Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bifashishaga imihango y’ubukwe bakagira amakoraniro

INDONEZIYA

Ntibirengagije guteranira hamwe

Ntibirengagije guteranira hamwe

Igihe umurimo wari warabuzanyijwe, amatorero menshi yakomeje guteranira mu ngo z’abavandimwe kugira ngo akomeze gusenga Yehova. Icyakora ntibaririmbaga indirimbo z’Ubwami kugira ngo abantu batamenya ko bari mu materaniro. Hari igihe abategetsi bagabaga ibitero hamwe mu haberaga amateraniro, ariko muri rusange abavandimwe bateranaga nta nkomyi.

Abavandimwe bifashishaga ibirori, urugero nk’ubukwe, bagakora amakoraniro manini. Tagor Hutasoit yagize ati “iyo abageni basezeranaga mu butegetsi, polisi yabahaga uruhushya rwo gukora ubukwe burimo abantu benshi. Abageni bicaraga kuri platifomu maze abavandimwe bakagenda basimburana mu gutanga disikuru zishingiye kuri Bibiliya.”

Igihe kimwe bari mu ikoraniro, umupolisi yegereye Tagor.

Yaramubajije ati “ko ubukwe bwinshi bumara amasaha abiri cyangwa atatu, kuki ubwanyu buhera mu gitondo bukageza nimugoroba?”

Tagor yaramushubije ati “abageni bamwe baba bafite ibibazo byinshi ku buryo baba bakeneye inama nyinshi zo mu ijambo ry’Imana.”

Uwo mupolisi yanyuzwe n’icyo gisubizo maze aravuga ati “ibyo birumvikana rwose.”

Abavandimwe bifashishije ubukwe butandukanye bwabereye muri sitade nini y’i Jakarta maze batanga zimwe muri za disikuru zo mu ikoraniro ry’intara ryo mu mwaka wa 1983, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bwunze ubumwe.” Abavandimwe n’abantu bashimishijwe bagera hafi ku 4.000 barateranye kandi abantu 125 babatizwa mu ibanga mbere yuko porogaramu itangira. Nyuma yaho, igihe abayobozi batari bagikomeye ku itegeko ryabuzanyaga umurimo, abavandimwe bakoraga amakoraniro manini harimo n’iryajemo abantu basaga 15.000.

Bubaka ibiro by’ishami mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe

Mu myaka ya 1980 na 1990, ibiro by’ishami byandikiye kenshi abategetsi bibasaba kuvanaho itegeko ryabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova. Abavandimwe bo mu bindi bihugu na bo bandikiye leta ya Indoneziya na ba ambasaderi bayo, bababaza impamvu Abahamya ba Yehova baciwe muri Indoneziya. Abategetsi benshi bashakaga gukuraho iryo tegeko, ariko Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Amadini ya Gikristo agahora yitambika.

Mu mwaka wa 1990, abavandimwe babonye ko bashoboraga kubaka ibiro by’ishami bishya ahantu hatagaragaraga cyane. Muri uwo mwaka Inteko Nyobozi yemeye ko bagura ikibanza cyari hafi y’umugi muto wa Bogor, uri mu birometero 40 mu majyepfo ya Jakarta. Icyakora abavandimwe bo mu gihugu bari bazi iby’ubwubatsi bari mbarwa. None se ubwo ibiro by’ishami bishya byari kubakwa bite?

Igisubizo cy’icyo kibazo cyatanzwe n’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Ibiro by’Ubwubatsi by’i Brooklyn n’Ibiro by’Akarere Bishinzwe Ubwubatsi byo muri Ositaraliya byakoze ibishushanyo mbonera. Abakozi mpuzamahanga bagera ku 100 bashyigikiye uwo mushinga wamaze imyaka ibiri.

Hosea Mansur, umuvandimwe w’Umunyandoneziya wari ushinzwe kubonana n’abayobozi yagize ati “iyo abategetsi b’Abisilamu babonaga inyuguti zitangira amazina yanjye ari zo H.M. zanditse ku ngofero yanjye, bakekaga ko H yasobanuraga ‘Hājjī,’ iryo rikaba ari izina rikomeye rihabwa abantu bagiye i Maka. Ibyo byatumaga banyubaha cyane. Ako kantu gato gusa ko gufata ibintu uko bitari katumye binyorohera gushyira umurimo kuri gahunda.”

Ibi biro by’ishami byubatswe mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe

Ibiro by’ishami bishya byeguriwe Yehova ku itariki ya 19 Nyakanga 1996. Umuvandimwe John Barr wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze disikuru. Mu bantu 285 bari bahari, harimo 118 bari bahagarariye ibiro by’amashami n’abamisiyonari baturutse mu bihugu byinshi bahoze bahakorera, n’abantu 59 bari bagize umuryango wa Beteli yo muri Indoneziya. Mu minsi ibiri yakurikiyeho, abantu 8.793 bateranye mu Ikoraniro ry’Intara ryabereye i Jakarta, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Intumwa z’Amahoro y’Imana.”

Yehova arokora ubwoko bwe

Mu mwaka wa 1998, Perezida Suharto wari umaze igihe kirekire ayobora Indoneziya yareguye, hashyirwaho indi guverinoma. Abavandimwe baboneyeho, bongera imbaraga mu gusaba ubuzima gatozi.

Mu mwaka wa 2001, igihe Bwana Djohan Effendi wari Umunyamabanga wa leta ya Indoneziya yari i New York, yasuye Beteli y’i Brooklyn kandi abonana n’abavandimwe batatu bo mu Nteko Nyobozi. Ibyo yabonye byamukoze ku mutima kandi yiyemerera ko Abahamya ba Yehova bavugwa neza ku isi hose. Bwana Effendi yemeye ko itegeko ryabuzanyaga umurimo ryakurwaho, ariko avuga ko icyemezo cya nyuma cyagombaga gufatwa n’umushinjacyaha mukuru wa Indoneziya, ari we Bwana Marzuki Darusman.

Umushinjacyaha mukuru na we yemeye ko iryo tegeko ribuzanya umurimo wacu ryakurwaho, ariko abakozi bo mu biro bye baturwanyaga bakomeza kubitinza, biringiye ko yari hafi gusimburwa n’undi. Amaherezo, ku itariki ya 1 Kamena 2001, Tagor Hutasoit yatumijwe mu biro by’umushinjacyaha mukuru. Tagor agira ati “hari hashize imyaka igera kuri 25 mperewe muri ibyo biro inyandiko yabuzanyaga umurimo w’Abahamya ba Yehova. Ariko uwo munsi, ari na wo munsi wa nyuma uwo mushinjacyaha mukuru yari kurangirizaho akazi ke, yampereje inyandiko ivuga ko itegeko ryabuzanyaga umurimo wacu rivanyweho.”

Ku itariki ya 22 Werurwe 2002, umuryango w’Abahamya ba Yehova muri Indoneziya wahawe ubuzima gatozi n’Urwego Rushinzwe iby’Amadini. Umuyobozi mukuru w’urwo rwego yabwiye abahagarariye ibiro by’ishami ati “ubu buzima gatozi muhawe si bwo bubaha uburenganzira bwo kuyoboka Imana. Ubwo burenganzira butangwa n’Imana. Iyi nyandiko ivuga gusa ko muri idini ryemewe na leta. Ubu mufite uburenganzira nk’ubw’andi madini yose kandi leta yiteguye kubafasha.”