yateguye amahugurwa y’abifuzaga uburenganzira bwo kujya basezeranya abagiye gushyingirwa. Ibiro by’ishami byo muri Repubulika ya Dominikani byatoranyije abasaza 30 ngo bajye muri ayo mahugurwa, kandi mu bantu basaga 2.000 banditse babisaba, abahawe ubwo burenganzira bari 32 gusa. Icyakora abavandimwe bacu bose uko ari 30 bahawe uburenganzira bwo kujya basezeranya Abahamya.

U BUHINDI: Biyemeje kubwiriza badatinya

Sundeep na Deepalakshmi Muniswamy

Ku itariki ya 27 Mutarama 2014, Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri leta ya Karnataka yemeje ko umupolisi mukuru wo mu mugi wa Old Hubli yarengereye uburenganzira bw’umuvandimwe Sundeep Muniswamy kubera ko atamurinze abantu biremye agatsiko bakamugabaho igitero ku itariki ya 28 Kamena 2011. Iyo Komisiyo yemeje ko uwo mupolisi yananiwe kubahiriza uburenganzira w’ikiremwamuntu, itegeka leta ya Karnataka kumufatira ibihano kandi akishyura umuvandimwe Muniswamy impozamarira y’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu 20.000 (asaga 200.000 Frw). Iyo komisiyo yategetse ko leta izavana ayo mafaranga ku mushahara w’uwo mupolisi.

Umuvandimwe Muniswamy yavuze ko we n’umuryango we bashimira cyane Yehova watumye hafatwa uwo mwanzuro udasanzwe kandi biyemeje gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza badatinya. Uwo mwanzuro wakomeje ukwizera kw’abavandimwe kandi utuma barushaho kwiringira ko Yehova ashobora kurinda ubwoko bwe. Nanone wahaye abayobozi ubutumwa bukomeye ko bagomba kubahiriza uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova muri leta ya Karnataka. Urubanza rufitanye isano n’icyo gitero rw’umuvandimwe Muniswamy n’undi muvandimwe, ruracyari mu nkiko.

KIRIGIZISITANI: Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwashyigikiye uburenganzira bw’abo umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Itariki ya 19 Ugushyingo 2013, wari umunsi utazibagirana ku bantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare. Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwatangaje umwanzuro ku manza 11 z’Abahamya ba Yehova rwemeza ko gahunda y’imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare muri Kirigizisitani inyuranyije n’itegeko nshinga. Itegeko ryasabaga ko abakora iyo mirimo bishyura amafaranga ajya mu isanduku y’igisirikare akoreshwa mu gushyigikira ibikorwa bya gisirikare. Nanone iryo tegeko ryasabaga ko abo umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bandikwa mu nkeragutabara nyuma yo kurangiza imirimo isimbura iya gisirikare. Urwo rukiko rwemeje ko guhatira abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare gukora imirimo isimbura iya gisirikare mu mimerere nk’iyo, ari ukubavutsa uburenganzira bwabo bwo kugira umudendezo mu by’idini. Nyuma yaho mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kirigizisitani rwakurikije umwanzuro w’Urugereko rw’Urukiko rw’Ikirenga Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, maze rugira abere Abahamya ba Yehova 14 bari barahamijwe icyaha n’inkiko zo hasi. Iyo myanzuro myiza yafashwe yarangije intambara bari bamaze imyaka irindwi barwana baharanira umudendezo mu by’idini kuko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Icyemezo abo basore b’abanyamahoro bafashe gishyigikira izina rya Yehova n’umudendezo wacu wo kumuyoboka muri Repubulika ya Kirigizisitani.

Kirigizisitani: Ikibazo cy’aba Bahamya cyagejejwe imbere y’urukiko rw’ikirenga rwa Kirigizisitani

NIJERIYA: “Yehova yarangororeye”

Abahamya ba Yehova bo muri leta ya Abiya muri Nijeriya, bakunze gushyirwaho iterabwoba kandi bagahabwa akato kubera ko banga kujya mu mashyirahamwe y’urungano. * Ibikorwa by’ayo mashyirahamwe birangwa n’urugomo n’ubupfumu. Umunsi umwe, ari mu gitondo cya kare mu kwezi k’Ugushyingo 2005, abayoboke b’ishyirahamwe ry’urungano ryo mu mudugudu wa Asaga Ohafia bateye urugo rw’umuvandimwe Emmanuel Ogwo n’umugore we, maze basahura ibintu byabo byose babahatira kwishyura umusanzu w’umunyamuryango. Nta kindi basigaranye uretse imyenda bari bambaye gusa. Mu mwaka wa 2006, abaturage birukanye umuvandimwe Ogwo mu nzu ye bamuca mu mudugudu. Umuvandimwe Ogwo n’umugore we bahungiye ku muvandimwe utuye mu wundi mudugudu, abitaho. Nubwo umuvandimwe Ogwo yasubiye iwe mu mwaka wakurikiyeho, yakomeje kotswa igitutu ngo yinjire mu ishyirahamwe, kandi banze kumusubiza imitungo ye.

Amaherezo ku itariki ya 15 Mata 2014, Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Abiya rwarenganuye umuvandimwe Ogwo, rushimangira ko itegeko nshinga rimuha uburenganzira bwo kugira umudendezo wo kwihitiramo idini. Umuvandimwe Ogwo yashubijwe imitungo ye yari yarasahuwe. Nanone Abahamya ntibagihabwa akato mu turere batuyemo nk’uko byari bimeze mbere, kandi abavandimwe bo mu mudugudu wa Asaga Ohafia ubu babwiriza nta nkomyi.

Igihe urwo rukiko rwatangazaga umwanzuro warwo, umuvandimwe Ogwo yaravuze ati “nasimbukishijwe n’ibyishimo. Narishimye cyane. Numvaga ko Yehova ari we watsinze kandi ko abamarayika bari bari kumwe nanjye. Yehova yarangororeye.”

U BURUSIYA: Umwanzuro w’urukiko ushyigikira urubuga rwa jw.org

Ibibazo byinshi byo mu rwego rw’amategeko abavandimwe bo mu Burusiya bahanganye na byo, “byatumye ubutumwa bwiza butera imbere” muri icyo gihugu “aho kububera inkomyi” (Fili 1:12). Nubwo abategetsi n’abayobozi b’amadini barwanyije cyane gahunda yacu yo kuyoboka Imana, abavandimwe bacu bo mu Burusiya bakomeye ku budahemuka bwabo, kandi Yehova abaha imigisha.

Urubanza baherutse gutsinda mu mugi wa Tver’ rurabigaragaza. Mu mwaka wa 2013, parike ya Tver’ yashyikirije ikirego urukiko rw’ibanze isaba ko urubuga rwa jw.org rwafungwa mu Burusiya hose. Urukiko rwahise rushyigikira icyo cyifuzo rutiriwe runamenyesha abahagarariye Abahamya ba Yehova. Abavandimwe bacu bamaze kumenya umwanzuro w’urukiko bahise bajurira. Ku itariki ya 22 Mutarama 2014, urukiko rw’akarere ka Tver’ rwasheshe umwanzuro w’urukiko rwo hasi, rutangaza ko dutsinze. Abenshi mu bavandimwe bacu bo mu Burusiya ubu bashobora kubona ibintu byinshi byo mu buryo bw’umwuka biri ku rubuga rwa jw.org, bakaba babikesha Yehova ndetse n’amasengesho y’abavandimwe bo ku isi hose.

TURUKIYA: Ikomeje kwirengagiza uburenganzira bw’abantu bafite umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare

Umuhamya wa Yehova wo muri Turukiya witwa Bariş Görmez, yafunzwe imyaka isaga ine azira ko yanze kujya mu gisirikare. Mu gihe yari afunzwe, yahohoterwaga n’abasirikare bamuteraga imigeri bakanamukubita inkoni. Nanone yababazwaga urubozo igihe yari muri kasho. Kubera ko umuvandimwe Görmez ari muremure cyane, ntiyakwirwaga ku buriri bamuhaye, ahubwo yararaga yitambitse ku buriri bubiri yihinahinnye. Amaherezo, abayobozi ba gereza bamwemereye gushaka matora ndende, abavandimwe bo mu itorero rye barayimuzanira.

Mu mwaka wa 2008, umuvandimwe Görmez n’abandi Bahamya batatu batanze ikirego mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, bavuga ko Turukiya yavogereye umudendezo wabo mu by’idini, yanga kubahiriza uburenganzira bwo kumvira umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Ku itariki ya 3 Kamena 2014, urwo rukiko rwarenganuye abo Bahamya bane, * rutegeka leta ya Turukiya guha abavandimwe indishyi kandi ikishyura ikurikiranarubanza. Iyo ni incuro ya gatatu urwo rukiko rw’u Burayi rurenganura Abahamya ba Yehova kuri icyo kibazo, rugatangaza ko Turukiya itsinzwe. Nubwo ubu nta Muhamya wa Yehova ufunzwe muri Turukiya, icyo kibazo kizakemuka burundu ari uko Turukiya yemeye kubahiriza uburenganzira bw’abafite umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare.

Amakuru mashya ku yo twabagejejeho ubushize

Azerubayijani: Abavandimwe baho bakomeje kwibasirwa na polisi irogoya amateraniro, igafatira ibitabo byabo kandi ikabafata mu gihe bari mu murimo wo kubwiriza ikabakorera n’ibindi bikorwa bivogera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Hagati aho, leta ikomeje kwanga guha ubuzima gatozi umuryango wo mu rwego rw’idini w’Abahamya ba Yehova. Ibirego 19 byagejejwe mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu turega Azerubayijani kuri ibyo bibazo. Nubwo duhanganye n’izo ngorane, biragaragara ko Yehova akomeje kuduha imigisha kuko umubare w’ababwiriza ukomeza kwiyongera. Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu kinyazerubayijani na yo ni indi mpamvu ituma bishima.

Eritereya: Abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu bakomeje gukorera Yehova mu budahemuka nubwo bahanganye n’ibitotezo bikaze. Abavandimwe batatu, ari bo Paulos Eyassu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam, ubu bamaze imyaka 20 muri gereza, kuko bafunzwe ku itariki ya 24 Nzeri 1994. Abategetsi ba Eritereya bafashe Abahamya bagera ku 150 harimo n’abantu bashimishijwe bari baje mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo ku itariki ya 14 Mata 2014. Abafashwe bari bafite kuva ku mwaka umwe n’amezi ane kugera ku myaka isaga 85. Abategetsi bongeye gufata abandi Bahamya bagera kuri 30 mu gihe cya disikuru yihariye yatanzwe ku itariki ya 27 Mata 2014. Hafi ya bose barafunguwe.

Kazakisitani: Ikigo gishinzwe iby’amadini cyanze ko ibitabo byacu 14 bitumizwa bigatangwa muri Kazakisitani. Nanone abavandimwe bacu ntibafite umudendezo wo kubwira abandi imyizerere yabo batari ahantu handitswe bagomba gusengera, kandi abavandimwe bagera kuri 50 bahamijwe icyaha ngo cyo gukora umurimo w’ubumisiyonari utemewe n’amategeko. Mu rwego rwo guharanira umudendezo wo kuvuga icyo umuntu atekereza, ibirego 26 byashyikirijwe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.

^ par. 1 Buri muntu yifatira umwanzuro wo gukora iyo mirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare cyangwa kutayikora akurikije mutimanama we.

^ par. 1 Ishyirahamwe ry’urungano riba rigizwe n’abantu bo mu kigero kimwe bo mu mudugudu umwe. Akenshi baba ari ab’igitsina gabo.

^ par. 2 Urubanza Buldu n’abandi baburanye na Turukiya, No. 14017/08, tariki ya 3 Kamena 2014